Abashyigikiye Kiiza Besigye bamenaguye imodoka y’umuhanzi Radio
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko imodoka y’umuhanzi wo mu itsinda rya Goodlife “Radio” yamenaguwe n’abashyigikiye Kiiza Besigye wiyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe muri uku kwezi. Moses Sekibogo uzwi nka Mowzey Radio yatunguwe no kubona abarwana shyaka ba FDC rya Kiiza Besigye bigaba ku modoka ye yari amaze iminsi mike […]
Abanyeshuri biga Microbiology muri UR barasaba Inteko gukuraho amasomo bigishwa adatanga akazi
Bamwe mu banyeshuri barangije barangije hamwe n’abakiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryahoze ari KIST, babwiye inteko ishinga amategeko ko muri kaminuza yabo hari ikibazo cyo kwigishwa amasomo atabahesha icyizere ku isoko ry’umurimo. Isomo ryagaragajweho iki kibazo ni irizwi nka ‘Microbiology’, ryigisha ibijyanye n’utunyabuzima duto cyane, ryatangiye kwigishwa ahagana mu myaka 10 ishize. […]
Urutonde rw’abagabo basambanye na Wema Sepetu wabaye Miss Tanzaniya
Icyamamare muri Cinema mu gihugu cya Tanzaniya, Wema Sepetu wari umaze iminsi uvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yo gutandukana n’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz bari bamaranye igihe kinini bari mu rukundo, ubu noneho hagaragaye urutonde rw’abagabo yasambanye nabo mbere y’uko atwita inda bivugwa ko ari ya Idrissa Sultan wegukanye irushanwa rya Big brother Africa 2014. […]
Uganda: Uwungirije Joseph Kony muri LRA yafatiwe muri Centrefrique
Sam Okot George Odek Inyeshyamba ya Lord Resistance Army (LRA) kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016 yafatiwe muri Centrefrique ashyikirizwa ingabo za Minusma ziherereye mu burasirazuba bwa Centrefrique. Okot Odek wari wungirije Joseph Kony umuyobozi mukuru wa LRA, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ,yari amaze iminsi yarafashwe afungwa n’abarwanyi ba Seleka muri […]
Burundi: Abantu barenga 20 bakomerekejwe na grenade mu mujyi wa Bujumbura
Abantu barenga 20, harimo icyenda bababaye cyane bakomerekeye mu gitero cya grenade cyagabwe muri zone Buyenzi, mu mujyi wa Bujumbura, igitero cyagabwe ku isaha ya saa moya na makumyabiri za mugitondo. Amakuru atangwa n’ababonye ibyabaye avuga ko uwateye grenade yari ari kuri moto ariko arengera hagati y’umuhanda wa gatanu n’uwa kane. Abantu bakomeretse ngo bakaba […]
Suzuma amafaranga uhawe ko atari amahimbano
Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kujya basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko atari amahimbano, kandi igihe bagize uwo bayabonana, bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda. Ubu butumwa bukurikira ifungwa rya Niyigena Straton, ufite imyaka 22 y’amavuko na Mfitumukiza Emmanuel , ufite 22, aba bombi bakaba, ku itariki 9 Gashyantare, bafatanywe amafaranga y’u Rwanda 60,000 by’amahimbano […]
Madonna ayoboye urutonde rw’abahanzikazi 10 bakize kurusha abandi ku Isi na Miliyari y'Amadolari
Biratangaje ku buryo udashobora gupfa kwiyumvisha akayabo k’amafaranga abagore 10 ba mbere mu ruganda rwa muzika muri uyu mwaka wa 2016 batunze n’uburyo mu by’ukuri bayabonyemo! Ibyamamare nka Jennifer Lopez na Madonna bo nibyigaragaza, ariko abandi basa nk’abatunguranye. Urutonde rw’abagore 10 b’abaririmbyi bakize rw’uyu mwaka wa 2016 ruratangaje hatagendewe ku bo bari bo, ahubwo ukurikije […]
Bana banjye muhungire kure ubusambanyi bubugarije
Mugihe dukomeje kugenda twinjira mu minsi y’imperuka ni nako abantu b’Imana bakomeje guhinduka cyane mu mico no mu myifatire, ariko igiteye impungenge n’ubwoba cyane ni ibyaha by’urukozasoni bimaze kuba agahoma munwa kuburyo bimaze kuba indengakamere mu bantu, muri byo twavuga mo ubugome butigeze kubaho, ubwicanyi ariko noneho byagera mu busambanyi byo bikaba akumiro kuko burakabije […]
Indaya z’abakobwa beza b’Abashinwa ngo zikomeje kwiyongera muri Afurika zije kwicuruza
Kuva muri mwaka w’2000, abakobwa bakomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ngo bakomeje kwiyongera ku bwinshi, bambuka baza muri Afurika kuhakorera umwuga wabo w’uburaya. Ibi ni ibyatangajwe n’umushakashatsi muri kaminuza ya Douala muri Cameroun, ko abakobwa beza bakomoka mu Bushinwa baza muri Afurika bitwaje akazi ariko nyuma bikagaragara ko baba baje gukora uburaya bagamije gushaka amafaranga. […]
Somalia: Al Shabab yavumbuweho gushaka kugaba ibitero bikaze yambaye imyambaro y’ingabo za AMISOM
Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zishinzwe kubungabunga amahoro muri Somalia ziratangaza ko abarwanyi b’umutwe wa Al Shabab bafite umugambi wo kwigira nk’ingabo z’uyu muryango bakagaba ibitero. Izi ngabo za Afurika Yunze Ubumwe zibumbiye mu kiswe AMISOM, zivuga ko zifite amakuru y’uko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab bafite imigambi yo kwambara imyenda y’izi ngabo za […]
Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center
Itsinda ry’Abadepite bavuye mu gihugu cya Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ku buryo yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hano mu gihugu. Iri tsinda ryakiriwe na Superintendent Shafiga Murebwayire, akaba n’umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, wabasobanuriye ku buryo burambuye serivisi ikigo ayobora gitanga. Cecilia Emily B.Chazama, wari uyoboye iri tsinda, yavuze […]
Abasirikare ba FARDC barashinjwa kwica abaturage b’Abahutu
Ubwicanyi bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bwicanyi bukaba bukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu bahora bashyamiranye n’abo mu bwoko bw’Abanande, raporo yashyizwe hanze na Loni igaragaza ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zihishe inyuma y’ubwo bwicanyi. Ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’Abahutu, bukorerwa mu Burasirazuba,Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo […]
RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barategura imyigaragambyo simusiga yo kubuza Kabila kwiyamamaza
Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RD Congo barahamagarira abaturage bose batuye mu gihugu kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe ku wa gatatu w’icyumweru gitaha Tariki ya 16 Gashyantare 2016 igamije kubuza Perezida kongera kwiyamamaza. Bakaba bavuga ko Perezida Kabila yishe itegeko nshinga agamije kuguma ku butegetsi. Ibinyamakuru bitandukanye muri Kongo Kinshasa bivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bategura iyi […]
Ubushakashatsi bwagaragaje ko bimwe mu byemezo bifatwa mu buhinzi byibasira abahinzi baciriritse
Umushakshatsi wo muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza, Dr Neil Dawson avuga ko bimwe mu byemezo bifatwa hashyirwaho gahunda z’ubuhinzi mu Rwanda, zihonyora abahinzi baciriritse cyane cyane abo mu Burengerazuba bw’igihugu nk’uko abigaragaza mu nyigo yakoze. Bimwe mu byemezo Uwo mushakashatsi yagaragaje, harimo icyo guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe muri buri gake k’igihugu, no guhatirwa […]
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo umunyamakuru Ntwari Williams aravuga ko ifungwa rye ryateguwe
Nyuma y’itabwa muri yombi akanya gato k’umunyamakuru wa The East African akongera kurekurwa, undi munyamakuru, Ntwari John Williams, we ruracyageretse hagati ye n’ubutabera nubwo yarekuwe by’agateganyo. Umunyamakuru Ntwari John Williams yari aherutse gutabwa muri yombi mu minsi ishize akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure, ariko kuri uyu wa Kabiri ushize yagejejwe […]
Nyuma ya ONU, USA yongeye kurega u Rwanda guhungabanya umutekano w’u Burundi
Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016,Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongeye kurega guverinoma y’ u Rwanda gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi hifashishijwe gutoza igisirikare impunzi z’u Burundi ziri mu Rwanda zahunze Perezida Pierre Nkurunziza hagamijwe kuzisubiza mu Burundi kujya kumuhirika. Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta zunze ubumwe za Amerika […]
Umukobwa yaguwe gitumo ubwo yihinduraga inzoka
Mu gace ka “Mimboman Chapelle”muri Cameroun umwana w’umukobwa yatunguwe n’urusaku rwinshi n’induru ubwo yihinduraga inzoka. Gaston niwe se w’uyu mukobwa akaba atarigeze amenya na rimwe ko umukobwa ajya yihindura inzoka, byamubereye urujijo maze inkuru ikwira agace kose ko umukobwa wa Gaston yihindura inzoka, uyu makobwa wa Gasto yari azwi ku izina rya « Carole Petite […]
DPGR irasaba amavugurura mu mategeko agenga amatora n’imitwe ya politiki mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu minsi iri imbere
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare ishyaka The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryagejeje ku Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ubusabe busaba kuvugurura itegeko rigenga amatora n’irigenga imitwe ya politiki mu Rwanda. Aya mavugururwa ya politiki ngo akaba akenewe mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe mu 2017 ndetse n’ay’abadepite ateganyijwe mu 2018. Bimwe mu […]
Uganda: Amama Mbabazi arashaka gutera ikirenge mu cya Idi Amin wamennye amaraso y’abatagira ingano
Amama Mbabazi, umwe mu bakandida bahangaranira kuyobora Uganda, yavuze ko natorwa azakora bimwe mu bikorwa bisa nk’ibya Idi Amin wayoboye Uganda hakameneka amaraso y’abatagira ingano. Mu guha icyubahiro uwo mukuru w’igihugu wa kera wa Uganda, Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda, yavuze ko Idi Amin azubakirwa urwibutso. Nk’uko bitangazwa na BBC, Amama Mbabazi yavuze […]
CEP / Tumba College of Technology mu giterane cy’ivugabutumwa cyo guhindura urubyiruko
Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwirinda imico mibi no kurwanya ibiyobyabwenge Itsinda ry’abanyeshuri b’abapentecoke (CEP/ TCT) ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa hagamijwe kugira ubuhamya bushya bwo muri Kirisito Yesu. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Nsengimana Deo, Perezida wa CEP /TCT yavuze ko Iki giterane kigamije kurandura imico mibi itandukanye mu rubyiruko hirya no hino no kugira ubuhamya […]
Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga arenga miliyoni
Ku itariki 8 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yafunze Gasengayire Immaculée, akaba akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda angana na 1, 2000,000 ayabikuje kuri konti ya VUP muri SACCO ya Fumbwe yari abereye umucungamutungo, iherereye mu murenge wa Fumbwe, muri aka karere, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Inspector of Police (IP) […]