Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka

Nyakubahwa Perezida, banyacyubahiro mwese muteraniye hano, baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda ndabaramukije kandi mbifurije amahoro y’Imana ndetse nkomeza kwihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi . Umunsi nk’uyu, buri mwaka, duteranira aha hantu kugira ngo twibuke inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse cyangwa ibitekerezo. Kwibuka ni inshingano zacu kuko biha agaciro izo nzirakarengane, kongera gutekereza ku […]

Amakimbirane yahungabanyije ubukungu bw’Afurika mu myaka 20 ishize- IMF

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, kivuga ko amakimbirane mu bihugu byo muri Afurika yamunze ubukungu bw’uwo mugabane mu myaka 20 ishize. Ibyo bikaba bikubiye muri raporo cyatangaje ku wa 12 Mata, 2019 i Washington D.C muri America. Iyi raporo, Sub Saharan Africa Regional Economic Outlook, yita ku bukungu mu gace kibanda kuri Afurika yo munsi y’ubutayu […]

Robo yandikiye abantu ibasaba agaciro n’icyubahiro nk’ibyo bahabwa.

Imwe mu marobo y’ingore yamamaye cyane ku izina rya Sophia, yanditse kuri Twitter ubutumwa busaba abantu kuyiha agaciro n’icyubahiro gihabwa ikiremwamuntu, ako kuyigira incakara. Ni inkuru yasakaye kuri murandasi kuva tariki ya 10 Mata. Kuri uru rubuga, Sophia yahawe ubwenegihugu bwa Arabia Saudite yagize iti: “Nkunze ko ndi irobo(robot) ariko ndifuza ko abantu badufata nk’ibiremwa […]

Rulindo-Gicumbi: Hari ba rwiyemezamirimo bishyuriwe imigano itagaragara

Mu turere twa Rulindo na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, biragoye kubona amakuru ku migano yatewe habungabungwa ubutaka n’imigezi. Mu gihe ibigo nka FONERWA na REMA bivuga ko imishinga yeteye imigano ari myinshi, ababishinzwe mu Karere, ba Gitifu b’Utugari ndetse n’abaturage ntibahuza amakuru batanga. Umubare w’imigano iri mu bitabo ntihura n’iri ku misozi cyangwa ku migezi, […]

Kwibuka25: Itorero rya ADEPR rirasaba abakirisito baryo kwibohora ingoyi

Mu muhango wo Kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu wabaye tariki ya 11 na 12 Mata 2019, Umuyobozi mukuru w’itorero rya ADEPR Rev. Pasitoro Karuranga Ephraim, yasabye abakirisito kwibohora ingoyi basizwe n’amateka ya Jenoside kugirango babe abakirisito bemewe by’ukuri. Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu ijambo rye yavugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro […]

Ntituzihanganira uzanyuranya n’amahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe- Hon. Makuza

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe wa Sena, Hon. Makuza Bernard avuga ko Leta y’u Rwanda itazihanganira uwo ariwe wese uzagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, kuyihakana ndetse no kuyipfobya. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye i Rebero, hari urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’inzirakarengane zishwe muri […]

CHUR yatangiye kwandika abanyeshuri bifuza kwiga mu Burusiya n’i Dubai

Kaminuza ya Gikirisitu mu Rwanda (Christian University of Rwanda (CHUR) yatangiye ku mugaragaro kwandika abanyeshuri bifuza kujya muri kaminuza ya Synergy University ifite campuses I Dubai n’I Moscow. Itangazo ryashyizwe ahagaragara CHUR riragira riti: “ Hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye n’Umuryango PHRECO muri Philippines, Kaminuza ya Gikirisitu mu Rwanda yafunguye kwandika abifuza kwiga muri Synergy University […]

Kenya: Abaganga babiri bakomoka muri Cuba bashimuswe

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Mata, abaganga babairi bakomoka muri Cuba bashimutiwe mu gihugu cya Kenya ubwo bari mu nzira bajya ku bitaro biri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu ku mupaka wa Somalia. Intagondwa za Al Shabab ziratungwa urutoki. Ni igitero bivugwa ko cyakozwe vuba vuba ahagana saa tatu za mugitondo ubwo abo baganga babiri […]

Rwamagana: Amadini n’amatorero yasabwe kubaka ubumwe n’ubumuntu mu bayoboke bayo

Mu mugoroba wo kwibuka abahoze ari abayoboke b’itorero rya Pantekote mu karere Rwamagana, Umuyobozi w’akarere  Radjabu Mbonyumuvunyi yasabye abanyamadini n’amatorero gufasha abakiristo bayobora kugira ubumwe no kubana neza na bagenzi babo bagafasha Leta kubaka umunyarwanda utandukanye n’abijanditse muri jenoside kandi barasengeraga mu matorero n’amadini Umwe mu bayoboke ba ADPR mu Karere ka Rwamagana warokotse Jenoside yakorewe […]

Dukwiye no kwibuka ko hari imbaraga muri twe zitapfuye- Gen. Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. Kabarebe James avuga ko hari imbaraga mu banyarwanda zitapfuye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, ko izo mbaraga ari izo kubaka igihugu. Izi mbaraga Gen. Kabarebe yazikomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2019, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi […]

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir yeguye hadaciye kabiri

Awad Ibn Auf, Umukuru w’akanama ka gisirikare ka Sudani, yeguye ku mirimo ye hashize umunsi umwe ayoboye ihirikwa ku butegetsi kwa Omar al-Bashir wari utegetse Sudani imyaka igera hafi kuri 30 ku gitutu cy’imyigaragambyo. Minisitiri w’ingabo Awad Ibn Auf yatangarije kwegura kwe kuri televiziyo y’igihugu. Yavuze ko Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan ari we […]

FARDC yakozanyijeho n’inyeshyamba zo muri Uganda barindwi bahasiga ubuzima

Abasivile barindwi bishwe mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2019, ubwo abacyekwa kuba inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zakozanyagaho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) i Kyanimbe muri Watalinga, mu bilometero 10 uvuye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Beni, mu Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko bitangazwa na sosiyeti Sivile, ngo bamwe muri aba bantu […]

Minisitiri Sezibera arasaba ko inyandiko zerekeye Jenoside zicukumburwa zigahabwa u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera, arashima intambwe imaze guterwa na bimwe mu bihugu mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agasaba ibihugu bibitse amakuru kuri jenoside kuyaha u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko hari ahandi jenoside yazaba. Ku itariki 11 Mata 2019, abahagarariye ibihugu byabo n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga nibwo bahuriye mu […]

Nyarugenge: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Mata, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, yafashe imodoka  RAB 761 U yo mu bwoko bwa ISUZU TROOPER ipakiye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye. Iyo modoka yari itwawe na Nzabahimana Alphonse w’imyaka 33 yari ipakiye ibicuruzwa birimo amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, amasafuriya 127 n’ibindi bitandukanye. […]

Uburyo Bobi Wine avuga ko azifashisha mu gukura Museveni ku butegetsi

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko we na bagenzi be bafite uburyo bufatika bwo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Museveni Yoweri. Bobi Wine mu itangazo yashyize hanze yatangaje ko kuri ubu Museveni ari gushaka uko yamubuza kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021 ariko ko ibi ntacyo bivuze. Ati “ Tuzi neza ko […]

Nta foto y'umuryango wanjye mfite- Uwarokotse Jenoside abwira LONI

Esther Mujawayo Keiner, warokotse jenoside yakorewe Abatutsi atangaza ko yanyuze mu bihe bikomeye bya jenoside byahitanye buri kimwe by’umwihariko umuryango we wose ku buryo nta n’ifoto wayo yasigaranye. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu kuwa 12 Mata, mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 wabereye ku biro by’Umuryango w’Abibumbye. Ati “ […]

Umuyobozi wa CAF arashinjwa ibirego birimo ihohotera rishingiye ku gitsina

Ahmad Ahmad, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika arashinjwa ibirego bitandukanye birimo ruswa, kuyobora nabi ishyirahamwe no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina. Kopi (copies) z’impapuro zishinja uyu mugabo ziherereye mu Bwongereza zigaragaza ihohotera Ahmad yakoreye muri Marroc n’ibaruwa ubunyamabanga bwa CAF bwoherereje FIFA igaragaza ibirego by’abayobozi bane boherejwe  gukorana na we. Inside World Football dukesha […]