Amerika yananiwe guhagarika irekurwa ry'ubwato bwa Iran muri Gibraltar

Leta ya Gibraltar yarekuye ubwato bwa Iran, Grace 1, yari yarafashe muri Nyakanga ku bufatanye n’Ubwongereza, irenga ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu bwato bwafashwe kubera ko Iran yarenze ku bihano yari yarahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ibwohereza kujyana amavuta muri Syria. Icyakoze Iran yo ntiyemeye ibyo yashinjwaga. Ubwongereza bwari bwatangaje ko burekura ubu […]

Amenshi aracyavugwa ku ndirimbo 'Vazi' ya The Ben-amafoto & amashusho

Mugisha Benjamin tuzi nka The Ben yasohoye indirimbo ‘Vazi’ mu majwi n’amashusho kuri uyu wa 15 Kanama. Hashize amasaha agera ku icumi iyi ndirimbo igeze ku rubuga rwa YouTube. Kuva ubwo yatangiye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Instagram, ibitekerezo ku mashusho yayo biba byinshi kuri YouTube. Amashusho y’iyi ndirimbo abenshi bayafashe nk’adasanzwe, ku […]

Rusizi: Hatashywe Kiliziya yuzuye itwaye asaga Miliyoni 550- AMAFOTO

Ni kiliziya yitiriwe umwamikazi w’amahoro  yahawe umugisha inatahwa ku mugaragaro na  Musenyeri Céléstin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze gatulika ya  Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iya Cyangugu, yubatswe na padiri Ubald Rugirangoga uzwiho ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge yatangirije muri paruwasi ya Mushaka muri aka karere. Ni Kiliziya kandi yuzuye mu mwaka umwe gusa itwaye miliyoni zirenga 550 z’amanyarwanda, ku […]

Indege yari itwaye abagenzi 233 yagonze inyoni biyiviramo gukora impanuka

Indege itwara abagenzi yo mu Burusiya yagonze itsinda ry’inyoni bituma ihanuka yisenura ku butaka hafi y’umujyi wa Moscow mu Burusiya. Abantu 23 bakomerekeye muri iyi ndege, yaguye moteri zayo zazimye ndetse n’amapine yavuyeho, nk’uko abategetsi babitangaza. Ni indege y’ubwoko bwa Airbus 321 ya kompanyi ya Ural Airlines yari igiye ahitwa Simferpol mu kirwa cya Crimea […]

Umugore wa Ndereyimana wa FDU-Inkingi avuga ko yatangiye gucika intege

Uyu munsi hashize iminsi 30 Eugène Ndereyimana wo mu ishyaka FDU-Inkingi  aburiwe irengero, umugore we avuga ko amaze gucika intege, abana nabo baracyamubaza aho Papa wabo yagiye. Yabuze ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi agiye i Nyagatare guhura n’abifuzaga kumva iby’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, FDU-Inkingi, yari ahagarariye mu ntara y’iburasirazuba. […]

Ndikuriyo Reverien aranugwanugwa nk'ushobora gusimbura Perezida Nkurunziza

Nyuma y’aho Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi atangarije ko mu matora yo mu 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, benshi bakomeje kwibaza uwo ishyaka CNDD-FDD rizatanga nk’umukandida, bityo uwitwa Ndikuriyo Reverien akaba ashyirwa mu majwi. Kuva mu mwaka wa 2016, ubwo Perezida Nkurunziza yari amaze gutsinda amatota yo mu 2015 ya manda ye ya gatatu, […]

Joe Mwangi yahishuye amafaranga Wendy Waeni yahembwe na Perezida Kagame

Joe Mwangi, wahoze akurikirana inyungu (Manager) z’umwana w’umukobwa, Wendy Waeni, wo muri Kenya wamamaye mu mukino ngororamubiri wa Acrobatie, akaba yarigeze kuza mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri ushize yatangaje umubare w’amafaranga yahembwe icyo gihe na Perezida Kagame. Ibi yabishyize hanze nyuma y’aho Wendy Waeni amushinjije kumunyunyuza imitsi agasiga umuryango we mu bukene nyamara yarazengurutse […]

Abasirikare 723 ba Congo bishwe n’inyeshyamba zibarizwa ku butaka bwayo

Ibipimo byashyizwe hanze n’inzego z’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bigaragaza ko mu myaka ibiri ishize, abasirikare 723 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe  n’inyeshyamba zibarizwa kuri ubu butaka bwayo. Aba basirikare bishwe mu bihe bitandukanye kuva muri Kamena 2017 kugera muri Kamena 2019. Muri raporo ifite amapaji 17 yiswe mu gifaransa “Congo, […]

Dr Mukabaramba yanenze abayobozi bishyiriraho amabwiriza n’ibihano

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba yanenze abayobozi bishyiriraho amabwiriza n’ibihano bidafite aho biteganywa mu mategeko, yemeza ko bigamije kubangamira ubwisanzure bw’abaturage. Dr Alivera Mukabaramba asobanura ko leta idashyiraho amabwiriza abangamiye abaturage, akemeza ko kubigisha no kubasobanurira ari byo byagashyizwe imbere. Muri iki cyumweru mu karere ka […]

Pologne: Umugi umaze imyaka 10 utabyara abahungu

Hashize hafi imyaka 10 ababyeyi bo mu mugi wa Miejsce Odrzanskie muri Pologne batabyara abana b’abahungu. Byatumye umuyobozi w’aka gace, Rajmun Frischko avuga ko uzabyara umwana w’umuhungu mbere y’abandi azahabwa igihembo gishimishije. ” Umwana w’umuhungu uzavuka tuzamwitirira umuhanda hano kandi tuzatera igiti tucyitirire izina rye. Azahabwa kandi n’impano nziza.” Krystyna Zydziak, avuga ko kuva mu […]

Baryoherwa n’inyama y’imbeba yokeje babasha kwigondera

Abaturage bo mu byaro byo mu Ntara ya Battambang muri Cambodia bavuga ko baryoherwa cyane n’inyama y’imbeba yokeshe cyane ko igura make. Umw muri batuye muri iyi ntara, Yit Sarin yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko iyi nyama y’imbeba ihenduka kandi ko iba iryoshye. Ati “ Iraryoshye. Mba numba imeze nk’iy’inkoko cyangwa iy’inka.” Sarin avuga […]

Usanga mu tubari n’aho bokereza ingurube buzuye-Museveni abwira urubyiruko

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yanenze abasore n’inkumi bo muri iki gihugu ku bw’imyitwarire rufite avuga ko bitwara nk’abo mu burengerazuba. Avuga ko urubyiruko rwigana imico y’abo mu bihugu byateye imbere avuga ko “ irwaye.” Ati “  Ujya mu kabari ugasanga buzuye, wajya aho bari kokereza ingurube ugasanga buzuye. Ibi bintu ntibikwiriye, ni nabyo bibazo […]

Perezida Tshisekedi yasubije inyuma urutonde rw’abazaba bagize guverinoma

Kubera kutubahiriza ihame ry’uburingaire no kudahagararirwa bihagije kw’urubyiruko cyangwa kutagaragara kw’amasura mashya ugereranyije n’asanzwe nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru nka AFP na Belga, byatumye Perezida Felix Tshisekedi asubiza inyuma urutonde rwa mbere yari amaze gushyikirizwa na Minisitiri w’Intebe rw’abo ateganya bazaba bagize Guverinoma Nshya. “ Perezida Tshisekdi yagaragarije Minisitiri w’Intebe (Sylvestre Ilunga) ko urutonde rutubahirije ibyasabwe ku […]

Musanze: Muganga yamubwiye ko imyaka 7 ayimaze atwite inyamaswa

Kambera Peragie atuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara. Avuga ko we n’umuryango we baturutse mu karere ka Gakenke, umurenge wa Rusasa, akagari ka Rurembo. Ngo amaze imyaka hafi 7 atwite, muganga yamubwiye ko ari igisimba kimuri mu nda. Babanje kuba muri Nyabihu, bahamaze imyaka 3 n’amezi 4 bari mu bukode,  […]

Amaherezo Facebook yemeye ko yumvirizaga ibiganiro by’abayikoresha bifashishije Messenger

Urubuga nkoranyambaga rwa facebook rwongeye gushinjwa kumviriza amajwi ya bamwe mu bakoresha uru rubuga nk’uko byahishuwe n’Ikinyamakuru Bloomberg. Biravugwa ko hari n’amagana y’abantu bahawe akazi na facebook ko gukoporora amajwi y’ibiganiro hagati y’abayikoresha. Amaherezo facebook yemeye ko yumviriza abayikoresha mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’uko yari yabanje kubihakana. Gukoresha micro ya telephone igikoresho cy’ubutasi mu […]

Burundi: Imyitwarire y'abanyeshuri bitaburiyeho imyenda yahagurukije inzego

Ubwo bari basoje ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, aba banyeshuri bicagaguriyeho imyenda ndetse ngo banatuka ababareraga. Iyi myitwarire ikaba yanenzwe n’abatari bake. Aba banyeshuri bigaga mu mujyi wa Bujumbura, mu Burundi, bamwe bakoze ibi bishimira ko basoje aya mashuri yisumbuye ariko bamwe bakaba babikoze batazi niba bazanabasha kugitsinda. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo amahuriro y’abarimu […]

Abadepite batumijeho byihuse Gen. Salim Saleh

Abadepite ba za komisiyo z’ubukungu n’izindi nzego bireba muri Uganda, batumijeho Gen.  Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh ku bw’imitungo yasizwe n’abanya-Aziya. Gen. Akandwaho yagombaga kwitaba aba badepite kuwa 14 Kanama ariko ntiyabonetse, ingingo yatumye abadepite impamvu atitabiriye uku guhamagazwa. Gen. Salim Saleh, murumuna wa Museveni uyoboye komite icunga imitungo yasizwe n’aba nyirayo ariko mu […]

Diamond arashinja Harmonize kugira umururumba

Umuhanzi Diamond Platnumz arashinja mugenzi we, Harmonize kugira umururumba. Amakuru amaze gusakara ko Harmonize atameranye neza na mugenzi we akaba na bossi wa Wasafi (WCB) ari nayo bombi bakoreramo ibikorwa byabo by’umuziki. Ubwo yari mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, Diamond yavuze ko “ Harmonize ni umuhanzi ugira umururumba.” […]

Perezida Kagame yanyomoje ikinyamakuru The Financial Times

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanyomoje ikinyamakuru cyo mu Bwongereza avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda budacura imibare itari yo ku iterambere bugamije kwigaragaza neza. Ni nyuma y’aho Ikinyamakuru The Financial Times cyo mu Bwongereza gitangaje inkuru kivuga ko icukumbuye  cyakoze ku mibare yatanzwe n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda n’ibyatangajwe na bamwe mu bayikozeho ubushakashatsi. kuri uyu […]

Somalia: Abasirikare batandatu n’umunyamakuru bishwe n’intagondwa za Al Shabab

Abasirikare batandatu ba Leta ya Somalia ndetse n’umunyamakuru ufata amashusho kuri uyu wa Gatatu bishwe abandi 13 barakomereka ubwo intagondwa za Al Shabab zagabaga igitero ku kigo cya gisirikare kiri hafi y’umurwa mukuru nk’uko byemejwe n’abayobozi. Abategetsi ba Somalia batangaje ko imodoka yari itezemo igisasu yaturikiye ku nkambi iri mu mujyi wa Awdhegle, mu birometero […]

Nyanza: Bafatiwe mu cyuho bajya inama yo gushaka abakiriya b’urumogi

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza k’ubufatanye n’abaturage yafatanye abagabo babiri udupfunyika tw’urumogi 900 ubwo barimo bajya inama yo kurushakira abakiriya. Kuwa kabiri, tariki ya 13 Kanama nibwo uwitwa Mpagazehe Haruna w’imyaka 40 y’amavuko yagaragaye apakiye agafuka kuri moto agana mu rugo kwa Ndatimana Hussein w’imyaka 48 ruherereye mu Mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo […]

Nzishyura amande naciwe na Traffic Police – Minisitiri Busingye

Mu gihe Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yavaga mu Ntara y’Iburasirazuba agaruka i Kigali, yafotowe na Camera za Traffic Police ahita anacibwa amande, hifashishijwe ikoranabuhanga. Minisitiri Busingye Johnston yari avuye gusura imfungwa z’abagore biganjemo abahamwe no gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Ubwo imodoka ye yarenzaga umuvuduko wemewe mu muhanda ahitwa Gihuta mu Karere ka Gatsibo […]

Liverpool vs Chelsea: Byasabye penaliti kugira ngo igikombe kibone nyiracyo-amafoto

UEFA Super Cup ni irushanwa rihuza ikipe yatwaye igikombe cya UEFA Champions League n’iyatwaye Europa League. Livepool yatwaye Champions League (UCL), Chelsea itwara Europa Cup (UEL) mu mwaka w’imikino wa 2018/2019. Amakipe yombi yakinanye ishyaka kuri iki kibuga cya VJK Vodafone Park muri Istanbul, ashaka iki gikombe. Byahiriye Chelsea ku munota wa 36 w’umukino ubwo […]