Tanzania: Magufuli yashyizeho iminsi itatu yo kuzirikana Robert Mugabe watabarutse

Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yashyizeho ikiruhuko cy’iminsi itatu mu rwego rwo kuzirikana umusaza Robert Mugabe watabarutse kuri uyu wa 6 Nzeri 2019 afite imyaka 95 y’amavuko. Magufuli ni umwe mu bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu musaza wabaye Umukuru w’Igihugu cya Zimbabwe igihe kirekire. Yihanganishije umuryango we, Perezida Emerson Mnangagwa uyoboye Zimbabwe akaba ari […]

Hatangajwe itariki abashaka gukora ibizamini bya Perimi bazabasha kwiyandikisha

Polisi y’u Rwanda itangaza ko urubuga ruzaba rufunguye kuva ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019, bityo ko abashaka gukora ibizamini by’agateganyo n’ibya burundi byo gutwara ibinyabiziga, bazabasha kwiyandikisha. Yabitangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, aho yagize iti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abifuza kwiyandikisha gukorera […]

Umukunzi wa Diamond yateye benshi kwibaza ubwo yatangazaga izina ry’umwana we

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna akomeje gutera amatsiko abashaka kumenya izina ry’umuhungu yitegura kwibaruka. Diamond na Tanasha barateganya kwibaruka mu kwezi 2019. Ni umwana wa Kane kuri Diamond, akaba imfura kuri uyu mukobwa w’umunyamakuru muri Kenya. Avuga ku bafite amashyushyu yo kumenya amazina y’umwana we, yahishuye gusa ko azaba afitemo izina ry’idini ya isilamu. […]

Col. Byabagamba yateye utwatsi ibyo ashinjwa na Gen. Rudakubana & Col. Ndagano

Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru Col Tom Byabagamba ni we uhabwa umwanya mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, aho batangiye kuburana mu mizi, ariregura ku byaha yahamijwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, ibyo ashinjwa n’abasirikare bagenzi be arabihakana. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, Col. Byabagamba yavuze ko ubuhamya bumushinja bwatanzwe n’abandi basirikare […]

Ubu ni ubutumwa bivugwa ko yanditse mbere y'uko yiyahura

Mbere y’uko Hatangimana Scolalistique asimbuka igorofa rya kane ry’inyubako yo kwa Makuza, M-Plaza, yabanje kwandika ubutumwa yageneye umukunzi we, umuryango ndetse n’inshuti bukubiye ku dupapuro dutanu. Impamvu nyamukuru yatumye Hatangimana yiyahura nk’uko bigaragara ku gapapuro ka mbere, ni iy’uko umukunzi we, Kubwimana yakinishije umutima we. Amakuru avuga ko uyu musore yamwanze. Hari izindi mpamvu nko […]

Nimugwire, izina Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7km yise umwana w'Ingagi

Mu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi, Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 wamamaye kubera igikorwa yakoze cy’indashyikirwa, umwe muri abo bana yamwise Nimugwire [Nimugwire mu Rwanda]. Ni umuhango wabereye mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’abandi […]

 Polisi ya Uganda yatangaje amakuru mashya ku iraswa ry’Umunyarwanda Kamukazi

 Polisi ya Uganda yashyze hanze amakuru agezweho ku kibazo cy’urupfu rw’Umunyarwandakazi, Florence Kamukazi waishwe arashwe ubwo yari kumwe n’umurinzi we, Joshua Ruhegyera Nteyireho. Aba bombi barasiwe ku muhanda wa Entebbe, ahitwa Katabi ku kiraro cyitwa Nambigirwa werekeza Entebbe mu ijoro ryo kuwa 5 Kamena 2019, ahagana saa tanu z’ijoro. Muri Raporo yayo, polisi itangaza ko […]

Kigali: Umukobwa yasimbutse ku igorofa ryo 'Kwa Makuza' Imana ikinga akaboko

Mu gitondo cy’uyu wa 6 Nzeri, umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, yagerageje gusimbuka ava ku igorofa rya mbere mu nyubako ya M-Plaza izwi nko kwa Makuza ariko Imana ikinga akaboko. Kigali Today yavuganye n’ushinzwe umutekano muri iyi nyubako ibarizwa mu karere ka Nyarugenge, Munyaneza Peter yayitangarije ko amazina yagaragaye ku ndangamuntu y’uyu mukobwa ari Scolastique Hatangimana […]

PIPR yaje kugoboka abacikanwe n'amashami y'ubumenyingiro agezweho

 Ishuri rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ritangaza ko rifite amashami agezweho mu bumenyengiro mu rwego rwo gutanga amahirwe ku bifuza kwiga umwuga. Kuri ubu iri ishuri rikuru rifite abanyeshuri basaga 400 biga mu mashami akurikira: -Civil Engineering (Land Surveying) -Electronic and Telecommunication engineering -Electriclal engineering -Design and Multimedia Engineering -Computer Maintenance -Software Engineering – […]

Icyo Kamikazi Fiona avuga ku byakwirakwijwe ko yarasiwe muri Uganda

Umunyarwandakazi wamamaye cyane mu ruhando rwo kumurika imideli, Fiona Kamikazi Rutagengwa yamaganye amakuru yiriwe asakazwa ku mbuga nkorambaga, ko yishwe arashwe. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro ndetse ko abari kubikwirakwiza babihagarika. Bamwe bamwifurizaga kuruhukira mu mahoro, abandi bagakoresha ifoto ye bemeza ko yarasanwe n’umurinzi we […]

RDC: Abanya-Afurika y’Epfo barindiwe umutekano hikangwa ko bakorerwa urugomo

Komiseri wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Général Sylvano Kasongo, yavuze ko ahari ibikorwa by’ubucuruzi by’abaturage bo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Ambasade harindiwe umutekano by’umwihariko. Général Kasongo, avuga ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, mu mujyi wa Kinshasa, ahatuye abadipolomate baturuka muri Afurika y’Epfo […]

Gasabo/Nyacyonga: Abahinzi b'umuceri bararira ayo kwarika

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Nyacyonga mu Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,  barinubira ko rwiyemezamirimo watunganyaga umuyoboro ujyana amazi mu mirima yabo yataye imirimo itarangiye bituma babura amazi yo kuhiza umuceri, ubu bakaba baraguye mu gihombo.  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko imirimo yo kubaka uyu muyoboro igiye […]

Arashinja inzego z’umutekano ziyobowe na Brig. Kandiho kumwicira umugabo

Umugore w’Umunyarwanda Silas Hategekimana witwa Annonciata Nyirahabimana aravuga ko umugabo we yapfuye azize iyicarubozo yakorewe n’abo mu Rwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare muri Uganda (CMI) iyoborwa na Brig. Gen. Abel Kandiho. Hategekimana yapfuye mu cyumweru gishize azize ingaruka z’iyicarubozo yakorewe ubwo yari muri gereza mu Mujyi wa Kampala. Nyirahabimana ati “ CMI niyo yanyiciye umugabo. Sinakwicara ngo […]

Boss ntanyoroheye, asigaye anyita igisukari cyangwa umwana utose, ashaka ko turyamana- Nkore iki?

Mukomere cyane nshuti, reka mbanze ntange igitekerezo mbere yo kugisha inama, nagiye nsoma ibitekerezo byinshi bitangirwa hano, none nkaba mbasaba niba bishoboka, ko amazina yacu tuba twatanze mwajya muyahindura nibyo byiza, murakoze!! Nitwa Mimi ni izina ry’iribyiniriro, maze umwaka urengaho ukwezi kumwe nkora ahantu, ni bizinesi y’umuntu ku giti cye ariko ikoramo abakozi benshi. Akazi […]

Ubwongereza: Basabiye Gen. Frank Rusagara bavuga ko afunzwe “arengana”

Abakirisitu bo mu rusengero rwitwa Holy Trinity ruherereye mu majayaruguru ya Landani (London) bakoze amasengesho basabira Rtd. Brig. Gen. Frank  Rusagara  Kanyambo wakatiwe n’urukiko rwa gisirikare gufungwa imyaka 20. Uru rusengero Gen. Rusagara na we yigeze kurusengeramo ubwo yari umudipolomate w’u Rwanda muri iki gihugu mu myaka icumi ishize. Ikinyamakuru Church Times cyo mu Bwongereza […]

Ubutabera bwa Diane bugeze he nyuma y'amezi abiri akubitiwe mu ruhame n'uwo yita umunyamafaranga?

Diane Kamali yanditse ubutumwa abucishije ku rubuga rwa Twitter aho abaza RIB aho ubutabera bwe bugeze nyuma yo gukubitirwa mu ruhame n’uwitwa Dr Francis (GoodRich TV), hakaba hashize amezi abiri. Diane avuga ko yakubiswe ku wa 16 Nyakanga 2019, abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Arabaza niba kuba Dr Francis afite amafaranga, aziranye n’abayobozi bakomeye bimwemerera guhohotera […]

Hamenyekanye icyishe amarabira umukinnyi wa filimi nyarwanda Rwasa

Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Denis Nsanzamahoro wari uzwi nka Rwasa yitabye Imana kuri uyu wa 5 Nzeri 2019 bitunguranye nyuma yo kumara igihe gito arwariye mu bitaro bya CHUK. Uwari umurwaza we, Alexis Muyoboke yatangarije TNT ko uyu mugabo yishwe na diyabete. Yagize ati “  Nibyo koko yapfuye [Rwasa] ku gicamunsi. Yari amaze igihe gito […]

Umunyarwandakazi Princess Kamikazi yarasiwe i Kampala ahita apfa

Abantu babiri barimo Umunyarwandakazi, Princess Kamikazi barasiwe mu muhanda Kampala-Entebbe, bahita bapfa. Princess Kamikazi afite ubwenegihugu bw’u Rwanda yarasanywe n’umurinzi we, Joshua Ruhegyera Ntereho ahagana saa tanu z’ijoro zo ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019, ubwo bari bageze hafi y’ikiraro cya Nambigirwa, muri Mpala (Katabi). Ikinyamakuru The Observer cyo muri Uganda gitangaza ko […]

Mugabe Robert wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yapfuye

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, uremeza amakuru avuga ko yamaze gushiramo umwuka. Robert Gabriel Mugabe yari afite imyaka 95, yari amaze igihe ari kuvurirwa muri Singapore. Bwana Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda. Jonathan Moyo wahoze umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse […]

Hindura uburyo bwo koga niba amazi atari ya yandi – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. 2 Timoteyo 4:7 “ Narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera.” Mu mezi ashize nakurikiranye […]