Perezida w’u Bushinwa ni umuyobozi udasanzwe akaba umudepite usanzwe

Mu gihe hitegurwa inama ngishwanama ya 13 y’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, mu Badepite bagera ku 3000 bayitabira harimo na Perezida Xi Jinping ugaragara nk’Umudepite usanzwe n’ubwo ari umuyobozi udasanzwe. Iyi nama iba buri mwaka, abayirimo biga amategeko n’indi mishinga y’igihugu cy’u Bushinwa, na Perezida Jinping akaboneraho kubaganiriza haba mu matsinda cyangwa mu ihuriro […]

Umutoza wa Liverpool avuga ko yizeye kuba yabuza igikombe Man. City

Umutoza w’ikipe ya Liverpool, Jurgen Klopp avuga ko anezejwe n’uburyo arimo guhanganira umwanya wa mbere n’ikipe ya Manchester City, muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza. Jurgen Klopp yatangaje ibi nyuma y’umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019, ubwo ikipe ye yari imaze kunganya na Everton 0-0. Ubu Man. City iri ku mwanya […]

Rusizi: Abashaka kwibumbira mu makoperative bazitirwa n’ubushobozi buke

Bamwe mu bagerageza kwihangira imirimo mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakigorwa no kwishyira hamwe mu makoperative kubera ubushobozi bavuga ko ari buke, hakaba abamara igihe kirekire mu matsinda abandi bagakora nka ba nyamwigendaho. Ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko iyi mikorere irushaho kubadindiza nyamara bakwiye kwishakamo ibisubizo byabafasha gushinga ayo makoperative bakoreramo. Ni bimwe mu byagaragariye […]

Biravugwa ko u Rwanda rwaba rwashyize abasirikare benshi ku mupaka warwo na Uganda

Mu gihe hari amakuru avuga ko u Rwanda rwaba rwashyize abasirikare benshi ku mupaka warwo na Uganda, ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, batangaza ko ntacyo yayatangazaho. Ibinyamakuru bitandukanye nka Chimpreports, Observer n’ibindi byo muri Uganda, bitangaza ko abasirikare b’u Rwanda benshi bagaragaga hafi y’umupaka ugabanya ibi bihugu, mu gihe hashize iminsi humvikana umwuka mubi hagati […]

Anita Pendo yikomye umunyamakuru wavuze ko yataye ku munigo  Phil Peter

Umushyushyarugamba akaba n’Umunyamakuru wa Magic FM, Anita Pendo atangaza ko yikomye umunyamakuru wa TV10, Hirwa Redemptus ukora mu bijyanye n’imyidagaduro watangaje ko yafashe mu mashati, Umunyamakuru wa Radiyo Isango Star, Phil Peter. Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019, Anita Pendo ntiyahakanye ko atakoze ku ijosi rya Phil Peter ariko […]

Dr Kiiza Besigye yagabweho igitero n’agatsiko k’insoresore

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda, Rtd. Col.  Dr Kiiza Besigye yagabweho igitero n’agatsiko k’urubyiruko rwaririmbaga indirimbo zimunnyega. Ibi byabereye ahitwa Bulange mu gace ka Mengo ho muri Kampala. Besigye yaje kwisanga akikijwe n’uruvunganzoka rw’insoresore bivugwa ko ari izishyigikiye Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Uru rubyiruko, nk’uko Chimpreports […]

U Rwanda rwavuze impamvu eshatu zituma umubano warwo na Uganda ujya irudubi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yatangaje impamvu eshatu zikomeje gutuma umubano n’igihugu cya Uganda uzamba. Min. Sezibera avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi wazambye ku kigero cy’aho nta cyizere ku mutekano w’Abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda. Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Sezibera yongeye gushimangira ko Abanyarwanda yise abadafite ibyo bajya gukora muri […]

Leta y’u Rwanda ikwiye no gushyiraho itegeko rihana ubujura bwitwaje Bibiliya- Tom Ndahiro

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndahiro Tom, avuga ko Leta y’u Rwanda yagashyizeho itegeko rihana ubujura bwitwaje bibiliya. Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019, nyuma yo gushima igitekerezo cya Mvukiyehe Rubera wari umaze kuvuga abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ko abajura batunga abantu imbunda bakabambura utwabo n’amadini arimo gukoresha amayeri […]

Amajyaruguru: Akarere ka Burera gahiga utundi mu gukoresha nabi imari ya Leta

Ubusesenguzi bw’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI- Rwanda) kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2016-2017, bugaragaza ko Akarere ka Burera kaza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubusesenguzi bwa  TI-Rwanda burerekana ko ubuyobozi bw’aka karere  bwakoresheje amafaranga mu buryo hakekwamo kunyereza cyangwa guyacunga nabi. Ubwo uyu muryango utegemiye kuri leta wamurikiraga Intara y’Amajyaruguru […]

Kicukiro: Bisi itwara abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019, nibwo imodoka (Bus) itwara abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka. Ku bw’amahirwe nta muntu wahiriyemo. Iyi modoka yari irimo umushoferi wayo wenyine, ubwo yabonaga itangiye kwaka, ngo yahise ayivamo. Igurumana nta muntu uyirimo, ubwo yari igeze hafi na Hotel Nobleza, mu Karere ka […]

Turi gukemura ikibazo dufitanye n'u Rwanda- Min. w’Intebe wa Uganda

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda atangaza ko igihugu cye kiri gushaka uko cyakemura ibibazo gifitanye n’u Rwanda ku bijyanye no kwambukiranya imipaka. Uyu mutegetsi yabitangarije abatuye agace ka Kigezi ko iki kibazo cyo gufunga imipaka cyatangiye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize kiri gukemurwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Iy’Inganda n’Ubucuruzi. Avuga ko bari mu biganiro n’uruhande […]

Bujumbura: Umupolisi yashwanye n’indaya basangiraga inzoga arasa abantu umunani

Umupolisi wasangiraga n’umukobwa bise indaya, yarashe mugenzi we n’abandi bantu batatu, akomeretsa abandi bane, mu gace k’ahazi nko Mbingo, Zone Gatumba, Komini Mutimbuzi, muri Bujumbura. Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, nibwo uyu mupolisi yakoze aya mahano, ubwo atabashaga kumvikana n’umukobwa bari kumwe mu kabari. Mugenzi we wageragezaga kubahuza araharasirwa hamwe n’abandi bantu […]

Nyagatare: Gukoresha Gazi biracyari inzozi ku batuye Rwempasha

Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage gukoresha ubundi buryo bwo gutekesha butari inkwi burimo gazi, biyogazi n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ariko mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu bigaragara ko umubare w’abakoresha ubwo buryo ukiri mbarwa, ndetse hari n’abatarabusobanukirwa.  Urugero ni mu Murenge wa Rwempasha ho mu Karere ka Nyagatare, aho abantu bane cyangwa batanu […]