Ubuyapani bwijeje u Rwanda kongera imari bushora

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani, Nkeji Yamada yijeje u Rwanda ko bazakomeza gukurura abashoramari b’iwabo baza mu Rwanda. Ni ubufatanye yijeje u Rwanda nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuzaga abayobozi b’ibigo bikomeye muri Africa izwi nka Africa CEO Forum. Yamada yashimangiye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byo muri Afrika byoroshya ishoramari.Mu Kiganiro na […]

Harmonize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niteke’ agaragaramo umukunzi we

Harmonize wamamaye cyane mu muziki wa Tanzaniya na Afurika y’i Burasirazuba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niteke’ yasohotse mu muzingo muto(EP) w’indirimbo enye. Muri aya mashusho kandi harimo umukunzi we w’umunya-Kenya , Sarah nk’umukinnyi(Actress). Mu minsi ishize uyu muhanzi yasohoye amashusho ya ‘Kainama’ nk’imwe mu ndirimbo zari zigize uyu muzingo. Kainama ni indirimbo yafatanyije na Diamond […]

Kenya: Inkambi nini ku Isi igiye gufungwa

Kenya ifite gahunda yo gufunga muri Kanama inkambi ya Dadaab imaze imyaka 30. Ni nyuma y’urwandiko yandikiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rusaba kwihutisha igikorwa cyo kuzimura. Tariki ya 28 Gashyantare, Kenya yandikiye UNHCR iyimenyesha umugambi wo gufunga inkambi irimo impunzi zisaga 230,000 ziganjemo izo muri Somalia zahunze mu ntambara yabaye mu 1991. […]

Ibigo by’ubucuruzi bikoresha ibirango birimo inyamaswa bizajya bitanga amafaranga-UN

Ibigo by’ubucuzi bikoresha amafoto y’inyamaswa zo mu gasozi mu birango cyangwa mu kwamamaza ubu bizajya bisabwa amafaranga n’Umuryango w’Abibumbye. Ayo maafaranga akazajya akoreshwa mu kubungabunga inyamaswa hifashishijwe ikigega cyiswe Lion ‘s Share Fund. Ni igikorwa bise Lion’s Share, aho buriwese ukoresheje inyamaswa mu kwamamaza azajya atanga ayo mafaranga ku bushake buri uko atambukije itangazo rigaragaramo […]

Areruya Joseph agiye kwitabira isiganwa ry’amagare rikomeye ku Isi

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina umukino wo gusiganwa ku magare ,agiye kwitabira rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye kw’isi rya Paris —Roubaix, akaba azaba akoze amateka yo kuba umunyafurika wa mbere wo munsi y’ubutayu bwa Sahara witabiriye iri siganwa. Iri rushanwa rizatangira ku wa 14 Mata 2019 mu Bufaransa , rizaba ribaye ku nshuro ya 117 dore […]

Abari mu byaha by’inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya — Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko uri mu byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya. Kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 22 Werurwe 2019 cyari icyumweru cyahariwe ubutabera / Justice week ku nsanganyamatsiko “ Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by’inzaduka mu […]

Abanyeshuri ba G.S Mubumbano bafite impungenge z’amafunguro bahabwa

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mubumbano ruherereye mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, abanyeshuri baravuga ko bagaburirwa indyo mbi ishobora no kubatera indwara. Umwe mu baganiriye na RadioTV10 dukesha iyi nkuru yemeje ko bahabwa ibiryo bimeze nabi ku buryo bishobora gukururira ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Umuntu ajya guterura imboga agasanga ni amazi menshi, […]

Ntabwo twaruciye ngo turumire- Sosiyete sivile ishinjwa guceceka  ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard atangaza ko batacecetse ku bibazo birimo kugira ingaruka ku baturage bitewe n’ibibazo by’ubuhahirane biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com batangaza ko batumva uburyo Sosiyete Sivile Nyarwanda kugeza ubu itaragira icyo ivuga ku kibazo cy’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda kandi biri […]

RDC: Abasirikare bakuru ba FARDC b'Abanyamulenge barashinjwa gutera inkunga inyeshyamba

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Congo, Kaliba Mulanga, arashinja abasirikare b’Abanyamulenge bari muri FARDC gushyigikira inyeshyamba z’Abanyamulenge zo mu mitwe ya Gumino na Twirwaneho ivuga ko igamije kubungabunga umutekano w’Abanyamulenge n’ibyabo. Ni nyuma y’imirwano yagiye ishyamiranya inyeshyamba za mai-Mai na Twirwaneho mu murenge wa Lulenge mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2019 bivugwa ko […]

Ubwongereza bwashyira igitutu kuri Uganda ikareka gukorana na FDLR na RNC- Amb.Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, avuga ko u Rwanda rudakeneye umuhuza hagati yarwo na Uganda. Avuga ku Bwongereza, yashimangiye ko uruhare bwagira ari iyo gushyira igitutu kuri Uganda akareka gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda no kurekura Abanyarwanda bafungiyeyo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe […]

Perezida Nkurunziza ntiyorohewe ku mbuga nkoranyambaga

Abakoresha Twitter bakomeje gukoresha amafoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, bayahindura mu buryo bashaka, bigana abanyeshuri batatu bafunzwe bashinjwa konona amafoto y’umukuru w’igihugu. Ni abanyeshuri batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15, 16 na 17 y’amavuko, ubu bari mu maboko y’ubutabera, bashinjwa konona ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, iri mu gitabo bigiramo. Biga […]

Nyabihu: Ubwoba ni bwose mu baturage babonye uburyo inka z’umuturanyi zatemwe

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira iryo ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2019, abantu bataramenyekana batemye inka 11 z’umuturage mu Karere ka Nyabihu. Abaturanyi bavuga ari ubugome ndengakamere ndetse ko byabateye uhungabana. Ni inka 11 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu zatemwe, icyenda muri zo ngo zikaba zatemwe imitsi y’amaguru ku […]

Shaddy Boo yaretse Diamond afata uwo badacana uwaka

Umuhanzi Ommy Dimpoz yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arimo kubyinana n’umugore w’Umunyarwandakazi, Shaddy Boo.Byari bimeneyerewe ko iki kimenyabose cyiziranye bya hafi na Diamond kurusha undi muhanzi uwo ari we wese muri Tanzania. Nyuma yo kubona uko aba bombi bakaraga umubyimba, benshi bahise batangira kuvuga ko mu by’ukuri Dimpoz wari umaze iminsi arembye yaba agenda amera neza […]

Meya wa Accra ati isuku ya Kigali n’iterambere u Rwanda rufite ni ukubera igitugu

“ Ubuze icyo atuka inka ati dore igicebe cyayo ,” uyu ni umugani wa Kinyarwanda wajyanisha n’amagambo yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Accra muri Ghana, bwana Mohammed Adjei Sowah watangaje kuri uyu wa mbere ko isuku iri mu Rwanda no kubahiriza amategeko biterwa n’igitugu cy’ubuyobozi. Maya w’Umujyi wa Accra, umurwa mukuru wa Ghana ashimangira ko isuku […]

Goma: Ibiro 600 by’amabuye y’agaciro byasanzwe mu mapine y’imodoka byibwe

Ibiro bigera kuri 600 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan, inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zabitahuye aho byari bihishe mu mapine y’imodoka yari ibikuye mu gace ka Rubaya, Teritwari ya Masisi. Ibyo biro bya Coltan byafashwe ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, na Polisi yari kuri bariyeri ya Rutoboko, iherereye […]

Perezida Magufuli yahembye ibibanza abakinnyi ba Taifa Stars

Perezida wa Tanzanian, John Magufuli yahembye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ibibanza byo kubakamo, abashimira ko babashije kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2019. Ni nyuma y’aho kuri iki Cyumweru gishize Tanzania yabashije gutsinda Uganda ibitego 3-0 . “ Nejejwe cyane n’icyubahiro mwazaniye igihugu cyacu ,” uyu ni Perezida John Pombe […]

Muhanga: Urukiko rwakatiye umwanditsi w’urukiko wari ukurikiranweho ubwambuzi bushukana

Mu minsi ishize Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye mu bujurire urubanza ruregwamo umwanditsi w’urukiko witwa Hakizimana Felix wari ukurikiranyweho  n’ubushinjacyaha icyaha cy’ubwambuzi bushukana maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) Muri Gashyantare 2018, Hakizimana Felix wari umwanditsi w’Urukiko yiherereranye umuturage wari ufite nyina ufungiye muri gereza ya Muhanga, amusaba amafaranga y’itike […]