Perezida Nkurunziza yacitse ate igihano cy'urupfu yari yarakatiwe?
Perezida Nkurunziza Pierre yavutse ku wa 18 Ukuboza mu murwa mukuru wa Bujumbura mu Burundi, avuka kuri se witwaga Eustache Ngabisha wabaye mu nteko ishingamategeko mu 1965, akaba n’umuyobozi w’intara ebyiri. Yize amashuri abanza mu ntara ya Ngozi ari na ho yakuriye, amashuri yisumbuye ayiga ku ishuri rya Athénée riherereye muri Gitega. Yize muri Kaminuza […]
Umuragwa w’ubugingo bw’iteka- Rev. Nibintije
Soma : Tito 3:7 Niba waraguye nkanjye, ubwo wibonye mu Isi y’inzozi aho amafaranga atari ikibazo n’abaneshi bubaha uburyo wazamutse mu bukire. Niba umeze nkanjye, ubwo ntukomoka mu muryango wifashije ndetse n’ubu akaba utaba mu buzima nk’ubw’abakire bo muri ibi bihe. Hari igihe, nk’uko nanjye bimeze, ababyeyi bawe cyangwa abasogokuruza bawe batagusigiye umunani kandi nta […]
Kenya: Akurikiranweho kuruma igitsina cy'umwana w'amezi ane
Salim Mwaluma Chongo w’imyaka 23 y’amavuko utuye muri Mwingoni/Voi muri Kenya akurikiranweho icyaha cyo kuruma igitsina cy’umwana w’amezi ane yibyariye. Uyu mugabo yagejejwe imbere y’urukiko rwa Voi kuri uyu wa 16 Ukwakira kugira ngo aburanishwe kuri iki cyaha bivugwa ko yakoze ku wa 13 Ukwakira. The Citizen TV ivuga ko iki cyaha cyakozwe ubwo uyu […]
Ingabire ubazwa iby'igitero cyagabwe mu Rwanda avuga ko arimo gukorerwa iyicarubozo
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ryatangaje ko umuyobozi waryo Victoire Ingabire ukomeje gukorwaho iperereza ku bitero biheruka ku Rwanda ari gukorerwa “iyicarubozo mu bitekerezo”. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 04 y’uku kwezi kwa 10, abantu bitwaje intwaro baturutse mu birunga batera mu Rwanda bica abaturage bagera kuri 14 mu karere ka Musanze […]
Uganda: DIGP Sabiiti yahawe iminsi 2 yo kugaragaza uko azahashya ibyaha byibasiye Kampala
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye iminsi ibiri Umukuru w’Igipolisi Wungirije, DIGP Sabiiti Muzeyi, akaba yamaze kugaragaza umugambi we wo guhashya ibyaha bikomeje gufata intera by’umwihariko mu Murwa Mukuru, Kampala. “Nahaye iminsi ibiri Komanda Sabiiti wa Polisi ngo azane umupangu wo kurwanya ibi birara,” uyu ni Perezida Museveni mu itangazo rigufi yashyize ahagaragara. Yakomeje agira […]
Kigali: Umugabo yakiriye ruswa ubwo yari mu rukiko
Umugabo witwa Nkurunziza Edmond waburanaga ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kurinuyu wa 15 Ukwakira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yafatiwe mu cyumba cy’iburanisha yaka umuturage Frw 7000 abyita iby’inyandiko ihamagara mu rukiko (Assigntion). Uyu mugabo w’imyaka 52 yatse aya mafaranga ubwo hari hakomeje urubanza rwe aho akekwaho kwiyitirira inzego z’ubutabera. Aya Frw 7000 nk’uko TV10 dukesha iyi […]
Uwahoze atoza Amavubi avuga ko byari bitoroshye
Umwongereza wahoze azatoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stephen Constantine yavuze ko yagiye agorwa cyane mu makipe y’ibihugu yagiye atoza. Mu kiganiro na The Mirror ubwo yagarukaga ku kuba agiye kureka gutoza amakipe y’ibihugu agatoza amakipe asanzwe (clubs). Yavuze byinshi ku makipe ya Nepal, Sudani n’Ubuhinde na Malawi, hakiyongeraho u Rwanda. Ageze ku byo yabonye […]
Mobutu, umutware w’igitugu, ubugambanyi no kwigwizaho ubutunzi
Joseph Desire Mobutu, Marshal Mobutu cyangwa se Mobutu Sese Seko…yari umukuru w’igihugu wihaye ububasha bwo guhindura izina ry’igihugu, Congo akita Zaire, ategeka abaturage bose kwivanaho amazina y’amazungu ndetse akaba avugwaho kwigwizaho imitungo no kwimika abo ashaka ko bayobora. Yavukiye ku butaka bwa Lisala mu cyahoze ari Congo Mbiligi ku wa 10 Ukwakira 1930, yinjira mu […]
Zari Hassan arashinja Kenya Airways kumwiba
Umuherwekazi wo muri Uganda arashinja Kompanyi y’indege ya Kenya Airways kumwiba imibavu ihenze yari avanye I Dubai. Zari avuga ko iyi mibavu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari ubwa mbere aburira ibintu bye mu ndege y’iyi kompanyi. Ati “ Nababajwe na Kenya Airlines . Buri gihe mababera indahemuka ariko mwebwe mukampemukira. Ubundi […]
Muri CNDD-FDD haravugwa amacakubiri ashobora kubera Nkurunziza urwitwazo rwo kugundira ubutegetsi
Abaturage b’u Burundi bazitabira amatora nuri Gicurasi 2020 bagiye gutora umukuru w’igihugu mushya mu gihe manda ya perezida Nkurunziza izaba igeze ku musozo ku mugaragaro. Ni mu gihe ariko uyu azaguma ku ijambo rye ko atazongera kwiyamamariza indi manda nk’uko yabisezeranyije nubwo yagize uruhare mu guhindura itegeko nshinga mu 2018, benshi babona ari uburyo perezida […]
Batanu bahitanwe n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu hose
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza ivuga ko imvura imaze iminsi itatu igwa mu gihugu hose imaze guhitana abantu batanu, yashenye inzu z’abaturage yangiza n’imirima ihinze hirya no hino mu Rwanda. Ikigo gishinzwe iteganyagihe kivuga ko indi mvura nyinshi cyane iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ikaba ishobora gukurikirwa n’ibiza biruse iyi imaze iminsi. Mu bantu batanu bishwe n’ibiza […]
Rusizi/Nkombo: Haracyagaragara umubare munini w'abatazi gusoma no kwandika
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko kuba umurenge wa Nkombo ukigaragaramo umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika bituruka ku mateka mabi yaranze kiriya kirwa aho ngo n’ishuri ribanza rimwe ryahabaga abahigaga batariharangirizaga , bigasaba kwambuka amazi bagakomereza mu murenge wa Nkanka hakurya yayo bituma benshi batiga, ubu ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa […]
Umunyarwanda avuga ko ibicuruzwa bye bihwanye na Frw miliyoni umunani byaheze i Kampala
Umucuruzi w’Umunyarwanda, Cephas Nshimyumuremyi avuga ko hari ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliiyoni umunani yaranguye muri Uganda ariko bikaba byarahezeyo kubera ibibazo byo kwambuka imipaka. Nshimyumuremyi usanzwe atunganya ibicuruzwa byitwa ‘Uburanga’ yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko ibi bicuruzwa byaheze Uganda ari ibyo gupfunyikamo amavuta yo kwisiga ku mubiri, amasabune yo mu […]
Perezida wa Centrafrique avuga ko bashishikajwe no gutera ikirenge mu cy'u Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019, ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagarega i Bangui, muri Centrafrique mu ruzinduko rwe rwa mbere akoreye muri iki gihugu kuva Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016, yakiriwe n’imbaga y’abaturage. Perezida Faustin-Archange Touadéra yahishuye ko iki gihugu cye cyatangiye urugendo ruganisha ku kwigira ku Rwanda. Abakuru b’ibihugu […]
Uwacyekwagaho gushakira ibiryo inyeshyamba yishwe ajugunywa muri Rusizi
Umugabo wari wafashwe ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019, ashinjwa gukorana n’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi yiciwe muri kasho y’urwego rushinzwe iperereza umurambo we ujugunywa mu ruzi rwa Rusizi. Yapfuye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019, nyuma y’iyicarubozo yamaze amasaha akorerwa n’abashinzwe iperereza. Amakuru sosmedias/ Burundi yahawe n’umwe mu […]