Abarwanya Perezida Nkurunziza barikwicwa urubozo harimo gufungwa ibicina n'amarozi

Umuryango Amnesty International wagaragaje icyegeranyo gishinja igisirikare cy’u Burundi gukoresha uburozi (Acide) no gukubitisha ibyuma (Fer a Beton) abarwanya ko Nkurunziza ayobora manda ya gatatu kugira ngo bamene amabanga. Amnesty ishinja polisi y’u Burundi n’Ibiro by’Ubutasi, SNR, gukora iyica rubozo no gufata nabi abakekwaho kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana Nkurunziza kuva muri Mata 2015. […]

Ikibazo cya Ruswa gikomeje kuvuza ubuhuha mu rwego rw’ubucamanza

Raporo z’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International Rwanda/TIR’, zigaragaza ko guhera mu mwaka wa 2005 kugera 2015 abacamanza 26 bamaze kwirukanwa bazira icyaha cya ruswa. Nk’uko bitangazwa ngo ubu bushakashatsi bwakorewe mu nkiko 19, muri za gereza eshanu ndetse no mu baturage 2,804 bafite hagati y’imyaka 20 na 80. Mu myaka 10 ishize kuva habaho […]

Umugore muri philipines yafashe umwana we nk’imbwa yo mu rugo

Umugore wo muri Philippines witwa Ayra Dela Cruz Francisco yashyize ifoto kuri murandasi (internet) afashe umwana we mu ijosi nk’imbwa , amugaburirira mu isorori ya plastique arangije yandikaho ko umwana we ari inyamaswa ye nshya yo mu rugo. Urubuga 7 sur 7 dukesha iyi nkuru ruvuga Undi mugore wo muri Irlande akibona ibyo bintu byamubabaje […]

Ukwezi kwa cyenda ngo kugomba kurangira abarwanyi ba FDLR bari mu Rwanda

Martin Kobler umuyobozi wa MONUSCO ubwo yasuraga inkambi irimo bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko izi nyeshyamba zigomba gutaha mu Rwanda bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka. Nk’uko byatangajwe na radiyo Okapi, ngo ibyo Martin Kobler yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015, ubwo yasuraga inkambi yitiriwe […]

Col. Jean Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi yashyinguwe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2015, nibwo umurambo wa Col Jean Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru wingabo z’u Burundi washyinguwe mu gihe abamurashe batari bamenyekana. Ibyo birori bikaba byabanjirijwe na misa yabereye kuri Cathedrale Regina Mundi, Iyo misa yari yitabiriwe n’abo mu muryango we,inshuti n’abandi. Umupadiri wasomye iyo misa akaba yagiye agaruka […]

Umunyakenyakazi Huddah Monroe ushinjwa uburaya yashyizwe ku Karubanda ameze uko yavutse-AMAFOTO

Huddah Monroe ni umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Kenya, uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yari ahagarariye Kenya muri BBA (Big Brothe Africa) yagiye avugwaho byinshi mu bitangazamakuru kubera amafoto ye ashyira ku nkuta ze (facebook & Instagram,…) benshi bemeza ko ari ayo kwamamaza ubusambanyi. Nyuma y’igihe kirekire ashinjwa kwamamaza ubusambanyi abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Huddah […]

Abanyarwanda basaga 30 bashimutiwe i Burundi, aho bafungiye ntihazwi

Nk’uko byemezwa na Amandin Rugira ambasaderi w’u Rwanda i Burundi, ngo abanyarwanda basaga 30 koko baburiye i Burundi, ubu bakaba barimo kubikurikirana. Abo banyarwanda ngo bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye muri ibi bihe by’umutekano muke i Burundi, bakaba barafashwe n’inzego zishinzwe umutekano ariko aho bafungiye ntihazwi. Yagize ati” Ku wa Kabiri, twanditse inyandiko y’impuruza iriho […]

Mu guhangana gukomeye Korea zombi ntizivuga rumwe

Nyuma y’ubushyamirane bukomeye ku mupaka wa za Korea zombi iya ruguru n’iy’amajyepfo, kuri ubu haravugwa ibiganiro biri guhuza impande zombi. Ibi biganiro byatangiye sa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali bikaba bibera ku mupaka w’ibihugu byombi ahitwa Panmunjom, aho impande zombi zohereje intumwa zo mu rwego rwo hejuru, kuruhande rwa Korea yepfo ihagarariwe na Hong […]