IMF yahaye u Rwanda indi nkunga ya miliyoni 111.06 z’amadorali yo guhangana na Covid-19
Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yemereye u Rwanda inkunga y’inyongera ingana na miliyoni 111.06 z’amadorali ya Amerika zihwanye n’amanyarwanda abarirwa muri miliyari 105 yo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Aya mafaranga yiyongera kuri miliyoni 109.4 z’amadorali iki kigega cyahaye u Rwanda muri Mata uyu mwaka, yose hamwe akaba miliyoni 220.46 z’amadorali ya Amerika, ni […]
Rwanda: Hagaragaye abantu 18 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 11 Kamena 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 18 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1790 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 313 barimo 6 b’uyu munsi. Abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi, abandi ni Abanyarwanda batashye. Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bakurikiranwe. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri […]
Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU yiga ku ngamba zo guhangana na Covid-19
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 yitabiriye inama yahurije hamwe Komite Nyobozi y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, abanyamabanga b’Imiryango Nyafurika y’ibihugu n’intumwa zihariye z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, inama ikaba yari igamije kwigira hamwe ingamba zafasha ibihugu kurandura icyorezo cya Coronavirus. Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho (Video […]
Amabwiriza amadini n’amatorero yemeye gukurikiza mu gihe amasengesho yaba akomorewe
Tariki ya 5 Kamena 2020, mu biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hateraniye inama y’ahuje ba minisiteri w’ubuzima, uw’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri muri perezidansi , umuyobozi wa RGB ndetse n’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), iyobowe na Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yari igamije kungurana inama ku bijyanye n’ibikorwa byo gusenga muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19. […]
Ibihano Ferwafa yari yarafatiye Munyakazi Sadate byavanweho
Kuri uyu wa kane, taliki ya 11 Kamena 2020, Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yateranye yiga ku bujurire bwa Munyakazi Sadate usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports, yanzuye ko ibihano byose yari yarafatiwe bikuweho. Ku wa 12 Gicurasi ni bwo Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA yanzuye ko Sadate ahawe igihano cy’amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, […]
2018/2019: Ibyemezo bidakurikije amategeko byahombeje leta arenga miliyoni 520 RWF
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko ishinga amategeko, Hon. Muhongayire Christine yatangaje leta yishyuye 520,690,279 Frw bitewe n’imanza 65 inzego 12 za leta zaburanyemo n’abakozi 69, iyi ikaba ari ingaruka yatewe n’ibyemezo bitubahirije amategeko mu bijyanye no kugenzura abakozi mu mwaka w’2018/2019. Iri ni isesengura ryakozwe kuri raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’Umwaka […]
Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto

Abapolisi batatu n’umusivile umwe bo muri Kenya batawe muri yombi bazira kuzirika umugore w’imyaka 21 witwa Mercy Cherono kuri moto bari batwaye bakagenda bamukurubana hasi mu nzira mu rugendo rw’ikirometero ahitwa Nakuru nyuma yo kumushinja kwiba. Aba bapolisi batawe muri yombi basanzwe bakora kuri sitasiyo ya Olenguruone mu ntara ya Nakuru iherereye mu Majyaruguru ya […]
Urutonde rw’abakinnyi 10 batsinze Coup-Franc nyinshi batarimo Messi na Cristiano
Bijyanye n’uko Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bigaruriye imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu ngeri zitandukanye, hari benshi bakwemeza ko aba bagabo ari bo baza imbere mu gutsinda ibitego byinshi ku mipira y’imiterekano (Coup-franc), gusa igitangaje ni uko muri bo nta wuza mu icumi ba mbere batsinze Coup-Franc nyinshi. Igitangaje ku bakunzi ba Messi na Ronaldo […]
Menya intambara 10 zamaze igihe gito mu mateka y’Isi
Mu gihe kuva isi yaremwa hagiye habaho intambara nyinshi, hari izagiye zimara igihe kirekire, zikanahitana ubuzima bwa benshi, hari n’izabaye igihe gito cyane kurusha izindi mu mateka nyuma y’umwaka wa 1800 kugeza ubu. 10. Intambara yiswe Falklands War yo mu 1982 hagati y’igihugu cya Argentine n’Ubwongereza, yamaze iminsi 42 gusa. Iyi ntambara ibi bihugu byarwanye […]
Perezida wa Ukraine yaciwe amande azira kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yaciwe amande y’1250 y’Amadolari y’Amerika azira kurenga ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 arimo kwambara agapfukamunwa. Ni nyuma y’aho tariki ya 3 Kamena 2020, uyu Mukuru w’Igihugu yafotowe ari kumwe n’abandi bayobozi aho banywera ikawa mu mujyi wa Khmelnytskyi, ifoto igashyirwa ku rubuga rw’Ibiro bye kandi bose nta dupfukamunwa […]
Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi yihanganishije abarundi k’urupfu rwa Nkurunziza
Umunyapolitiki Pierre Buyoya wanabaye umukuru w’igihugu cy’u Burundi mu gihe cy’imyaka 13 yihanganishije u Burundi n’abaturage babwo ku rupfu rwa mugenzi we, Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru azize indwara y’umutima. Pierre Buyoya imyaka 70 y’amavuko, yabaye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi muri manda ebyiri zisa n’izikurikirana, ni ukuvuga kuva 1987 kugeza 1993 […]
Uruhare rwa minisitiri Nzabonimana Callixte mu irimburwa ry’Abatutsi i Gitarama
Mu ntangiriro za Kamena 1994, mu gihe gahunda yo gutsemba Abatutsi byasaga nkaho igiye kurangira mu bice byinshi Guverinoma ya Kambanda yari ikigenzura, Guverinoma yari yaratangiye guhisha ibimenyetso bya Jenoside, harimo gusenya amazu no guhisha imibiri y’ Abatutsi bari bamaze kwicwa. Minisitiri Nzabonimana Callixte yagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa politiki yo gutsemba Abatutsi […]
Nigeria: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu abagore 40 mu mujyi umwe
Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yafashe umugabo ukekwaho gufata ku ngufu abagore 40 mu mujyi umwe mu gihe cy’umwaka umwe. Umuvugizi w’Igipolisi Abdullahi Haruna, yavuze ko uyu mugabo yavumbuwe mu nzu y’umugore wo mu mujyi wa Dangora yihishe mu cyumba cy’abana, yagerageje kwiruka ariko abaturanyi bamwirukaho baramucakira. Nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ibivuga, […]
Ubutabera bwahagaritse ikirego kuri Me Evode Uwizeyimana

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko Me Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko, atakurikiranwe n’ubutabera kuko impande zombi zagiranye ikibazo zahisemo kumvikana. Ubwo Me Evode yari akiri mu nshingano, tariki ya 3 Gashyantare 2020 yagiye ku nyubako iri mu mujyi wa Kigali asunika umugore ucunga umutekano […]
Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe

Umuturage wo mu karere ka Rubavu, witwa Uwase Sauda, avuga ko ababazwa no kuba yaraguze inzu ya Uburiyemuye Jean Damascene mu cyamunara ariko Uburiyemuye akaba yaranze kuyivamo ubuyobozi ntibugire icyo bumufasha mu gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko nyuma y’uko baburanye akamutsinda. Iyi nzu iherereye mu kagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi, nkuko bigaragara ku ibaruwa […]
Urupfu rwa Nkurunziza rwahaye impunzi z’Abarundi ibyiringiro byo gusubira iwabo
Impunzi z’Abarundi zimaze igihe zarahungiye mu Rwanda, zivuga ko zifite ibyiringiro byo gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’urupfu rwa perezida Pierre Nkurunziza wahoze akiyobora. Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 09 Kamena ni bwo Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo ribika Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 08 Kamena azize guhagarara k’umutima. Nkurunziza wari […]
Ku munsi nk’uyu tariki ya 11 Kamena 2010 bwa mbere igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika
Mu mwaka wa 2010 ni bwo muri Afurika y’Epfo habaye umukino wa mbere w’igikombe cy’Isi wahuje Mexico na Afurika y’Epfo urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Afurika y’Epfo yahawe kwakira iki gikombe nyuma yuko n’ibihugu nka Morocco na Egypt na byo byari byabisabye ariko birangira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA igihaye iki […]