Bugesera-Rweru: Abagabo bakomeje kwahukana
Abagabo bo mu Murenge wa Rweru w’Akarere ka Bugesera, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abagore babo bakomeje kubahohotera ku buryo bituma bamwe biyahura abandi bagahitamo kwahukana. Amakuru y’uburemere bw’iki kibazo ashimangirwa na Ntihabose Felcien, Umukuru w’Umudugudu wa Ruzo w’Akagari ka Nkanga muri uyu Murenge wa Rweru. Ntihabose avuga ko abagabo batatu bo mu mudugudu ayoboye bahukanye, […]
Kenya: Umuyobozi ukomeye yasanze iwe isanduku bashyinguramo
Abatuye mu gace ka Ang’orom muri Teso y’Amajyepfo, mu Ntara ya Busia; baguye mu kantu ubwo basangaga umuntu utazwi yashyize isanduku mu rugo rwa Kenneth Akide wahoze ari umuyobozi w’ihuriro y’Abanyamategeko bo muri kiriya gihugu. Iyi sanduku yari inafite umusaraba hejuru, yari yarambitswe iruhande rw’uruzitiro, ku buryo abayibonye bayirebeye inyuma ya senyenge. The Citizen dukesha […]
RDC: Undi muyobozi ukomeye mu rwego rw’iperereza mu gisirikare yapfuye
Mu ijoro rya tariki ya 1 rishyira iya 2 Werurwe 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Léon Lukaku wari ukuriye ishami rishinzwe amabanga y’iperereza no kurikurikirana (Counterintelligence service) mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Urupfu rwe rukurikiye urwa Gen. Major Delphin Kahimbi wari Umugaba w’Ingabo za RD Congo Wungirije, ushinzwe iperereza, ubu […]
Diamond yaba yatandukanye n’umugore we
Umunyamakuru Tanasha Donna usanzwe ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platinumz, yahagaritse gukurikirana uriya muhanzi n’umuryango we ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, aca amarenga y’uko umubano wabo utakiri mwiza. Abo Tanasha Yaretse gukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram, barimo nyir’ubwite Diamond Platinumz, mushiki we Esma Platinumz, nyina wa Diamond, Sandra Sanura, n’abandi. Incuti za Diamond basangiye inzu […]
Dr Léon Mugesera yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga
Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 02 Werurwe 2020, rwasubitse urubanza Dr. Léon Mugesera yajuririyemo igifungo cya burundu yahawe, nyuma yo kwihana umucamanza. Dr. Leon Mugesera yabanje kubwira urukiko ko adashobora kuburana kubera umwe mu bacamanza yagaragaje ko atifuza mu rubanza rwe, gusa iki cyifuzo giteshwa agaciro n’urukiko rw’ubujurire. Uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yahise […]
Gasabo: Bamaze imyaka 12 bategereje gutererwa kashi mpuruza
Abaturage babiri bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo;Kwikiriza Olive na Mukagashugi Alphonsine bavuga ko bamaze imyaka 12 bategereje gutererwa kashi mpuruza kugira ngo urubanza rwabo rurangire. Aba baturage nk’uko RBA ibitangaza, ni bamwe mu bafite imanza bagitegereje ko zirangira harimo n’izaburanishijwe na Gacaca. Bavuga ko “bamaze imyaka isaga 12 barateje kashi mpuruza […]
Uganda: Hasakaye amakuru avuga ko Gen. Peter Elwelu “yasaze”
Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa The Capital Times cyanditse inkuru kuri uyu wa 1 Werurwe 2020 kivuga ko Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Peter Elwelu yafashwe n’indwara itamenyerewe maze imuviramo kurwara mu mutwe. Iki kinyamakuru cyavuze ko Gen. Elwelu afite abaganga bo mu gisirikare cy’igihugu n’abahanga mu buvuzi bwo mu mutwe […]
Chief Finance Officer (CFO) at {Vision Fund Rwanda
Vision Fund Rwanda (VFR), is Rwanda’s largest microfinance Institution that will soon transform into Rwanda’s leading microfinance Bank. VFR is committed to the development of Rwanda through providing affordable financial services (savings and loans) to the less privileged throughout its 4 zones in Rwanda. Website: http://www.visionfund.org Chief Finance Officer (CFO) VisionFund Rwanda seeks to hire […]
Umuryango wanjye uhora unsaba ubufasha, nkabura icyo nisigariza
Nitwa Emmanuel Mfite imyaka 26 y’amavuko, ntuye mu ntara y’Iburengerazuba. Mfite ababyeyi bombi, batubyaye turi abana batatu, njye nkaba ndi imfura. Mu rugo, ni njye wagize amahirwe mbona akazi, nkaba mpembwa 50,000 rwf ku kwezi. Murumuna na mushiki wanjye bo nta kintu binjiza gusa bagerageza gushaka aho bakorera amafaranga, bakahabona rimwe na rimwe ariko hari […]
Malawi: Pasiteri agurisha isabune “ikiza ibyaha”
Umugabo uzwi ku mazina y’umuhanuzi Stepherd Bishira wo mu gihugu cya Malawi, avuga ko isabune iriho ifoto ye agurisha ikiza ibyaha. Abamamaza iyi sabune yiswe “Intare ya Yuda” bakangurira abantu kwivuruguta mu byaha ku manywa, hanyuma nijoro bakiyeza bakoresheje iyo sabune. Bati ” Isanzure mu byaha umunsi wose hanyuma wiyeze nijoro ukoresheje iyi sabune ya […]
Programme Associate (Nutrition) at The United Nations World Food Programme
The United Nations World Food Programme is the world’s largest humanitarian agency fighting hunger worldwide. The mission of WFP is to help the world achieve Zero Hunger in our lifetimes. Every day, WFP works worldwide to ensure that no child goes to bed hungry and that the poorest and most vulnerable, particularly women and children, […]
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée Bissau yeguye nyuma y’iminsi ibiri mu kazi
Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée Bissau, Cipriano Cassama yeguye ku nshingano yari amazeho iminsi ibiri nyuma yo gukangishwa ko azicwa. Uyu mugabo yemeje ubwegure bwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara. Ni itangazo rigira riti ” Nshingiye ku kuba abashinzwe kundindira umutekano bankangisha kunyica, nafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya wa perezida w’inzibacyuho nahawe, mu rwego […]
Programme Funding Manager at VisionFund International
VisionFund International seeks to hire a highly qualified, dedicated and experienced national for the position of Programme Funding Manager. The successful candidate will be reporting to the Senior Programme Funding Manager for Africa. Locations to be determined by home country of successful candidates within Central, East and West Africa where VF/WVI is registered to operate. […]
Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
Nitwa Minani (ntibizwi niba ari yo mazina ye) ntuye i Nyamirambo. Maze iminsi mbona ko umugore wanjye yitaye ku ngimbi y’umusore ikora mu rugo iwanjye kurusha uko anyitaho. Ubusanzwe nkora akazi k’ubushoferi, sinkunda kuba ndi mu rugo ku manywa, mpagera nijoro. Muri wikendi ubwo nari niriwe mu rugo, nabonye ikintu cyantunguye. Nasabye umugore ko banashakira […]
Imyenda iva mu mahanga ishobora kuzigonderwa na bake mu Rwanda
Abanyarwanda n’abandi baturage ba Afurika y’iburasirazuba bashobora kuzajya bagura imyambaro yo mu mahanga ibahenze, mu gihe Leta z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba zaba zihuje umugambi wo kongera imisoro kuri iriya myenda. Icyemezo cyo kongera imisoro ku myambaro ikomoka mu mahanga ya kure, gishobora gushyirwa mu bikorera mu rwego rwo kurinda inganda zikora imyenda zo mu karere. […]
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI uvugwaho gukorana na RNC
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yategetse ko Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa Selfworth Initiative watunzwe urutoki ko waba ukorana RNC, Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda washinzwe na Kayumba Nyamawasa. Ni amakuru yashyizwe ahagaragara na Chimpreports ivuga ko iri ari itegeko ryatanzwe na Museveni mu nama yamuhuje n’abandi bategetsi mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Kampala. […]
Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
Abanyarwanda mu migani migufi yabo, hari aho bagira bati “ Igurukanye umutanyu ni yo iba yarayamaze” Ubundi bakongera ngo “Ufatiwe mu cyuho ni we gisambo.” Ku ngingo y’abayobozi bakubita abaturage, abayobozi bahanwa bafatiwe muri iyo myitwarire ni bake ugereranyije n’ababikora. Hari ingero nyinshi z’abahaniwe guhutaza abaturage ariko ni ingingo ikwiriye gukaza umurego kuko hari abandi […]
Jeannette wakubiswe n’abajura avuga ko batekerezaga ko atwite

Tuyisenge Jeannette wamburiwe n’abajura mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo tariki ya 23 Gashyantare 2020, bagasiga bamugize intere, avuga ko bamukubise mu nda batekereza ko yaba atwite, bukaba ari bwo buryo bumvaga bwatuma apfa vuba. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Jeannette yasobanuye uko byamugendekeye kuri uwo munsi na nyuma yaho. Bigaragara ko […]