Ubushomeri na bamwe mu bakoresha, bimwe mu bidingiza kwishyura inguzanyo ya buruse
Kuva mu mwaka wa 1980 nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga amafaranga ya Buruse ku banyeshuri biga muri Kaminuza, aho ishyiriyeho gahunda yo kuyishyuza, bamwe bavuga ko batarabona ubushobozi ngo babashe kuyishyura mu gihe batari babona akazi, na bamwe mu bafite akazi, abakoresha babo bakaba babahishira. Bamwe mu baturage bavuga ko byaba byiza abahawe aya […]
Se wa Lionel Messi mu maboko ya polisi
Umubyeyi wa Lionel Messi, Jorge Messi ari mu maboko ya polisi mu iperereza nyuma yo kugonga umusore w’imyaka 24 wari utwaye moto mu mugi wa Rosario muri Argentine. Muri iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 4 Mata, uyu musore akimara kugongwa na Jorge Messi watwaraga imodoka yo mu bwoko bwa BMW, yahise ajyanwa ku bitaro […]
France: Perezida Macron yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza ry’imbitse ku ruhare rw’igihugu cy’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. U Rwanda rushinja Ubufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko iki gihugu cyagiye kibihakana inshuro nyinshi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka 1994 aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana. […]
Uwari umugore w’umuherwe wa mbere ku isi mu bagore bane bakize nyuma y’ubutane
MacKenzie Besos, umugore wari uwa Jeff Besos, umuherwe wa mbere ku isi, Kuwa 04 Mata 2019, mu butumwa bwe yashize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko barangije gukora ibisabwa kugira ngo batandukane. Ibyo byatumye asigarana miliyali $35.6 mu migabane y’ikigo cyabo cy’ubucuruzi cya Amozon.com, Inc. MacKenzie yavuze ko yishimiye guha uwari umugabo we 75 […]
Lt. Irakoze Dieudonné watorotse igisirikare cy’u Burundi ‘yagaragaye’ i Kigali
Irakoze Dieudonné wari ufite ipeti rya Liyetona mu gisirikare cy’u Burundi yatorotse, ngo yagaragaye i Kigali mu gihe afite n’ibindi byaha ashinjwa birimo n’ubutekamutwe. Amakuru agera kuri SOS Medias/ Burundi avuga ko Liyetona Irakoze yagaragaye mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’inshuti ze z’Abarundi, bari mu kabari k’i Remera, aho bafatiraga icyo kunywa banareba umukino […]
RDC : Ibiciro bya Rwandair birariza abakeba ayo kwarika
Nyuma yo kumva ko indege za Rwandair zigiye gutangira gukorera ingendo i Kinshasa abayobora amasosiyete y’ indege muri Congo-Kinshasa batangiye kwinubira ibiciro bya Rwandair bivugwa ko biri hasi. Rwandair izatangira ingendo tariki ya 17, Mata 2019 muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, biravuga ko yazishyizeho ibiciro byo hasi ugereranyije ni uko byari bisanzwe ku indege […]
Imyaka 25 irangiye umubano w’Ubufaransa n’ U Rwanda ucumbagira
Amateka ya politiki agaragaza ko Ubufaransa bwari bufitanye imikoranire ya hafi cyane na Perezida Juvenal Habyarimana ariko kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatusti muri 1994, umubano w’ ibi bihugu byombi wakomeje gucumbagira. N’ubwo bimeze bityo, kuva Perezida Emmanuel Macron yatangira kuyobora Ubufaransa muri 2017 hagiye hagaragara ibimenyetso byerekana ko umubano w’ igihugu cye n’ U […]
Uganda: Abanyarwanda 40 batawe muri yombi.
Polisi ya Uganda mu karere ka Kasese, iratangaza ko kuva ku wa kane, tariki ya 4 Mata ifunze Abanyarwanda 40 bazira kutagira ibyangombwa n’ibyemezo by’ingendo. Aba banyarwanda bose ngo bari muri bisi eshatu zifite ibirango bya UBD 338D, UBA 841D na UBE 325P, zanyuraga muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth (Queen Elizabeth National Park). Chimp Reports […]
Kiliziya yari Leta, Leta ikaba Kiliziya- Gen. Kabarebe avuga impamvu Kiliziya Gatolika itarezwe ibyaha bya jenoside
Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano n’Igisirikare, Gen James Kabarebe avuga ko nta bisobanuro afite ku mpamvu Kiliziya Gatolika itigeze igezwa imbere y’ubutabera kandi itungwa agatoki mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kuvuga Kiliziya Gatolika mu magambo akomeye, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu mu rubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwitabiriye […]
Abifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye bafunguriwe amarembo
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo aho bushishikariza ababyifuza kwinjira mu ngabo z’igihugu ko amarembo afunguye ku bujuje ibisabwa bikubiye muri iryo tangazo. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Ushinzwe Abakozi, Lt. Col Mutsinzi Peterson, ku wa 3 Mata 2019, asaba abifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye, ko bakwihutira kwiyandikisha ku cy’icaro […]
Imbonerakure ishinjwa ubutasi yafatiwe mu nkambi y’impunzi z’Abarundi muri Tanzania
Umwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure yafashwe ashinjwa kuba maneko ya Leta y’u Burundi mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta muri Tanzania. Impunzi z’Abarundi zatunguwe n’uwo musore w’Imbonerakure uzwi ku izina rya Mwarabu, zitangaza ko zifite impungenge z’umutekano wazo, mu gihe zibona Leta y’u Burundi bahunze ikomeje kubakurikirana kugera no mu bihugu bahungiyemo. Mwarabu wafashwe atagira ibyangombwa […]
Wema Sepetu yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuvugwaho ubutinganyi
Icyamamare mu gikina filimi mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu yajyanwe mu bitaro bitewe n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso. Ibi bibaye nyuma y’aho nyina w’uyu mukobwa nk’uko Ghafla ibitangaza, amushyize ku karubanda avuga ko umukobwa we afite umukobwa w’inzobe babana mu nzu nk’incuti ye. Mu ijwi ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nyina wa Wema Sepetu yumvikana yinginga incuti […]
Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bagejejwe mu rukiko bambaye amapingu ku maboko n’amaguru
Ku munsi wa Mbere w’iburana mu mizi ry’abarwanashyaka b’ishyaka FDU-Inkingi ritari ryemerwa mu Rwanda, bagaragaye mu rukiko bambaye amapingu ku maboko n’amaguru. Mu cyumba cy’urukiko bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa, bari bambitswe amapingu ku maboko n’iminyururu ku maguru, uburyo butari busanzwe mu Rwanda. Abagabo bagejejwe mu rukiko, buri umwe yambitswe amapingu n’iminyururu ku maguru, […]
Telephone ya mbere ikoresha murandasi(internet) ya 5G yageze ku isoko.
Ikigo gikora ibikoresho by’itumanaho, Samsung, kuri uyu wa Gatanu cyashize hanze telephone ya Galaxy S10 5G, telephone yambere ikoresha ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho rya 5G muri Korea y’Epfo. Ku wa gatatu kandi ibigo bitatu byo muri Korea y’Epfo byishyize hamwe, byatumye Korea y’Epfo iba igihugu cya mbere ku Isi cyashyize ku mugaragaro itumanaho rishingiye kuri internet […]
Amerika yashyize igitutu kuri Leta y’u Burundi yahagaritse BBC na VOA
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Leta y’u Burundi kwisubiraho ku ngingo yafashe yo guhagarika radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) ndetse na BBC. Iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika irasaba kandi Leta y’u Burundi kurekera abanyamakuru uburenganzira bwabo, bagakomeza gutara amakuru agatambutswa nk’uko byari bisanzwe kuri izi radiyo mpuzamahanga, bakishyira […]
U Rwanda rwasheshe amasezerano rwari rufitanye n’ikigo cyeguriwe ibitaro bikuru by’Umwami Faisal
U Rwanda rwasheshe amasezerano yo gucunga ibitaro bikuru byitiriwe umwami Faisal, rwari rufitanye n’ikigo cyigenga cyo muri Angola, Ocean Healthcare. Abahaye amakuru The East African bazi neza iki kibazo n’abandi baturuka mu nzego za leta bavuga ko iseswa ry’ayo masezerano ryabaye muri iki cyumweru kubera gutanga serivisi mbi ku babagana. Umwe mu batanze amakuru […]
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yarahambirijwe
Amakuru atangazwa n’Ikinya makuru cyo mu Budage “welt.de” agaragaza ko uwari uhagarariye u Budage mu Rwanda yasabwe kuva mu gihugu, kubw’ikosa ryafashwe nk’irikomeye mu mikorere ye. Mu nkuru yacyo yiswe “DIPLOMATISHE SPANNUNGEN” bisobanuye intugunda muri dipolomasi (Tension diplomatique), WELT.DE ivuga ko Dr Peter Woeste , Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yasubiye mu gihugu cye ku […]