Inkomoko y'ijambo “Gukora iyo bwabaga”

Uyu mugani baca ngo: “Yakoze iyo bwabaga”, cyangwa yakoze aho bwabaga, wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro, Sekirasanyi Ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa uretse abagihaye ihene n’intama; ahasaga umwaka w’i 1500. Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati: “Kora iyo bwabaga!” Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora […]

Imyanya 8 y’akazi mu karere ka Bugesera (Deadline 2/9/2015)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burifuza gutanga akazi k’abakozi bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba leta ku myanya ikurikira: 1.L’Accountant Officer w’Umurenge (imyanya 6 mu Mirenge ya Nyarugenge, Rilima, Mayange, Mareba, Ruhuha, Mwogo). Uwifuza aka kazi agomba kuba afite impamyabushobozi yo mu rwego rwa AO muri kimwe muri ibi bikurikira: AO in Accounting, Finance, Management […]

Uburyo 12 wakoresha kugira ngo umukobwa mukundana akwimariremo kandi yitware nk’uwamaze gushyingirwa

N’ubwo muri iki gihe bivugwa ko nta rukundo rukibaho nyamara hari abirengagiza byose bagakunda by’ukuri ari ntacyo bakeneye,usibye urukundo gusa nibwo usanga umukobwa wakunze bene aka kageni yitwara nk’uwamaze gushaka nyamara rimwe na rimwe umusore atamwemeza by’ukuri ko bazabana. Ibi ni bimwe umusore yakorera umukobwa akamukunda kugeza ubwo yitwara nk’uwamaze gushyingirwa kandi mu rukundo rusanzwe […]

Ku myaka 91 Perezida Robert Mugabe yubatse inzu yakataraboneka- REBA AMAFOTO

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe usaziye ku ntebe y’umukuru w’igihugu, ku myaka 91 yubakishije inzu ye bwite y’ibyumba 25 ikoranye ubugeni bujyanye n’imico y’abashinwa. Iyi nzu ngo ni iya Mugabe we ubwe, bitangazwa ko yubatswe mu mutungo we bwite ko ntaho ihuriye n’umutungo wa Leta, nk’uko byatngajwe n’ikinyamakuru Afrikalife. Mugabe ngo yubakiwe iyo nzu na […]

Bikomeje gucika :Umwiryane uri muri bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero ry’ADEPR bapfa kwimurwa utumye amabanga ajya ku gasozi

Karangwa ati:Sinshobora kuva muri Nyarugenge kubera Mutuyemeriya utazi iyo ava niyo ajya.Mutuyemeriya nawe ati:Tom niba utimuye Karangwa ngo ajye Cyangugu amabanga yose ndayashyira ku isoko ntacyo nkiramira untukisha umuntu witwaza igisirikare.Imana nitabare naho ubundi byakomeye kuko barapiganirwa kuntama z’imana. nkuko tubikesha ikinyamakuru impamo nuko mu itorero rya ADEPR hagati ya Mutuyemeriya Christine ushinzwe umutungo wa […]

Mu mafoto dore uko byari byifashe mu ntambara yahuje Imvubu n’ingona

Amafoto adasanzwe y’intambara ikomeye hagati y’ingona n’imvubu muri Parike nkuru y’igihugu ya Afurika y’epfo Kruger National Park akomeje kuvugisha benshi aho imvubu yibasiye ingona bikarwana kugeza ubwo ingona itsinzwe igakuramo akayo karenge. Iy’intambara ikomeye hagati y’ingona n’imvubu yabaye mu masaha yo kugasusuruko ko kucyumweru taliki ya 16 Kanama 2015 mu mazi y’umugezi wo muri iyi […]

Mu karere ka Gasabo, abaturage bise umudugudu “ Warakoze Paul”

Mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame, Imiryango 48 igizwe n’abanyarwanda 166 birukanwe muri Tanzaniya yise umudugudu yatujwemo wo mu murenge wa Jabana akarere ka ”Warakoze Paul” Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro izo nzu, aba baturage bagaragarije abayobozi n’abandi bari bitabiriye ibyo birori ibyishimo birenze ndetse banashimira umukuru w’igihugu wabafashije kubona aho batura. Mukakigeri […]

Gen Adolphe Nshimiyimana ubwo yaraswaga benshi ngo bikanze ko ari Perezida Nkurunziza wishwe

Kuwa 2 Kanama 2015, nibwo urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana wahoze ashinzwe urwego rw’iperereza i Burundi rwatangajwe, yishwe n’abantu bataramenyekana, abari bari aho yiciwe ngo bakaba barahise bakeka ko ari Perezida Nkurunziza wishwe bitewe n’uburyo umuhanda wari wateguwe nk’ugiye gucamo nyakubahwa. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru k’i Burundi, avuga ko mbere y’uko imodoka Gen Adolphe yari arimo […]