Min. Sezibera avuga ko umubano w’u Rwanda na E.U ukomeje kuba nta makemwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (E.U), ukomeje kuba mwiza. Yabitangaje mu biganiro ngarukamwaka bihuza abahagarariye ibihugu bigize E.U, ndetse na Leta y’u Rwanda byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019, i Kigali. Ashimangira ko uyu muryango ukomeje gufasha u Rwanda […]

Perezida Kagame yabajije abaturage b’i Nyamagabe niba banezezwa no kuba abanyuma mu Mihigo

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe, abaza abagatuye niba bishimira kuba abanyuma mu mihigo y’umwaka. Avuga ko umwanya wa nyuma ugaragaza ibibazo bafite kandi bishobora gukemuka. Ni uruzinduko yagiriye muri aka karere, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019. Aho yavuze ko hari ibikorwa bitegereza amikoro ariko na none ngo hari […]

Israel: Minisitiri yakatiwe gufungwa imyaka isaga 10 ashinjwa kuba intasi ya Iran

Urukiko  rwo mu Mujyi wa Yerusalemu rwakatiye igihano cyo gufungwa imyaka 11  uwahoze ari Minisitiri muri Israel , Gonen Segev nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo  gutata igihugu cye mu nyungu z’igihugu cya Iran. Minisitiri Segevu yemeye ko yakoze icyaha gikomeye ku bwo gutanga amakuru ku gihugu gifatwa nk’umwanzi wa Israel. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umushinjacyaha Mukuru […]

Kenya: Hafashwe agatsiko k'abiganaga ijwi rya perezida Kenyatta bakariganya abanyemari

Igipolisi cya Kenya cyavumbuye agatsiko k’abagabo barindwi bashinwa kwigana perezida Uhuru Kenyatta bakambura Umunyemari ukomeye muri iki gihugu witwa Naushad Merali akayabo k’amafaranga. Abatawe muri yombi ni; Joseph Waswa, Duncan Muchai, Isaac Wajekeche, William Simiyu, David Luganya, Gilbert Kirunja na Anthony Wafula. Ni agatsiko bivugwa ko gafite abantu bakorana mu biro bitandukanye birimo n’iby’umukuru w’igihugu, […]

Uganda yashyikirije Congo bamwe mu bahoze muri M23 bari bahahungiye

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 basaga 60 bari bari mu gihugu cya Uganda burijwe indege basubizwa iwabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka isaga itanu bahungiye muri iki gihugu nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’ingabo za leta ifatanyije n’umutwe udasanzwe wa Monusco. Biravugwa ko byibuze abahoze ari abarwanyi 57 n’abandi bantu 10 […]

Ruhango: Abahinzi b’inanasi bahangayikishijwe no kutabona imbuto nziza zo gutera

Bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo  cyo  kutabona imbuto nziza zo gutera  z’inanasi kubera uburwayi  bwibasiye iki gihingwa muri aka gace, mu gihe ari igihingwa ubusanzwe cyaheraga cyane. Ndahimana Franà§ois  utuye mu kagari ka Karambi  avuga ko ubusanzwe  bezaga inanasi cyane ariko ubu ngo […]

RDC: Abanyururu basaga 100 batorotse Gereza ya Bandundu

Abanyururu basaga 100 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere batorotse Gereza ya Bandundu iherereye mu Ntara ya Kwilu. Ubutumwa bw’Igipolisi cya Congo, bwanyuijwe kuri twitter buravuga ko abanyururu 105 muri 302 bari bafungiye muri Gereza ya Bandundu batorotse. Ubu butumwa bukomeza buvuga ko abo banyururu batorotse bigizwemo uruhare na bamwe mu […]

Zari yatangiye icyumweru cy’amasengesho no kwiyiriza kubera Diamond

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, Zari Hassan Tlale yatangiye icyumweru cy’amasengesho no kwiyiriza kugira ngo asabire Diamond Platnum ashinja kuba umubyeyi gito. Mu minsi mike ishize, Zari yagiye aca amarenga ku ngingo yo kuba Diamond Platnumz ntacyo amufasha ku bijyanye no kurera abana babiri babyaranye. Ibi Diamond ntacyo yigeze abivugaho. Abinyijuje ku rukuta rwe […]

U Rwanda rurashaka kuba izingiro ry'ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere mu karere

U Rwanda rurashaka kuba izingiro ry’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege mu karere nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye. ” Turareba u Rwanda nk’izingiro ry’akarere, bitari ukwibanda cyane gusa ku rujya n’uruza rw’abagenzi ahubwo n’imizigo. turi gutekereza gushyiraho umujyi w’ikibuga cy’indege uzahuzwa bya hafi n’icyanya cyahariwe […]

Mutarambirwa wahoze muri FDLR avuga ko umubare w’abasigaye muri Congo udakanganye

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe Ingabo Zavuye ku rugerero ndetse no mu mitwe yitwaje intwaro  (RDRC)  itangaza ko imaze gusubiza mu buzima busanzwe abasaga ibihumbi 12 bahoze muri FDLR. Komiseri muri iyi Komisiyo, Mutarambirwa Elie, na we wahoze ari umwe mu barwanyi ba FDLR mbere y’uko ataha mu Rwanda, avuga ko imibare y’abasigaye […]

Rusizi: Abahinzi b’icyayi barasabwa kongera umusaruro

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi n’ubw’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda( FERWACOTHE)  buvuga ko nyuma yo kongerera ubumenyi abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo bagera ku 1581 bubatezeho kongera umusaruro w’icyayi mu buryo bwifuzwa. Nyuma y’umwaka abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo bagera ku 1581 bahabwa amasomo ajyanye n’amashuri y’abahinzi b’icyayi mu mirima,bavuga ko hari […]

Kirundo: Ubuyobozi bwemeza ko imirambo icyenda yabonetse muri Rweru yavuye mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu gihugu cy’uBurundi butangaza ko imirambo icyenda yagaragaye mu kiyaga kiri hagati y’u Rwanda n’iki gihugu yavuye mu Rwanda. Mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatanu ushize hongeye kugaragara imirambo icyenda y’abantu ireremba hejuru y’amazi. Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/02/25/mu-kiyaga-cya-rweru-hongeye-kugaragara-imirambo-irimo-iyafatanyishijwe-igiti/ Babinyujije […]

Gasabo : Umumotari yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Nyuma yaho mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rihafatiye umumotari wagerageje guha umupolisi ruswa yi 5,000frw; na none mu mpera za cyo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera hongeye gufatirwa undi mumotari wagerageje guha umupolisi ruswa yi 7000frw. […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zijujutiye isoko zahahiragamo Leta yafunze

Leta ya Tanzania yatanze itegeko ryo gufunga isoko rya Mungano impunzi z’Abarundi zibarizwa mu nkambi ya Nduta zahahiragamo .Iki cyemezo zikaba zitacyakiriye neza ngo kuko ryari rizifatiye runini. Ni isoko bahuriragamo n’abandi baturage batuye hafi y’iyi nkambi yazo, ribarizwa mu bilometero 10 uvuye ku nkambi ya Nduta muri Tanzania, ryafunzwe ku itegeko ryatanzwe na Minisitiri […]

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ibyobo byacukuwe mu nsi y’inzu batuyemo

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamamana, Akagari ka Mamfu, Umurenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwasize inzu zabo zinegetse, aho hari ibyobo bica mu nsi yazo ku buryo batekereza ko isaha n’isaha zishobora kuriduka bakahatakariza ubuzima. Ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu mpinga y’agasozi […]