Hamagara izina rya Yesu — Rev. /Ev. Eustache Nibintije

1 Korinto 6:11 “Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo”. Hari ikintu kimanuka mu mubiri wacu gifite imbaraga zikora ibitangaza iyo duhamagaye izina rya Yesu Kristo. Cyera nkiri umwana twavaga kwiga twagera murugo ababyeyi bamaze kutugaburira, bakundaga kumbwira kujya kuragira amatungo yacu. Muri […]

Abana batatu b’Abahinde bishwe na gari ya moshi bari gufata selfie

Abana batatu b’ingimbi mu gihugu cy’u Buhinde biciwe mu muhanda wa gari ya moshi barimo kwifata amafoto azwi nka selfie. Uwa kane yabashije kurokoka nyuma yo gusimbukira ahantu hatekanye mbere y’impanuka yabereye mu Mujyi wa Panipat, muri Leta ya Haryana nk’uko igipolisi cyabitangarije AFP kuri uyu wa gatatu. Biravugwa ko aba bana bari bahuze barimo […]

Bobi Wine yeretse Museveni igihandure mu matora yo kuri Facebook

Umudepite wa Kyadondo y’Iburasirazuba, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yanikiriye Perezida Museveni mu matora yabereye kuri Facebook. Aya matora yari agamije kureba ni nde watsinda ku mwanya wa perezida wa Repubulika ya Uganda mu matora abayateguye bavuga ko aciye mu mucyo. Ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda ari acyo cyakoresheje aya matora, gitangaza ko abayagizemo […]

Zari avuga ko Diamond azahora ari umwanda imbere ye

Umuherwe Zari Hassan, umubyeyi w’abana batanu barimo babiri yabyaranye n’icyamamare Diamond Platnumz, avuga ko imbere ye azahora ari umwanda. Zari atutse Diamond bene aka kageni nyuma y’uko na we [Diamond] avugiye akari kamumaze iminsi ku mutima, nyuma yo gutandukana na we bari bamaze kubyarana abana babiri. Diamond aherutse gutangaza ko yatandukanye na Zari muri Gashyantare […]

Abanyarwanda 4% gusa nibo bafite ubumenyi ku mategeko — LAF

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu 2017 bwari bugamije kumenya uko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye zikora mu bijyanye n’ubutabera ndetse no kureba ubumenyi bafite ku mategeko, bwagaragaje ko 4% gusa ari bo bafite ubumenyi ku mategeko. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrews Kananga kuri uyu […]

Iyo yatutse u Rwanda abona amaramuko- Gen. Kabarebe avuga kuri Opozisiyo

Umujyanama wa Perezida  Kagame mu by’umutekano,  Gen  James  Kabarebe avuga ko n’ubwo hari abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, iyo bari iyo mu mahanga babeshejweho narwo. Gen Kabarebe yabitangarije mu muhango wo kwibuka inzirakarengane ziciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu akaba ari mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba. Avuga ko abagifite umugambi mubi […]

Inzovu yamenye umugabo wayivuraga mu myaka 35 ishize

Peter Adams, umuganga w’inyamaswa w’Umwongereza yahuye n’inzovu yitwa  Kirsty yavuraga mu myaka 35 ishize, ihita imumenya, ibi bikagaragaza ko inzovu idapfa kwibagirwa vuba. Peter yakoraga muri pariki nto (zoo) y’i Neunkirchen, mu Budage kugeza mu mwaka wa 1987,  ariko nyuma aza kuhava. Abifashijwemo n’inshuti ye ituye i Trèves, Peter yaje kubona uko yongera kuvugana n’abaganga […]

Haruna Niyonzima yavuze ijambo ryakoze ku mutima w’ubuyobozi bw’ikipe ye

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu Ikipe ya Simba yo muri Tanzania yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe bitewe n’ikarita y’umutuku yahawe mu mukino uheruka. Uyu mugabo yahawe ikarita itukura kuwa 27 Mata 2019 ubwo ikipe ye yakinaga na Biashara United ku kibuga cya Karume mu Mujyi wa Musoma. Haruna yahawe iyi karita bitewe n’ikinyabupfura hafi ya […]

Abadepite 11 ba NRM ntibakozwa kugira Museveni umukandida rukumbi mu 2021 na nyuma yaho

Itsinda ry’abadepite baturuka mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda ryitabaje Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga bamagana icyemezo cyo kugira Perezida Museveni umukandida rukumbi w’ishyaka mu matora ateganyijwe mu 2021. Baravuga ko iki cyemezo kinyuranyije n’itegeko nshinga. Kuwa 19 Gashyantare nibwo Komite nshingwabikorwa y’ishyaka NRM yemeje ko Perezida Museveni, ari nawe chairman w’ishyaka, ari […]

Burundi: Haravugwa impagarara ku kuntu umukinnyi Papy Fatty agomba gushyingurwa

Nyuma y’aho Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi wanakinnye mu Rwanda, Papy Faty, yitabye Imana kuwa 26 Mata 2019 nyuma yo kwitura hasi ari mu kibuga agahita apfa, biravugwa ko mu muhango wo kumushyingura havutse ubwumvikane bucye bamwe bashaka kumushyingura mu muco wa Kisilamu abandi batabikozwa. Biravugwa ko bamwe, biganjemo abakinnyi b’Abasilamu bakinanye mu Ikipe y’Igihugu n’Abasilamu bo […]

Amb. Nduhungirehe yannyeze Rusesabagina wavugaga ko Sankara arinzwe kandi yidegembya

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangarije ko ifite Sankara Callixte wigambaga kugaba ibitero mu Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yannyeze umunyapolitiki Paul Rusesabagina wavugaga ko Sankara ari ahantu arindiwe umutekano. Hari hashize ibyumweru bibiri bitangajwe ko Sankara yafatiwe mu Birwa bya Comores, ni byinshi […]

Tanzania: Impunzi y’Umurundi yishwe itemeshejwe umuhoro

Impunzi y’Umurundi yari mu nkambi y’impunzi ya Nduta muri Tanzania yishwe mu mpera z’icyumweru gishize itemeshejwe umuhoro n’abantu bataramenyekana. Bitangazwa ko uyu mugabo yishwe ubwo yafataga icyemezo cyo kujya kwishakira inkwi zo guteka mu ishyamba yanga ko hajyayo umugore we ngo afatirweyo ku ngufu. Ikinyamakuru cya Radiyo RPA dukesha iyi nkuru gitangaza ko uwishwe yari […]

Polisi yerekanye umugabo ucyekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kokayine (Cocaine)

Kuri uyu wa 30 Mata 2019 Polisi y’ u Rwanda yerekanye umugabo yafatanye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kokayine (Cocaine) bipfunyitse mu dufunyika 14 buri kamwe gafite agaciro k’amadolari ya Amerika $100 Kokayine kimwe n’ibindi biyobyabwenge biri ku isonga mu kwangiza ubuzima bwa muntu bityo Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyize imbara nyinshi mu kubirwanya ndetse […]

Gen. Mugisha Muntu yasabye NRM kwitegura impinduka nk’iziheruka muri Zimbabwe na Sudani

Maj. Gen. Mugisha Muntu wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda kuri ubu akaba abarizwa ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, yaburiye ishyaka NRM riri ku butegetsi aribwira ko rigomba kwitegura ibimaze iminsi biba mu bindi bihugu, aho abaturage bahagurutse bakirukana ku butegetsi abaperezida muri Sudani no muri Zimbabwe . Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yabwiye […]

Leta y’u Burundi yagaragaje inyeshyamba z’Abanyarwanda yafashe

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 29 Mata 2019, intumwa zihagarariye inzego zitandukanye mu karere k’ibiyaga bigari zirimo iza Monusco, SADC, Iza Leta y’u Burundi n’abandi, zeretswe inyeshyamba zirindwi z’Abanyarwanda zari zarahungiye i Burundi. Ni inyeshyamba zirindwi zari zifite intwaro, amazina yazo ni Pascal Uwimana, Claude Hategekimana, Jean Claude Harerimana, Jean Pierre Tuyizere, […]

RIB yasobanuye igihe n’impamvu umuntu yafungwa adasurwa

Nta rwego na rumwe mu Rwanda rwemera ko hari ahantu hatazwi hashobora gufungirwa abantu. Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuye icyo abantu bita gufungirwa ahatazwi, n’impamvu byaba ngombwa ko umuntu afungirwa aho adasurwa. Kuri uyu wa 30 Mata 2019 Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB rwatangije ibikorwa by’ubukangurambaga mu gihugu hose, ngo abaturarwanda barusheho kurumenya no gusobanukirwa […]