Ubuhamya: Urupfu rwa Col.Muammar Kadhafi rwamukuye umutima runamusigira icyasha

Ali Mohamed yari umusirikare mu ngabo za Libya, avuga ibyamubayeho ku buryo n’ubu yarwaye ihungabana, utanga ubuhamya bwe yagira ati: “ yahuye n’abasirikare ba Libya bizeraga cyane Kadhafi, yashenguwe n’iyo ntambara yahitanye Kadhafi, intambara yatumaga barasa amasasu menshi ku bavandimwe babo. Ali Mohamed afite ibimenyetso bigaragara, iyo yumvishe urusaku rw’amasasu ahita ashiduka, akaboko ke kihutira […]

Iperereza:Igisirikare cya FARDC kiravugwaho kwica abasirikare ba MONUSCO

Raporo y’ibanga yakozwe n’inzobere za ONU ku kibazo cya RDC yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo irashyira mu majwi ingabo za FARDC kwica abasirikare ba Monusco babiri ikanakomeretsa abandi 26 bose b’abanya Tanzaniya nyuma y’aho bavugiweho gufasha inyeshyamba za ADF NALU. Izi nzobere zivuga ko abasirikare ba MONUSCO ku itariki ya 5 Gicurasi umwaka ushize wa […]

Yishe umwana we w’ibyumweru 16 amuziza kurira akanga guceceka

Umubyeyi w’umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwica umwana we w’umuhungu amuziza kumara iminota 10 arira adahagarara nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri Virginia y’Uburengerazuba. Igipolisi cy’ahitwa Bridgeport kivuga ko cyataye muri yombi Jeremy Kurt Shaffer w’imyaka 26 nyuma yo gushinjwa kwica umuhungu we w’ibyumweru 16 witwa Landyn Carder. Shaffer yashinjijwe ibyaha birimo icy’ubwicanyi cyo […]

Umugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi akurikiranweho gufata nyina ku ngufu

Umugabo wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu nyina nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri iki gihugu. Igipolisi mu mujyi wa Bulawayo kivuga ko cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 utatangajwe amazina ye, nyuma yo gushinjwa kwinjira mu rugo rwa nyina, w’imyaka 53, akaruhukira mu buriri bwe ari nako kumusambanya ku […]

Mali: Ibirindiro bya MINUSMA muri Tombouctou byabyutse bigabwaho igitero gikaze

Agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2016, babyutse bagaba igitero ku birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali zibumbiye muri MINUSMA, ahitwa Tombouctou mu majyaruguru ya Mali, aho ubwo iyi nkuru yashyirwaga ahagaragara mu kanya gashize byavugwaga ko imirwano igikomeje nk’uko Reuters ivuga. Iki gitero ngo cyije […]

Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, ku itariki 4 Gashyantare 2016, mu kigo cyitwa Groupe Scolaire Ruyumba kiri mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Kamonyi , yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 350, ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo kimwe no kurwanya ibindi […]

Imyaka 30 Museveni amaze ku butegetsi nta kintu kizima yakoze- Amama Mbabazi

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Uganda, Amama Mbabazi yashimangiye ko mu myaka 30 Perezida Museveni amaze ku butegetsi nta kintu gifatika yakoze ahubwo ko yakabaye afata ikiruhuko k’izabukuru. Amama Mbabazi ubwo aherutse kujya kwiyamamariza mu mujyi wa Kiboga ku kibuga cya Ssaza yabwiye abamushyigikiye ko mu myaka Perezida Museveni amaze ayobora Uganda ntacyo yamariye abaturage, […]

Ngo hari abarwanyi ba FDLR bakizeye ko amaherezo u Rwanda ruzemera gushyikirana nabo bagataha bemye

Mu ntangiriro za 2014, ngo hari abegereye inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR baturutse mu miryango yo muri Afurika ndetse n’ibihugu bimwe bazumvisha ko zizafashwa zikagirana ibiganiro na leta y’u Rwanda, ariko bazibwira ko kugirango ibyo bigerweho ari uko zabanza zikarambika hasi ibirwanisho. Aba bantu babashije kwemererwa n’izi nyeshyamba zibarizwa mu mutwe ufatwa nk’umwe […]

Uganda: Perezida Museveni ngo ashobora kwivugana Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye

Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni amaze iminsi atangaje ko imbehe ye ari Uganda kandi uzashaka kuyimena nawe azamumena. Ibi yabitangaje mu bikorwa byo kwiyamamaza aho yibanze kuri Patrick Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye bari kumwe mu kwiyamamaza ku ruhande rumurwanya avuga ko iminsi yabo ibaze. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko umwana […]

Pasteur yategetse abakristu kumira amasohoro ye ngo ni “AMATA”

Valdeci Sobrino ni umugabo wiyita umubakozi w’Imana, yabwiye abakirisitu ko Imana yamuhaye amata afite umugisha w’Umwuka Wera akaba ngo ari amasohoro amuturukamo. Uy mugabo akomoka mu gihugu cya Bresil yabwiye abakirisitu abereye umushumba ko intanga cyangwa amasohoro ava mu gitsina cye ngo imana iba yayahaye umugisha kandi ko bagomba kuyamira nk’uko ikinyamakuru Africa info kibivuga. […]

Umuhanzi Jackie Kazire wavugwagaho gusambana na Dr Jose Chameleon yabiteye utwatsi

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru cyane cyane ibyo muri Uganda ko umuhanzikazi Jackie Kazire ubarizwa muri Uganda ( Mbarara District) yashyize ahagaragara ukuri ko yaryamanye n’icyamamare Chameleon burinda bubakeraho, kuri ubu uyu muhanzikazi yahakanye aya makuru avuga ko byari ibihuha. Ahakana aya makuru, Jackie Kazire yagize ati : “ndabasuhuje nshuti namwe […]

Gisagara: Abaturage bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

​Abatuye mu kagari ka Ndora, ko mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge,kandi basabwa kubyirinda no kubirwanya. Ibi babikanguriwe ku itariki 2 Gashyantare mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira […]

U Burundi bwiteguye kwemerera ababyifuza kujya kureba ahavugwa ko hashyinguwe abantu mu byobo rusange

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Alain Nyamitwe aravuga ko icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bya Afurika cyo kutohereza ingabo mpuzamahanga mu Burundi ari ubutumwa ibi bihugu byahaye ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi bw’uko bishatse byakwisubiraho mu bijyanye n’umubano bifitanye n’u Burundi. Bwana Alain Nyamitwe avuga ko nyuma y’iperereza ry’ubutabera u Burundi buzemerera ababyifuza bose kujya kwirebera […]

Perezida Museveni yongeye gusohora indi ndirimbo y’amashusho yo kumufasha kwiyamamaza

Ku nshuro ya kabiri ari kwiyamamaza kuyobora Uganda, Perezida wa Uganda yongeye gusohora indi ndirimbo y’amajwi n’amashusho yise Kwezi. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Washington ikorerwa muri Studio ya Perezidansi ya Uganda. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko iyi ndirimbo y’amashusho yo mu rwego rw’ibishushanyo ( Cartoon) yayise “Kwezi” akaba yarayigeneye ibikorwa byo […]

U Burundi bugiye kuganira n’u Bubiligi nibinanirana barwane

Nyuma y’aho Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders avuze ko Niba u Burundi budashyikiranye n’ababurwanya u Bubiligi buzagaba igitero ku Burundi,Vice Perezida w’u Burundi Gaston Sindimwo yatangaje ko bagiye gusubukura ibiganiro na leta y’u Bubiligi bagacoca ibibazo bafitanye byananirana bakegura intwaro bakarwana. Ku munsi w’ejo Tariki ya 4 Gashyantare, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, […]

London: Umusore wivuganye Umugandekazi amaze kumusambanya yakatiwe imyaka 27 y’igifungo

Umusore witwa Kibisu w’umukanishi w’imyaka 23, wafashe ku ngufu ndetse akica umugandekazi wabaga mu Bwongereza wari umunyamategeko witwa Elisabeth Nnyanzi w’imyaka 31, yakatiwe igifungo cy’imyaka 27. Nyakwigendera akaba yaranizwe kugeza apfuye mu mwaka ushize nyuma yo kwanga kuryamana na Kibisu . Ibi bikaba byarabereye iwabo wa nyakwigendera ahitwa Harrow, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa London. […]

RDC:Abahutu n’Abanande batemaguranye bakoresheje imihoro bakizwa na MONUSCO

Abasirikare ba MONUSCO bashinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri RDC, nibo bahosheje imirwano y’imihoro yavuzaga ubuhuha hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu n’aba Nande, ubwoko buturanye ariko butajya bwumvikana. Nk’uko bitangazwa na radiyo Okapi dukesha iyi Nkuru, yatangaje ko MONUSCO yatabaye ikoresha ibirwanisho byayo irasa amasasu menshi mu kirere kugirango ihoshe iyo mirwano. Yatangaje ko ubu […]

Jeannette Kagame mu giterane hamwe n'abayobozi ba USA baganira ku “Mana”

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame, yitabiriye igiterane cya “National Prayer Breakfast” cyabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane. Icyo giterane ngarukamwaka gitegurwa n’abagize inteko ishinga amategeko ya USA n’umuryango wa gikirisitu “The Fellowship Foundation.” Mu ijambo yegejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Jeannette Kagame yasobanuye amateka y’ubwiyunge u Rwanda rwanyuzemo nyuma […]