Kunyara kw’abagore gukomeje kuba imbogamizi ku bakoresha imiti

Muri iyi minsi abagore n’abakobwa badafite amavangingo cyangwa batanyara bakomeje kwifashisha imiti ya gihanga ituma banyara kugira ngo babashe gushimisha abakunzi ba bo. Ubundi ubu buryo n’uburyo busigaye bukundwa n’abagabo muri iyi minsi, bityo umukobwa utanyara bikamutera ipfunwe kuko usanga ahura cyagwa ashakana n’umugabo rimwe na rimwe ugasanga barapfa ko ntamavangingo azana (atanyara), yewe hari […]

Yashatse uwamukura mu buzima aramubura birangira ajyanwe mu bitaro by'abarwayi bo mu mutwe

Umugabo urambiwe kubaho yajyanwe mu bitaro nyuma yo kwinjira muri restaurant agasaba uwakira abakiriya kumwica nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo mu Burusiya. Iki gipolisi ahitwa Saratov cyavuze ko uyu mugabo, utatangajwe amazina ye, yinjiye muri restaurant yambaye ubusa asa nk’uwihebye maze agakurikirana ushinzwe kwakira abakiriya mu cyumba cy’inyuma amusaba ko yamurasa mu mutwe. Ibi byose nk’uko […]

Ubwumvikane buke bushobora gutuma kaminuza ya Rusizi (RIU) ifunga imiryango

Kaminuza ya Rusizi ( Rusizi International University)kuva yashingwa kugeza magingo aya irarangwamo amacakubiri aturutse ku banyamigabane bayo batanu hamwe na nyirayo Dr Pascal Gahutu. Minisiteri y’Uburezi ( Mineduc) irasaba aba banyamigabane kumvikana bitaba ibyo kaminuza igafungwa. Ni nyuma y’aho iyo kaminuza yagiye irangwa n’imikorere mibi ishingiye ku bwumvikane buke bw’abanyabigabane batanu bayishinze. Dr Gahutu Pascal, […]

Nagiye nica abantu mbakase amajosi- Umwicanyi wa Islamic State

Umwe mu byihebe bya Islamic State wafashwe muri Irak ubu akaba afungiye muri gereza ya Bagdad muri Irak yatangaje ko yicaga abantu abakase amajosi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru babigize umwuga ba France 3, yatangaje ko ajya aryama akarota nabi, akabona amashusho adasanzwe nyuma y’ibyo yakoze Ati: “ i Ramadi nicaga abantu mbakase amajosi ”. Abanyamakuru […]

Uganda yasubije imodoka zibwe mu Bwongereza zisaga 24 mu gihe u Rwanda rwasubije imwe

Imodoka zisaga 24 bikekwa ko zibwe mu Bwongereza zikazanwa muri Uganda kuri uyu wa kabiri zasubijwe abayobozi b’u Bwongereza n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (URA). Izi modoka zifite agaciro k’amamiliyari y’amashilingi ya Uganda zari ziganjemo izo mu bwoko bwa Range Rovers, Audi, Beattles na Lexus, zafatiwe mu mukwabu wiswe Navigation wo muri Nyakanga 2015. Zimwe muri izi […]

Umunyakenya Huddah Monroe yifotoye yikuyemo ipantaro amafoto anyanyagizwa ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamideli ukomoka muri Kenya Huddah Monroe, yavugishishe benshi amangambure ubwo yikuragamo ipantaro akifotora amafoto yambaye umwenda umeze nk’inyuguti ya V ugaragaza ubwambure. Uyu mukobwa yabikoze ubwo yari ageze ku kibuga k’indenge ubwo yari ari ku rugendo rw’ahatatangajwe, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ghafla, ngo Huddah yari yananiwe kwihangana ngo agere aho yari gucumbika ahitamo kwifata amafoto ari […]

RDC: 15 basize agatwe mu mirwano yashyamiranyije FDLR na Mai Mai

Abantu 15 bishwe abandi 5 barakomereka mu mirwano yashyamiranyije umutwe wa FDLR na Mai Mai NDC/Renove de Guidon. Iyo mirwano ikaba yarabereye i Mukeberwa muri territoire ya Lubero muri Kivu ya Ruguru ku cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2016. Umuyobozi wa Teritoire ya Lubero Bokele Joy avuga ko abakomerekeye muri iyi mirwano boherejwe kuvurirwa mu […]

Rahamatali wari ufite umwihariko mu irushanwa “Miss Rwanda 2016” yasezeye

Naima Rahamatali ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2016 akaba yari asanzwe abarizwa muri Canada i Montreal, gusa kugeza ubu ntakibarizwa muri iri rushanwa kuko yamaze gusezera kubera impamvu z’umubyeyi we urwaye bikomeye. Rahamatali yababajwe no kuba avuye mu irushanwa, yaravuye Canada ari cyo kimuzanye gusa yakomeje gushimira abakunzi be bari bamushyigikiye […]

Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abasenateri uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe muri iki gihe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe agaragaza ko muri rusange umubano n’ibindi bihugu wifashe neza usibye igihugu cy’u Burundi. Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Gashyantare aho minisitiri Mushikiwabo yabanje kuganira n’abasenateri mu muhezo mbere […]

Intambwe 4 zagufasha gukira ibikomere wanyuzemo ibyo aribyo byose

Kugira ngo ugere ku ntambwe yo gukira ibyo bikomere uba waratewe n’ibyo wanyuzemo hari intambwe enye ukeneye gutera. Kwakira ibyakubayeho : aha rero niho kugira icyunamo bifashiriza umutima ukomeretse kuko icyunamo ari urugendo umuntu akora rukamufasha kwakira ibyamubayeho ndetse bikamufasha gutangira ubuzima bushya. Kubisohora muri wowe : Kuvuga ibyakubayeho, kubyandika, gutanga ubuhamya ndetse no kurira […]

Umusirikare wari umaze iminsi 6 yararengewe n’urubura yatabawe ari muzima bifatwa nk’igitangaza cy’Imana

Umusirikare umwe ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde, yatabawe ari muzima nyuma y’iminsi 6 yararengewe n’urubura, inshuti n’abavandimwe bararize barihanagura biyumvisha ko yapfuye. Nk’uko byatangajwe na Leta y’Ubuhinde, ngo mu cyumweru gishize nibwo abasirikare 10 barengewe n’urubura(neige) ahitwa Siachen agace k’urubura rwinshi, ubuyobozi bukaba butizeraga ko hari n’umwe buzasanga agihumeka. Nk’uko byatangajwe na Gén D.S. Hooda, kuri […]

Biravugwa ko habonetse urutare rutanga amafaranga mu karere ka Rulindo

Nyuma yaho bihwihwishijwe ko hari urutare rurimo kuruka amafaranga mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Marembo mu Mudugudu wa Rusayu ho mu karere ka Rulindo, abantu benshi bakomeje kujya gusura urwo rutare ariko bagategereza ko aza bagataha amara masa. Aya makuru yagiye avugwa niyo yatumye abantu benshi bakomeza kugenda basura uru rutare, umutangabuhamya yagize ati: […]

Gen Didier Nyambariza yatangaje aho bageze urugamba bise urwo guhirika Perezida Nkurunziza

Gen Didier Nyambariza umwe mu basirikare bahunze igihugu nyuma agatangaza ko yashinze umutwe wa gisirikare wo kuzagaruka mu gihugu ku ngufu uje guhirika Perezida Nkurunziza w’u Burundi ku butegetsi, kuri ubu yatangaje aho urugamba barugeze bitegura kugaruka. Gen Nyambariza yabanje kugaruka cyane ku bwicanyi bumaze iminsi bukorwa mu Burundi, ubu bwicanyi akaba abuvuga nk’ubushingiye ku […]

Rulindo:Abanyeshuri ba APAPEC-Murambi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana, mu mpera z’icyumweru gishize, yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 400 biga muri Association des Parents pour la Promotion de l’Education et Culture- Murambi (APAPEC-Murambi) abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru […]

RDC: Amakimbirane hagati y’Abahutu n’Abanande yaguyemo abantu 21 abandi 40 barakomereka — Loni

Byibuze abantu 21 barishwe, abandi 40 barakomereka mu gihe ingo zirenga 10 nazo zatwitswe nyuma y’ibitero byagabwe ku bahutu bo mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere ugaragaza impungenge z’ubwiyongere bw’amakimbirane ashingiye ku moko. Ibi bitero byo muri iyi weekend ishize bikaba ari ibiheruka byaranze amakimbirane hagati y’Abahutu n’andi moko. […]

Virus Zika yageze mu gihugu cya Uganda.

Nyuma yo gushegesha ibihugu bya Amerika y’epfo cyane cyane igihugu cya Colombie aho yibasiye abagore batwite 3000 igateza abana babo kuvukana ubumuga bw’umutwe no kugira inenge y’ubwoko budashyitse, ubu iyi virus ya Zika yamaze kwambuka amazi magari igaruka muri Uganda mu gace ka Entebbe aho abahanga bavuga ko ariho yaba yarakomotse. Nyuma yo kuva muri […]

Museveni ubu arashaje si uwo guteza intambara — Dr Kiiza Besigye

Museveni ubu arashaje si uwo guteza intambara. Ayo ni amwe mu magambo umukandida w’ishyaka FDC, Dr Kiiza Besigye, abwira abamaze iminsi bakwiza poropaganda zivuga ko Museveni naramuka atsinzwe amatora azahita ateza intambara. “Museveni ubu arashaje si uwo guteza intambara”, uwo ni Dr Besigye wakomeje yibaza ati: “Ni gute yarwana?” “Ntimwumve iterabwoba ry’uko Museveni natsindwa amatora, […]

Dr James Gatera wayoboraga BK kuva mu 2007 yasimbujwe Dr Diane Karusisi

Uwari umuyobozi wa Banki ya Kigali kuva mu 2007, Dr Gatera James yakuwe ku mwanya we asimburwa na Dr Diane Karusisi nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman n’Umunyamabanga w’iyi Banki, Shivon Byamukama, rivuga ko Banki ya Kigali yemeye ubwegure bwa Dr Gatera, wayoboraga BK kuva mu 2007. Iri […]

Rutahizamu ukomoka muri Mali arabarizwa muri Rayon Sports

Ismaila Diarra ni umukinnyi ukomoka muri Mali akaba yakiniraga ikipe ya Chabab Atlas Khenifra yo muri Maroc, ariko ubu akaba yaguzwe na Rayon Sports. Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports akaba yavuze ko uyu mukinnyi ukomoka muri Mali yarambagijwe n’umutoza mukuru w’ikipe Ivan Minnaert, abagaragariza ko uyu mukinnyi ari mwiza ko hari ibyo yahindura mu […]