Amavubi muri CHAN yamaze gusezererwa na RDC

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ntiyabashije gukomeza muri ½ cy’amarushanwa ya CHAN kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2016 ubwo ikipe ya RDC bahuriye muri ¼ yabatsindaga ibitego bibiri kuri kimwe. Umukino wari ukomeye cyane, igice cya mbere kihariwe na Congo Kinshasa, ku munota wa 10 w’igice cya mbere ku ishoti rya kure umukinnyi […]

Bugesera: Abayobozi b’uburezi baganirijwe ku guha ingufu amatsinda arwanya ibyaha mu bigo byabo

Kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mutarama, mu nama yahuje ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera, AIP Cyprien Uwitonze, abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’akarere ka Bugesera uko ari 15, abayobozi b’ibigo by’amashuri , abanza n’ayisumbuye, ushinzwe uburezi mu karere, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere […]

Ubufaransa bwahise buhagarika umubano bwari bufitanye n’igisirikare cy’u Burundi

Ubufaransa bwahagaritse umubano bwari rufitanye n’igisirikare cy’u Burundi, bwawuhagarutse nyuma yaho Leta y’u Burundi yari yafunze abanyamakuru 2 barekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama. Ubwo u Bufaransa bwamenyaga ko abo banyamakuru bafunzwe mu Burundi, Laurent Fabius,MInisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa yari yasabye ko abo banyamakuru bafungurwa mu maguru mashya. […]

Akazi: Umwanya umwe wa Laborantin mu kigo nderabuzima cya Munyinya (Itariki ntarengwa 12/02/2016)

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Munyinya muri GICUMBI buramenyesha abantu bose ko cyifuza gutanga akazi k’umwanya wa Laborantin umwe (1) ku rwego rwa A2. Ibisabwa kuri uwo mwanya: Kuba ariumunyarwanda Kuba ariinyangamugayo Kuba atarakatiweigifungokiricyangwakirengejeameziatandatu Kuba yarizeibijyanye na Laboratoire Abifuza uwo mwanya barasabwa kugeza ibyangombwa mu bunyamabanga bw’ikigo nderabuzima cya Munyinya guhera tariki ya 28/01/2016 kugeza kuri […]

Nyuma yaho Donald Trump yiswe umusazi, yananeguwe na bagenzi be biyamamazanya kuyobora USA

Abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu ishyaka ry’abarepublicans muri Leta zunze ubumwe za Amerika baneguye Donald Trump unaherutse kwitwa umusazi na Perezida Mugabe wa Zimbabwe. Donald Trump yaneguwe na bagenzi be nyuma yaho yangiye kwitabira ikiganiro cyari kubahuza kuri television mu ntara ya Iowa. Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Trump yanze kwitabira icyo kiganiro cya […]

Ubuhamya n'inama: Kubana n’umugabo utamara ipfa mu buriri ndabirambiwe

Umugore yaratangiye ati “na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye. Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe. Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite akazi keza muri Leta. Mu by’ukuri umugabo […]

Manchester Utd: Nyuma yo kuvunikisha abakinnyi 8, Van Gaal yatanze abagabo ko atari we wabavunnye

Umutoza wa Manchester United kugeza ubu utorohewe n’ibihe arimo byo kuba yotswa igitutu n’ubuyobozi bw’ikipe bitewe no kutagaragaza umusaruro ufatika mu irushanwa rya Premier League, ubu noneho hiyongereyeho urutonde rw’abakinnyi 8 bari mu mvune, akaba atanga abagabo avuga ko ibyo atari ikibazo kimuturutseho kandi ko atariwe wabavunnye. Abakinnyi Luke Shaw, Matteo Darmian, Ashley Young, Marcos […]

Nyamagabe:Hakorewe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ku wa 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yakoze igikorwa cyo gukangurira abatuye muri aka karere kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha mu rwego rwo kurushaho kubumbatira no gusigasira umutekano. Ubu bukangurambaga bwakorewe ahantu hatandukanye mu mirenge yose igize aka karere uko ari cumi n’indwi. Aho iki gikorwa cyabereye […]

Gicumbi:Abaturage bahamya ko aho stade ya Gicumbi igeze iteye isoni n'agahinda-AMAFOTO

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko stade y’aka karere yangiritse cyane bikomeye bitewe no gusaza,bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kugira uruhare mu isanwa ryayo. Stade y’aka karere ka Gicumbi iherereye mu kagali ka Nyarutarama umurenge wa Byumba ,ikaba ari imwe muri stade zo mu gihugu bigaragara ko yangiritse cyane. Uku kwangirika kugaragarira […]

Abagandekazi barenga 100 bacururiza ibitsina i Dubai bashobora kwicwa

Mu mujyi wa Dubai bimenyerewe ko abanyamahanga benshi bakunze gukorerayo ingendo zitandukanye harimo iz’ubucuruzi butandukanye ndetse ngo n’indaya ntizahatanzwe. Nk’uko bivugwa ngo muri uwo mujyi hakorerwamo imirimo itandukanye, abacuruzi mu buryo butandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, nta muntu ukumirwa mu kwinjira muri uwo mujyi ufite amahoteri menshi kandi meza. Bimwe mu binyamakuru bikorera […]

Hitabajwe umusifuzi wo ku rwego rwo hejuru mu mukino w’u Rwanda na DR Congo

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko umusifuzi wo muri Afurika y’Epfo Daniel Frazer Bennett azayobora umukino wa ¼ cy’irangiza cya CHAN uzahuza kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’u Rwanda Amavubi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Sitade Amahoro. CAF yemeje ko Daniel Frazer Bennett w’imyaka 40 ari we uzasifura umukino w’u Rwanda […]

Minisitiri Sheikh Musa Fazil arakangurira abashinzwe umutekano mu bamotari kugira uruhare mu kuwubungabunga

​Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yasabye abashinzwe umutekano mu bamotari b’impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO kuzirikana cyane umutekano w’igihugu mu kazi kabo ka buri munsi. Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabivuze tariki ya 29 Mutarama, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) mu karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga amahugurwa y’ukwezi y’abashinzwe umutekano w’abatwara […]

Perezida Nkurunziza ngo yaritswemo n’amashitani asanzwe asenga

Ibi ni ibyatangajwe na Dr Jean Minani, perezida w’ishyaka Sahwanya Frodebu Nyakuri mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radiyo z’i Burundi aho yagarutse ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abarundi ahamya ko bukorwa na Perezida Nkurunziza n’abambari be. Dr Jean Minani yagarutse cyane ku rugendo rw’intumwa za Loni 15 zari zaje mu Burundi mu cyumweru gishize, ko zakiranwe […]