Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba mu mudugudu wa Bikamba haravugwa inkuru y’abantu babiri bahohotewe n’abataramenyekana ubu bakaba bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2024, ubwo uwitwa Munyankindi Eugene na Mutijima bagendaga mu ma saha ya saa cyenda bahuye n’abantu 2 bari kuri moto bahetse umufuka,babahagaritse bagatangira kubarwanya ari nabwo babakubise bakanabakomeretsa.
Amakuru BWIZA yamenye ngo ni uko aba bantu bari kuri moto bari batwaye inyama mu mufuka bikekwa ko baba bibye amatungo mu karere ka Gicumbi bakayabagira mu gasozi.
Aba bantu bataramenyekana bivugwa ko babanje gucunga aho irondo ryari riherereye bakabona kugenda ari nabwo bahuye n’aba bantu babiri bakabasagararira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco yemereye BWIZA aya makuru,
Ati:”Hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakomerekeje aba bantu naho izo nyama zari zivuye”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru ni uko izi nyama bari batwaye kuri moto bazitaye,ubu zikaba zahise zijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi Ntarabana.




