Uganda irimo gushaka uburyo ikibazo ifitanye n’ u Rwanda cyakemukira mu biganiro
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko barimo kwifashisha ibiganiro kugira ngo bakemure ibibazo biri ku mipaka y’ibihugu byombi. Ibyo yabivugiye mu kiganiro ubwo yagezaga ingengo y’imari ikenewe mu mwaka w’2019/20, ku kanama gafite mu nshingano ububanyi n’amahanga uyu munsi Ku wa 16 Mata 2019. Minisitiriw’ububanyi n’amahanga Okello Oryem, yavuze ko bafitanye ikibazo na Leta […]
Me Ntaganda avuga ko ari impamvu za politiki zituma ashinjwa kugira uruhare muri jenoside
Umunyapolitiki Me Bernard Ntaganda avuga ko hari umugambi uhari wo kumwangisha rubanda binyuze mu kuvuga ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri facebook hari ubutumwa buvuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango basaba ko Me Ntaganda yatabwa muri yombi agashyikirizwa […]
Ikigo cy’ubucuruzi bukorerwa kuri “Internet” cyo mu Bushinwa kigiye gufungura ishuri ku Banyarwanda.
Ikigo gikomeye cy’ubucuruzi bukorerwa kuri ‘’Internet” cyo mu Bushinwa , Alibaba, kizatangiza ku mugaragaro ishuri ry’icyiciro cya mbere cya kaminuza ku banyeshuri b’Abanyarwanda muri Nzeri 2019. Amakuru aturuka mu kigo cya Alibaba, ishuri ry’ubucurizi, avuga ko abanyeshuri mirongo 30 baziga mu ishuri ryabo ryigisha ubucuruzi mpuzamahanga bwambukiranya imipaka hifashishijwe murandasi. Abo banyeshuri bakaziga imyaka ine […]
Bill Weld wahoze ari Guverineri yiyemeje kuzahangana na Perezida Trump mu matora
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye guhura n’ihatana rikomeye mu ishyaka rye ry’abarepubulikani mbere yuko amatora ya Perezida wa Amerika aba mu mwaka utaha. Bill Weld w’imyaka 73 y’amavuko wahoze ari guverineri wa leta ya Massachusetts, yabaye uwa mbere wo mu ishyaka ry’abarepubulikani utangaje ko azahatana na Bwana Trump mu mwaka […]
RDC: Impunzi z’Abarundi zitaraka kurya rimwe ku munsi n’indi mibereho mibi
Impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 200 ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitangaza ko zibayeho mu buzima bubi bwiyongeraho kurya rimwe ku munsi. Izi mpunzi ziganjemo abagore n’abana, ni izahunze mu Burundi mu byumweru bibiri bishize, zikaba zicumbikiwe mu nkambi ya Sange na Kavimviri, muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Izi mpunzi zitangaza […]
Uganda/ Kisoro: Umunyarwanda yarashwe ahita apfa
Umuturage witwaga Sabaho Lambert wari ufite imyaka 52 y’amavuko, n’ ubwenegihugu bw’u Rwanda, yarasiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda ahita apfa. Lambert yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’uruganda rukora imitobe rwa Isimbi Wines, yarashwe n’umuntu utaramenyekana ubwo yatahaga iwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2019. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports […]
U Rwanda rurarinzwe kandi rufite umutekano nta waruhungabanya- Guverineri Gasana
Ubwo mu Murenge wa Kiyumba, mu cyahoze ari Komini Nyabikenke bibukaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Gasana K.Emmanuel yahumurije abarokotse jenoside ababwira ko imbaraga zakoreshejwe n’ingabo za FPR- Inkotanyi zirokora U Rwanda ntaho zagiye ahubwo ngo zikubye kabiri. Guverineri Gasana avuga ko U Rwanda rurinzwe kandi rufite umutekano […]
Umugore n’umugabo batawe muri yombi ku bw’urusaku bateje mu gihe cy’akabariro
Umugore n’umugabo bo mu gace ka Meru batawe muri yombi banacirwa urubanza mu rukiko baryozwa guteza induru mu gihe cy’akabariro. Chacha Mwiti w’imyaka 24 na Joan Makokha w’imyaka 31 bagejejwe mu rukiko bashinjwa guteza urusaku. Ni nyuma y’aho umupfumu witwa Magoola Twaha yageragezaga kubatandukanya. Nyuma y’ibi byose polisi yaje kugera kuri ‘lodge’ yitwa Palm Guest […]
Amb. Nduhungirehe ntiyatunguwe n’icyemezo cy’ishyaka ry’Abasosiyalisiti mu Bufaransa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje kudatungurwa n’icyemezo cy’ishyaka ry’Abasosiyalisiti mu Bufaransa (Parti Socialiste) cyo kutifatanya n’andi mashyaka mu gusaba Perezida Emmanuel Macron kuzitabira imihango yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi akazanafata ijambo akavugisha ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa . Ni nyuma kuri uyu wa Mbere, itariki 15 […]
Chameleone: Muzabona inkubi muri politiki itazasiga n’ibyatsi bigihagaze
Umuhanzi wamamaye mu Bugande, Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone yasabye abamushyigikiye kuba maso ngo kuko mu 2021 azakura ku ntebe umuyobozi w’umugi wa Kampala, Erias Lukwango, ayicareho. Chameleone yakomeje ashimangira ku umwaka w’2021 uzatorwamo umukuru w’igihugu cy’ Ubugande uzamubera mwiza, haba ku bafana n’abakunzi be. Yakomeje abwira aba baturage bo mu gace ka Kawempe yavukiyemo […]
Bujumbura: Umuyobozi w’Imbonerakure yishwe akubiswe ubuhiri
Ndihokubwayo Jean Claude wari umuyobozi w’Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, mu gace ka Rohero, Komini Mukaza yishwe n’abantu bataramenyekana. Jean Claude yiciwe mu mujyi wa Bujumbura ahagana saa moya z’ijoro (19:00), ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Mata 2019, hafi y’ikicaro gikuru cya Banki ya Bancobu, akubiswe impiri mu mutwe n’umuntu […]
Gicumbi: Bazesa umuhigo wo gukurikirana umugoroba w’ababyeyi batawitabira
Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi ivuga ko umuhigo wo gukurikirana ibikorwa by’umugoroba w’ababyeyi ugeze kuri 75% weswa, nyamara abajyanama bo bakayisaba guhuza imibare n’ubwitabirwe bwabo bukiri hasi. Ubwo inama njyanama ya Gicumbi yateranaga kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2019, komite nyobozi yerekanye ko mu mihigo 65 yiyemeje harimo uwo gukurikirana uko umugoroba w’ababyeyi ukorwa, bikaba […]
Perezida Tshisekedi yasabwe kwimura umurambo wa Mzee Kabila no kubura urubanza rw’abamwishe
Ishyaka CRDD (Conscience Républicaine pour la Démocratie et le Développement) niryo risaba Perezida Tshisekedi Felix umaze amezi ane atorewe kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubirishamo vuba urubanza n’abahamwe n’icyaha cyo kwica Perezida Laurent-Désiré Kabila. Iri shyaka ryagejeje ubusabe bwaryo kuri Perezida ribicishije mu itangazo ryasohoye rishyirwaho umukono na Perezida waryo, Huit Mulongo, unasaba […]
Kwibuka25: Hibutswe Abatutsi biciwe I Ruhanga
Kuwa mbere tariki ya 15 Mata 2019, Abanyarwanda baturutse hirya no hino baje kwibukira ku rwibutso rw’I Ruhanga (i Rusororo) mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mata 2019, hibukwa Abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani rwa EAR Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Uru rusengero ubu ni […]
Umunyarwanda Kayihura Modeste wiyita umuhanuzi yirukanwe mu Burundi
Umunyarwanda, Kayihura Modeste wiyita Umuhanuzi yirukanwe mu gihugu cy’u Burundi ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu. Igipolisi cy’u Burundi kikaba cyatangaje ko kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Mata, hafashwe icyemezo cyo gusubiza Kayihura Modeste mu Rwanda kuko ari ho akomoka. Uyu mugabo uvuga ko abona ibyo abandi batabasha kubona nk’uko urubuga Ubmnews rwo […]
Bamwe mu bakora mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda batangiye gukingirwa Ebola
Leta y’U Rwanda yatangiye gukingira indwara ya Ebola bamwe mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bikekwa ko bashobora kuba bahura n’abarwayi mu gihe iyi ndwara imaze igihe ivugwa muri Kongo bituranye, yaba igeze mu Rwanda. Uru rukingo rukiri mu rwego rw’igeragezwa ngo ruzahabwa abakozi bo ku rwego rw’ubuzima bakorera imirimo inyuranye mu bitaro n’amavuriro matoya. […]
Nyamagabe: Hafashwe imodoka ipakiye ibiro 67 by'urumogi
Ibi Polisi ibitangaje kuri uyu wa 14 Mata nyuma yaho mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi hafatiwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota corolla RAA 388 N ipakiye ibiro 67 by’urumogi. Iyi modoka yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza mu karere ka Huye, yari itwawe na Sibomana w’imyaka 28 ari kumwe na Nkurunziza […]