Rusizi: Akurikiranweho gusambanya abana batanu abashuka ko “abakorera umuti”

Umugabo wo murenge wa Nzahaha ,amaze ibyumweru bibiri afungiye kuri Polisi ya Gashonga akurikiranweho gusambanya ku ngufu abana batanu bose bo mu mudugudu wa Ryarusaro, mu kagari ka Butambamo. Mu kubashuka ngo ababwira ko bagiye “gukora umuti”, akabaha ibiceri, ibisheke cyangwa akabereka televiziyo. Kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena, ku biro by’umurenge wa Gashonga […]

Mont Kigali: Urutare rwa Semafigi rugiye guturitswa

Amasosiyete NPD/COTRACO na China Road amaze igihe ari kubaka umuhanda wa Nyamirambo- Karama uzahuza ibi bice bya Giti cy’ Inyoni, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha imirimo yiyemeje kumena urutare rwa Semafigi rwatumye imirimo y’umuhanda isa nk’ikomwa mu nkokora . Nyuma yo kumenyeshwa ko uru rutare ruzaturitswa kuwa 13 Kamena 2019 ,abaturage baruturiye batangiye kugira impungenge […]

Raporo ya Global Peace Index 2019 yashyize ibihugu byo mu karere mu myanya y’inyuma

Ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda nibyo biza imbere mu karere mu bijyanye n’amahoro nk’uko byagaragajwe n’Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku Isi mu Mahoro (Global Peace Index 2019), ariko muri rusange ibi bihugu byo mu karere bikaba biri mu myanya y’inyuma. Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora […]

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Hon. Mukabalisa yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi mu gihugu cya Tanzania, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Mukabalisa Donatille yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rt Hon. Kassim Majaliwa bagirana ibiganiro ku gukomeza imibanire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi. Aganira na Hon. Mukabalisa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yavuze ko Tanzania […]

Sam Gody mu banyamakuru 3 basigaye muri 70 barwanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi

Nshimirimana Sam Gody , uyubora MIC, avuga ko mu banyamakuru basaga 70 bandikaga ibirwanya Jenoside bishwe n’ Interahamwe , ubu hasigaye abatarenze batatu we ubwe, Mugabo Justin na Adrien Rangira. Abo banyamakuru basaga 70  bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 bagiye bazira uko baremwe ndetse n’ ibitekerezo byabo byiza kuko bandikaga ibinyamakuru […]

Rwamagana: Abahinzi barishimira ko Kawa yabahinduriye ubuzima

Abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bishimira uburyo igihingwa cya Kawa cyahinduye imibereho yabo kikabafasha  kwikura mu bukene. Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Byimana,  muri uyu Murenge wa Karenge babwiye Bwiza.com ko bishimira uburyo amakoperative y’abahinzi bayo   yabafashije kwikemurira ibibazo byabangamiraga imibereho yabo. Ntawumenyumunsi Cyprien,  umwe  muri aba […]

Ijambo Rose Kabuye yavuze akiyobora Kigali ritangiye kuba impamo

Lt. Col. Rose Kabuye yayoboye Umujyi wa Kigali (1994-1998) , ubwo wari ugizwe na Komine eshatu arizo Kacyiru, Kicukiro na Nyarugenge yakunze kumvikana abwira abaturage bifuza kuba mu Murwa wa Kigali batabifitiye ubushobozi ko bazawivanamo ntawubirukanye. Muri icyo gihe cya nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi , urugamba rwo kubohoza igihugu hagati ya MRND na FPR […]

Yafashwe asambana n’ihene avuga ko yabitewe n’umugore we

Umugabo witwa Efwena wo mu gihugu cya Ghana yaguwe gitumo n’abaturanyi asambanya ihene, avuga ko impamvu ari umugore we. Uyu mugabo yabwiye abari aho ko umugore we atajya amuha akanya ngo batere akabariro kuko ngo akenshi amubwira ko aba afite umunaniro aterwa n’akazi. Ikinyamakuru Ghana web kivuga ko Efwena yabwiye umuyobozi w’icyaro ko yari amaze […]

Kuba abafite ubushobozi bajyana abana babo kwiga hanze, nta kibazo mbibonamo- Ingabire Immaculée

Ni kenshi abantu benshi bakunze kwibaza ku bayobozi bakomeye mu gihugu cyangwa se abandi bifite, bajyana abana babo kwiga mu mahanga rimwe na rimwe bakiri bato, mu gihe bivugwa ko mu Rwanda ireme ry’uburezi rwazamutse. Ku bwa Ingabire, avuga ko nta kibazo abibonamo. Ingabire Marie Immaculée ni impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International […]

Afurika y’Epfo: Amakuru mashya ku iyicwa ry'Umunyarwanda Camir Nkurunziza yateje urujijo

Iraswa ry’Umunyarwanda Camir Nkurunziza muri Afurika y’Epfo ryajemo urujijo nyuma y’ubuhamya bw’ushinzwe iperereza kuri iri raswa wemeza ko babiri bafashwe bakekwagaho kumurasa batigeze barasa. “ Nta rasa ry’imbunda ryavuye ku bashinjwa numero ya mbere n’iya kabiri ,” uyu ni Sergeant Karen Richards ukuriye iperereza mu Rukiko rwa Goodwood. Aya akaba ari yo makuru aheruka arebana […]

Hatanzwe impapuro zo guta muri yombi Wema Sepetu

Urukiko rw’ibanze rwa Kisutu rwatanze impapuro zo guta muri yombi umukinnyi wa Filimi, Wema Sepetu. Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania, ashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni. Ni nyuma yo kutitabira iburanisha ryurukiko nk’uko yari yabitegeteswe n’umucamanza. Umuhagarariye mu mategeko, Reuben Simwanza avuga ko ari gukora uko ashoboye ngo afashe umukiliya we. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko nk’uko […]

Justin Bieber yasabye Tom Cruise ko yaza bagahangana mu iteramakofi

  Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya ‘Pop’ ukomoka mu gihugu cya Canada Justin Bieber yasabye umukinnyi wa filime Tom Cruise wamamaye cyane muri filime ya’’ Mission Impossible’’ ko yaza bagahangana mu mukino w’iteramakofe. Ibi Justin Bieber yabisabye icyi cyamamare muri filime abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 9 […]

Natararya se mwebwe ntago mwarya? — Umubyeyi aranenga abica Ikinyarwanda

Mukagakwaya Ancille atuye mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, aranenga cyane abavuga nabi Ikinyarwanda rimwe na rimwe bibwira ko ari bwo busirimu. Uyu mubyeyi ngo n’ubwo yamaze imyaka myinshi mu mahanga ngo ntabwo yigeze yibagirwa Ikinyarwanda. Avuga ko ababazwa cyane no kuba bamwe mu rubyiruko rwakabaye rushishikazwa no kukimenya neza, […]

Amerika irifuza kongera kuburanisha Abanyarwanda babiri bakekwaho kwica ba mukerarugendo muri Uganda 

Urukiko rwo muri Amerika rursaba kongera kuburanisha Abanyarwanda babiri, Gregoire Nyaminani na  Leonidas Bimenyimana bakekwaho kwica ba mukerarugendo b’abanyamahanga muri Uganda. Bamukerarugendo umunani bishwe ubwo bari mu Ishyamba ry’inzitane rya Bwindi muri Uganda mu 1999. Aba bagabo bahoze muri FDLR baje gutabwa muri yombi boherezwa muri Amerika. Barezwe ibyaha by’iterabwoba gusa urukiko ruza kubibahanaguraho mu […]

Icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

  Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS na minisiteri y’ubuzima muri Uganda, batangaje ko icyorezo cya Ebola cyamaze kugera muri iki gihugu mu karere ka Kasese. Umwana w’umuhungu w’imyaka itanu y’amavuko ukomoka mu karere ka Kasese niwe byemejwe ko yanduye Ebola nyuma yo kumukorera isuzuma. Uyu niwe muntu wa mbere byemejwe ko yanduye Ebola […]

Minisante irasaba Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo mu bice bivugwamo icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, aributsa abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo ahanugwanugwa icyorezo cya Ebola ndetse akabaha n’izindi mpanuro zirimo kwirinda kurya inyamaza z’inyamaswa zipfushije n’ibindi bitandukanye. Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2019, mu izina rya Minisiteri abereye umuyobozi, agasaba no gutanga amakuru ku bajyanama […]

Perezida Museveni yagize Maj. Gen. James Birungi umuyobozi mushya w’umutwe ushinzwe kumurinda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yagize Maj. Gen. James Birungi (ibumoso ku ifoto), umuyobozi mushya w’umutwe wa Special Forces Command (SFC) ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi asimbuye Maj. Gen. Don Nabasa (uri iburyo ku ifoto). Maj. Gen. James Birungi yari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere […]

Urugomo mu Madini – Igice cya kabiri

Ushobora gusoma inkuru yambere yabanje Urugomo mu Madini (violence dans les religions)- Igice cya 1 3.Isesengura ryimbitse ry’amagambo (concepts) idini n’ urugomo 3.1.1. Idini 
Turagerageza gusobanura idini mumyumvire ya kisilamu n’iyagikristu 3.1.1. Igisobanuro cy’idini mumyumvire ya kisilamu. Mugitabo :Dictionnaire du Coranéd Robert Lafont, Paris 2007 cyasobanuye ijambo idini muburyo burebure. Nkaba nifuje kubibagezaho ngenekereje kubihindura […]

Ma mère m’a tué : Uko umubyeyi yagambanye n’abicanyi ngo bamare abana be

Mu kiganiro ku gitabo Ma mère m’a tué cyanditswe na Albert Nsengimana,wari ufite imyaka irindwi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko iki gitabo kivuga uburyo yarokotse hamana umugambi mubisha wari wateguwe na nyina umubyara kugira ngo we na benenyina bose bicwe muri Jenoside. Iki kiganiro, café Littéraire, cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya […]

Ruhango: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe

Hakizimana Samuel w’imyaka 33 y’amavuko usanzwe ari umwarimu mu ishuri rya GS Munanira riherereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana, kuri uyu wa 10 Kamena yafashwe na Polisi ihakorera ubwo yaramaze kwiba amafaranga ibihumbi ijana (100,000fr) kuri konti ya mugenzi we Mpagazehe Emmanuel basanzwe bakorana akazi ko kwigisha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara […]

Rusizi: Umupadiri Nzamurambaho n’umuryango we bashimiye umuryango wabarokoye muri Jenoside

Padiri Nzamurambaho Achile wari ufite imyaka 11 gusa muri Jenoside yakorewe abatutsi,ubu akaba ari umubitsi wungirije wa seminari nkuru ya Nyakibanda, we n’umuryango we barashimiye ku mugaragaro umuryango wa Fatakobije Félix bari baturanye mu cyari segiteri Kiranga ya Komini Gishoma, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi wabarokoye bose […]

Rwanda uteye neza kandi ukita neza

Naraye ndose u Rwanda ndaza umutima i rwanda Nkoze ku bahanzi ngo bamvune nkivuga Babyiganira kuza mu mvugo inavumera Ivumbitse imvumbara isumba ikivumvuli Imvano iva ku Muvumba uhuza imvano nyinshi.   Inzira y’uru rugendo ihera amajyaruguru Igakomereza ahandi mu mpugu z’i Gasabo Nturutse kuri Gasabo iteganye na Rutunga Nshyama ngana i Gasagara ndeba ku Bwimiyange […]

Ubuhamya: Nashatse umukobwa muvanye mu kabari, ibyambayeho ni agahomamunwa!

Mbanjije kubasuhuza nshaka kubabwira ibyambayeho ndetse nifuza no kubagira inama kugira ngo mutazagwa mu mutego nk’ uwo niguyemo. Nitwa Claude mfite imyaka 27 y’ amavuko ,ntuye mu Karere ka Gasabo, mu mwaka w’ i 2018 nasohakanye n’ inshutu zanjye tujya mu kabari tujya kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli maze tukihagera twakirwa bisanzwe n’ umukobwa wakoraga […]

Menya uburyo bwiza bwo gutangira umunsi

Zaburi 149:5 “ abakunzi be bishimire icyubahiro ibahaye, baririmbishwe n’ ibyishimo, baririmbire mu mariri yabo” Mu gihe tubyutse mu igitondo, ni ikihe kintu ubanza kugira mu ibitekerezo byawe. Waba ubyuka ufite indirimbo mu minwa yawe? Iyo utangiye umunsi uri guhimbaza Imana, uba utangiye umunsi uri kwihuza n’ Imana y’ Inyambaraga. Iyo ubayeho mu ubuzima bwo […]