Jay-Z abaye umuraperi wa mbere utunze miliyari y'amadolari

Umuhanzi w’umunyamerika, Shawn Corey Carter uzwi nka Jay-Z ni we wa mbere uririmba mu njyana ya ‘rap’ ugerageje gushyiraho agahigo ko kugira umutungo ufite agaciro ka miliyari y’amadolari y’Amerika. Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora inkuru z’ibyamamare hano ku isi cyatangaje ko Jay-Z aya mafaranga yose ayakomora ku bucuruzi, ibyo atunze n’ibikorwa akora buri munsi bimwinjiriza, harimo […]

Agakiriro ka Gisozi kafashwe n'inkongi

Uyu munsi mu masaa moya y’umugoroba, agace kabamo ibikoresho byo gukora intebe nka matela n’imbaho mu Gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo kafashwe n’inkongi y’umuriro. Abaturage bavuga ko uyu muriro ushobora kuba waturutse kuri butike yegereye ipoto y’amashanyarazi, bakaba banakeka ko yatewe n’ insinga z’amashanyarazi. Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagoboka. Kugeza […]

Sudani: Amerika n'Uburayi byamaganye ubwicanyi bwakorewe abigaragambya, Misiri isaba ituze

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi byamaganye ubwicanyi buri gukorerwa abaturage bigaragambya basaba ko ubuyobozi bwashyirwa mu maboko yabo, Misiri iyo isaba ko habaho ituze. Ubutumwa bwa ambasade y’Amerika bwanyuze kuri twitter  bwasabaga iki gisirikare cyabyutse kirasa abigaragambya guhagarika ubu bwicanyi. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wo nk’uko BBC yabikomojeho, urasaba iki gisirikare kiyoboye […]

Rubavu: Abagabo 13 bakurikiranweho kwiba za mudasobwa mu mashuri atandukanye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregeye urukiko  rwisumbuye rwa Rubavu  dosiye iregwamo abagabo 13 bakekwaho ibyaha by’ubujura bwa za mudasobwa mu mashuri. Agatsiko k’aba bajura kakaba karatawe muri yombi nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka bamaze kwiba ku bigo by’amashuri binyuranye, mudasobwa zigendanwa zitagira ingano, bakaziba baciye icyuho. Hamwe muho bibye ni aha hakurikira: […]

Umwana yabeshye ko indege itwara abagenzi itezemo igisasu, iz'intambara ziratabara

Muri Singapore kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena, umwana w’imyaka 13 yabeshye inzego z’umutekano ko indege barimo itezemo igisasu, leta ihita yohereza indege ebyiri za gisirikare zirayiherekeza. Iyi ndege yari itwaye abagenzi 144, yari ivuye mu mugi wa Cebu muri Philippines yerekeza muri Singapore yageze ku kibuga cya Changi yagwiriyeho nta kibazo igize. Polisi […]

Mbarara: Umukecuru w’imyaka 65 arakekwaho kwivugana abantu barindwi abatemye

Umugore ugeze mu zabukuru w’imyaka 65 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda yaburiwe irengero nyuma yo kwica abantu barindwi ahitwa Nombe, Kashari, mu Karere ka Mbarara. Uyu mukecuru ukekwaho ubu bwicanyi ngo yabukoresheje umupanga ku cyumweru. Biravugwa ko yishe umukobwa we witwa Annet Kyomukama w’imyaka 25 ndetse n’umuhungu we w’imyaka 8, Osbert Nuwamanya. Abandi bishwe […]

Babyeyi niturinde abana urwango kuko nibo rwokama rukabamerera nabi- Dr Bizimana

Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside  yakorewe Abatutsi  mu 1994 baguye i Kabgayi, umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG),  Dr Bizimana Jean Damascène  yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bikwiye kujya bisigira ababyeyi kurinda abana babo urwango kuko ari bo rugeraho rukabamerera nabi. Mu kiganiro yatanze, Dr Bizimana  yagaragaje uburyo abana bagiye bavukira […]

Basketball: Umunyarwanda Yves Nkurunziza mu nzozi zo gutoza Abanyarwanda bakiri bato

Umutoza w’ Umunyarwanda mu mukino wa Basketball, utuye muri Leta Zunze  za Amerika,  Yves Nkurunziza yemeza ko akomeje gukabya inzozi ze ndende zo  kuzatoza abakinnyi bato mu Rwanda bakazagera ku rwego rwa NCAA na NBA muri Amerika bityo nawe akazaba umutoza ukomeye ku rwego rw’isi. Ibi Yves Nkurunziza yabishimangiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com […]

Abapolisi bato 1342 basoje amahugurwa i Gishari- AMAFOTO

Abapolisi bato 1342 bari bamaze amezi agera ku icumi bahugurwa mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari, bayasoje kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2019. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabahaye impanuro zo kuba intangarugero mu kazi kabo bagiye gutangira no gutanga umusanzu […]

Itangazo ryo guhindura izina

Uwitwa, Nyandwi Mathieu mwene Nyandwi Cylile na Gahongayire Alphonsine utuye mu Mudugudu wa Kariyeri, Akagari ka Nyakabanda, umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina Nyandwi, izina Kayiranga mu mazina asanganwe Nyandwi Mathieu akitwa Kayiranga Mathieu; Impamvu atanga ni uko izina Nyandwi rimubangamira kuko ari izina ry’umwana wa […]

Ubuzima muri Kigali burahenze cyane- Ingabire Immaculée

Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ubuzima buhenze muri Kigali, akabibona kimwe n’abandi bakomeje kutishimira uburyo ibiciro bikomeza kugenda byiyongera umunsi ku wundi. Nyuma y’izamuka ry’ibiciro by’amazi, igiciro cy’uruhushya rwo kujya mu mahanga n’ibindi bitandukanye birimo ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibindi nkenerwa mu mujyi wa Kigali. Abantu benshi bakomeje […]

Rubavu: Abarobyi n’abacuruza Isambaza batewe impungenge n’umusaruro muke babona

Abacuruza isambaza kimwe n’abaziroba mu kiyaga cya Kivu bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro, bavuga ko umusaruro wazo wagabanutse cyane. Icyifuzo cyabo ni uko ba rushimusi bahanwa ndetse n’umurama wazo ukongerwa mu kiyaga.   Impungenge zabo zishingiye ku kuba umusaruro waravuye kuri toni 20, ubu ukaba ugeze kuri eshanu, imwe mu mpamvu bavuga ibatera […]

Ange Kagame akomeje gutungurwa na musaza we, Ian Kagame, utuma yumva we ntacyo arageraho

“ Ku muvandimwe utuma twe abasigaye twumva tumeze nk’aho ntacyo turageraho. Warakoze ku yindi ntambwe, Impamyabumenyi mu bukungu. Nterwa ishema nawe, Ian Kagame !” Ibi ni ibyatangajwe n’umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame atakagiza musaza we, Ian Kagame usa nk’ukomeje kumutungura mu bintu bitandukanye nk’uko yabigaragaje mu butumwa yamuhaye kuri twitter amushimira nyuma yo […]

Nyagatare: Inkuba yakubise inka 7 zirapfa

Mu karere ka Nyagatare, ejo ku cyumweru tariki ya 2 Kamena, inka 7 za Sabiti James zakubiswe n’inkuba zirapfa. Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Rutaraka, umudugudu wa Mugari, mu mvura yari ivanze n’inkuba yagwaga kuva mu ma saa munani. Kigali Today

Umunyamakuru Mulindwa Augustin yahishuye urwo yaboneye kuri Sitasiyo ya Kimironko

Umunyamakuru kuri Radiyo Magic FM, Augustin Mulindwa yasobanuye uko umusore uhanagura inkweto kuri Sitasiyo Engen, Kimironko yamwambuye amafaranga ku ngufu. Mu gace kahariwe ‘gusomera’ kuri iyi radiyo, Mulindwa uzwi nka Big brother, yavuze ko asomeye uyu musore avuga ko yamwishyuje igiciro kiri hejuru y’igisanzwe kizwi kandi akabigirana agasuzuguro. Ati “ Nari nagiye gukoresha ipine kuri […]

Umunyarwandakazi  aratabaza avuga ko umugabo we yaburiwe irengero muri Uganda

Umunyarwandakazi Veronica Ingabire, aratabariza umugabo we avuga ko aheruka kumuca iryera muri Gicurasi 2018. Ingabire avuga ko yavuye mu Rwanda kuwa 15 Gicurasi 2018 ari kumwe n’umugabo we aho ngo bari bagiye gusura benewebo baba muri Uganda ariko bagatabwa muri yombi bakigera ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera. Yabwiye TNT dukesha iyi nkuru […]

RDC: Abuzukuru ba Tshisekedi bahaye imbabazi abamuhemukiye bose

Abuzukuru ba nyakwigendera Etienne Tshisekedi bahaye imbabazi abahemukiye sekuru bose kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 01 Kamena ubwo yashyingurwaga nyuma y’imyaka 2 yitabye Imana aguye mu Bubiligi. Umwe muri aba buzukuru  mukuru, yavuze ko Etienne Tshisekedi yari umupapa mukuru udasanzwe wabasigiye umurage wo guhangana nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga. Yagize ati: “ […]

Ibaruwa y’ ukwezi kwa gatandatu

Mbanje kubaramutsa mu izina rya Yesu Kristo umwami wacu, SHALOM Partner, Twese mu imibereho yacu, tugenda duhura n’ ibintu biza mu ubuzima bwacu biturwanya.Tugenda duhura n’ ibibazo bijyanye n’ ubuzima bwacu( Health issuers) Ibibazo bijyanye n’ amafranga dukenera buri munsi kugira ngo tubashe kubaho ( Financial challenges) Tugenda duhura n’ ibibazo bijyanye n’ amarangamutima yacu […]

Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR

Ku rutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa, rugaragazwa n’urwego rw’Umuvunyi, higanjemo abashinzwe gucunga imitungo ya rubanda. Abo ni abakozi ba za SACCO n’ibindi bigo by’imari, bimwe Banki nkuru y’igihugu idahwema kushishikariza abanyarwanda kugana. Tariki 31 Gicurasi 2019, urwego rw’umuvunyi rwashyize hanze urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibihano bahawe, rushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko no […]

Musanze: Umushoferi arakekwaho gukoresha icyangombwa cya 'Control Technique' cy'igihimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafatiye Bimenyimana Fidele  w’imyaka 36 usanzwe ari umushoferi muri gare ya  Musanze acyekwaho gutanga icyangombwa cy’igihimbano kigaragaza ko ikinyabiziga cyasuzumishijwe ubuziranenge bizwi nka Control Technique. Bimenyimana Fidele yafashwe tariki ya mbere Kamena akaba acyekwaho  ko tariki ya  12-05-2019 yahaye ibyangombwa  by’ibihimbano  imodoka Hiace RAA634 I itwarwa na Nsanzimana […]