Maj. Sankara yabwiye urukiko ko yabatijwe mu ‘idini ry’Ibigarasha’ rikamukoraho
Callixte Nsabimana wamenyekanye nka “Major Sankara” ushinjwa ibyaha 17 byiganjemo iby’iterabwoba, yahishuye ko yaguye mu mutego w’abazwi nk “Ibigarasha” bikarangira abatijwe mu idini yabo. Yabitangaje ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga ubwo yitabiraga iburanisha mu rukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza. Maj. Nsabimana yemeye ibyaha […]
Kigali na Nyamasheke hagaragaye umubare munini w’abanduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 38 banduye Covid-19 mu bipimo 5705 byafashwe. Hagaragaye imibare myinshi y’abanduye iki cyorezo mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyamasheke. Ababonetse muri Kigali ni 18 barimo itsinda riri mu kato ryitabwaho by’umwihariko. Harimo kandi abo muri Nyamasheke 12 bapimiwe […]
Perezida wa Zambia yamaganye ibyo Maj. Sankara amushinja
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 yamaganye Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Maj. Sankara wamushinje gutera inkunga ihuriro mpuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRCD, no kuryemerera ubufasha bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni ubutumwa bwatambutse mu itangazo dukesha itangazamakuru cya leta ya Zambia, Mwebantu, ryaturutse mu biro bya Perezida Lungu, […]
Diamond Platnumz yahishuye ko afite umukunzi mushya bitegura kurushingana
Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Diamond yatangaje ko yamaze kubona umukunzi mushya yifuza no kuzarushingana nawe nyuma y’amezi agera kuri atanu yari amaze atandukanye na Tanasha Donna baherukanaga. Nasseb Abdul w’imyaka 30 uzwi ku bwamamare bwe Diamond Platnumz yatangaje ko nyuma yo kubona umukunzi mushya, yahise yiyemeza gushinga urugo kuko arambiwe imikino yo gutereta no kwiruka mu bakobwa […]
Mugiye kwica inzirakarengane_Daniel Lewis wahanishijwe kwicwa
Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro umwanzuro w’umucamanza Tanya Chuktan wari wasubitse iyicwa rya Daniel Lewis Lee, wahamwe n’icyaha cyo kwica ndetse ruhita rutegeka ko yicwa ako kanya. Lee ni we wa mbere uhawe iki gihano n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu, mu myaka 17 ishize ndetse kikaba kizanakomereza ku bandi bantu […]
Abadepite basabye MIGEPROF gukemura ikibazo cy’abakobwa batanga inkwano ku bahungu
Kuri uyu wa 14 Nyakanga, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Jeannette Bayisenge mu buryo bwikoranabunga yafashe umwanya wo gusubiza ibibazo byagaragajwe n’abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu. Bimwe muri ibi bibazo birimo, ingamba zafashwe mu kurinda abangavu inda zitateganijwe, zimwe mu ngeso zigaraga mu turere twa Ngororero na Nyamasheke […]
Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
Mu gihe ubutabera bufatwa nk’inkingi ikomeye yihutisha iterambere ry’igihugu, mu Rwanda mu butabera haracyagaragara ibibazo bishingiye ku gutinda kurangizwa kw’imanza zaburanishijwe ndetse na Ruswa ivugwa muri uru rwego bishobora gutuma rutakarizwa ikizere. Urugero ni uko hari imanza zaciwe na za Gacaca , kugeza ubu zitararangizwa ngo abagomba kubona ingurane bazihabwe. Ruswa nayo iza nk’imbogamizi nyamukuru […]
Umwamikazi Elizabeth II yemeye itariki nshya u Rwanda rwifuje ko Inama ya CHOGM yasubukurirwaho

Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza, yemeje ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Inama ya CHOGM ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango wa Common Wealth uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza yazabera mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha. Ni Inama yakabaye yarabereye i Kigali muri Kamena uyu mwaka, gusa iza gusubikwa kubera ko abagombaga kuyitabira batabonetse kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Maroc agamije guhererekanya abanyabyaha

Mu nama y’Inteko Rusange ya Sena yateranye ejo kuwa 13 Nyakanga 2020, hatowe itegeko ryemeza burundu amasezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina, yavuze ko aya masezerano agamije guhana amakuru n’ubufatanye mu gukusanya ibimenyetso ndetse no gukurikirana ibyaha mu buryo bwihariye hagati y’u […]
Rusizi: Kubura kw’isambaza igihe kirekire byateye ururondogoro mu baturage

Hashize ukwezi n’igice nta rusambaza rukandagira mu mujyi wa Rusizi n’indi mirenge igize aka karere kandi isambaza zari kimwe mu biribwa bifatiye runini abagatuye,abageze mu zabukuru bakavuga ko ari ubwa mbere babibonye, bagasaba ko uburobyi bwasubukurwa n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeje. Abarobyi,abacuruzi b’isambaza n’abakunzi bazo baravuga ko aho bigeze Akarere gakwiye gufungura ikivu uburobyi bukongera […]
Umusirikare w’u Rwanda yiciwe muri Repubulika ya Centrafrica
Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, yaguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za R 3 zinakomeretsa abandi babiri [bo mu bindi bihugu]. Ni igitero izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zagabweho ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’Ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (Minusca). […]
Sankara yemeye kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda abizeyeho imbaraga

Nsabimana Callixte wamenyekanye cyane nka Maj. Sankara kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020 yatangaje ko yemeye gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda abizeyeho imbara. Ni mu rubanza rwe rwabaye mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’iterabwoba rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’. Maj. Sankara […]
Banze gutabara umusirikare wabo wakoreye impanuka mu ndege batinya ko yabanduza Covid-19
Abaturage batuye mu gace ka Kithyoko muri Kenya bemeza ko banze gutabara umusirikare wabo ufite ipeti rya ‘Major’ wakoreye impanuka mu ndege, batinya ko yabanduza icyorezo cya Covid-19. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020 ubwo abapilote babiri bari mu myitozo, bahasiga ubuzima gusa umwe utari wagashizemo umwuka yabanje gusaba […]
Ku munsi nk’uyu 1789: Hatangiye impinduramatwara y’Ubufaransa
Uyu munsi ni kuwa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga . Ni umusi wa 195 mu misi igize umwaka.Uyu mwaka usigaje imisi 170 ngo ugere ku musozo. Mu Bufaransa, uyu musi nibwo Ibihumbi by’abafaransa byigabije ibikorwa remezo by’ubwami bw’Ubufaransa. Bimwe mu bikorwaremezo byangijwe n’iyi myigaragambyo. Ni iyangizwa rya gereza nkuru ya Bastille , ibi byafashwe nk’ikimenyetso […]
USA: Gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu Daniel Lewis yagombaga guhabwa byasubitswe
Umucamanza muri Amerika yategetse ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyari cyakatiwe Daniel Lewis Lee bisubikwa mu gihe haburaga amasaha macye ngo yicwe. Daniel Lewis Lee yagombaga kwicwa kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batatu muri Leta ya Arkansas mu 1996 abahoye ko ari abirabura. […]
Muhanga: Urukiko ruzatangaza umwanzuro ku byaha bya jenoside biregwa umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga biteganyijwe ko ejo tariki 15 Nyakanga 2020, ari bwo ruzafata umwanzuro ku byaha ubushinjacyaha burega uwitwa Gérard Urayeneza ukekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimanganya ibimenyetso. Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu, Urayeneza azakatirwa n’urukiko aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urayeneza usanzwe ari umushoramari uzwi mu Rwanda kuko afite amashuri abiri […]
Umugande wavugwaga ko yashimuswe na RDF yatawe muri yombi azira gucuruza ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yanyomoje amakuru yari yatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko umuturage wa Uganda witwa Byomuhangi Leevi yashimuswe n’abasirikare b’u Rwanda, ahubwo ko yatawe muri yombi na polisi arimo gucuruza ibiyobyabwenge yari yambukije mu Rwanda. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga nibwo Umuyobozi […]
Premier league: Southampton yabujije Manchester United gufata umwanya wa gatatu
Ikipe ya Manchester United yabuze amahirwe yo kwinjira mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’Abongereza, nyuma yo kunganyiriza na Southampton ku kibuga Old Trafford ibitego 2-2. Hari mu mukino w’umunsi wa 35 wa Shampiyona y’Abongereza Manchester United yasabwaga gutsinda, igahita ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, nyuma y’uko Chelsea iwuriho […]