Uganda: Abanyeshuri b’Abanyarwanda baheze mu gihirahiro nyuma yuko ishuri rya Kigezi rifunzwe

Nyuma yuko ikigo cy’amashuri cya Kigezi ( Kigezi High School) muri Uganda gifunzwe, abanyeshuri b’abanyarwanda bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye. Kuri uyu wa gatanu, ikigo cy’ishuri cya Kigezi cyafunzwe kugeza mu gihe kitazwi. Ibi byatewe nuko abanyeshuri b’iki kigo bashakaga gukora imyigaragambyo nyuma yuko bangiwe kwitabira amarushanwa y’igikombe cya Coca-cola mu mupira w’amaguru. Mu gihe abandi […]

Hon. Sebaba mu Nteko: Arabaza Perezida w’inteko impamvu yatumye umudepite we yegura!

Iki kibazo nagombye kukibaza nyirubwite, perezida w’Inteko cyangwa umunyamabanga wayo. Ariko dore ko nigenje, keretse mbajije icyo nzi nka mwalimu cyangwa nkabaza amenyo y’inkoko kandi ndeba umunwa wayo. Ariko kuko nkunda kubaza kandi mbariza abantumye, nagiiiize ntya nongera gukubitamo ya kositimu yanjye yera mumaze kumenyera muhora mumpera amanota kubera kurimba kwanjye byo guhera kera, negura […]

Rich Mavoko yaciye igikuba ubwo yatangazaga ko umunsi we wa nyuma ugeze.

Icyamamare mu muziki muri Tanzania na Afurika y’iburasirazuba, Richard Mavoko yatangaje ko umunsi we wa nyuma w’ubuzima ugeze. Ubu ni ubutumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram ku munsi w’ejo, tariki ya 14 Werurwe. Abakunzi be n’abamukurikira ntibishimiye ubu butumwa. Abandi batekereje ko uyu muhanzi ari mu bihe bikomeye byatumye yandika ubu butumwa. Batangiye kumugira inama […]

Abanyapolitiki ntibagomba kwishisha ababasaba amakuru- Gasamagera Wellars

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo   cy’Igihugu cy’amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo (RMI), Gasamagera Wellars avuga ko abanyapolitiki badakwiye kwishisha abanyamakuru mu gihe babaka amakuru, ariko nabo ngo bakagombye gusaba amakuru y’ukuri. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019, mu nama nyunguranabitekerezo ku mikoranire n’imibanire hagati y’Abanyamakuru n’Abanyapolitiki. Ashimangira ko abanyamakuru bafite uruhare […]

U Burundi bwagaragaje ko budateganya gukomorera VOA na BBC vuba

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Itumanaho (CNC) ari nayo ishinzwe itangazamakuru mu Burundi, yatangaje ko radio mpuzamahanga ebyiri, VOA na BBC zahagaritswe muri iki gihugu zizakomeza gukumirwa. Bwana Nestor Bankumukunzi arashinja aya maradiyo kuba ari yo yarushijeho gukomeza dosiye ziyareba kubw’ibyo zikaba zizakomeza kubuzwa kumvikana mu Burundi. Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Werurwe […]

U Rwanda rwamaganye igitero cy'iterabwoba cyibasiye New Zealand

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu gitero cy’iterabwoba cyabaye mu gihugu cya New Zealand kigahitana abantu 49 ndetse benshi bagakomereka. Min. Sezibera yihanishije iyi miryango anavuga ko u Rwanda rwifatanyije na New Zealand mu rugamba rwo guhashya iterabwoba. Yagize ati “ Leta y’u Rwanda yamaganye igitero cy’iterabwoba kuri Leta […]

Kigali: Ikigo BTC gihugura ku birebana n’itangazamakuru kigiye gutangiza icyiciro cya 5

Ubuyobozi bw’Ikigo BTC ‘Belgine Training Center’ gikorera mu Mujyi wa Kigali, gihugura urubyiruko mu buryo butandukanye, butangaza ko kigiye gutangiza icyiciro cya Gatanu. Mu kiganiro Bwiza.com  yagiranye n’Umuyobozi wa BTC, Bizimana Belgine, yatangaje ko kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2019. Akangurira urubyiruko kwitabira ari rwinshi, kugira ngo rubashe kwiteza imbere. Yagize […]

Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa 

Abanyarwanda batatu bavuga ko bari bafungiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda bashyikirijwe ubutegetsi bw’u Rwanda ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Aba barimo  Amon Ngabonzima, Xavier Gashongore na Augustin Maniragaba nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ngabonzima w’imyaka 15 atuye mu Karere ka Gakenke akaba yari yaratawe muri yombi kuwa 5 Ukwakira […]

Museveni yise Bobi Wine umunyarwenya utabashije politiki amusaba kwigumira mu muziki

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yise Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine Umunyarwenya avuga ko adashoboye politiki ahubwo ashatse yakwigumira mu muziki. Ibi Perezida Museveni yabivuze ubwo yahuraga n’Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kampala ku ngoro ye, aho yabahaye akayabo ka miliyari 2,5 z’amashilingi yo kubafasha mu mishinga yabo. Perezida Museveni ati: “ Bobi […]

Tombora ya UEFA Champions/Europa League: Man U itomboye Barcelona, Arsenal itombora Napoli.

Uyu munsi ku wa 15 Werurwe, habaye tombora ya ¼ cya UEFA Champions/Europa League. Manchester United itombora FC Barcelona, mu gihe Arsenal yatomboraga Napoli. Muri UCL, harimo amakipe 8 yatomboranye nyuma yamenyekanye ku wa gatatu, tariki ya 13, ubwo amakipe nka FC Barcelona na Liverpool yiyongereye kuri 6 yari yamaze kumenyekana. Aya makipe ni Manchester […]

Impunzi z’Abarundi zirimo gutoroka inkambi zabagamo muri Tanzania

Impunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi z’impunzi muri Tanzania, zazitorotse zijya mu bihugu byo kuri uyu mugabane. Mu gihe umubare utari watangazwa w’abatorotse, ngo bamwe berekeje muri Afurika y’Epfo, Rwanda, Zambia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inkambi eshatu zitangazwa ko izi mpunzi zatorotsemo ni iya Nduta, Nyarugusu na Mtendeli. SOS Media/ Burundi igatangaza ko izi […]

Inzego z’umutekano zimaze kurasa mu cyico abantu  barindwi mu kwezi kumwe

Abantu batandatu nibo bamaze kuraswa n’inzego z’umutekano mu Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 30. Abenshi ni abakekwagaho ibyaha bagashaka gutoroka igihe bafatiwe mu makosa ndetse no gucuruza  magendu. Inzego z’umutekano kuri uyu wa Kane tariki ya 14 mu Mujyi wa Kigali zarashe mu kico umusore witwa Eric Niyomugabo.  Uyu yagerageje gusimbuka imodoka yari imwerekeje mu […]

Amajyepfo: Abaturage bakomeje gushinja abunzi kubaka ruswa

Mu Ntara y’Amajyepfo abaturage batandukanye barashinja abunzi kubaka ruswa mu gihe babagannye  ngo babafashe kubacyemurira ibibazo nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTV10 ivuga. Ushinzwe abunzi bo mu karere ka Nyanza, Bankundiye Jeanne, avuga ko batari bafata abunzi bariye ruswa gusa, na we ntahakana ko bidashoboka ko bashobora kuyirya, akaba ariho ahera avuga ngo ‘umukobwa aba umwe […]

Kampala: Dr Jose Chameleone agiye gusanga Bobi Wine muri Politiki

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr. Jose Chameleone agiye kwinjira muri politiki yiyamamariza kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kampala. Umuvandimwe wa Chameleone,  uzwi ku izina rya Pallaso (Pius Mayanja) ashimangira ko mukuru we yiteguye kwiyamamaza ku mwanya w’umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Kampala, mu matora ategerejwe. Aganira na Spark TV, yavuze ko ibyo avuga kuri […]

Anselme twabanaga mu nzu, kumwica ni nko kunyicira umwana, ni ukunkora mu nda- Ingabire Victoire

Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi, Ingabire Victoire arasaba inzego z’ubutabera gukora ibishoboka byose abishe umuyoboke we, Mutuyiman Anselme bakamenyekana. Gusa ngo na we agiye kwikurikiranira iby’uru rupfu rwe dore ko ngo yamufataga nk’umwana we. Mutuyimana Anselme w’imyaka 30, yari umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire, yishwe mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Werurwe […]

Umuherwe wo muri Kampala akurikiranweho ubujura bukoreshwa intwaro

Umuherwe wo muri kampala, Ambrah Abdu yatawe muri yombi n’Igipolisi cya Uganda nyuma yo kuburizamo umugambi wo kwiba imwe muri banki ziherereye mu Karere ka Gulu. Amakuru aravuga ko yafatanwe n’uwitwa Richard Wanni Okot nyuma yo kugerageza kwiba banki, bakaba basanganywe imbunda 2 za SMG n’amasasu 56. Ubwo batabwaga muri yombi, Ambrah yari atwaye imodoka […]

New Zealand: Abantu 40 biciwe mu misigiti barashwe abandi barakomereka

Abantu bagera kuri 40 bishwe barashwe abandi 20 barakomereka mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri uyu wa gatanu mu misigiti ibiri itandukanye yo mu gihugu cya New Zealand nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Jacinda Ardern. Abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero, abagabo batatu n’umugore umwe, bari mu maboko y’abashinzwe umutekano, mu gihe […]

Depite Frank Habineza yamaganye iyicwa ry’Umuvugizi w’Ishyaka rya Ingabire Victoire

Depite akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryamaganye ubwicanyi bwakorewe uwari Umuvugizi  w’ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire, Anselme Mutuyimana wishwe kuwa 8 Werurwe 2019. Itangazo ryashyizwe ahagaragara niri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda  kuri uyu wa 14 Werurwe, risaba Leta  kwihutisha aho iperereza rigeze kugira ngo abakekwa kugira […]

Hon. Sebaba yageze mu Rugwiro: Aravuga ku ruzinduko rwa Kamerhe waje gutegurira inzira Sebuja

Aha niho nemerera politiki ko ari umukino uryohera abafana bayo kuko niyo abakinnyi barwana bageraho bakagwiza urugwiro, nta nzika ibaho iteka kuko iyo hajemo icyitwa inyungu z’igihugu buri kimwe gitsinda kimwe ku kindi, nuko umukino ugasozwa. Umukino wa politiki ntihazagire uwibeshya ngo n’umuhanga mu kuwusesengura, nubwo bishoboka, ariko imibare yayo iba ihanitse si nka bya […]

Ngoma: Yafashwe ashinjwa kwiyita umupolisi agamije kurya iby’abaturage

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage kwirinda abantu baza babashuka mu buryo butandukanye babaka amafaranga ngo babafashe gukemura ibibazo bafite kuko abenshi muri bo biyitirira inzego bakorera atarizo kugira ngo babone uko baka ruswa. Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma yaho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2019, mu karere ka Ngoma, Umurenge wa […]

UEL: Aubameyang yafashije Arsenal gusezerera Rennes naho Chelsea itanga isomo rya Ruhago kuri Dynamo Kiev

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre Emerick Aubameyang yafashije ikipe ye ya Arsenal gutsinda Rennes yo mu Bufaransa ibitego bitatu ku busa, bituma ikomeza muri 1/4 cy’irangiza. Aubameyang yatsinze ibitego bibiri muri bitatu ikipe ye yatsinze. Ikindi gitego kikaba cyatsinzwe n’umukinnyi Ainsley Maitland-Niles. Ikipe ya Arsenal ikaba yasabwaga gutsinda ibitego bitatu ku busa kugira ngo ikomeze muri […]