Afurika Y’epfo: Abarenga 60 bamaze guhitanwa n’umwuzure udasanzwe

  Abantu bagera kuri 60 mu gihugu cya Afrika Y’epfo bamaze guhitanwa n’imvura idasanzwe yateye umwuzure naho abarenga 1000 bamaze gukurwa mu byabo mu gace k’iburasirazuba n’amajyepfo y’iki gihugu. Imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu mu minsi ishize, yibasiye igice cy’amajyepfo ndetse n’icy’iburasirazuba irahangiza bikomeye kuva muri weekend ishize. Mu itangazo umukuru w’igihugu Cyril Ramaphosa […]

Kenya: Umwongereza yahamijwe icyaha cyo gutunga ibikoresho bikora ibisasu

Umwongereza ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba witwa Jermaine Grant yahamijwe gutunga ibikoresho bikora ibisasu bya bombe byagombaga gukoreshwa mu kugaba igitero cy’iterabwoba muri Kenya. Mu mwanzuro w’urukiko kuri uyu wa Gatatu i Mombasa, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje bidashidikanywaho ko ibinyabutabire ushinjwa yafatanywe byagombaga gukoreshwa mu gukora ibiturika hagamijwe kubikoresha mu gikorwa cy’iterabwoba. Umucamanza Evans […]

Tariki 24 Mata 1990: Mu marira ku maso, Mobutu yemeye politiki y’amashyaka menshi

Nyuma y’imyaka 25 yari amaze ku butegetsi budasangiwe, ku itariki nk’iyi ya 24 Mata mu 1990, Marechal Mobutu Sese Seko wayobora Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo),mu marira ku maso, nibwo yatangaje iherezo rya politiki y’ishyaka rimwe yemeza ko hagiye gutangira politiki y’amashyaka menshi. Imbere y’abaminisitiri, abacamanza, abajenerali n’abagize inteko ishinga amategeko, Mobutu Sese seko […]

Kampala: Spice Diana avuga ko adakeneye kurongorwa n’umugabo uzajya amunyunyuza imitsi

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana avuga ko yifuza umugabo uzi gukora kandi udafite umutwe ufunze. Uyu muhanzikazi uzwi ku ndirimbo nka ‘Ndi mu love’ avuga ko adakeneye kurongorwa n’umugabo uzicara hasi agategereza ko umugore we amugaburira. Yagize ati “Ntabwo nkeneye umugabo ufunze umutwe, muzi impamvu? Impamvu ni uko ndi umugore ukora cyane, ntabwo nkeneye […]

Pierre Buyoya arembeye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi arembeye mu bitaro mu gihugu cya Maurtanie nyuma yo gukora impanuka ikomeye y’imodoka. Ni impanuka yakoze ku cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika. Ikinyamakuru SaharaMedias kigatangaza ko yayikoreye ku muhanda Nouakchott- Akjoujt, bitewe n’umuvuduko mwinshi w’imodoka yari arimo. Nyuma y’iyo mpanuka, ngo […]

Min. Busingye avuga ko abazi ukuri kuri jenoside bakaguceceka bagiye guhagurukirwa

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston avuga ko abantu bazi ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bakaba batahavuga bagiye guhagurukirwa. Yabitangaje mu muhango wo kwibuka abazize jenoside basaga ibihumbi 50 bashyinguye mu Rwibutsi rwa Jenoside rwa Murambi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 294 yimuriwe muri urwo rwibutso. Min. Busingye avuga […]

Rwamagana: Mudasobwa 16 muri 20 ziherutse kwibwa mu ishuri ribanza zagarujwe

Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Rwamagana babashije kugaruza mudasobwa ngendanwa 16 zo mu mashuri zari zibwe ku Ishuri Ribanza Gaturika rya Nyarubuye riherereye mu Kagali ka Munyiginya, Umurenge wa Nyarubuye, mu Mudugudu wa Buyinja. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, ngo izo mudasobwa 16 zatanzwe […]

Agace kakumiriwemo imodoka kagiye gukoreshwa mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda

Umuyobozi w’umugi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, ku wa 23 Mata 2019, yatangaje ko bafite gahunda yo gushyira ibikorwaremezo mu gace kakumiriwemo imodoka kazwi nka ‘’Car-free Zone”, bikazifashishwa mu imurika ry’ibikorerwa mu gihugu. Kugeza ubu, itsinda rya ba rwiyemezamirimo basaga 60 bafite ibigo by’ubucuruzi biciriritse bikora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, barangije gukusanya ibisabwa kugira ngo […]

Uruhurirane rw’ibikorwaremezo, rworohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu- Perezida Xi Jinping

Inama mpuzamahanga iganira ku bikorwaremezo ubu irabera mu Bushinwa ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017. Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu bisaga 150 bivuye ku migabane yose y’isi, izabamo kandi na Guterres uyobora umuryango w’abibumbye ONU. Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru wa televiziyo yo mu Bushinwa CGTN ishami ry’igifaransa, iyi nama iri mu cyerekezo […]

UAE: Umugore wari umaze imyaka 27 muri koma yakangutse

Umugore ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, United Arab Emirates( UAE) witwa Munira Abdulla yagaruye ubwenge nyuma y’imyaka 27 ari muri koma (Coma) nyuma y’impanuka y’imodoka yagize muri 1991. Munira Abdulla yakoze impanuka muri 1991, ubwo yari atwaye imodoka ye ikaza kugongwa na bisi y’abanyeshuri mu gace ka Al Ain. Iyi mpanuka yatumye yangirika ubwonko […]

Abagore b’Abarundi ni beza kurusha Abanyarwanda- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cyitwa Esquire, kimwe mu bikomeye mu bijyanye no kwamamaza imideli mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha Abanyarwanda. Ubu bushakashatsi bwiswe “Esquire World Wide Beauty 2019 Survey’ bwakorewe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo: Uganda, Kenya, U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na […]

Lt.Gen.Muhoozi wizihiza isabukuru y’imyaka 45 yifurijwe kuramba

Umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni, yifurijwe kuramba n’abafana batandukanye bamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko. Muhoozi Kainerugaba, yavutse ku wa 24 Mata 1974, uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko. Muhoozi ni umusirikare wa Uganda, ufite ipeti rya Liyetona jenerali by’umwihariko agashimwa ku bw’imyitwarire […]

Amerika yokeje igitutu Guverinoma ya Uganda kubera Bobi Wine

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zokeje igitutu Guverinoma ya Uganda ziyisaba kubaha uburenganzira bw’abanyapolitiki n’abacuranzi bwo guterana no gukora ibitaramo, zivuga ari uburenganzira bemererwa n’itegeko nshinga. “ Uyu munsi twifatanyije n’Abagande benshi babaza impamvu guverinoma yabo iherutse kwitambika concerts z’umuziki n’ibiganiro bya radio, baburijemo imyigaragambyo yo mu mahoro, bakohereza abashinzwe umutekano ngo barwanye abaturage b’amahoro […]

Diamond yahishuye ko Zari yaryamanye n’abo muri P-Square n'undi mugabo

Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze abana n’umukire, Zari Hassan yavugiye ku karubanda ko uyu mugore yamucaga inyuma akaryamana n’abo muri P-Square n’ubwo atavuze izina ry’umwe muri bo ndetse n’uwari umutoza we bwite. Aganira na Radiyo ya Wasafi, Diamond yavuze ko mu byatumye aca inyuma Zari akabyarana na Hamisa Mobetto harimo no kuba uyu mugore na we […]

RDC: Inyeshyamba zivuga Ikirundi zagabye igitero ku modoka itwara abagenzi zirayitwika

Inyeshyamba zivuga Ikirundi zagabye igitero ku modoka itwara abagenzi ya kompani ya Okapi, ziyitwika ubwo yavaga i Bukavu igana i Uvira. Iyi modoka yatwitswe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2019, nta muntu n’umwe wishwe cyangwa ngo akomeretswe ariko bambuwe ibyo bari bafite birimo za telefoni n’ibindi by’agaciro. […]

Abifuza kwinjira muri Polisi y'Igihugu bacikanywe bahawe andi mahirwe

Abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi y’Igihugu bacikanwe bahawe amahirwe yo gukomeza kwiyandikisha kugeza muri Gicurasi nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga. Iri tangazo Bwiza.com yabashije kubonaho riragira riti: “ Polisi y’Igihugu iramenyesha abantu bose bacikanywe bifuza kwinjira muri Polisi y’Igihugu ku rwego rw’abapolisi bato, ko kwiyandikisha bigikomeje kugeza ku itariki 12 […]

Tanzania: Umutoza yasabiye Kagere Meddie igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Umutoza wa Lipuli FC, Selemani Matola yatangaje ko Kagere Meddie ari we ukwiriye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona muri uyu mwaka. Ni nyuma yo kwitwara neza imbere muri shampiyona ya Tanzania (Tanzania Premier League) no hanze y’igihugu mu mikino ya CAF Champions League, afasha ikipe ya Simba SC. Global Publishers iravuga ko aganira n’ikinyamakuru cyo […]

Uganda yasabye Congo kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF

Leta ya Uganda yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF (Forces Démocratiques  Allies) ndetse no kuzirukana ku butaka bwayo. Ambasaderi wa Uganda muri Congo, James Mbahimba yabitangarije itangazamakuru ku wa 23 Mata 2019, ubwo yasuraga imfungwa z’Abagande zifungiye i Beni, Teritwari ibarizwamo cyane uyu mutwe w’inyeshyamba za ADF zikomoka […]

Kicukiro: Polisi yasubije umumotari moto ye yari yibwe

Mu mpera z’icyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro yasubije umumotari moto ye yari yibiwe aho yayiparitse. Nshimyumuremyi Aimable w’imyaka 36 y’amavuko asanzwe akorera umurimo w’ubumotari mu karere ka Kicukiro  moto ye RB 126 S ikaba yari yibwe na Nsengimana Aciel w’imyaka 27. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, […]