Rwanda: Abarwayi ba Coronavirus bamaze kuba 89

eussp7qxqaiojd9.jpg

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 3 Mata 2020 yatangaje ko habonetse abandi barwayi ba Coronavirus 5, bose hamwe baba 89. Aba barwayi bose uko ari 5 ni abatahuwe bahuye n’abagaragayeho Coronavirus. Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa; nta n’umwe urembye. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Hanashakishijwe kandi […]

Tunisia: Ama-Robot ni yo ari kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kuguma mu ngo

Imashini zizwi nk’ama Robot zakwirakwijwe mu bice by’umurwa mukuru wa Tunisia, Tunis, ku irondo ryo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kuguma mu ngo, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona. Izi robot zidasanzwe zizwi nka PGuards zashyizweho na Minisiteri y’umutekano w’imbere muri kiriya gihugu, mu rwego rwo kwirinda ingendo zitemewe. […]

Goma: Umuntu wa kabiri wagaragayeho Coronavirus yanyuze i Kigali

Minisitiri w’Ubuzima ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Dr. Moïse Kakule kuri uyu wa 2 Mata 2020 yamenyesheje itangazamakuru ko umurwayi wa kabiri wagaragaje icyorezo cya Coronavirus yaturutse i Kigali. Uyu murwayi ni umugabo w’Umufaransa w’imyaka 53 y’amavuko, Dr. Kakule ati: “Tariki ya 10 kugeza iya 17 yari mu Bufaransa, uwo munsi ava muri icyo […]

Umuraperi Tekashi 6ix9ine yafunguwe kubera Coronavirus

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Daniela Hernandez, uzwi cyane nka Tekashi 6ix9ine, yafunguwe hakibura amezi 4 ngo arangize igifungo cye kubera inkundura ya Coronavirus. Ibi byabaye nyuma y’umwanzuro wafashwe n’umucamanza Paul Adam Engelmayer aho avuga ko uyu muraperi yari arwaye indwara ya Asima bikaba byamwongerera ibyago byo kwandura Coronavirus bityo yemererwa gusohoka […]

Nkunda umukozi wo mu rugo rwacu ariko ntinya kubivuga-Umusore utuye i Gikondo

Umusore witwa Karemera John (amazina yahinduwe) avuga ko yisanze yakunze umukozi wo mu rugo rw’iwabo ariko aba atinya kubivuga bitewe n’ababyeyi be. Yifashishije info@bwiza.com. Karemera yanditse avuga ko yakunze uwo mukobwa ufite imyaka 23 kandi na we akaba yumva ageze mu gihe cyo gushinga urugo. Ikimuteye ubwoba ni uko ababyeyi be bagira amahane ku ngingo […]

Ingaruka za Coronavirus : Ubukene kubari batunzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro

muyoboke.jpg

Kimwe n’abandi bafungiwe ibikorwa byabatungaga bya buri munsi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya covid-19, abakora ibikorwa by’imyidagaduro nk’abahanzi, ababyinnyi, abatunganya umuziki, abacuruza utubari ndetse n’utubyiniro na bo bakomeje guhura n’ingaruka z’izi ngamba kuko aho bakuraga imibereho hasa n’ahahagaze. Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 1 Mata 2020 hakoreshejwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida […]

Coronavirus si urwitwazo rwo gupfobya Jenoside-CNLG

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko CNLG ishyigikiye ko kwirinda icyorezo cya coronavirus bikwiye gukorwa neza ariko nanone bidakwiye kuba impamvu iyo ariyo yose yo gufungura abahamijwe ubwicanyi bwa jenoside. Ibi yabivuze nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’abanyamategeko bunganira abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga, ryasabye Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho […]

Abarimo Drogba na Eto’o bamaganye ibyo kugeragereza urukingo rwa COVID-19 ku Banyafurika

Abanyafurika barimo ibihangage muri ruhago nka Didier Drogba ukomoka muri Côté d’Ivoire na Samuel Eto’o ukomoka muri Cameroun, bamaganye icyifuzo cya bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cy’uko urukingo rwa Virusi ya Corona rwageragerezwa ku Banyafurika. Ni icyifuzo cyazanwe na Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i […]

Hon. Sebaba: Ubuvumbuzi ku biribwa bishya muri iki gihe cy’inzara

Mu gihe abashakashatsi bakataje mu gushaka urukingo n’umuti w’icyorezo kiyogoje Isi muri kino gihe, inzara yo nk’ingaruka ikomeye yayo iravuza ubuhuha. Inzara hirya no hino ku Isi iri guca ibintu kuko yo nta mbabazi igira yo kababara yo karindagira. Ayiwe mumbabarire ngaruye byabindi byanjye byo gukoringana kandi narakijijwe nkihana kutazabyongera. Ariko maye nanjye sinjye kuko […]

Nyarutarama-Bannyahe: Hatangiye iperereza ku byaha bishinjwa abasirikare b’u Rwanda

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu bwatangiye ikusanyamakuru ku birego bamwe mu basirikare bashinjwa birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi, gukubita no gukomeretsa abantu mu mudugudu wa Kangondo ya 2, i Nyarutarama mu kagari ka Kangondo ya 2 hazwi nka “Bannyahe” Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku kigo cy’ishuri kiri mu mudugudu […]

Kigali: Kumeanzishwa upelelezi kwa wanajeshi wanaoshtakiwa kuwabaka wanawake

Jeshi la Rwanda limeanzisha upelelezi kwa wanajeshi wake watatu wanaoshtakiwa kuwabaka wanawake eneo la Bannyahe Mjini Kigali. Habari zimezagaa kuwa wanajeshi hao walibaka wanawake na kuwapiga waume zao wiki iliyopita. Msemaji wa Jeshi la Rwanda, Luteni Kanali Innocent Munyengango jana alisema upelelezi utaazishwa kuhusu mashtaka hayo. Pamoja na hayo, kwa mujibu wa BBC, upelelezi umeanzishwa […]

Rwanda to help students unable to access e-learning platforms

Rwanda Education Board (REB) has said that it is working with the United Nations Children’s Fund (UNICEF) and other partners to deliver lessons, through radio and television, for students who don’t have access to e-learning platforms amid the COVID-19 crisis. The response follows calls by activists calling on the Ministry of Education to put in […]

COVID-19 izasiga bamwe mu Banyarwanda mu bibazo by’ubukungu

Icyorezo cya Coronavirus gishobora kuzasiga bamwe mu baturage bafite ibibazo by’amikoro ahagaze nabi bitewe n’ihagarara ry’ibikorwa byinjiza amafaranga. Mu Rwanda ibikorwa byinshi n’ubwo atari byose byinjiza amafaranga byahagaritswe kuwa 21 Werurwe 2020. Amabwiriza yavugaga ko mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, abantu bagomba kuguma mu rugo, hagakora abo bishoboka ko bakoresha murandasi. Ni igihe cyari kumara […]

Kenya yarekuye imfungwa 4800 kubera Coronavirus

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubutabera muri Kenya rwafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa 4800 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi. Ni umwanzuro wafashwe mu gushyigikira ingamba leta yashyizeho zo guhagarika amahuriro y’abantu benshi, bikaba byitezwe ko mu magereza hagiye kubahirizwa ibwiriza ryo guhana intera (social distancing) mu gihe […]

Inkunga y’ibyo kurya bigenewe abakene isigaye yigira mu bipangu

Muri Werurwe ku itariki ya 27, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yatangaje inkuru ko Leta y’u Rwanda iri kwishakamo ubushobozi bwo kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make, mu gihe igihugu cyashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona. Nyuma y’iminsi ibiri Minisitiri Shyaka atangaje iyo nkuru nziza, ibiribwa birimo umuceri, akawunga, ibishyimbo, amavuta yo […]

IMF yahaye u Rwanda inguzanyo ya $ miliyoni zisaga 109 zo kurwanya COVID-19

Inama Nyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) yemeje miliyoni 109.4 z’amadolari agamije gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus kuri ubu kimaze gukwira ku Isi muri iki gihe. Aya mafaranga ni inguzanyo yihutirwa, igamije gufasha leta y’u Rwanda guhangana n’ingaruka za Corona. Ni amafaranga azanyuzwa mu ishami ry’inguzanyo zihutirwa (Rapid Credit Facility). Ingaruka mbi ku […]

Ingamba u Rwanda rwafashe mu kwirinda COVID-19 zatanze umusaruro mwiza-Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashakishije hakiri kare abakekwaho COVID-19 binyuze mu ngamba zo kuyikimira Leta yafashe, byarinze Abanyarwanda benshi ku kuba bakwandura kiriya Cyorezo. Ibi Minisitiri Ngamije yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu ejo ku wa 03 Mata 2020, ari kumwe na mugenzi we w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka […]

Abasirikare ba RDF bashinjwa ibyaha bikomeye bagiye kuburanishwa

Abasirikare batatu mu Ngabo z’u Rwanda ( RDF) bataramenyekana amazina bakekwaho guhohotera abaturage mu gace kitwa Bannyahe mu Mujyi wa Kigali bagiye kuburanishirizwa mu ruhame. Abaturage batuye Bannyahe bagiye babwira itangazamakuru ko aba basirikare bagiye babakubita gusa hakaba n’abavuga ko bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa. Soma: https://bwiza.com/?RDF-yatangaje-ko-abasirikare-batatu-bakurikiranweho-ibyaha-bikomeye Lt. Col. Innocent Munyengango, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda […]

Bageze iwabo i Nyaruguru/Gisagara nyuma y’iminsi itatu bavuye i Rubavu n’amaguru

Abagabo n’abasore barindwi baherutse gukora urugendo n’amaguru baturutse mu Karere ka Rubavu bakagera mu turere twa Nyaruguru na Gisagara bitewe n’ingamba leta yafashe mu gukumira COVID_19 (Coronavirus) bavuga ko bagezeyo amahoro n’ubwo batorohewe n’uburebure bwarwo. Aba ni Nsekanabanga Eric w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara; Minani Emmanuel w’imyaka 27, […]

COVID-19 ishobora kuzasiga ubukene bunuma mu makipe ya ruhago

Umupira w’amaguru ni rumwe mu nzego icyorezo cya Virusi ya Corona cyagizeho ingaruka, zishobora kuzasigira ubukene bukomeye abawubamo mu gihe icyorezo cyaba kitagenjeje amaguru make.Aho ingaruka za kiriya cyorezo zatangiye kwigaragaza, ni ku mugabane w’Uburayi aho ruhago itunze umubare utari muke w’abantu. Amezi akabakaba atatu ni yo ashize icyorezo cya Coronavirus cyadutse, mbere y’uko gikwira […]

Hon. Sebaba: Agahinda gashira akandi ari umubeya

Burya koko agahinda ntikica kandi aho umutindi yanitse ntiriva. Mpora nibaza icyanshyize kuri iyi si, kuko njya gusingira ibyiza bikanca mu myanya y’intoki. Ibyo bikambaho bingira isibaniro kandi nta ruhare mbigizemo. Uzi kuvuka, ugakura, ugashyingirwa bikarangira bagusutseho itaka? Kuva umuntu abonye izuba kugeza yitabye Imana ni umuruho gusa, abenshi bakabyita agahinda, umuborogo, amarira gusa. N’ubwo […]

Kinyinya: Abaturage bavuga ko hari ikimenyane mu gutanga ibiribwa

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gicikiza, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, bavuga ko bakeka ko hari ikimenyane mu gutanga ibiribwa bihabwa abatishoboye muri ibi bihe akazi kahagaze mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus. Aba baturage batangarije Bwiza.com ko badashira amakenga uburyo ubuyobozi butanga ibi biriribwa bashingiye ku buryo […]

Minisante iraburira abakomeje gukinisha umurongo wayo utishyurwa wa 114

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel , yasabye abantu bakomeje kukinira ku murongo wa 114 washyiriweho abifuza gutanga amakuru kuri Coronavirus ko babireka kuko uzabifatirwamo azabihanirwa. Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho uburyo butandukanye bwo gutanga amakuru ajyanye n’icyorezo cya Coronavirus cyane cyane ku muntu wumva afite ibimenyetso by’iyi ndwara birimo gukorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Ugaragaje ibimenyetso asabwa guhamagara […]

Ubuhinde: Hari abahisemo kwiturira mu biti mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Bamwe mu baturage b’igihugu cy’Ubuhinde baretse kuba mu ngo zabo bajya kwiturira mu biti, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona. BBC ivuga ko abahisemo kujya kwibera mu biti nk’akato ari abo mu giturage cya Vangidi, mu karere ka Balarampur ho muri Bengal y’Uburengerazuba; nyuma yo kugera iwabo bavuye mu mujyi wa […]