Amakuru y'igura n'igurisha yiriwe mu mupira w'amaguru: Neymar muri Barcelona?

Ubwo shampiyona zirangiye, amakipe menshi arifuza kugura abakinnyi bitwaye neza kugira ngo azashobore kugira umusaruro mwiza mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 n’ibihe bizakurikiraho. Hari n’amakipe yabonye ibibazo afite bidashingiye ku bakinnyi gusa, atemera imikorere y’abatoza. Aya yahisemo kwirukana cyangwa kumvikana n’abatoza, babaha imperekeza abatararangiza amasezerano yabo, ubu barifuza abandi. Uyu munsi, tariki ya 30 Gicurasi, […]

Kwibuka bidufasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – Min. Nyirasafari

Mu  gikorwa cyo  kwibuka mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga cyabaye kuwa 26 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bifasha mu kurwanya ingengabitekerzo yayo ndetse n’abayihakana cyangwa abayipfobya. Yagize ati « Amateka batubwiye atugaragariza uburyo abayobozi babi babayeho, ntibakora inshingano bagombaga gukora […]

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabonye guverineri mushya usimbura Julien Paluku

Carly Nzanzu Kasivita kuri uyu wa Kane, itariki 30 Gicurasi niwe watorewe kuba Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajayaruguru mu matora yatsinze ku majwi 28. Uyu yakurikiwe mu majwi n’abakandida babiri b’ihuriro Lamuka; Muhindo Nzangi Butondo wagize amajwi 11 na Eric Kamavu wagize amajwi 9. Théobald Binamungu wiyamamaje ku giti cye we nta jwi na […]

Afurika y’Epfo: Minisitiri wagiranye ibibazo n’u Rwanda yahawe undi mwanya muri guverinoma nshya

Lindiwe Sisulu Nonceba washinje u Rwanda kumwita indaya yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo. Ibi Sisulu yabivugaga ashingiye ku byo ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyitwa Rushyashya cyanditse ngo kikamwita indaya ya Kayumba Nyamwasa ariko nyuma bikaza gusibwa. Ni ikibazo cyateje impagarara mu mubano w’ibihugu byombi, wari usanzwe n’ubundi ucumbagira. U Rwanda […]

Uganda yazamuye imisoro y'ibikomoka hanze kuva kuri 25% kugeza kuri 60%

Ikigo cya Uganda k’imisoro n’amahoro cyazamuye imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu mahanga, murwego rwo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu. URA (Uganda Revenue Authority) itangaza ko uyu mwanzuro ushingiye ku itegeko rigenga ubucuruzi ryahinduwe muri uyu mwaka w’ 2019/2020. Ubu ngubu, ibicuruzwa bituruka mu mahanga byari bisanzwe byishurirwa umusoro ku kigero cya 25 % ubu byageze […]

Museveni yababariye uwari CEO wa MTN, Wim Vanhelleputte, amwemerera gusubira I Kampala mu kazi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yababariye uwari umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN, Wim Vanhelleputte, ahita anategeka ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka kumukura ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira muri Uganda. Uyu akaba yari aherutse kwirukanwa mu nkubiri yanyuze muri MTN yasize yirukanishije abakozi bakuru b’Abanyamahanga barimo n’Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge. Bwana Wim Vanhelleputte wirukanwe muri Gashyantare ashinjwa kubangamira […]

Amb. Olivier Nduhungirehe ashyigikiye kuba Uburundi bwarangiwe kujya muri SADC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb.Olivier Nduhungirehe atangaza ko icyemezo cyo kutemerera igihugu cy’Uburundi kuba umunyamuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) ari cyiza kuri Leta y’Uburundi. Mu minsi mike ishize Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) akaba na Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yahishuye […]

Rwamagana: Abajyanama b’ubuzima barataka gusiragizwa bishyuza amafaranga yabo

Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana barinubira gusiragizwa bishyuza amafaranga bakoreye mu gikorwa cyo gutera imiti yica imibu. Abajyanama b’ubuzima bavuga ko bahuguwe iminsi 5 mbere yo gutera umuti wica imibu mu mirenge yose ariko ntibahabwe amafaranga y’agahimbazamusyi bemerewe muri iyo minsi . Nyuma y’amahugurwa bavuga ko bari babwiwe ko bazajya bahabwa amafaranga uko hashize […]

FARDC irigamba kwica inyeshyamba 20 za ADF baramutse bahanganye

Byibuze ngo abarwanyi bagera kuri 20 nibo bamaze kwicwa kuri uyu wa Kane, itariki 30 Gicurasi, mu mirwano ikomeye yaramutse ihuza igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n’intagondwa za ADF ahitwa Ngite mu birometero nka 15 uvuye mu Mujyi wa Beni. Biravugwa ko igisirikare cya Congo cyabashije gufata intwaro nyinshi nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare agera […]

Uganda: Itsinda ry’abanyamategeko rirasaba guverinoma kubaha urukiko ikarekura Abanyarwanda bafunzwe

Itsinda ry’abanyamategeko bo muri Uganda ryasabye guverinoma kubahiriza amabwiriza y’urukiko yo kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda. “ Niba guverinoma inaniwe cyangwa ikanga kubaha imyanzuro y’urukiko, icyo ni ikigaragaza nta kiwhishira ihonyorwa ry’amategeko ,” ibi ni ibyatangajwe n’aba banyamategeko mu itangazo basohoye kuri uyu wa Gatatu. Aba bavuga ko gufunga abantu amasaha arenze 48 kandi n’ubageze […]

Akayabo kazakoreshwa mu ishyingurwa rya Etienne Tshisekedi ntikavugwaho kimwe

Mu gihe hasigaye amasaha macye kugira ngo umurambo wa Etienne Tshisekedi ugere i Kinshasa haravugwa umwuka mubi biturutse ku kayabo k’ amadorari agiye gukoreshwa mu ishyingurwa rye. Imvano ya byose ni urwandiko rwashyizweho umukono n’ umuyobozi mukuru  w’ ibiro bya Perezida wa Repubulika rwemeza ko imyubakire y’ imva ye yo nyine izatwara miliyoni ebyiri n’ […]

‘Smart meter’, ikoranabuhanga rigiye gusimbura igenzura ry’ikoreshwa ry’amazi muri buri rugo

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, Wasac kigiye kujya gikoresha ikoranabuhanga ryitwa “Smart meter” rizajya rigaragaza uburyo amazi yakoreshejwe n’abafatabuguzi bayo. Iri koranabuhanga rizaba risimbuye igenzura ryakorwaga n’ababishinzwe binjiraga mu rugo ku rundi, rimwe na rimwe ngo ntibagere hose. Ibi ni ibyasobanuwe na Bwana Mwijukye James ushinzwe ubucuruzi mu kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura avuga ko […]

Hagarika gushidikanya mu gihe wizeye, kuko bikubuza umugisha wawe

Yakobo 1:8 “ Kuko umuntu w’ Imitima ibiri anamuka mu inzira ze zose” Bigenda gute mu igihe ushidikanyije mu gukora ikintu Imana yakubwiye gukora? Uwo muhanganye ahita atera intambwe ya mbere. bisobanura ko Satani ahita agusimbukiraho ako kanya. Niba ushaka kubaho mu ukwizera menya ko, gushidikanya ari umuco mubi kandi wagobye gukura mu inzira yawe. […]