Dufite gahunda ko uzajya asohoka muri gereza atazagarukamo- Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnson Busingye aratangaza ko mu mpinduka u Rwanda rwifuza muri za gereza, ari uko imfungwa n’abagororwa bazisohokamo bafite impamba y’ubumenyi n’imyuga bizabafasha kwibeshaho mu gihe barangije igihano. Ibi minisitiri Busingye yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko yakoreye muri gereza ya Rubavu. Minisitiri Busingye akaba avuga ko leta […]

Zambia: Abagore binubiye abagabo batarangiza bitewe no kunywa ‘Konyagi’

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Imiti muri Zambia (ZAMRA) cyatangiye ubushakashatsi ku kinyobwa cyitwa ‘Konyagi’ gikorerwa muri Tanzania bitewe n’impungenge zagaragajwe n’abagore bafite abagabo banywa iki kinyobwa. Abaturage ba Zambia by’umwihariko abagore bamaze iminsi bataka, binubira akabariro k’ingufu nyinshi baterwa n’abagabo babo iyo banyoye iki kinyobwa cya Konyagi. Inkuru dukesha Daily Mail  Zambia ivuga ko abagore bavuze […]

WhatsApp iraburira abayikoresha nyuma y’igitero yagabweho

Abagizi ba nabi bo kuri murandasi (hackers) baciye mu cyuho WhatsApp babasha gushyira muri telefone ziyikoresha uburyo bwo kugenzura benezo, byatumye WhatsApp iburira abayikoresha. WhatsApp, isanzwe ifitwe na kompanyi ya Facebook, yatangaje ko yatewe n’umuhanga mu bya murandasi agendereye umubare runaka w’abayikoresha. Bivugwa ko iki gitero cyakozwe n’ikigo cy’iby’umutekano cyo muri Israel kitwa NSO Group, […]

Uganda: Abana ba Minisitiri ushinzwe amazi bapfiriye muri Pisine

Ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019, abana babiri b’impanga ba Minisitiri wo muri Uganda ushinzwe amazi, bapfuye barohamye mu bwogero (piscine) bw’iwabo mu rugo. Bitangazwa ko umuryango wa Ronald Kibuule, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’amazi ya Uganda, avuga ko izo mpanga z’imyaka ibiri n’igice y’amavuko ari Roman Kato na Raiding Wasswa. Ikinyamakuru […]

Perezida Paul Kagame agiye gusubira mu Bufaransa nyuma y’umwaka avuyeyo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame agiye gusubira I Paris mu Bufaransa, aho azaba yitabiriye indi nama ya Viva Technology nk’iyo yitabiriye umwaka ushize yanabonaniyemo na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Ni ku nshuro ya kabiri, Perezida Paul Kagame azaba yitabiriye inama ya VivaTech, aho muri uyu mwaka wa 2019 biteganyijwe ko izatangira kuwa kane, […]

Igiciro cy’ibicuruzwa byavaga muri Uganda cyazamutseho 40% mu Rwanda

Igiciro cy’ibicuruzwa bimwe na bimwe byavaga muri Uganda bigacuruzwa mu Rwanda byazamutseho 40% ku isoko ry’u Rwanda. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru The Chronicles, bugaragaza ko kuva habaho ikendera ry’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda  kuwa 28 Gashyantare 2019, byatumye habaho izamuka ry’ibiciro ku buryo hari n’ibyazamutse  hejuru ya 40%. Ibi bikomeje kugira ingaruka ku bukungu […]

Burundi/ Ngozi: Bazengerejwe n’Imbonerakure zibahatira kujya mu ishyaka CNDD-FDD

Bamwe mu batuye ku musozi wa Shinge, Zone Birambi, Komini Nyamurenza, mu Ntara ya Ngozi, bavuga ko bazengerejwe n’Imbonerakure zibahatira kwinjira mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, nazo zibarizwamo. Aba baturage bavuga ko batorohewe n’Imbonerakure bashinja kubatoteza bya hato na hato, basaba ko umutekano wabo wabungwabungwa. Babwirwa kwinjira muri iri shyaka cyangwa kuva muri aka […]

Rusizi: Umugabo na bagenzi be bafatanyije kwica umugore we bahawe igihano

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi mu cyumweru gishize rwahamije  umugabo witwa Habigeni Claude hamwe n’abo bafatanyije icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we  hamwe n’icyaha cyo guca imyanya y’umubiri ku murambo we , maze rukatira  buri wese igihano cy’igifungo cya burundu. Habigeni Claude wo mu murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke afatanyije na Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent; bateguye […]

Guha abana amata ku mashuri, bishobora kuba umuzigo uremereye

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hatangijwe umushinga wo guha abana amata ku mashuri mu rwego rwo kunganira amafunguro bahafatira, ariko iki gikorwa kiracyatambamiwe na byinshi ku mpamvu zinyuranye. Mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 hatangijwe iyiswe inkongoro y’umwana, igenera abana biga mu mashuri abanza n’ay’inshuke amata ku ishuri nibura kabiri mu cyumweru, mu […]

Min. Mutimura yagaragarije Abadepite icyuho cya za Miliyari ku mafaranga agenerwa Minisiteri y’Uburezi

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene ubwo yaragaragarizaga Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Inteko Nshingamategeko,  uko ingengo y’imari y’imyaka ibiri ishize yakoreshejwe n’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2019/2020, yavuze ko hakirimo icyuho cya za Miliyari. Minisitiri Mutimura avuga ko ingengo y’imari ya Minisiteri y’Uburezi yazamutse iva kuri Miliyari 15.5Frw muri 2018/2019 igera kuri Miliyari […]

Uganda: CMI irashinjwa gushimuta abandi Banyarwanda babiri b’abayobozi muri ADEPR

Amakuru aturuka mu gihugu cy’abaturanyi aravuga ishimutwa ry’Abanyarwanda babiri, Hakizimana Bright na Nsabimana Moses, bombi bakaba ari abayobozi b’itorero rya ADEPR muri Uganda, bivugwa ko bashimuswe ku Cyumweru n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare, CMI. Aho baherereye n’uko bamerewe ntabwo bizwi nubwo abo basengana bakeka ko baba barimo gukorerwa iyicarubozo mu Kigo cya gisirikare cya Mbuya, […]

Leta y’u Rwanda irateganya kugeza amazi meza ku baturage ku cyigero cya 89 ku ijana mu mwaka utaha w’ingengo y’imari

  Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda y’uko mu mwaka w’ingengo y’imari ugiye gutangira wa 2019/2020 amazi meza azagera kuri 89% by’Abanyarwanda bose. Uyu munsi abafite amazi meza ni 87.6%. Kugira ngo ibi bigerweho, minisiteri y’ibikorwa remezo igiye kongera inganda zitunganya amazi nibura buri munsi hakajya hatunganywa metero kibe ibihumbi 317. Kugeza ubu, buri munsi hatunganywa […]

Imirwano hagati y’Abanyamulenge n’inyeshyamba ikomeje gusiga benshi mu kaga

Inzu zaratwitswe, ibihumbi by’abaturage birahunga kubera imirwano imaze icyumweru hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Mai Mai, bityo abaturage bakaba bavuga ko bugarijwe n’ibibazo batewe n’iyi ntambara. Umuyobozi wa Komini Minembwe, Gadi Mukiza Nzabinesha avuga ko Abarwanyi ba Mai Mai bazindutse ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi, batera mu duce dutuwemo n’Abanyamulenge […]

Suede: Hasubukuwe iperereza ku byaha bishinjwa Julian Assange washinze Wikileaks

Abashinjacyaha mu gihugu cya Suede kuri uyu wa Mbere basubukuye iperereza ry’ibanze ku birego byo gufata ku ngufu bishinjwa uwashinze urubuga menamabanga rwa WikiLeaks, Julian Assange. Kongera gutangiza iri perereza biraha u Bwongereza, buherutse guta muri yombi Assange mu kwezi gushize, nyuma yo kutitaba urukiko yari yararekuwe by’agateganyo, gufata icyemezo cyo kumwohereza muri Suede cyangwa […]

Ntabwo bari kungwa gitumo ngo bandeke ngende- Ingabire Victoire

Umunyapolitiki akaba na Perezida w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Ingabire Victoire, yateye utwatsi ibyari bimaze umunsi bivugwa ko yaguwe gitumo arimo gukoresha inama igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ku yumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, nibwo bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko Ingabire Victoire yaguwe gitumo ngo arimo gushaka abayoboke […]

Video: Ubwiza bwa ya mazu wagura uhereye ku 150.000 bikagufasha kubona inzu ya Miliyoni 27

Sosiyete ya United property group ikora ibijyanye n’ubwubatsi , yubatse kandi ikomeje kubaka amazu yo guturamo ajyanye n’ikerekezo, akomeye yubatse muri concrete, aherereye Kanzenze ho mu karere ka Bugesera, iyi Kompanyi aho bagamije gufasha buri munyarwanda wese gutura heza kandi bijyanye nuko yifite kandi bihereye kubushobozi bw’abazifuza kuko ushobora kwishyura 150.000 kugeza uyegukanye. Didier umuyobozi […]

Sudani: Abigaragambya n’abasirikare bageze ku bwumvikane

Abayoboye imyigaragambyo yo muri Sudani kuri uyu wa Mbere batangaje ko bageze ku bwumvikane hagati yabo n’abasirikare bayoboye igihugu muri iki gihe ku kijyanye n’inzego n’abategetsi bazaba bayoboye igihugu mu nzibacyuho. Ibi byatangajwe nyuma y’umwanya muto umushinjacyaha mukuru wa Sudani atangaje ko Omar al Bashar wayoboraga iki gihugu akurikiranweho ibyaha byo kwica abari mu myigaragambyo […]

Kagame ni urugero rwiza abayobozi b’Afurika bakurikiza

“Hari igihe tugeramo tukabura andi mahitamo, atari ugushimira Perezida Paul Kagame. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ni umuntu wo gushimira ku mpamvu nyinshi.” Iyi nkuru ya nation yanditswe na David Kigo kuri uyu wa 12 Gicurasi (ku cyumweru) ishyirwa mu Kinyarwanda na bwiza.com. Iyi nkuru ivuga ko Perezida Kagame afite kamere itangaje, ivuga ko mu gihe […]

Imana ishaka kuvugurura amasezerano yawe mwagiranye

Ibyahishuwe 21:5 “Iyicaye ku intebe iravuga iti” Dore byose ndabihindura bishya” kandi iti” Andika kuko ayo magambo nay’ ukuri” kandi iti” birarangiye “ ninjye Alfa na Omega, itangiriro n’ Iherezo. ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko ya’ amazi y’ubugingo.” Igihe Imana ishyize mu mutima wawe inzozi zo kugera ku kintu runaka, iba ishyize isezerano […]