Bamwe mu banyeshuri b'Abanyarwanda biga i Goma batinye kujya kuruhukira iwabo

Bamwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga i Goma bahisemo kugumayo kuko batizeye kwemererwa gusubirayo muri ibi bihe kugabanya abambuka umupaka bikomeje. Mu mujyi wa Gisenyi kandi hari gukorwa ibarura ry’abajya hakurya i Goma n’ibyo bajya gukorayo nk’uko umwe mu bayobozi b’ibanze yabibwiye BBC. Ku mipaka ya ‘petite’ na ‘grande barrière’ ku ruhande rw’u Rwanda haracyari imirongo […]

Kenya: Igipolisi cyagabye igitero mu rugo rw’umuherwe kihakura ibiyobyabwenge

Abapolisi ba Kenya bo mu ishami rishinzwe ubugenzacyaha (DCI) bagabye igitero mu rugo rw’umunyemari w’I Mombasa witwa Ali Punjani ushinjwa kuba umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwege, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, itariki 13 Kanama. Uyu munyemari Ali Punjani biravugwa ko yavugaga rikijyana ku buryo yari yarahawe abapolisi 19 bo kumucungira […]

Icyayi cy’u Rwanda cyigaranzuye icya Kenya ku isoko

Icyayi cy’u Rwanda kuri ubu ni cyo gifite igiciro kiri hejuru ugereranyije n’icya Kenya  ku isoko riri mu Mujyi wa Mombasa Ibi ahanini nk’uko The Eastafrican biraterwa n’uko abaguzi mpuzamahanga bashishikajwe n’ireme ry’icyayi cy’u Rwanda. Iki kinyamakuru kivuga ko icyayi cyo mu ruganda rwa Gisovu ari cyo kiyoboye  kuko ikiri cyacyo kiri kugura amadolari ya […]

Nasanze ikariso y’umugore hamwe n’udukingirizo mu biro by’umugabo wanjye- Nkore iki?

Mu buzima habaho ukwihangana ariko na none hari aho bigera umuntu akumva ababajwe n’ibyo abonye, ubu nanjye maze icyumweru cyose mbabaye kandi bimwe bikomeye cyane. Nitwa Cecile nkaba ndi umugore, mfite abana babiri, umugabo wanjye tukaba tumaze imyaka 11 tubana. Yandongoye mfite imyaka 23, we afite 27, dukundana kandi twubahana ariko ubu mbona atariko bikimeze. […]

Abaturage bakuwe imitima n’imyitozo ya gisirikare Imbonerakure zirimo guhabwa

Abaturage bo muri zone Gisenyi, Komini Busoni, bavuga ko bafite ubwoba bw’umutekano wabo bitewe n’imyitozo urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD-FDD ruhabwa. Batangaza ko izi mbonerakure iyo ziri kuri mucaka zikoresha imvugo zuzuyemo urwango n’amacakubi, zigakora siporo yo kwiruka zifite impiri. Abatuye hafi y’isoko rya Marembo muri iyi Komini ya Busoni, Intara ya Kirundo bemeza ko ibikorwa […]

Ibivugwa muri ruhago y'i Burayi; Messi yahamagaye Neymar kuri Telefoni

Abahagarariye mu mategeko rutahizamu Neymar w’imyaka 27 y’amavuko wa Paris Saint-Germain n’uwa Brezili, bafotowe binjira mu biro by’ikipe yahoze akinamo ya Barcelone. (Gol TV, via AS). Real Madrid iracyashaka kugura Neymar ndetse izareka gukomeza gushakisha Paul Pogba w’imyaka 26 y’amavuko, umukinnyi wo hagati wa Manchester United n’uw’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa. (Sun) Paris Saint-Germain isa nk’iyaretse kugurisha […]

Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko dosiye ku butekamutwe buherutse muri Kigali Convention Center 

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko bwamaze gukora iperereza ku kibazo cy’Abanyakenya batatu n’Umunyarwanda umwe bashinjwa ubutekamutwe no gukoresha inama itemewe bizeza abantu ibintu baje gusanga ari ukubabeshya. Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko bwarangije iperereza kandi bwamaze gushyikiriza dosiye urukiko rubifitiye ubushobozi. Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ubushinjacyaha, ngo inzira y’amategeko kuri iki kibazo yatangiye, bugasaba abantu kwirinda […]

Hagiye gutangizwa uburyo bwo guhangana n’abagabo babeshya abakobwa ko bazabashaka

Guverineri w’Intara ya Dar Es- Salaam, Paul Makonda atangaza ko hagiye gutangizwa uburyo bwo kurwanya abagabo bubatse babeshya abakobwa ko bazashyingiranwa nabo nyuma bakabivamo. Makonda avuga ko hagiye kuzajya habikwa ibyemezo by’ugushyingirwa  kuri interinteri mu ntara ayoboye mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakobwa babeshywaga n’abagabo bubatse. Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru kuwa 13 Kanama ko  iki […]

Burundi: Ishyaka CNDD riratangaza ko rishobora kutazitabira amatora yo mu 2020

Mukiganiro n’abamenyeshamakuru co kuri uyu wa mbere itarike 12 myandagaro uyu mwaka, Gasupari Kobako umuvugizi w’umugambwe Inama y’igihugu ingwanira Demokarasi CNDD (mu mpfunyapfunyo y’igifaransa) avuga ko umugambwe wabo uzitaba amatora y’imirije mu mwaka uza w’2020 ariko uwo mugambwe ukongera ukavuga ko ushobora kutazitaba ayo amatora canke ukazoyikuramwo mugihe cose utoroherejwe. Umuvugizi w’ishyaka CNDD ( Conseil […]

Vuba aha Ebola iraba ari indwara ishobora kuvurwa igakira – Ubushakashatsi

Mu gihe cya vuba kiri imbere, Ebola ishobora kuba igiye kuba indwara “ishobora kwirindwa kandi ikavurwa igakira” nyuma yaho igerageza ry’imiti ibiri rigaragaje gutanga ikigero giteye imbere cyo gukira, nkuko bivugwa n’abahanga muri siyansi. Imiti ine yageragerejwe ku barwayi ba Ebola barenga 700 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ahagaragara iyi ndwara muri iki gihe. […]

Igihe cyose Imana itega amatwi umuntu wese uyubaha- Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Kubaha ni mbuto yera ibisubizo by’amasengesho yacu 1Yohani 3:22 “Icyo dusabye cyose Irakiduha kuko dukurikiza amategeko […]

Kenya: Indege yiteguraga gufata ikirere  yafashwe mu kinogo

Umupilote ku kibuga cy’Indege cya Manda mu gace ka Lamu muri Kenya yasabwe gusubika urugendo rwe nyuma yaho umupine w’indege ufashwe mu kinogo kiri ku kibuga. Iyi ndege yerekezaga mu Mujyi wa Nairobi itwaye abantu 33 ntiyabashije kurenga ikinogo kugira ngo ifate ikirere. Byasabye ko abakozi bo ku kibuga bifashisha amasuka n’ibindi bikoresho kugira ngo […]

Abayobozi baremeza ko Minisitiri Sezibera ari mu bitaro i Nairobi bagahakana iby’irogwa rye

Nyuma yo kutaboneka nk’uko byari bisanzwe kwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, bigakurikirwa n’impuha zakwirakwijwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda by’uko yaba yararozwe akaba ari mu bitaro I Nairobi, Leta y’u Rwanda irabeshyuza izo mpuha nubwo yemera ko ari mu bitaro koko. Hashize ukwezi Minisitiri Richard Sezibera atagaragara mu ruhame. Yaherukaga kuva mu gihugu kuwa […]

Bwa mbere mu mateka, i Bukavu bagiye kwibuka Abanyamulenge biciwe i Gatumba

Kuva mu mwaka wa 2004 ubwo Abanyamulenge benshi bicirwaga i Gatumba mu Burundi,  i Bukavu, mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bari bataribuka izo nzirakarengane, gusa kuri ubu uyu muhango ngo ukaba urimo gutegurwa. Muri iyi myaka 15 ishize uyu muhango ngo ugeragezwa gukorwa ariko ntibikunde kandi abayobozi b’iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’abagiye […]