Perezida Macron yibasiye mugenzi we wa Brazil wamutukiye umugore
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yarakariye mugenzi we wa Brazil, Jair Bolsonaro wavuze umugore we, Brigitte Macron nabi. Perezida wa Brazil yifashishije urukuta rwe rwa Facebook kuwa 26 Kanama uyu mwaka yavuze ko Brigitte Macron asebya Macron kuko akuze. Ati “ [Aseka] Wisebya uri mugabo[ Macron].” Emmanuel Macron afite imyaka 41 mu gihe umugore we afite […]
Nyabitekeri: Abahinzi b'inyanya babangamiwe n’umuhanda mubi ubabuza kugeza umusaruro ku isoko
Abahinzi b’inyanya bibumbiye muri koperative ‘CODEANYA kotanira ubwiyunge’ ikorera mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bamaze kugera ku kigero cyo kubona umusaruro mwinshi ubasha kugera ku masoko manini yo mu Ntara y’Uburengerazuba, amajyepfo n’umujyi wa Kigali ariko ububi bw’umuhanda Ntango-Shangi-Bushenge bukababera imbogamizi. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi koperative, Ngirinshuti Fidèle, ngo […]
RDC: Eshatu muri Minisiteri Eshanu zikomeye ziyobowe n'uruhande rwa Kabila
Repubulika ya Congo yari imaze amezi arindwi idafite guverinoma, kuko kumvikana ku bagomba kuba bayigize hagati y’impande ebyiri zisangiye ubutegetsi muri iki gihugu byari byaranze. Umunyamategeko akaba n’umusesenguzi wa politiki yo muri DR Congo Jean Baptiste Gasominari yabwiye BBC ko impande zombi zatinze mu biganiro kuko hari amazina yatangwaga Perezida Tshisekedi akayanga. Ubutegetsi bwa Congo […]
Bantegetse kwikorera isafuriya ishyushye- Umunyarwanda wari ufungiye muri Uganda
Umunyarwanda witwa Manizabayo Albert wafashwe n’inzego z’umutekano zo muri Uganda, agafungwa, avuga ko yakorewe iyicarubozo akikorezwa isafuriya ushyushye. Manizabayo Albert w’imyaka 27 avuga ko yamaze umwaka muri gereza afashwe n’inzego z’umutekano za Uganda. Yafashwe agiye mu isoko, bamubwira ko yinjiye mu gihugu nta byangombwa afite. Uyu mugabo avuga ko yafunguwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki […]
Mozambique: Uwari ukuriye Diaspora Nyarwanda yishwe arashwe
Nyuma yo kurusimbuka mu 2016, uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu gihugu cya Mozambique, Louis Baziga, kuri uyu wa Mbere yishwe arashwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye aravuga ko Louis Baziga (ibumoso ku ifoto) yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, arasiwe mu gace ka Matola, mu murwa mukuru wa […]
Kigali: Abarwayi 90 ‘bafungiwe’ muri bimwe mu bitaro ku bwo kubura ubwishyu
Ikinyamakuru The Chronicles cyakoze iperereza ryihariye ku barwayi bafungiwe mu bitaro ku bwo kubura ubwishyu, kigaragaza ko abarwayi 90 bari mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali bagizwe imfungwa kubera iki kibazo. Mu byumweru bibiri gikora itohoza, iki kinyamakuru cyamenye ko hari abarwayi 37 bafungiwe mu Bitaro bya Kaminuza i Kigali (CHUK). Muri aba […]
Icyaha cya mbere cyaba cyarakorewe mu isanzure cyatangiye gukurikiranwa
Ikigo cy’iby’isanzure cya Amerika, NASA, cyaba kiri gukurikirana ibivugwa ko umwe mu bo cyohereje mu isanzure yahakoreye icyaha. Uyu bivugwa ko yari kuri ‘station’ ya NASA mu isanzure maze akinjira muri konti ya banki y’umugabo batandukanye. Iki ngo cyaba ari icyaha cya mbere cyakorewe mu isanzure. Anne McClain (Lt. Col mu gisirikare cya Amerika) yemera […]
Tanzania: Impunzi z’Abarundi zishobora gutangira gucyurwa ku ngufu
Impunzi z’Abarundi zahungiye mu gihugu cya Tanzania zifite ubwoba bwinshi bw’uko zishobora gucyurwa ku ngufu guhera ku itariki ya 01 Ukwakira nyuma y’uruzinduko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Burundi aherutse gukorera mu nkambi za Nduta na Mtendeli . Uruzinduko rwa minisitiri Pascal Barandagiye na mugenzi we wa Tanzania, Kangi Ndege Lugola, rwatumye impunzi nyinshi zishya ubwoba […]
Umusore n'inkumi bishwe n'ikamyo ubwo bavaga gusezerana
Umusore n’umukobwa bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019. Harley Morgan w’imyaka 19 na Rhiannon Boudreaux w’imyaka 20 y’amavuko, biciwe mu mujyi wa Orage muri Leta ya Texas. Aba bombi bari bamaze kwiyemeza kubana akaramata, bavaga ku biro by’urukiko rw’ibanze rwa Orange, bamaze kurahira […]
Umunyeshuri wa Havard yareze Museveni mu rukiko
Umunyeshuri wa Kaminuza ya Havard, Hillary Innocent Taylor Seguya, yareze mu rukiko Rukuru Perezida Museveni wa Uganda amushinja kumukumira (blocking) kuri Twitter. Seguya mu nyandiko yashyikirije urukiko kuwa Mbere mu gitondo zivuga ko araga Museveni kubangamira uburenganzira bwe ahabwa n’itegeko nshinga rya Uganda mu ngingo zaryo: iya 21, 29, 38, 41, 42 na 43. Hassan […]
Gen. Jacques Ichaligonza niwe wagizwe komanda mushya w’ibikorwa bya Sokola 1
Gen. de Brigade Jacques Nduru Ichaligonza niwe wagizwe komanda mushya w’Ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, byatangaijwe ku nyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF, muri Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, aho mbere yo kugenwa kuri uyu mwanya yayoboraga ibikorwa bya Sokola 2 byo kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje […]
Kacyiru: Hasanzwe umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe atewe ibyuma mu ijosi
Mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, hasanzwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 23, abawubonye bakeka ko yishwe atewe ibyuma akananigwa. Uyu murambo wasanzwe muri uyu mudugudu, hakaba ari hagati y’ikibuga cya Golf n’ikiyaga kizwi nk’icya Nyagahene, abaturage babonye uwo murambo batabashije kumenya nyirawo, […]
Nujya gusambanyiriza umugore wundi mugabo mu buriri bwe, dore ibyago 10 bizaba bigutegereje
Abagabo basambana n’abagore b’abandi bagabo, uretse kuba nabo ubwabo bisenyera akenshi usanga hari n’ibindi byago byinshi baba bikururira. Abagabo bazi ubwenge burya bubaha uburiri bwa bagenzi babo, akaba yasambana n’umugore we ariko akaba atatinyuka kubikorera mu buriri bwe. Dore ibyago bishobora kukugwaho ufatiwe muri icyo cyaha. 1.Urupfu : Umugabo ugufatiye mu buriri bwe urimo gusambana […]
Umunabi wa Zari ku mufana wamusabye gusubiza abana be muri Tanzania
Zari Hassan wahoze afatanyije urugo na Diamond Platinumz yananiwe kwihanganira umufana wamubwiye ko agomba gusubiza abana babiri yabyaranye n’uyu muhanzi muri Tanzania. Diamond n’Umugandekazi Zari uba muri Afurika y’Epfo batandukanye mu 2018, bari bamaze kubyarana Tiffah na Nillan Dangote. Diamond ashinja uyu mugore kudaha aba bana uburenganzira bwo kumusura nka se ndetse akaba atabamwemerera kubabona […]
Kenya: Abaturage n'abatwazi ba moto batwitse imodoka ya polisi-amashusho
Abaturage n’abatwazi ba moto ba Kirinyanga muri Kenya batwitse imodoka ya polisi nyuma y’impanuka yabaye igatwara ubuzima bw’abantu babiri, undi agakomereka. Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi modoka yagonganaga na moto yari itwaye abagenzi babiri, umutwazi n’umugenzi umwe barapfa. Undi wakomeretse cyane ari mu bitaro bya Kerugoya. Alfred Ng’eno wungirije uhagarariye polisi mu gashami ka Gichugu […]
RDC: Hatangajwe Guverinoma nshya nyuma y’amezi arindwi itegerejwe
Nyuma y’amezi arindwi itegerejwe Guverinoma nshya ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amaherezo kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kanama nyuma yo kwemezwa na Perezida Felix Tshisekedi yatangajwe ikaba igizwe n’abaminisitiri 65. Nk’uko byumvikanweho, iyi Guverinoma nshya ya Congo iraba igizwe n’abaminisitiri 23 bakomoka mu ihuriro rya Perezida Felix Tshisekedi (CACH), naho abandi 42 babe […]
Australia iravuga ko intasi zikomoka mu bindi bihugu birimo n'u Rwanda ziyugarije
Leta ya Australia ivuga ko yamaze gucungerwa n’intasi zo mu bindi bihugu birimo u Rwanda ku kigero kitigeze kibaho mu mateka yayo. ABC dukesha iyi nkuru ko hari ibihugu birimo Ubushinwa Saudi Arabia, Iran, Syria, North Korea na Malaysia ndetse n’u Rwanda na byo bikoresha ubu buryo. Iki kinyamakuru kivuga ko hamaze kumenyekana ko hibasiwe […]
RDC: Umwana w’imyaka 13 urimo gutera ikirenge mu cya se, yafashwe ayoboye inyeshyamba
Pascal Simuzizi , umwana w’imyaka 13 akaba uwa Simuzizi uzwi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibikorwa bya kinyeshyamba byaje no kumuviramo kwicwa mu 2016, yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, i Luberizi, mu gace k’imisozi miremire ya Ruzizi, ayoboye inyeshyamba. Igisirikare cya Leta (FARDC) cyatangaje aya makuru. Umuvugizi wacyo […]
Biarritz: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatunguranye mu nama ya G7 atari yitezwemo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Mohammad Jayad Zarif, kuri iki Cyumweru, itariki 25 Kanama, yatunguranye ubwo yinjiraga mu nama ya G7 ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikize cyane ku Isi kandi atayitumiwemo ariko ntiyabasha kubonana n’abayobozi ba Amerika. Biravugwa ko kugera I Biarritz muri iyi nama ya G7 kwa minisitiri Zarif kwatunguranye kuko atari yitezwe. Ubwo […]
Umukunzi wa Diamond yashyizeho imipaka ku mugabo we akekako ashobora kumuca inyuma
Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko uyu mugabo naramuka amuciye inyuma azahita afata ingamba zikaze. Diamond asanzwe azwiho guca inyuma abagore bamenyanye barimo Zari Hassan akabyarana na Hamisa Mobetto. Aba bagore basanzwe baburira Tanasha ko ashobora kuzarira ayo kwarika, kuko ngo Diamond adashobora kureka ingeso yo gucana inyuma. Kuri iyi ngingo, Tanasha yifashishije […]
Kigali: RIB yafashe imodoka yanditse kuri Rumanyika Fred yari yaribwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko rwafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4 yari yaribwe, iyi modoka ikaba yanditse kuri Rumanyika Fred. mU itangaza uru rwego rwacishije ku rukuta rwa Twitter ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, yagize iti ” Uyu munsi RIB yafashe imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA RAV4 ifite ibirango […]