Nyanza: Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza abayisilamu bashinjwamo iterabwoba

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo abayisilamu babarirwa muri 40 baregwa ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ku isi. Umucamanza yongeye kuvuga ko iryo subikwa ryatewe nuko batashoboye kubona umwanya uhagije wo kunononsora umwanzuro wa nyuma w’urubanza. Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abakurikiranywe muri uru rubanza […]

Amajyepfo: Byagaragaye ko amafaranga imiryango itegamiye kuri Leta ishora mu baturage akoreshwa nabi

Ubuyobzi bw’Intara  y’Amajyepfo  buvuga  ko  bwasanze  amafaranga  angana  na miliyari 20  ava mu miryango itegamiye kuri  Leta  ashorwa mu bikorwa bigamije  kuvana abaturage mu bukene muri  iyi Ntara buri mwaka,  nyamara  abaturage  bakaba bakiburimo. Umuyobozi w’iyi Ntara, Gasana K.Emmanuel avuga  ko abafatanyabikorwa b’imiryango itegamiye kuri Leta  muri yi Ntara ari benshi ariko bareba bagasanga abaturage […]

Uwayoboraga inkambi ya Kiziba  avuga ko akemanga ubutabera ahabwa

Uwari Umuyobozi w’Inkambi y’impunzi z’Abanye-Congo ya Kiziba, Maombi Louis Mbangutse atangaza ko akemanga ubutabera ahabwa mu Rwanda bitewe n’imigendekere y’urubanza rwe. Ibi yabitangaje kuwa 27 Gashyantare 2019 ubwo hakomezaga urubanza aregwamo ibyaha birimo ubugome. Aregwa hamwe na bagenzi be ari bo Bakunzi Dusabimana, Semahoro Musabwa, Rurangwa Issa na Mukeshimana. Aba kandi baregwa  gushishikariza imyigaragambyo yabaye […]

Menya imodoka 10 za mbere zihenze ku Isi — Amafoto

Imodoka zihenze cyane burya ngo hari ibindi byinshi zitanga bitari ugutwara abantu gusa. Hari ubwoko usanga bukorerwa umuntu umwe gusa cyangwa ikagurwa n’umuntu umwe. Muri film yitwa Fast and Furious igice cyayo cya 7 hagaragaramo imodoka isimbuka ikagwa muri etage ya kabiri ivuye mu yindi etage, scene yatunguye abatari bacye ariko imodoka zikora ibintu nka […]

Uganda: Inteko yasanze Maj. Gen. Kyaligonza adakwiye gukomeza kuba ambasaderi

Inteko ishinga Amategeko ya Uganda yafashe umwanzuro wo kuvana Maj. Gen. (Rtd) Matayo Kyaligonza mu nshingano yari afite zo guhagararira iki gihugu mu Burundi nyuma y’aho uyu mudipolomate akoreye amahano mu gihugu cye agahohotera umupolisi wari uri mu kazi ke. Uyu mugabo bivugwa ko yari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda, aherutse guhohotera umupolisikazi […]

Uwise undi Akagabo kagufi n’ Umusaza w'umusazi bananiranywe kumvikana

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko inama yamuhuzaga na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru,Kim Jong-un, imaze kurangira nta masezerano ashyizweho umukono nyuma yaho Amerika yanze ibyo Koreya ya ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, Perezida Trump yagize ati “Byatewe […]

Gakenke: Ibitaro bya Gatonde bemerewe na Perezida Kagame muri Gicurasi bizaba byuzuye

Abashinzwe imyubakire y’Ibitaro bya gatonde, mu karere ka Gakenke, abaturage bemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, baremeza ko ibi bitaro bizaba byuzuye mu mezi atatu ari imbere uhereye muri uku kwezi, bikaba byitezweho gucyemura ikibazo cy’urugendo abaturage bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi i Shyira. Kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 26 Gashyantare 2019, […]

Ibitangazamakuru bya Diamond Platnumz birashinjwa gushaka gushyamiranya abahanzi

Radiyo na Televiziyo bya  by’umuhanzi Diamond Platnumz birashinjwa gushaka gushyamiranya abahanzi bakizamuka kugira ngo bibahe umwanya wo kumenyekana. Ibi byashyizwe hanze n’umwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki muri Tanzaniya utashimye ko amazina ye atangazwa. Wasafi Radio na TV bashinjwa ko batikoza guha ikiganiro umuhanzi ukizamuka. Bamusaba ko yaba afitanye ikibazo n’umuhanzi mugenzi we (bifu) kugira ngo […]

Perezida Museveni yagarutse ku bantu bo hanze aherutse kwita ibicucu bishaka guhirika ubutegetsi  bwe

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atangaza ko hari  abantu bo hanze y’igihugu cye bashaka kwivanga mu bikiberamo. Avuga ko aba aherutse kwita ibicucu bazatsindwa. Mu minsi ishize, Umukuru w’abasirikare kabuhariwe barinda Perezida Museveni (SFC), Maj. Gen Don Nabasa yavuze ko hari abantu bashaka guhurika ubutegetsi bwa Perezida Museveni babinyujijwe mu rubyiruko. Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/02/13/amb-nduhungirehe-yaburiye-gen-nabasa-uvuga-ko-hari-abashaka-guhirika-museveni-ku-butegetsi/ Mu […]

Tanzania: Ikinyamakuru The Citizen cyahagaritswe nyuma yo gushinjwa gutangaza ibinyoma

Guverinoma ya Tanzaniya yahagaritse ikinyamakuru The Citizen mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kugishinja gutangaza amakuru y’ibinyoma mu nkuru cyakoze ku guta agaciro kw’Ishilingi rya Tanzania ugereranyije n’idorali. Ni inkuru yanditswe kuwa 23 Gashyantare. Uwitwa Patrick Kipangula ushinzwe kugenzura ibinyamakuru, yavuze ko iki kinyamakuru cyatanze amakuru ayobya ku bushake kivuga ko agaciro k’ishilingi rya Tanzania […]

Perezida Museveni yishimiye intsinzi ya mugenzi we, umusaza Buhari w’imyaka 76

Perezida  wa Uganda, Joweli Kaguta  Museveni , umusaza w’imyaka 74 y’amavuko, yashimiye mugenzi we Muhammadu Buhari wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Nigeria, ku myaka ye 76. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019, nibwo Komisiyo ishinzwe amatora muri Nigeria yatangaje ko Perezida Muhammadu Buhari wari usanzwe ari Perezida wa Nigeria yongeye gutsinda amatora. […]

Burera: MTN Rwanda yahawe iminsi 7 ngo ibe yishyuye imitungo y’abaturage yangije

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye MTN Rwanda gukemura bidatinze ikibazo cy’ubutaka ifitanye n’abaturage bo mu karere ka Burera, kimaze imyaka 11, cy’imitungo yangije ntitange ingurane. Bitarenze ku wa gatanu w’icyumweru gitaha MTN isabwa kuba yamaze kugaragariza Inteko uburyo yakemuye ikibazo. Iki cyemezo kikaba cyafashwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside […]

RDC: Abantu bane bari barwaye Ebola baburiwe irengero nyuma y’igitero cy’abitwaje intwaro

Umupolisi umwe yishwe naho abarwayi bane ba Ebola baburirwa irengero muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku kigo kivurirwamo Ebola cy’i Butembo nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima muriiki gihugu. Ni  igitero cya kabiri kigabwe ahavurirwa Ebola mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bw’igihugu mu […]

Muhanga: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Mu ijoro ryo ku itariki 27 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yafatanye abagabo babiri ibicuruzwa bitandukanye bya magendu byavaga mu karere ka Ngororero byerekeza  mu mujyi wa Kigali. Ibyafashwe bigizwe n’amabaro 10 y’imyenda ya caguwa n’inkweto byose byafatanwe Nizeyimana Hemedi w’imyaka 32 y’amavuko wari utwaye imodoka yo […]

M23 yahakanye itahuka ry’abarwanyi bayo bari muri Uganda

Ubuyobozi bw’inyeshyamba za M23 butangaza ko nta murwanyi wayo watashye ava muri Uganda, ndetse ko nta n’ufite gahunda yo gutaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe ibyo barwanira bitarakemuka. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa M23, Mbonimpa Benjamin, avuga ko amakuru avuga ko hari abarwanyi ba M23 bagera kuri 67 bakiriwe n’ingabo […]

Rusizi: Abana b’abakobwa bari hagati ya 450 na 500 batwara inda zitateganijwe buri mwaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’abana b’abakobwa bakomeje gutwara inda zitateganijwe n’ingaruka kuri bo ubwabo n’abo babyaye,aho buvuga ko buri mwaka abari hagati ya 450 na 500 bazitwara kandi abenshi batazi n’uburenganzira bwabo bikabakururira imibereho mibi. Byatangajwe n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel  ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya […]