USA: Nibura abana 38 ni bo bapfira mu modoka zifite ubushyuhe bukabije buri mwaka

Bamwe mu bakozi bakora imirimo itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakunda gusiga abana babo mu modoka mu gihe kigeze no mu masaha umunani bitewe n’akazi bakora cyangwa se babibagiriwemo. Bitewe n’igipimo ubushyuhe buba buriho muri iki gihugu, imodoka nazo zirashyuha cyane bikagera ku gipimo cy’108, bikagira ingaruka ku bantu bazirimo, bikaba byanabaviramo urupfu ariko […]

Goma: Hemejwe undi murwayi wa Ebola

Ku mugoroba w’uyu wa 30 Nyakanga, itsinda ry’abashinzwe kurinda no kurwanya Ebola ryemeje rinamenyesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ko habonetse undi murwayi wa Ebola mu mugi wa Goma. Ubuyobozi buvuga ko uyu murwayi ntaho ahuriye n’uherutse gupfira muri uyu mugi, nabwo azize Ebola. Yageze i Goma ku wa 13 Nyakanga […]

Rusizi: Ayinkamiye warokotse jenoside avuga ko aba mu nzu yenda kumugwaho

Ayinkamiye Thérésie  w’imyaka 59,utuye mu mudugudu wa Ndabereye,akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi  ugaragaza ibibazo byinshi by’ubukene akura ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ,arashimira itorero ADEPR,paruwasi ya Nzahaha  n’abafatanyabikorwa baryo bakomoka muri uyu murenge batuye ahandi bamuremeye, bakamworoza yari asigaye mu bwigunge yibaza uko azasaza, agasaba  ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’iri […]

Ubucuti bwa Kabila na Tshisekedi buribazwaho, ngo baba bagiye gusangira ubutegetsi

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na Joseph Kabil ucyuye igihe biyemeje gushyiraho Guverinoma nshya. Iyi nkuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, inyujijwe  kuri tereviziyo y’igihugu. Abahagarariye ishyaka FCC rya Joseph Kabila, n’irya perezida Tshisekezi -CASH, nibo babitangaje nyuma y’ukumvikana kwabaye ku wa […]

Ese kureba cyane Filimi z'urukozasoni byakubakira cyangwa byagusenyera?

Abubatse ingo hari igihe batanyurwa n’ibyishimo bakura ku bo bashakanye ugasanga bahora kuri interineti bareba filimi z’urukozasoni baba bitezeho inyigisho ariko mu by’ukuri aho kububaka zikaba zabasenyera. Kureba filimi z’urukozasoni (Filme Pronographique) ntabwo ari byiza kubera zibafasha kuba bagira ubushake, nyamara burya ngo zishobora kwangiza umubano w’abarushinze bigatuma umwe atishimira undi nk’uko inzobere mu mibanire […]

Amwe mu mateka ya Hussein Radjabu wagereranyije Perezida Nkurunziza n'icupa ririmo ubusa (Empty bottle)

Iyo uvuze izina Hussein Radjabu mu Burundi ryumvikana vuka kuko yabaye mu bantu b’ibikomerezwa kuri Leta iriho, ubu iyobowe n’ishyaka CNDD-FDD, yabereye umuyobozi ndetse anaba inshuti na Perezida Nkurunziza nyuma yaje gutuka. Uyu munyapolitiki  benshi bamwibuka ari umuyobozi w’ishyaka rya CNDD FDD, nyuma aza kwitandukanya naryo ndetse anagana inzira yo kurwanya Leta. Hussein yari kumwe […]

Ambasaderi washinjwe kuvuga nabi Perezida Kagame yasimbujwe

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yemeje Dr. Thomas Kurz kuba Ambasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda, asimbuye Dr Peter Woeste wirukanwe ashinjwa kuvuga nabi Perezida Kagame ndetse n’igihugu. Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abadage (DPA) yavuze ko Woeste yavuze […]

Ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, yemeje ibi bikurikira. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Kamena 2019. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe: Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza; Gahunda y’imihigo […]

Ababarizwa mu kiciro cya Mbere cy'Ubudehe bitwaza ubukene bakigomeka baburiwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iramaganira kure bamwe mu baturage bo mu kiciro cya mbere babangamira bagenzi babo bitwaje ko nta mitungo bagira yo kuriha ibyo bangirije. Ibi iyi minisiteri ibitangaje nyuma y’uko hari abaturage beruye, bakavuga ko hari abo mu kiciro cya mbere babambura utwabo, bitwaje ko ari abakene, bakigaba bagokora ibikorwa by’urugomo bigamije kwibonera amaronko. […]

Jenerali wigeze guhunga ubutegetsi bwa Museveni yangiwe kuva mu gisirikare

Uwahoze ari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Ubutasi za Uganda, Gen. David Sejusa yangiwe gusezererwa mu Gisirikare cya Uganda(UPDF) kandi yari yabisabye. Gen. Sejussa uzwi nka ‘Tinyefunza’ yigeze guhunga igihugu muri Mata 2013 ashinjwa gushyira ku karubanda amabanga yerekeye uzasimbura Museveni ( Muhozi project). Muri ibi bihe kandi yashinjwaga gukora ibikorwa binyuranye birwanya ubutegetsi bwa Uganda. Yavugaga ko […]

Maze Kabiri ndara hasi, uburiri umugore wanjye yabujyanye mu rusengero- Nkore iki?

Mu cyumweru gishize nari Ku isafari, ku Cyumweru ntashye nsanga nta buriri buri mu cyumba cyacu, kubera ko madamu yari yagiye gusenga byabaye ngombwa ko nkoresha imbaraga zishoboka ngo tuvugane. Ku bw’amahirwe nabonye umuntu umpa nimero y’abo bari bajyanye gusanga dore ko tefefoni ye itari iriho, namubwiye ko batwibye, na we ahita aza vuba asanga […]

Leta y'u Burundi yemeje ko abasirikare babwo batandatu biciwe muri Somalia

Leta y’u Burundi yemeje amakuru amaze iminsi avugwa ko abasirikare bayo batandatu biciwe muri Somali, aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni abasirikare batandatu b’u Burundi, biciwe mu gitero bagabweho muri Somalia, mu Murwa Mukuru wa Magadishu, aho bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro (AMISOM). Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, […]

Nyamasheke: Ab'ukuboko kurekure banyereza amafaranga ya Koperative baburiwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo hari amakoperative amaze kugira aho ageza abanyamuryango bayo kubera imicungire myiza y’umutungo wayo, hari n’andi afite imikorere ikemangwa cyane kubera uburyo acunzwe nabi, hari n’ubwoba bw’uko amafaranga y’abanyamuryango yaba anyerezwa cyangwa yarananyerejwe, harimo n’ayo bakurikirana ubu ngo barebe irengero ry’amafaranga y’abanyamuryango,hakaba n’andi ameze nka baringa, n’abyiyitirira atari yo,muri […]

Biravugwa ko Harmonize agiye gutandukana na Diamond Platnumz

Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko umuhanzi Harmonize yaba agiye gutandukana n’inzu ya Diamond Platnumz itunganya umuziki yitwa WCB. Abavuga ibi babishingira ku kuba uyu muhanzi ngo muri iki gihe agaragara nk’uwiranze bagenzi be ndetse adasize na bosi we, Diamond. Mu kiganiro na Wasafi FM, Manaja wa Diamond, Babu Tale yavuze ko ibi nta gitangaza […]

Izere ko isaha yawe iri mu ukuboko kw’ Imana- Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Zaburi 31:15 “ Ubuzima bwanjye buri mu maboko yawe. Nkiza unkure mu maboko y’ abanzi banjye […]

RDC: Col. Kasongo yagaragaje amabandi agera kuri 40 arimo n’ayacukuraga imva

Abantu bagera kuri 40 bagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, ku biro bikuru bya Polisi biri mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, bashinjwa guhungabanya umutekano n’ubujura. Nk’uko bitangazwa na Colonel Van Kasongo, ngo aya mabandi yatawe muri yombi kuva ku wa 23 kugera ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka. Itsinda rya mbere […]