Ababyeyi babiri bakurikiranyweho kwiyicira umwana bamushyiraho Tatuwaje

Mu gihugu cy’u Buyapani, urukiko muri iki gihugu rukurikiranye ababyeyi babiri b’umwana babaziza urupfu rutunguranye rw’umwana wabo abaganga bemeje ko yazize amarangi bamusize ubwo bamushyiragaho ibishushanyo ibi bizwi nka tatuwaje (Tatouage). Aba babyeyi bashyikirijwe urukiko kuri uyu wa gatanu bazanywe na polisi yari yabataye muri yombi na polisi kuwa kane nyuma y’aho umwana wapfuye yapimwe […]

Nyuma yo gusezererwa muri CHAN Perezida Kagame yihanganishije Amavubi

Nyuma yo kumenyeshwa ko Amavubi yamaze gusezererwa muri CHAN, Perezida Kagame aho ari mu nama ya 26 y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika AU, yihanganishije Amavubi ayasaba gukomera . Umukuru w’Igihugu uri muri Ethiopia aho yitabiriye inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma zihuriye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatangaje ko yamenye iby’uko Amavubi yasezerewe […]

USA yamennye amabanga imaranye imyaka 7 y’uburyo FDLR yinjiye mu Burundi.

Nyuma y’imyaka 7 bikomeje kugirwa ibanga Leta zunze Ubumwe za Amerika ziryumyeho ku mabanga zari zifite y’uburyo FDLR yinjiye mu Burundi, Kuri ubu Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe imibanire mpuzamahanga byashyize ahagaragara ubutumwa bwohererejwe Hillary Clinton mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo Email yo mu 2009 imenyesha […]

Komisiyo y’amatora ngo ntizatera inkunga abiyamamaza

Nyuma y’aho bamwe mu bakandida mu matora y’ibanze ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri bagaragaje ko badafite ubushobozi buhagije bwatuma babasha kwiyamamaza, bityo bagasaba inkunga, Komisiyo y’ igihugu y’ amatora iratangaza ko nta mafaranga yateganyije izagenera abakandida biyamamariza imyanya itandukanye mu matora y’inzego z’ibanze, ikabasaba kwikora ku mufuka mu gihe cy’ibyo bikorwa. Ibi ni […]

Burundi : Leta yatsinze igitego muri AU

Inama y’amahoro n’umutekano ya Afurika yunze ubumwe yananiwe gufata umwanzuro ukwiye wemerera ingabo z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe MAPROBU kuza kugarura amahoro mu Burundi.Ibi bikaba byafashwe n’igitego leta y’u Burundi yatsinze mu muryango wa Afurika yunze ubumwe AU. Ibi byatewe n’uko abakuru b’ibihugu bigize akarere byifashe mu gutora iki cyemezo hamwe n’icyemezo cyo gutorera igihugu […]

​Polisi y’u Rwanda ifite amakuru y'uko bamwe mu bakekwa gukorana na ISIS bari hanze y’u Rwanda

Uyu munsi tariki 30 Mutarama 2016, Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyatanzwe na ACP Theos Badege, ukuriye ishami rishinzwe ubugenzacyaha, ACP Denis Basabose ukuriye ishami rirwanya ibikorwa by’iterabwoba, na ACP Celestin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Iki kiganiro muragisanga munsi muburyo burambuye. Ku itariki 24 Mutarama 2016, ukekwaho Icyaha cy’iterabwoba Mugemangango Muhammad yarashwe […]

Police handball club yongeyemo amaraso mashya

Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona y’uyu mwaka n’igikombe cyitiriwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ikipe ya Police handball club yasinyishije abakinnyi batatu bazayifasha kwitwara neza. Irushanwa ryo guhatanira igikombe cyitiriwe Intwari rizaba hagati y’amatariki ya 20 na 21 Gashyantare rikazahuza amakipe y’imbere mu gihugu. Police HBC niyo isanzwe ifite igikombe cy’umwaka ushize. Umutoza wa Police […]