Inzu nziza cyane ikodeshwa make iherereye kabeza

Iyi nzu iri kuri kaburimbo ku muhanda KK 296 St , KK 305 AV. Ni urupangu rwa 12 ibumoso umanuka uturutse aho umuhanda wa giporoso kabeza uhurira na kabeza St Joseph. Abashaka aho kuba hisanzuye, abashaka gukora business ya guest house, maison de passage, ubukwe, akabari, etc,,, ntawe uhejwe . Igiciro 350.000 frws gusa ku […]

Hagarika gutunga Imana urutoki ahubwo uyikingurire umutima

Iri ni Ijambo ry’Imana mugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro. Yohani 14:9-10 “Yesu arambaza ati” Nabanye namwe […]

RDC: Abanyururu barimo abashinjwa kwica impuguke 2 za Loni batorotse Gereza ya Kananga

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Gicurasi, habayeho gutoroka kwa zimwe mu mfungwa zo muri Gereza Nkuru ya Kanga, muri Kasai yo Hagati. Umubare w’abatorotse nturamenyekana, gusa muri bo harimo abantu bakurikiranweho iyicwa ry’impuguke ebyiri za Loni ziciwe muri […]

N'abo bicanyi nabo bafite umunsi wabo- Kayumba avuga abishe Patrick Karegeya

Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba atavuga rumwe na Leta aho aba mu buhunzi, avuga ko mugenzi we Karegeya Patrick atagombaga gusimbuka urupfu umunsi we wageze. Kayumba ubu ushinjwa n’u Rwanda kuyobora umutwe w’iterabwoba RNC, abarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, akaba yarabanagayo na Karegeya Patrick wari Koloneli mu gisirikare cy’u […]

USA: Bwa mbere mu mateka amarushanwa atatu akomeye y’ubwiza yegukanwe n’Abiraburakazi gusa

Bwa mbere mu mateka ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri uyu mwaka wa 2019 ba Nyampinga b’amarushanwa atatu akomeye y’ubwiza bose ni Abiraburakazi. Nia Franklin w’imyaka 25 y’amavuko, yatsindiye kuba Miss America mu kwa cyenda k’umwaka ushize, mu cyumweru gishize Kaliegh Garris w’imyaka 18 y’amavuko atsindira kuba Miss Teen USA, naho Cheslie Kryst w’imyaka […]

U Rwanda rwatangiye kuyobora Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe

U Rwanda rwatangiye imirimo yo kuyobora Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe k’Amahoro n’Umutekano muri uku kwezi kwa Gicurasi nk’uko ibihugu bisimburana buri kwezi. Nk’uko itangazo ryaturutse muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, I Addis Abeba, ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe rivuga, Ambasaderi Hope Tumukunde Gasatura, Intumwa ihoraho y’u Rwanda muri Afurika Yunze Ubumwe, niwe […]

Umugore yigabye kwa Chris Brown ngo akemure ikibazo cy’umwaku

Umugore ufite Bibiliya yagaragaye ku rugo rw’umuhanzi, Chris Brown amusaba ko yakuraho umwaku yateye umuhungu we. Abapolisi mu Mujyi wa Los Angeles batangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize bakiriye telefoni ivuga ko hari umugore uri ku rugo rwa Chris Brown ajugunya Bibiliya ku rukuta rw’inzu ubutitsa. Inzego z’umutekano zabwiye TMZ dukesha iyi nkuru ko uyu […]

Amerika irasaba ubufatanye bw’ibihugu birimo u Rwanda mu kurwanya Islamic State muri Congo

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aratangaza ko bari gukurikiranira hafi kandi mu bwitonzi ikibazo cy’umutekano muri iki gihugu mbere yo kwemeza cyangwa ngo anyomoze ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State uri gukorera ku butaka bwacyo, by’umwihariko mu burasirazuba. Uyu akaba asaba ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere birimo […]

 Abacuruzi b’Abanyayuganda bahinduye umuvuno ku gucuruza mu Rwanda

Abacuruzi bo muri Uganda bagenda buhoro buhoro bagana andi masoko y’iibicuruzwa byabo nyuma yo kubona ko amezi abaye atatu nta muti uravugutirwa ikibazo cy’ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi. Ikinyamakuru The Indeependent kivuga ko imipaka ya Katuna, Kagitumba na Cyakina ifunze kuva mu mpera za Gashyantare 2019. U Rwanda rwavuze ko rutafunze imipaka ko ahubwo nko […]

RDC: Moise Katumbi yiteguye gutaha akazenguruka igihugu ashimira abaturage

Umunyapolitiki, Moise Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yitegura gutaha mu gihugu cye ku itariki 20 Gicurasi nyuma y’imyaka itatu ataba mu gihugu. Moise Katumbi wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga uvuga ko agiye gutangiza urugamba rwo kurwanya abashaka guhindura itegeko nshinga, yabwiye itangazamakuru ko […]

FARDC iremeza ko intwaro inyeshyamba zirwanisha muri Kivu y’Amajyepfo zizikura mu Burundi

Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gitangaza ko kimaze guta muri yombi abantu benshi bava i Burundi binjiranye intwaro, ibi ngo bikaba ari ikimenyetso cyerekana ko imitwe y’inyeshyamba irwanira muri Kivu y’Amajyepfo irwanisha intwaro zituruka muri iki gihugu cy’igituranyi. Uyoboye ibitero muri Kivu y’Amajyepfo, Brig.Gen Rugayi David, avuga ko amakuru bafite amwe […]

Mu Burasirazuba bwo Hagati harikangwa intambara hagati ya Amerika na Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Iran ku nyungu za Amerika no ku nshuti zayo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri Peresidansi ya Amerika, John Bolton, yavuze ko kohereza ubwo bwato bigamije kwihaniza igihugu cya Irani ko nikiramuka kigabye […]

Tanasha ukundana na Diamond yagereranije urwango Yesu yanzwe n’urw’abamuvugaho byinshi

Umuhanzikazi Tanasha Donna ukundana n’icyamamare muri Muzika muri aka karere, Diamond Platnumz yatangaje ko batangira gukundana abantu bakomeje kumuvugaho ibitandukanye, agera aho yumva agiye gusara, ariko ko ubu yabyakiriye. Aganira na Citizen TV, uyu muhanzikazi Tanasha wanasohoye indirimbo yise ‘Radio’ yatangaje ko iby’amagambo bitakomeje kumuca intege, atanga urugero ahereye ku rwango avuga ko Yesu yanzwe. […]

Rulindo : Polisi yasubije Litiro 1060 za Mazout zari zibwe Kompanyi ya CHICO

Muri iki cyumweru dushoje, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yasubije kompanyi ikora umuhanda Base-Rukomo amavuta angana na litiro 1060 yari yibwe n’abakozi bahakora. Ikigikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi  Cyitabiriwe n’Umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bwana Karake Ferdinand, Umuyobozi wa Polisi muri ino ntara, ACP Jean Baptiste Ntaganira, uhagarariye CHICO, […]

Nyamasheke/ Karambi: Abahinzi b'icyayi barataka igihombo baterwa n'umuhanda mubi

Abahinzi b’icyayi bo mu tugari twa Kagarama, Gitwe,na Gasovu ,mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuba umuhanda Gikangaga-Wimvumu-Nyarutoyi  w’ibilometero bisaga 12 wagombaga kubafasha kugeza umusaruro w’icyayi aho gipimurirwa ngo kibashe kugezwa ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare  udakoze neza, bituma hari abakora ibilometero byinshi bacyikoreye ku mutwe kikabahiraho bakakimena bagahomba. Mu kiganiro […]

RDC: Abanyamulenge bakozanyijeho n’ Abanyindu babiri bahasiga ubuzima

Ubwoko bw’Abanyamulenge n’ubw’ Abanyindu, yombi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakozanyijeho abantu babiri bahaburira ubuzima. Iyi mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo,  mu Karere ka Fizi, amakuru aturukayo avuga ko izo ntambara zahitanye abantu babiri ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, abandi bata ingo zabo barahunga. Nk’uko BBC ibitangaza, Umuvugizi w’igisirikare […]