RNC ivuga ko ibura rya Ben Rutabana ari amayobera
Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda (RNC) rivuga ko iby’izimira rya Ben Rutabana wabuze kuva mu ntangiro z’Ukwakira 2019 ari amayobera. Mu itangazo bashyize hanze, abayobozi bo muri iri shyaka, bavuga ko kuwa (2/10/2019) bandikiwe n’abo mu muryango n’inshuti za Rutabana babaza aho uyu wari ushinzwe amahugurwa muri iri shyaka aherereye. Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/10/07/ben-rutabana-yavuye-mu-rugo-ahishuriye-umugore-we-ko-afitanye-ikibazo-na-kayumba-nyamwasa/ […]
USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa
Habonetse umuntu wa kabiri wamennye amabanga muri gahunda igamije kweguza ku butegetsi Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkuko bitangazwa n’abamanyamategeko bahagarariye uwa mbere. Umunyamategeko Mark Zaid yabwiye televiziyo ABC ko uwo muntu wa kabiri na we yari umukozi wo mu rwego rw’ubutasi kandi ko yavuganye n’umutegetsi mukuru w’urwego rw’ubutasi. Mu ijoro ry’ejo […]
Perezida Kagame na Nkurunziza w'u Burundi bagiye guhurira i Bukavu
Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Pierre Nkurunziza w’u Burundi ndetse na Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bategerejwe i Bukavu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Laboratwari y’ikitegererezo izajya ikorerwamo ibirebana n’ubihinzi. Ni Laboratwari y’ubuhinzi y’ikigo IITA (L’Institut International pour l’Agriculture Tropical), ikaba izafungurwa ku mugaragaro na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo […]
Umuyobozi wa Radiyo Amazing Grace yatawe muri yombi
Umuyobozi wa Radiyo Amazing Grace (Ubuntu Butangaje), Pasiteri Gregg Schoof yatawe muri yombi azira kubangamira umutekano rusange. Polisi y’u Rwanda (RNP) kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019 yavuze ko Gregg yakoze inama mu buryo butemewe n’amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hafi na Sitade Amahoro i Remera, mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wayo, […]
Musanze: Abaturage bavuga ko bafite ubwoba nyuma y’igitero cyahitanye 14
Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi bavuga ko bagifite ubwoba bitewe n’igitero cyagabwe n’abagizi ba nabi kigahitana ubuzima bwa abgenzi babo 14 nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza. Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira ni bwo abantu bitwaje intwaro n’ibikoresho bya gakondo bagabye igitero mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze. Bishe abaturage […]
Perezida Tshisekedi yasabye Papa Francis gusura Congo
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatumiye umushumba wa Kiliziya Gaturika, Francis kugira ngo azasure iki gihugu agiye kumara umwaka ayoboye. Umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Congo Kinshasa, yatangarije ko Perezida yatumiye Papa, ubwo yari mu birori by’umunye Congo, Fridolin Ambongo, wagizwe umukalidinali. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage, […]
Perezida Museveni yashimagije abatsinze muri East Africa's Got Talent
Perezida Museveni yashimagije abana babiri baraye begukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryari rihuje abanyempano baturuka mu bihugu bitatu, u Rwanda,Kenya na Uganda. Abinyujije kuri twiter ye Museveni yagaragaje akanyamuneza yatewe no kuba Esther&Ezekiel bakomoka muri Uganda aribo begukanye ibihumbi 50 by’amadorali bahigitse abandi benshi bahatanaga. Yagize ati”Abana banjye bakuru bambwiye ko mfite abuzukuru […]
Ben Rutabana yavuye mu rugo ahishuriye umugore we ko afitanye ikibazo na Kayumba Nyamwasa
Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga ryemeje ko komiseri waryo ushinzwe amahugurwa hashize hafi ukwezi aburiwe irengero. Umuryango wa Benjamin Rutabana – uzwi cyane nka Ben Rutabana – uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 y’ukwezi gushize kwa cyenda yerekeza i Kampala muri Uganda. Uvuga ko ku […]
Nyamasheke: Ubuke bw’ingo mbonezamikurire y’abana bato, imbogamizi ku mirerere iboneye yabo
Ababyeyi bo mu mirenge ya Gihombo na Mahembe mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bakiriye neza gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato kubera akamaro babona zibafitiye,ariko kuba zikiri nke cyane bibabangamiye kuko hari abana batazigana,bagasaba ubuyobozi bw’akarere,ubwa Caritas mu mushinga wayo USAID Twiyubake usanzwe ubafasha muri uru rwego kubafasha kubyongera ngo hatagira bamwe mu bana babo […]
Twitter: Umunyarwenya yatangiye gukumira abamuhase ibibazo ku bw’ibyo yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyarwenya, Patrick Salvado Idringi yatangiye gukumira (blocking) abamuhase ibibazo ku bwo gukoresha Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwenya. Iki kintu benshi mu Banyarwanda bakoresha Twitter bagaragaje ko batacyishimiye, bamwe basabye uyu mugabo gusaba imbabazi ku muryango nyarwanda. Ibi Salvado yabiteye utwatsi avuga ko nta kosa yakoze abona ryatuma asaba imbabazi. Yifashishije Twitter, yavuze ko abashaka ko […]
Icyayi cy’u Rwanda cyahaye umukoro Abanya-Kenya
Abanya-Kenya bavuga ko icyayi cyabo gikomeje kugura macye ku isoko mpuzamahanga ugereranyije n’icy’u Rwanda kuko ntaho bihuriye ku bijyanye n’ireme (quality). Ku isoko ry’igurisha mu mujyi wa Mombasa, icyayi cy’u Rwanda kiragura amadolari ya Amerika 6.30 (ayinga Frw 5,832) mu gihe icya Kenya kiri kugura amadolari 2.05 (ayinga Frw 925). Umuyobozi wa East African Tea […]
Musanze: Umwe mu ba-FDLR bafashwe mpiri avuga ko yize muri Kaminuza y'u Rwanda na Makerere (iravuguruye)
Tariki ya 6 Ukwakira 2019 ni bwo abafashwe mpiri bagize umutwe wa FDLR bagabye igitero mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange beretswe abaturage ndetse n’itangazamakuru. Bagabye igitero barenga 40, cumi n’icyenda muri bo baricwa, abandi batanu bafatwa mpiri. Umwe muri aba batanu bafashwe bakanerekwa abaturage n’itangazamakuru ni Habumukiza Theoneste uvuga ko yinjiye muri uyu […]