Zuena umugore wa Bebe Cool yikomye bikomeye abavuga ko umugabo we asabiriza
Umugore w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool n’agahinda kenshi yiyamye abagenda bavuga umugabo we nabi ko asabiriza amafaranga yitwaje ko aba arimo kwamamaza Perezida Museveni. Ibi yabivuze nyuma yaho Bebe Cool amaze iminsi azengurukana na Museveni aho aba yagiye kwiyamamaza mu bice bitandukanye byo muri Uganda, mu gihe bitegura amatora azaba ku italiki 18 Gashyantare 2016. […]
Umutoza Wenger yatangaje ko akamaro ka Alex Sanchez muri Arsenal kazagaragara ku cyumweru bahatana na Leicester
Mu gihe irushanwa rya Premier League rigeze ahakomeye, nibwo ibihanganjye muri ruhago birushaho kwigaragaza,ni muri urwo rwego umutoza w’ikipe ya Arsenal, Wenger yatangaje ko akamaro k’umukinnyi we Sanchez kazagaragara kuri iki cyumweru taliki ya 14 Gashyantare 2016 ku mukino uzahuza Arsenal n’ikipe ya Leicester kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere. Ibi yabitangaje nyuma y’uko […]
Abifuza kwiga ibijyanye n’ubumenyingiro bongerewe amahirwe muri ‘‘Centre Socio Culturel Twese Hamwe’’
Ishuri ry’Imyuga Centre Socio Culturel Twese Hamwe riherereye ku Kacyiru ho mu karere ka Gasabo riributsa abifuza kuryigamo ubumenyingiro mu bijyanye n ‘ amahoteli no gutunganya imisatsi n ‘ ubwiza bw ‘u ruhu kubangukira kwiyandikisha imyanya itararangira. Mu gihe ibyumweru bigiye kuba bibiri amasomo atangiye, mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda kwivana mu bukene, no […]
John Patrick Amama Mbabazi uhatanira kuyobora Uganda ni muntu ki? Amwe mu mateka y’ubuzima bwe
John Patrick Amama Mbabazi, uzwi cyane nka Amama Mbabazi, yavutse kuwa 16 Mutarama 1949, akaba ari umunyapolitiki w’Umugande wabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda kuva kuwa 24 Gicurasi 2011 kugeza kuwa 19 Nzeri 2014 nk’uko tubikesha Wikipedia. Amama Mbabazi yabaye Minisitiri w’Intebe wa 10 mu mateka ya Uganda, akaba yaranagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora […]
Umusore n’umukobwa basambaniraga mu modoka batamazwa na Camera zo ku muhanda i Los Angeles
Phillip Frank Panzica umusore ukomoka mu mujyi wa Houston na Chloe Scordianos ukomoka mu mujyi wa New York batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kubabona barimo gusambanira mu muhanda mu gihe kigera mu minota 30. Uyu musore n’umukobwa bari basanzwe bakundana, bakaba baratamajwe na Camera zo ku muhanda biba ngombwa ko abapolisi bashinzwe kureba […]
Andaman, Ikirwa kidasanzwe ukijemo bwa mbere aricwa
Iki ni ikirwa cyiza kinogeye amaso ku bakirebera kure, nubwo ari cyiza cyane ku bw’umucanga ukiriho ni ikirwa kibarirwa mu birwa bya Andaman, muri Bengale mu Buhinde bw’u Burasirazuba.Ni ikirwa kitazi kwakira neza na gato abagikigendereye. Buri muntu wese wagerageje kugisura, atungurwa no kwicwa mu gihe kitarambiranye cyangwa se agakizwa n’Imana ku buryo nawe bugoranye […]
Impamvu 5 zitera abagore gutinya gukora imibonano mpuzabitsina muri pozisiyo yo kujya hejuru y’umugabo
Ubundi abagore benshi ahanini usanga bishimira uburyo bwo gutera akabariro bari hejuru y’abagabo babo kuko ngo aribwo baba bafite ubushobozi bwo kuyiyobora,mu gihe abagabo nabo bamwe na bamwe bazakubwira ko bibatwara nk’abasazi “baryoherwa” iyo abagore aribo bari hejuru. Nk’uko bitangazwa n’urubuga topsante, hari impamvu 5 z’ingenzi zituma abagore bamwe na bamwe batabasha kujya hejuru y’abagabo […]
Uganda: Perezida Museveni ngo azava ku butegetsi EAC yabaye igihugu kimwe
Perezida Museveni kuri uyu wa Kabiri yasobanuye kuba ku butegetsi kwe igihe kirekire no kongera manda y’imyaka 5 ku myaka 30 amaze ayobora Uganda avuga ko akeneye gufasha Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugera ku ntego yawo yo kuba igihugu kimwe. Yagize ati: “Ndi hano kugirango ndebe ko wenda twabafasha kugira Afurika y’Iburasirazuba nk’igihugu kimwe kugirango […]
FDLR ntiteye ubwoba u Rwanda “Minisitiri Mushikiwabo Louise”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba umuvugizi wa leta aravuga ko FDLR ntawe iteye ubwoba ku buryo yabuza u Rwanda gusinzira. Ibi akaba yabitangaje ubwo yari imbere ya Sena y’u Rwanda. Minisitri Louise Mushikiwabo avuga ko bidashoboka ko umutwe urwanya leta y’ u Rwanda FDLR watera u Rwanda nubwo avuga ko u Rwanda rugomba gushyira […]
Nyuma yo gusebera imbere y’Abanyakenya, Umuherwe Zari yikomeje akoresheje ijambo ry’Imana
Icyamamare Zari ukunda gutegura ibirori yise (white Party) mu minsi yashize nibwo atabivugagaho rumwe na Perezida mushya wa Tanzania Magufuri, amubwira ko ibyo birori bidahwitse, ubu noneho yagaragaje agahinda ke nyuma y’uko ibirori yateguye byahuye n’ibizazane. Zari usanzwe utegura ibi bitaramo bikitabirwa, yatunguwe no kubona abantu mbarwa aribo bitabiriye ibyo birori, ariko ngo ntiyacitse intege […]
Amahanga ntabwo ari guha u Rwanda amahirwe nk’uko yabigenje kuri UAE mu myaka 30 ishize — Perezida Kagame
Abakurikiranira hafi u Rwanda bavuga ko umubano rufitanye muri iki gihe n’ibihugu by’Abarabu ari ukureba kure mu gihe rufite intego zo kugera ku iterambere rirambye. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwe yizera ko Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) ari urugero rwiza ku Rwanda ugereranyije n’ahashize habyo. Perezida Kagame ariko ku rundi ruhande asanga Isi itarahaye […]
Leta ya Vladimir Putin yateye utwatsi Amerika yayisabaga kugabanya intwaro za kirimbuzi
Leta y’Uburusiya yateye utwatsi Leta zunze ubumwe za Amerika ku ngingo y’ibiganiro yabusabaga byo kwigira hamwe uburyo Uburusiya bwagabanya intwaro z’ubumara ( Arsenal nucléaire ). Nk’uko byatangajwe na Visi-Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’Uburusiya, Sergue௠Riabkov, ngo Leta y’Uburusiya ntishobora kwitabira ibiganiro Amerika ibusabamo kugabanya intwaro z’ubumara. Yatangaje ko ari ibidashoboka, ati: “Icyo tugezeho ni ku […]
Nyagatare: Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Ubukangurambaga burwanya itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare, bwatumye hafatwa ibinyobwa bitemewe birimo amakarito 500 ya Chief Warage na litiro 650 za kanyanga. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari avuga ko ibi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 9 n’ibihumbi 200 (9,200,000) by’amafranga y’u Rwanda, bikaba […]
Igurishwa ry’intwaro mu Burundi ryafashe indi sura
Uburundi bwakuwe ku rutonde bw’ibihugu 98 byemerewe kugura intwaro muri Isirayeli batabiherewe uruhushya kandi nta n’ibihugu byemerewe gupfa kuzigurisha n’ubundi mu Burundi Ministre w’ingabo wa Isirayeli akaba yavuze ko ibihugu byose bicuriza intwaro mu Burundi bigomba kubanza kubisabira uburenganzira kubera ubwicanyi n’iyicarubozo rikorerwa mu Burundi. Ibi bibaye nyuma y’uko igihugu cya Isirayeli gitunzwe agatoki y’uko […]
RD Congo : Miliyoni hafi 7 z’abaturage ziri mu ntambara nshya yadutse ishyamiranyije Wumela na Yebela
Mu gihugu cya Kongo hadutse intambara y’amagambo ishyamiranyije abashyigikiye ko Perezida Kabila aguma ku butegetsi biyise Wumela ndetse n’abashyigikiye ko ava ku butegetsi biyise Yemera. Iyi ntambara ikaba iri gukorerwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter aho bagenda boherezanya ubutumwa bakunze kwita Hastags buri wese agaragaza uruhande arimo. Kugeza ubu Yemela iragenda irya isataburenge Wumela. Iyi […]
U Rwanda rwiteze inyungu mu mushinga wo gutwara amaraso atabara imbabare hifashishijwe Drones
U Rwanda rwiteze inyungu mu mushinga wo gutwara amaraso atabara imbabare hifashishijwe utudege duto tutagira umudereva, ari two bise ‘Drones’, tugiye gutangira gukoreshwa ku buso bwa 60% bw’igihugu cyose. Ibi byatangajwe nyuma y’umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati ya Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga na Sosiyete y’Abanyamerika yitwa ZIPLINE, ari na yo izazana kandi ikajya ikoresha utwo tudege. Drone, […]
Burundi: Abahoze muri CNDD-FDD bitandukanyije nayo baba bashinze irindi shyaka bise PPD
Abahoze mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bakaba baritandukanyije naryo nyuma y’aho ibibazo byatangijwe n’icyemezo cya perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu bitangiriye, biravugwa ko kuri ubu baba bamaze gushinga ishyaka ryabo. Aya makuru urubuga rwo mu Burundi rwitwa Burundi24 ruvuga ko rukesha urundi rwitwa burundiindependent.com, aravuga ko abahoze muri CNDD-FDD bitandukanyije […]
Abasirikare 3 b’Abarundi birukanwe mu ngabo za MINUSCA kubera ubwicanyi bashinjwa
Abasirikare 3 b’abarundi bari basanzwe bari mu butumwa bw’amahoro mu ngabo z’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica (MINUSCA) birukanwe kubera ibyaha bashinjwa, ibyaha bifitanye isano n’ubwicanyi bumaze iminsi bubera mu Burundi. Nk’uko byatangajwe n’ingabo za MINUSCA, ngo abasirikare 3 b’abarundi bafite amapeti yo ku rwego rwa majoro birukanwe kubera ibyaha by’ubwicanyi bumaze iminsi bubera mu gihugu cy’u […]
Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria
Nk’uko iterambere ry’ ubuzima ari kimwe mu byo ishyira imbere, Polisi y’u Rwanda yongereye ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria muri gahunda zayo zo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda. Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa abitangaza, ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria ni inyongera ku bukangurambaga butandukanye Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora mu […]