CECAFA Kagame cup: Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe n’igihangange TP Mazembe
Ikipe ya Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihangage muri Afurika TP Mazembe muri tombora y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 izabera mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2019 nibwo habaye iyi tombora yasize Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda […]
UFC: Umurwano uzahuza Justin Bieber na Tom Cruise witezweho umubare w'abafana udasanzwe
Icyamamare mu muziki, Justin Bieber n’icyamamare muri filime, Tom Cruise bemeranyije kurwana. Ni umukino witezweho abafana benshi baturutse muri udu duce tw’imyidagaduro dukunzwe cyane. Bieber ubwe yihamagariye Tom Cruise uri mu bakinnyi ba filimi binjiza akayabo, amubwira ko bagomba guhurira ku kibuga cya Octagon gikinirwamo imikino njyarugamba muri iyi shampiyona ya UFC. Ubu butumwa bwarebaga […]
Shyira ijambo ry’Imana mbere ya byose
Imigani 4:7-8 “Ubwenge muri byose nibwo bw’ ingenzi, nuko rero shaka ubwenge, ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga Ubukuze nabwo buzagukuza, nu ubukomeza buzaguhesha icyubahiro.” Niba ushaka gutera imbere muri isi , Ndagira ngo kumenere ibanga rikomeye muri aka kanya. BIROROSHYE “Shyira ijambo ry’ Imana imbere.” Ushobora kubwira uti “ Pastor, ibyo ntabanga ririmo, narabyumvise […]
Ubusabe bwa Lt. Joel Mutabazi bwo gufungurwa by’agateganyo urukiko rwabuteye utwatsi
kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, Urukiko rw’ubujurirre rwatesheje agaciro icyifuzo cya Liyetona Joel Mutabazi wasabaga kurekurwa by’agateganyo akaburana ubujurire ari hanze . Lt Mutabazi yajuririye uru rukiko avuga ko atemera igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare, igihano yahawe mu 2014. Yabwiye urukiko ko afunze mu buryo bunyuranye n’amategeko anasaba ko […]
Tariki 21 Kamena: Umunsi mukuru w’igitunguru mu Bufaransa
Nubwo tariki 21 Kamena yitiriwe umunsi mukuru w’ igitunguru mu Bufaransa nta muntu urasobanura impamvu yabyo, gusa iki gihingwa kirubashwe kuko gikoreshwa nk’ imboga cyangwa deseri . Tariki 21 Kamena yabarwaga nk’ umunsi wa gatatu w’ ukwezi kwitiriwe Messidor kuri kalendari y’ Abarepubulikani (calendrier républicain) mu Bufransa bakawita umunsi w’ igitunguru (le jour de l’oignon) […]
Rutsiro: Amaso yaheze mu kirere bategereje kuzurizwa uruganda rusya ibigori
Abaturage bo mu Murenge wa Mushubati, mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko hashize imyaka ine bubakiwe uruganda rusya ibigori, na n’ubu rukaba rutaruzura kubera ko aho rwubatse hatagera umuriro w’amashanyarazi. Ni uruganda rugizwe n’ibyumba bibiri, icyari kigenewe kwakira umusaruro w’ibigori n’icyo gushyiramo imashini zitunganya umusaruro, byose nta kibikorerwamo mu gihe imyaka ine ishize. Uyu muturage […]
Papa ni pasiteri, natwaye inda none arashaka ko njya kubyarira mu mahanga umwana nkamutayo- Nkore iki?
Muraho neza! Ndi umunyarwandakazi papa akaba ari pasiteri ukomeye mu gihugu ku buryo muri iyi minsi atabasha gutora agatotsi nyuma yo kumenya ko ntwite. Mfite inda y’amezi abiri, ntabwo yari yagaragara, nayitewe n’umusore dukundana ariko utarabona ubushobozi ngo tunane, kubera iyo mpamvu papa arimo kumbwira ko agiye kunjyana mu mahanga, nkabyarirayo umwana tukamusiga muri famille […]
Rihanna mu ntambara y'ubucuruzi na se
Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Rihanna Fenty yareze se mu rukiko amushinja gukoresha izina rye ry’ubucuruzi (business brand). Uyu musaza na we yamusubije asaba ko urukiko rwahagarika iki kirego. Rihanna na se, Ronald Fenty barapfa izina rya ‘Fenty’. Iri zina Rihanna yarihaye ubucuruzi bwe bw’ibirungo bisigwa ku mubiri. Ise na we amusubiza ko burya iri zina yarikoresheje mu […]
Kwita ku mibereho myiza y'abagore ni inshingano za OIF- Louise Mushikiwabo
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, aravuga ko ibihugu byose bigize uyu muryango bifite inshingano zo kuvugurura imibereho y’abagore. Inama Mpuzamahanga ku burezi bw’Abakobwa no guhugura abagore yateguwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, yabereye I Ndjamena muri Tchad yarangiye kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Kamena. Muri iyi nama, OIF yahamagariye amahanga […]
Burundi: Umuvunyi Mukuru yavuze ko nta bindi biganiro bihuza Abarundi bizongera kuba
Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Edouard Nduwimana, aratangaza ko nta bindi biganiro hagati y’abatavuga rumwe mu Burundi bizongera kuba. Ibi Bwana Nduwimana yabitangarije mu itangazo yasomye kuri uyu wa Gatatu ushize, aho yamaganaga ibyatangajwe n’Akanama k’Umutekano ka Loni gahamagarira Abarundi gusubira ku meza y’ibiganiro. Edouard Nduwimana aravuga ko nta bindi biganiro bizongera kuba ahubwo abanyapolitiki batangira […]
Kuboneza urubyaro birinda umugore gupfa- Min. Gashumba
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko hari byinshi Guverinoma y’u Rwanda yakoze ikangurira Abanyarwanda kuboneza urubyaro, na serivisi zijyanye n’iyi gahunda zikaba zaregerejwe abaturage. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019, mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo harabera inama ku mikoranire y’inzego zita kuri gahunda y’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, nibwo […]
RNC iravuga ko itarabona igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda ku biganiro yasabye
Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikorera hanze y’igihugu kuri uyu wa Gatatu ushize ryatangaje ko ritarabona igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kuyandikira bayisaba ibiganiro. Ni mu gihe u Rwanda rwakomeje kwemeza ko rudateze kugirana ibiganiro n’abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere. Mu itangazo bashyize ahagaragara nk’uko tubikesha Daily Monitor, Jean Paul Turayishimye, Umuvugizi wa […]
Ikipe y'Uburundi yemerewe akayabo k'amafaranga iramutse itsinze Nigeria
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, FFB, Révérien Ndikuriyo yemereye ikipe y’igihugu akayabo k’amafaranga iramutse itsinze Nigeria, akikuba kabiri uko izaba igeze mu kindi cyiciro cy’irushanwa rya CAN 2019. Bwana Ndikuriyo, abicishije kuri Facebook yanditse ati: “Abakinnyi basabwe kwereka Nigeria ko Uburundi bukeneye igikombe. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryateganyije ishimwe ringana na miliyoni 150.000.000 […]
Mudugudu yitumye mu rugo rwanjye- umuturage w'AKarere ka Nyabihu
Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko atuye mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu yatwandikiye atubwira ko umuyobozi w’umudugudu atuyemo yitumye mu rugo rwe ndetse asaba ko yakweguzwa ku mirimo ye. Uyu muturage yifashishije imeli yacu, info@bwiza.com yavuze ko uyu muyobozi yari yasinze yabaye ibyatsi nyuma akajya kwituma mu ruhavu […]
Ibintu ntibyifashe neza mu rugo rwa Harmonize
Umubano wa Harmonize n’umukunzi we, Sarah ntumeze neza bitewe n’amakuru yasakaye avuga ko uyu muhanzi yaba afitanye umwana n’undi mugore. Sarah usanzwe azwi nk’umuterankunga akaba n’umukunzi wa Harmonize yamenye iby’aya makuru, yatangiye gusaba ibisobanuro. Amakuru yatumye Sarah ahaguruka yamenyekanye nyuma y’aho bimenyekanye ko mu byumweru bike bishize, umukobwa witwa Ashanti yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye na […]
Ni iki Perezida Kagame avuga ku kwihuza kw'ishyaka rya Rusesabagina na Twagiramungu?
Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama y’Uburayi y’iterambere, yabajijwe ibibazo bitandukanye n’ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, banakomoza ku kwihuza kw’ishyaka rya Rusesabagina na Twagiramungu. Ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019, Perezida Kagame wari mu Budage, yatangarije iki kinyamakuru ko Twagiramungu na Rusesabagina, barwanya Leta y’u Rwanda, bagizwe n’itangazamakuru gusa. Ati ” Ibi byahozeho […]
Si mbona ko byashoboka- Perezida Kagame avuga intambara hagati y’u Rwanda na Uganda
Perezida Kagame avuga ko n’ubwo umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Uganda utifashe neza, bitagera aho ibi bihugu byombi birwana nk’uko bamwe babitekereza. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru ryigenga ryo mu Budage, Die Tageszeitung rizwi TAZ, nyuma y’inama yiga ku iterambere ry’Uburayi ‘European Development Days’ yabereye i Buruseli mu Bubiligi, yitabiriye, nibwo yatangaje ko […]
Min. Mutimura avuga ko imyuga ari umurimo ukomeye kandi ufasha gutanga akazi ku bawize
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura avuga ko haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika, imyuga ari ingirakamaro ku bayize bityo ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu kugira ngo izamure umubare w’abanyeshuri bitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(TVET). Minisitiri w’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019, ubwo yagezaga ku […]
Gerald Mbanda yamuritse igitabo cya mbere mu mateka kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda
“ Ubuyobozi bukora neza bw’u Bushinwa n’u Rwanda ni urufunguzo ku miyoborere izana impinduka ”, uyu ni umutwe w’Igitabo cya Gerald Mbanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) mu Cyongereza yise ” China and Rwanda: Effective Leadership is Key to Transformational Governance “, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, […]
Urubanza rwa Rukeratabaro: Baregeye indishyi batazabona hagamijwe gufasha ubushinjacyaha
Abantu ku giti cyabo n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishyize hamwe baregera indishyi mu rubanza rwa Rukeratabaro Theodore. Mu by’ukuri bari bazi neza ko nta ndishyi zizaruvamo, kuko uyu yaburanye nk’umuntu utishoboye (wo mu cyiciro cya mbere) byose abikorerwa na Leta ya Suwede ; ahubwo bari bagamije gufasha ubushinjacyaha kubona amakuru y’urubanza. […]
Ikigo AFD cy’Abafaransa kigiye gusubukura ibikorwa byacyo mu Rwanda byari byahagaze mu 2000
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD) Remy uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho yaje mu biganiro ku hantu u Bufaransa n’u Rwanda byagirana ubufatanye mu rwego rwo kurushaho gukaza umubano hagati y’ibihugu byombi. Iki kigo kikaba cyifuza gusubukura ibikorwa byacyo byari byahagaze hagati muri 2000 nyuma y’igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. […]
Rwamagana: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umucuruzi
Umusore witwa Nsabimana Silas w’imyaka 27 yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari kuri uyu wa 19 Kamena, ubwo yari amaze kwiba umukozi wa MTN Uwimana Gaudance w’imyaka 22 ibihumbi 135,000Frw akoresheje telefone. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yavuze ko uyu musore […]