Batatu bakora muri serivise z’ubuzima bafunzwe bashinjwa ibyaha birimo ibishingiye ku itonesha
Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bakora muri serivise z’ubuzima batatu bakurikinyweho ibyaha birimo ibishingiye ku itonesha, no gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Urwego rw’Umuvunyi rwemeje rwafunze Bwana Ndahiriwe Jean Baptiste, Umuyobozi Ushinzwe Kwandika Abantu mu Rugaga rw’Abakora Imirimo Ishamikiye ku Buvuzi (RAHPC), Bwana Bigirimana Jean Damascéne uzwi […]
Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bahakanye bivuye inyuma ibyaha bashinjwa
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruherereye i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwasubukuye urubanza ruregwamo abayoboke b’ishyaka ritaremerwa muri icyo gihugu rya FDU Inkingi. Mu iburanisha rya none abaregwa bagaragaje ko ibimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bugufi byafatiwe ku matelefone yabo nta shingiro bifite kandi ko bitagize icyaha. Uko ari 11 bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe no […]
Burundi: Ibiro by'ishyaka CNL rya Agathon Rwasa byasizwe amazirantoki
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNL, riravuga ko rihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bimaze iminsi bikorerwa abarwanashayaka baryo ndetse no ku biro byaryo. Terence Manirambona, umuvugizi w’ishyaka CNL, avuga ko ibiro bitandukanye by’ishyaka bimaze igihe bisigwa amazirantoki, ahandi byarabomowe. CNL kandi ivuga ko bamwe mu barwanashyaka bayo bakomeje guterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana mu cyo risobanura nk’impamvu […]
Umunyamerikakazi ukunda Perezida Kagame arifuza guhura na we akamushimira
Rwiyemezamirimo w’Umunyamerikakazi witwa Sonia Zuniga ngo arifuza kubonana na Perezida Kagame kubera ukuntu amukunda bakaganira ku cyo bafatanya mu rwego rwo gushyigikira iterambere amaze kurugezaho. Sonia Zuniga ni Umunyamerikakazi wikorera nka rwiyemezamirimo. Avuga ko akunda Perezida Kagame n’igihugu abereye umuyobozi ndetse akaba yifuza guhura na we akamushimira intambwe yagejeje ku Rwanda Nyuma y’imyaka 25 hahagaritswe […]
Nyamasheke/Karambi: Iterambere ry’abagore riracyakomwa mu nkokora no gutinya gukorana n’ibigo by’imari
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi buvuga ko 40% by’abagore bawo ari bo bonyine bagana ibigo by’imari, muri bo abatinyuka inguzanyo bakaba bake kuri aba, ibi ngo bikaba bibazitira mu iterambere. Byagaragajwe ubwo abagore bagera ku 140 b’uyu murenge wa Karambi bahugurwaga ku gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari muri gahunda yiswe’’ Tinyuka wigire munyarwandakazi’’ yatekerejwe n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari […]
Ubuzima bw'umusore wasambanye n'abagore 19 mu masaha 22 buri mu kaga
Lorenzo Patrizio w’imyaka 28 y’amavuko wo mu mujyi wa Puglia, mu gihugu cy’u Butaliyani, arembeye mu bitaro byo muri uyu mujyi nyuma yo gusambana n’abakobwa 19 mu gihe cy’amasaha 22. Lorenzo ngo asanzwe afite akazi ku mato muri uyu mujyi wa Puglia wiswe mwiza ukora ku mazi, akazi ke ngo akaba agakora amasaha umunani, ayandi […]
Gasabo: Umugore w’imyaka 28 yafatanywe amadolari ibihumbi 20 y’amahimbano
Inzego zishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali, kuwa Gatandatu ushize zataye muri yombi umugore witwa Florence Uvutseneza, nyuma yo kumufatana amadolari y’amahimbano 20,100 akabakaba miliyoni 19 z’Amanyarwanda. CIP Marie-Gorette Umutesi, Umuvugizi w’Igipolisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Uvutseneza, w’imyaka 28, ukomoka muri Gicumbi, yafatiwe mu kabari kari mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo. CIP […]
Umupasiteri akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 15 wiga ku ishuri ayobora
Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupasiteri mukuru w’itorero Hope of Glory Church ryo mu Karere ka Budaka, ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Igipolisi kivuga ko uwo mupasiteri ari n’umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Hope of Glory, aho uyu mwana w’umukobwa yigaga mu mwaka wa karindwi. Moses Vabekuno, wungirije ukuriye CID muri Station ya polisi […]
Kayonza: Hakiriwe indahiro ya Mirembe Esther wahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda
Mu muhango wo kwakira indahiro ya Mirembe Esther wahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yamushimiye kuba yarahisemo neza, agasaba ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, ndetse akagira umuhate wo kuzuza ibisabwa byose, none akaba yabigezeho. Yagize ati:“Burya kuba umunyarwanda ni iby’agaciro, kuko u Rwanda rumaze kwiyubaka. Mu […]
Umugabo wanjye namufashe yikinisha ahanze amaso amabuno ya murumuna wanjye- Nkore iki?
Ibyambayeho ni agahomamunwa ariko byatumye nibaza cyane impamvu byabaye, nkanibaza ko atari ubwa mbere ahubwo ko naba ndi mu byago ntari mbizi. Ubwo ninjiraga mu cyumba cyacu, nasanze umugabo wanjye yashyize telefoni imbere ye yahanjagaye yikinisha, uko nabibonye rwose yari ari mu yindi si kuko ninjiye mugera imbere atarambona ahubwo mbona yashinyirije bikomeye cyane. Ndi […]
Icyo Gen. Tumukunde avuga ku rwangano hagati ye na Gen. Kayihura
Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Rtd Lt. Gen. Henry Tumukunde yagize icyo avuga ku byagiye bivugwa ko ari umwanzi gica wa Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi y’igihugu. Benshi mu basesenguzi ba politiki ya Uganda bavugaga ko Gen. Tumukunde yaba yanga Gen Kayihura bitewe n’uburyo yazamutse wenyine mu bantu bavuga mu Karere ka Kisoro […]
Amajyepfo: Min. Shyaka yasabye abayobozi gucyemura ibibazo by’abaturage badafite aho kuba n’ubwiherero
Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastase yabasabye gucyemura ibibazo by’abaturage batagira amacumbi, abatagira ubwiherero ndetse no gucyemura ikibazo cy’ubutaka busharira kugira ngo abahinzi bashobore kubona umusaruro. Minisitiri Shyaka avuga ko muri iyi ntara hagaragara amahirwe menshi yatuma imibereho y’abahatuye n’abahakorera yaba myiza ,biturutse ku mijyi ibiri yunganira Kigali […]
Impamvu Sheebah atitabiriye igitaramo yari yatumiwemo i Kigali
Umuhanzikazi Sheebah Karungi atangaza ko atabashije kuza mu gitaramo cyiswe ‘ Kigali Summer Fest 2019’ bitewe n’imbaraga atagira icyo akoraho. Byari biteganyijwe ko Sheebah ari mu bahanzi bazitabira iki gitaramo cyabaye kuwa 27 Nyakanga uyu mwaka nk’umwe mu bahanzi bazwi mu Karere. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah yavuze ko kuba atarabashije kwitabira iki […]
Abana b’abanyeshuri bateye station ya polisi mu Budage bashaka kubohoza mugenzi wabo
Abana b’abanyeshuri bagera mu 100 bagabye igitero kuri station ya polisi mu gihugu cy’u Budage bagiye kubohoza mugenzi wabo wari watawe muri yombi ubwo bari mu kirori cyo ku ishuri. Biravugwa ko abana b’ingimbi nk’ijana bagose station ya polisi yo mu Mujyi wa Starnberg, bamwe batera amacupa, abandi bamena amadirishya, ndetse bagerageza no kumena umuryango […]
Uganda yataye muri yombi abandi barobyi 15 b’Abanyekongo
Abarobyi bagera kuri 15 b’Abanyekongo kuri uyu wa Gatandatu ushize batawe muri yombi n’abashinzwe umutekano wo mu mazi muri Uganda mu majyaruguru y’Ikiyaga cya Edouard, muri Teritwari ya Beni. Abafashwe barashinjwa gukora uburobyi butemewe mu mazi ya Uganda nk’uko abarobyi bakorera ahitwa Kyavinyonge bavuga. Abakuriye aba bakaba banenga imyitwarire ya guverinoma ya Congo ku itabwa […]
Twiteguye guhangana n'umwanzi-Putin mu karasisi k'amato n'indege za gisirikare (amafoto)
Uyu wa 28 Nyakanga, ni umunsi w’ingabo zirwanira mu mazi mu Burusiya. Habaye akarasi k’amato arwanira mu mazi, atewe ingabo mu bitugu n’indege za gisirikare. Ni umunsi washyiriweho guha agaciro ingabo zo mu mazi zakoze inshingano zazo neza harimo n’izatabarutse ariko kandi hakanagaragazwa ubushobozi igihugu gifite mu gisirikare kirwanira mu mazi. Nk’uko bisanzwe no mu […]
RDC: Abaturage bo muri FIZI barashinja FARDC kubanyaga inka zabo no kubica
Aborozi n’abacuruzi b’inka muri Teritwari ya Fizi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barashinja igisirikare cya leta kubanyaga inka zabo no kwica bamwe muri abo borozi. Abo borozi bavuga ko abantu bakekwa kuba abasirikare ba leta babambuye inka 104 bari bajyanye mu isoko ryahitwa Isalamabila mu ntara ya Maniema Bavuze ko ubwo bari bagiye gutanga […]
Abaturage barashimira Polisi kuba yabagarurije ibikoresho byabo byari byibwe
Abaturage bashimiye Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu rucyerera rwo kuri uyu wa 28 Nyakanga igaruje ibitenge 11 n’imashini z’idoda 4 byari byibwe n’abasore batatu aribo Twizerimana Janvier w’imyaka 32 y’amavuko, Mugisha Issa w’imyaka 19 na Kuradusenge Jean w’imyaka 31 y’amavuko. Ibi bikoresho byari byibwe […]
Ushobora kuba uri kwigishwa n’Imana -Rev. Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Mu myaka 6 ishize nigeze kugira ikibazo kijyanye n’ amafranga bitewe n’ uko nabaga ku ishuri, […]