Desire Luzinda wamamaye kubera amafoto y’urukozasoni ngo azakomeza ashake ifaranga abavuga bavuge
Umuhanzikazi Desire Luzinda ukomoka muri Uganda unasanzwe azwiho amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu yatangaje ko yimye amatwi abamuvuga ibyo bashatse, ngo azajya akora abavuga bavuge. Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Luzinda yatangaje ko adatewe ubwoba n’abagendana amazina ye aho bagiye hose kuko ngo ntacyo byahindura ku buzima abayeho, icyangombwa ngo ni uko […]
Argentine: Umukinnyi yahawe ikarita itukura (carton rouge) ahita yica umusifuzi
Mu ntara ya Cordoba yo muri Espagne, Umusifuzi wari umaze gutanga ikarita y’umutuku (carton rouge) yishwe n’umukinnyi yari ayihaye mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wakinwaga n’abatarabigize umwuga (match amateur) Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru le Guardian, kivuga ko uwo mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016, ngo ubwo umusifuzi yari amaze guha umukinnyi ikarita […]
U Rwanda rugiye guha akazi abantu barugabaho ibitero hakoreshejwe ikoranabuhanga
Minisitiri w’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana aravuga ko leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bigera ku 1000 birugabwaho buri munsi. Iyi Minisiteri ikaba yarateguye umushinga w’itegeko rishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga aho ngo bashobora kuzaha akazi abagaba ibyo bitero bazwi nka hackers. Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ejo kuwa mbere yagejeje ku nteko ishinga […]
Imyanya 14 y’akazi mu bitaro bya Bushenge/Nyamasheke (Itariki ntarengwa 22/02/2016)
REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’UBURENGERAZUBA AKARERE KA NYAMASHEKE IBITARO BYA BUSHENGE ITANGAZO RY’AKAZI Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Bushenge burifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira: Abaforomo (8) Ibisabwa kuri uwo mwanya Kuba afite impamyabumenyi muri Sciences Infirmières yo mu rwego rwa A1 Kuba afite uruhushya rw’umwuga rutangwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda Ababyaza (3) Ibisabwa kuri uwo […]
Imyanya 14 y'akazi mu bitaro bya Bushenge/Nyamasheke (Itariki ntarengwa 22/02/2016)
REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’UBURENGERAZUBA AKARERE KA NYAMASHEKE IBITARO BYA BUSHENGE ITANGAZO RY’AKAZI Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Bushenge burifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira: Abaforomo (8) Ibisabwa kuri uwo mwanya Kuba afite impamyabumenyi muri Sciences Infirmières yo mu rwego rwa A1 Kuba afite uruhushya rw’umwuga rutangwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza […]
Umushinga w’amashyuza muri Nyabihu wasize abaturage mu cyeragati
Umushinga wari ugamije kubyaza ingufu amashyuza wakoreraga mu karere ka Nyabihu hagati y’ikirunga cya Karisimbi n’ikiyaga cya Karago wagiye utishyuye abaturage nyuma y’aho utageze ku ntego wari wiyemeje. Abatuye mu Karere ka Nyabihu ahakorewe igerageza ry’umushinga wa Leta wari ugamije gushakisha ingufu z’amashuyuza, baravuga ko bari mu rusobe rw’ibibazo basigiwe n’uwo mushinga nyuma yo gufata […]
Ibyiza 5 byo kurara wambaye ubusa (kubunuza)-REBA AMAFOTO
Abantu bamwe batinda kuryama bibaza ku mwambaro bari burarane, ariko kandi kurara umuntu yambaye si byiza nko kurara umuntu yambaye uko yavutse, kuko bituma umuntu asinzira neza kandi umubiri we ukagira ubushyuhe bukwiriye, ndetse n’ibinure bikagabanuka umubiri ukabugwa neza. Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse 1.Kurara umuntu atambaye bituma umubiri ugira ubushyuhe bwa […]
RDC: Mu mijyi irimo Kinshasa ubuzima bwiriwe bwahagaze kubera ikiswe Umunsi w’Umujyi Upfuye
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2016 umurwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, wiriwe utuje mu buryo budasanzwe bitewe no guhangana hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo biyemeje kuri uyu munsi igikorwa cyiswe Ville Morte (Bivuga Umujyi upfuye mu Kinyarwanda) mu rwego rwo gusaba ko perezida Kabila yazava ku butegetsi nyuma […]
Imyanya 6 y'akazi mu bitaro bya Butaro (Itariki ntarengwa: 19/02/2016)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Bwiza.com
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye
Ku itariki 12 Gashyantare,mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye bigizwe n’amaduzeni 468. Ibyo biyobyabwenge bigizwe na Kanyanga, Chief waragi, Kitoko, African Gin, na Blue Sky, bikaba byarafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hanyuranye ho muri aka karere mu kwezi gushize. Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Kajevuba, […]
Ibicurane n’ inkorora byatumye Rihanna ataririmba mu birori bya Grammy Award
Kuri iki Cyumweru taliki 14 Gashyantare 2016, nibwo icyamamare Rihanna w’imyaka 27 y’amavuko yahagaritse kuririmba mu birori bya Grammy Award bitewe n’indwara y’ibicurane n’inkorora. Uyu mukobwa yageze i Los Angels aho ibirori byagombaga kubera ku cyumweru nijoro ariko ntiyigeze agaragara aca ku itapi itukura nk’uko bagenzi be babikoze. Nk’uko bitangazwa na Dailymail, Rihanna ntiyari amerewe […]
Abanyarwanda 2 biciwe muri Sudani y’Epfo n’abantu bataramenyekana barangije barabatwika
Imirambo 2 y’Abanyarwanda biciwe muri leta ya Yei River ho muri Sudani y’Epfo yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku muhanda wa Maridi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sudantribune. Birakekwa ko abo bagabo babiri b’Abanyarwanda bishwe nyuma yo gutegwa igico ku muhanda, bakaba barakoreraga ikigo cy’ishoramari mu gukora itabi cyo muri Yei. Umuyobozi w’igipolisi muri Yei, Col […]
Bujumbura: Abasirikare barashinjwa gusahura za butike no guca abacuruzi amafaranga mu buryo budasobanutse
Mu gace ka Mutakura ku muhanda wa 6 n’uwa 10 biravugwa ko za butike, restaurants, n’aho bogoshera hafunze, aka gace kakaba gasa nk’akashizemo abaturage, n’abacuruzi bahasigaye bakaba bakwa n’abasirikare amafaranga kugirango bakore. Abapolisi babiri cyangwa batatu bahagaze kuri buri muhanda, isoko rito ryo ku muhanda wa 4 ryarafunzwe kandi iyo uhatembereye ngo ubona hari umwuka […]
Amafoto: Abari bahatanira kuvamo Miss Rwanda 2016 bapimwe agakoko gatera Sida
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare mu Karere ka Nyamata abari bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 bajyanwe mu Bitaro bya Nyamata bagiye kwisuzumisha ubwandu bw’agakoko gatera sida mu rwego rwo kubumvisha ko ubuzima bwabo buzira umuze ari ingenzi mu byo bakora n’ibyo bateganya byose. Mu gitondo cyo ku itariki 15/2/2016 nibwo abakobwa […]
Amavubi yatumye umutoza Mashami aterekeza mu ikipe ya Simba
Mashami ni umutoza w’ungirije w’ikipe y’Igihugu “Amavubi” kandi aracyafite amasezerano n’ubwo ikipe yo muri Uganda yamwifuzaga, nubwo uyu mutoza ataragagaye muri CHAN 2016. Ibrahim Masoudi ni umwe mu bagize itsinda ryo gushakira ikipe ya Simba abakinnyi ndetse n’abatoza, bakimara gusezererwa muri CHAN 2016, bagerageje kwegera Umutoza Mashami Vincent, ababwira ko agifite amasezerano n’ikipe y’igihugu. Yagize […]
Perezida Nkurunziza n’abandi bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bubera i Burundi bagiye gukurikiranwa
Mu gihe umuti w’ibibazo bikomeje kugaragara mu Burundi utari waboneka, mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2016, yahuje Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), batangaje ko biteguye gukaza ibihano kuri buri umwe wese utungwa agatoki ko afite uruhare mu bibazo […]
Col Camille Karege yakomeje kugereranya Brig. Gen. Frank Rusagara nk’umusazi
Nyuma yo gushinjwa na Col Jill Rutaremera kuri uyu wa Mbere, ubushinjacyaha bwari bwitwaje umutangabuhamya wa kabiri wo gushinja Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara, ari we Col Camille Karege wasubijwe mu buzima busanzwe akaba yashimangiye ko Gen Rusagara yamubwiye aya magambo “Our guy is Finished, Museveni is smart”, bivuze ko Kagame arangiye mu gihe Museveni […]
Uganda: Imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Museveni irarimbanyije
Nyuma y’aho kandida Perezida Dr Kiiza Besigye ashimuswe na Polisi ya Uganda aregwa kuba yiyamamaje mu buryo budakwiye, abamushyigikiye nabo bahise batangira imyigaragambyo yo kumubohoza yakomeje kugeza muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016. Mu gihe muri Uganda amatora asigaje iminsi ibiri ngo atangire, ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki […]
MIFOTRA yasobanuriye inteko ingamba ifite mu kurwanya ruswa mu itangwa ry’akazi ka leta
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, byari bigamije gusobanura ingamba zashyiriweho ruswa ivugwa mu itangwa ry’akazi. Minisitiri Uwizeye Judith yasobanuriye Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, ingamba yafashe mu rwego rwo guca ruswa ivugwa mu […]
Komiseri Munyambo yagizwe umuyobozi wa Polisi muri UNMISS
​Loni yashyizeho umunyarwanda Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo nk’umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bwayo muri Sudani y’Epfo(UNMISS). Ishyirwa rya CP Munyambo kuri uyu mwanya , ryakurikiye gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura kuri uwo mwanya umugande witwa Frederich Yiga wari uwumazeho imyaka itatu. Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe […]