USA n'Uburusiya baritana ba mwana nyuma y'ubwato bw'intambara bwari bugiye kugongana

Uyu munsi mu nyanja ya Philipine, ubwato bw’ingabo zirwanira mu mazi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwendaga kugongana n’ubw’Abarusiya. Ibi bihugu byombi birashinjanya kuba impamvu y’iki kibazo. Udaloy I (Vinogradov) ni bwo bwato bw’Uburusiya igisirikare cy’Amerika cyavuze ko bwakomezaga kwegera ubwabo bwitwa USS Chancellorsville kugeza muri metero 50. Kiviga ko Abarusiya batigeze bubahiriza amategeko agenga […]

Kubaho mu ubushake bw’ Imana bifungura inzira y’ ibyo ukeneye byose – igice cya kane

Soma Abaroma 12:2 “ Ahubwo muhinduke rwose mu gize imitima mishya “ Mu ururimi rw’ icyongereza niho byumvikana neza: “Let God transform you into a new person by changing the way you think. ( Romans12:2) Ijambo guhindurwa ( transformed) rimeze nk’ Ijambo rivuga mu ubutumwa bwiza byanditswe na Matayo igice cya 17. Rivuga “Guhindurwa “(Transfigured) […]

Abasirikare n'abapolisi bakuru baturutse mu bihugu 10 bahawe impamyabumenyi-amafoto

Mu ishuri rikuru rya gisirikare i Musanze, abasirikare bakuru b’u Rwanda 47(RDF), abapolisi b’u Rwanda (RNP) n’abandi baturutse mu bindi bihugu 9 by’Afurika bahawe impamyabumenyi. Ni umuhango wari uyobowe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvuba mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame. Muri aya masomo amaze umwaka, aba basirikare n’abapolisi bigaga ubumenyi mu bijyanye […]

S.A: Abaturage barasabwa kuba maso nyuma y'uko intare 14 zitorotse pariki

Abaturage ba Afurika y’Epfo mu mugi wa Phalaborwa n’abacukura amabuye y’agaciro muri Foskor barasabwa kuryamira amajanja nyuma y’uko intare 14 zatorotse pariki ya Kruger ejo hashize. Ubuyobozi bw’intara ya Limpopo uyu mugi uherereyemo bwemeje ku rubuga rwa Twitter ko koko izi ntare zatorotse ishyamba zagaragaye zitembera muri Foskor hacukurirwa amabuye y’agaciro. Iyi mpuruza irareba cyane […]

Nyagatare: Umugabo akurikiranweho kwica abana bane b’abaturanyi mu bihe bitandukanye

Umugabo witwa Twagiramungu John akurikiranyweho  n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ubwicanyi yakoreye abana bane b’abaturanyi imirambo akayitaba mu nzu ye. Kuri uyu wa Kane tariki 06/06/2019 yaburanishijwe mu mizi, Ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. Iki cyaha aregwa, kikaba cyarabereye mu kagari ka Nyakigando, umurenge wa Katabagemu, akarere ka Nyagatare, ku matariki 10/02/2019, 05/03/2019, 17/03/2019 na 18/03/2019 nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Nishimiye kujya mu ikipe ikunzwe mu Rwanda[Rayon Sports]- Iragire Saidi

Iragire Saidi wakiniraga ikipe ya Mukuru VS atangaza ko nyuma yo gusinya amasezerano, yishimiye kwinjira mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko ikunzwe na benshi mu Rwanda. Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2019, nibwo Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije amasezerano Iragire Saidi, uvuye muri Mukura VS, aya masezerano akazamara imyaka ibiri, nk’uko […]

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Sudani mu rwego rwo kumvikanisha abasirikare n’abasivili

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasesekaye I Khartoum muri Sudani ayobora inama zitandukanye n’abasirikare bakuru bayoboye igihugu muri iki gihe nk’uko byemejwe n’umunyamakuru wa AFP wari ku kibuga cy’indege. Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yageze I Khartoum kuri uyu wa Gatanu agiye kugerageza guhuza abugaragambya n’abasirikare bakuru bayoboye igihugu kuva bahirika Omar Bashir. […]

Umurenge Kagame Cup 2019: Ikipe ya Masaka ibabajwe n'akarengane yakorewe

Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe ya ruhago y’ Umurenge wa Masaka izakina umukino wa nyuma na Gihango yo muri Rutsiro, iravuga ko ibabajwe n’uburyo yaje kumva yatewe mpaga mu buryo itazi. Ibi byashimangiwe n’ Umutoza wa Masaka , Yvan Sebashi ubwo yemezaga ko ikipe yaciwe inyuma n’ ubuyobozi bushinzwe imikino mu Mujyi wa Kigali. […]

Madonna arashinja umushoramari ukomeye muri Hollywood kumusambanya atabishaka

Umuririmbyi Madonna yiyongereye ku bindi byamamare bishinja abantu batandukanye kubisambanya bitwaje ububasha bafite, aho kuri ubu ashinja Harvey Weinstein, umushoramari ukomeye muri cinemakuba yaramusambanyije we atabishaka. Ni nyuma y’inkubiri yadutse mu mwaka ushize muri Hollywood kubera ibirego byo gusambanya abagore n’abakobwa batabishaka kwa Weinstein uzwi cyane muri uru ruganda, ibirego we yahakanye yivuye inyuma. Madonna […]

Imbonerakure zikomeje gushinjwa kwibasira abayoboke ba Rwasa

Urubyiruko rw’ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi ahitwa Mubimbi mu Ntara ya Bujumbura, rurashinjwa kugaba ibitero ku bayoboke b’ishyaka CNL bakabakubita, bakabakomeretsa bakabasiga ari intere Biravugwa ko Imbonerakure zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imitarimba, ibyuma n’imihoro, mu ijoro ryo ku cyumweru bagabye ibitero mu ngo zitandukanye zo mmu gace kitwa Muhororo bikaba […]

Nyamasheke: Abagore baracyagundagurana n'inzitizi nyinshi mu iterambere

Bamwe mu bagore b’imirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko n’ubwo ubuyobozi bw’akarere kabo bufatanije n’izindi nzego za Leta bukora ibishoboka byose ngo batere imbere, bakigundagurana n’inzitizi nyinshi zikibabangamiye zituma benshi bahora mu bukene uko umwaka utashye ugasanga badatera intambwe ishyitse mu iterambere. Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bimwe mu bituma […]

Smart Phones za mbere zikorewe mu Rwanda zirajya ku isoko mu mezi abiri

Telephone za mbere zo mu bwoko bwa Smart Phones zakorewe mu Rwanda n’uruganda Mara Corporation zizaba zageze ku isoko mpuzamahanga mu gihe cy’amezi abiri nk’uko byemejwe kuri uyu wa Kane na Ashish Thakkar, umuyobozi w’iki kigo. Ibi Ashish yabitangarije ubwo hatangizwaga inama ku bikorerwa muri Afurika yiswe mu Cyongereza ‘Made-in-Africa Leadership Conference’ yahuje abayobozi bakuru […]

Zari avuga ko kuryamana na Diamond biri mu byamugiragaho ingaruka ku buzima

Umuherwekazi, Zari Hassan Tlale avuga ko akabariro katanoze yaterwaga na Diamond Platnumz kari mu mpamvu yatumaga atabyibuha ubwo yabanaga n’uyu mugabo. Zari yatandukanye na Diamond muri Gashyantare 2018. Buri ruhande rushinja urundi kuruca inyuma ariko uyu mugore ntahwema kugaruka kuri Diamond akenshi ku mbuga nkoranyambaga. Yifashishije Instagram,  Zari yasobanuriye abafana be igituma yabyibushye. Mu gusobanura […]

Perezida Kagame yamaze impungenge abatekereza ko isoko rusange rizateza Afurika ibibazo

Nyuma y’aho Ikigega Mpuzamahanga cy’ Imari (FMI) kigaragaje ko gifitiye Afurika impungenge mu gihe isoko rusange mu bucuruzi rizatangira gukora si uko Perezida Paul Kagame abibona, ahubwo aramara impungenge abazifite. Muri Gicurasi 2019, nibwo FMI yaburiye ibihugu bya Afurika ko bishobora guhura n’ ibibazo bishingiye ku bihombo bikomeye mu gihe cyose bishyize mu bikorwa amasezerano […]

Aimable arakwigisha uko banyaza neza umugore akazana amavangingo- Reba Video

Umuvuzi gakondo akaba anabahagarariye mu Rwanda, Tuyisenge Aimable Sandro, avuga ko nta mugore utagira amavangingo, bamwe baba bayafite ariko abagabo babo batazi kuyashaka, abandi baba bayafite ari make cyane ku buryo aza ntuyabone, ngo kimwe n’uko hari ababa bayafite n’umugabo azi kuyashaka ariko wenda umugore afite uburwayi buyabuza gusohoka. Avuga ko umugore wanyajwe neza bimutera […]

The Ben afite agaseke arapfundurira abakunzi be mu masaha 24

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben afite agaseke arapfundurira abakunzi b’ibihangano bye, uyu munsi bitarenze amasaha 24. The Ben tumuzi mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Fine Girl, Thank You yafatanyije na Tom Close, Lose Control yafatanyije na Meddy ariko yakoze ‘Naremeye’ yari ikiri majwi. ‘Naremeye yayishyize ku rubuga rwa YouTube mu mezi […]

Byinshi ku gitero karundura cyagejeje Intambara ya 2 y’Isi ku musozo

Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 75 igitero cy’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe cyaganishije intambara ya kabiri y’isi ku musozo iraba muri iki cyumweru. Umwamikazi w’Ubwongereza, Perezida Donald Trump wa Amerika n’abandi bayobozi b’ibihugu bitabiriye mihango uyu munsi yabereye ahitwa Portsmouth mu Bwongereza. Iki gitero cyo mu kwezi kwa gatandatu mu 1944 cyagenze gite? Ingabo z’Ubwongereza, […]

Umuganga wishe abarwayi 85 yakatiwe ubuzima bwose mu buroko

Mu rukiko rwa Eldonburg kuri uyu wa kane, Niels Hà¶gel wari umuganga mu Budage, yakatiwe igifungo cy’ubuzima bwose nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abarwayi 85. Ari mu bicanyi ruharwa bavugwa muri iki gihugu. Uyu muganga washinjwaga kwicira aba bantu mu mavuriro abiri, yari asanzwe afunzwe azira guha abarwayi b’umutima imiti irengeje ubukana, bikarangira itwaye […]