Kigali n’uturere tune habonetse abantu 34 banduye Covid-19

img_20200722_221125.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yatangaje ko abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 34 mu bipimo 4613 byafashwe. Abarwayi 21 b’i Kigali ni abahuye n’abanduye ndetse n’abapimiwe mu midugudu iri mu kato. Harimo kandi 6 bo muri Rusizi, 4 bo muri Nyamasheke, 2 bo muri Kirehe n’umwe wo muri Ngoma. […]

Akari ku mutima wa Ange Kagame uherutse kwibaruka uburiza

Ange Kagame yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019

Umukobwa wa Perezida Kagame, Ingabire Ange Kagame yatangaje akari ku mutima we nyuma yo kwibaruka umwana wa mbere (uburiza) tariki ya 19 Nyakanga 2020. Tariki ya 20 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame yatangaje ko yabaye sogokuru ku nshuro ya mbere nyuma y’ivuka ry’umwana wa Ange n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma. Uyu mwana yavukiye mu bitaro byitiriwe […]

CAR: Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku mutwe uherutse kuzicira umusirikare

Ingabo z'u Rwanda zirukanye abarwanyi ba R3 mu birindiro byabo

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya CentrAfurika kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 zagabye igitero simusiga ku mutwe witwaje intwaro wa R3 uherutse kwica umusirikare wazo ufite ipeti ya Sergeant Major, zicamo abarwanyi bawo batatu. Izi ngabo zagabye iki gitero mu birindiro by’uyu mutwe biri mu gace ka Gedze gaherereye mu […]

DRC: Perezida Tshisekedi yakuyeho ibihe bidasanzwe igihugu cyari kirimo kubera COVID-19

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa 21 Nyakanga 2020 yatangaje ko akuyeho ibihe bidasanzwe yari yarashyizeho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ku itariki 24 Werurwe 2020 nibwo Guverinoma ya Congo Kinshasa yashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda ko Covid-19 yakwirakwira mu baturage, ifunga ibikorwa btandukanye bihuza abantu benshi nk’amashuri, […]

Uko kubaka umubiri byabaye ibanga ryo kurama k’umukecuru Lorraine (Amafoto)

img-20200722-wa0017.jpg

Janice Lorraine, umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko wo mu gihugu cya Australia, ashimangira ko kuba yaragize umuco imyitozo yo guterura ibyuma (kubaka umubiri ) biri mu bituma akiri injege ku myaka ye y’amavuko. Mu busanzwe Siporo yo guterura ibyuma isanzwe ikorwa n’abasore ndetse n’inkumi bakiri bato, ku buryo kumva umukecuru w’imyaka 70 ukora iyo siporo ari […]

Abagore bifuza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kingana iki ?

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cya babiri bafite ibitsina bitandukanye, uw’igitsina gore n’uw’igitsina gabo by’umwihariko abashakanye. Iyo bagikoze ku bwumvikane, kiba isoko y’ibyishimo kuri bo. Abenshi biganjemo abatarashaka bibaza igihe iki gikorwa kimara, cyane cyane igihe umugore yifuza kukimaramo kugira ngo anyurwe na cyo. Urubuga rwa Google biciye mu nzira y’ishakiro ya ‘Google Search’ rugaragaza ko […]

Muganga/Umuhanzi Pedro Someone yahanutse ku nzu, Imana ikinga ukuboko

Yahanutse ubwo yaherezaga abafundi umucanga

Niyigena Jean Pierre uzwi ku izina rya Pedro Someone yakoze impanuka yo guhanuka ku nzu bimuviramo gukomereka ku kaboko mu gihe we avuga ko byashoboraga no kumuviramo kubura ubuzima. Ni impanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020, mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi […]

Uruhare rw’u Rwanda mu gutatanya imitwe irurwanya iba muri RDC

Rtd. Maj. Gen. Rwarakabije yaratahutse, yinjira muri RDF

Imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yari yarshinze ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva mu 1994. Ubwo ingabo zari iza RPF-inkotanyi zabohoraga igihugu , izari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) zarahunze, zihungana n’umutwe w’Interahamwe, barema umutwe wa ALiR (Army for the Liberation of Rwanda) mu 2000, waje guhinduka FDLR. FDLR nayo yaje gucikamo […]

Gen. Numbi wambuwe umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ararira ayo kwarika

Gen. John Numbi uherutse gusimbuzwa ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Félix Tshisekedi, ubu ararira ayo kwarika, aho ahamya ko yagambaniwe. Uyu musirikare wahawe uyu mwanya na Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC, wasimbuwe na Gen. Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Four, yari asanzwe yarafatiwe […]

Burundi : Igitero cyaguyemo abasirikare babiri bivugwa ko ababishe bavugaga Ikinyarwanda

Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga, abasirikare babiri b’u Burundi biciwe mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Komini Mabayi ho mu ntara ya Cibitoke, mu gitero bagabweho kikanakomerekeramo abandi bane mu buryo bukomeye. Amakuru avuga ko mu gitondo cy’ejo ku wa kabiri imirambo y’abo basirikare yatoraguwe n’imodoka […]

PM Ngirente yasabye Abanyarwanda kumenyera kubana na Covid-19

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye Abanyarwanda kumenyera kubana n’icyorezo cya Covid-19 kuri ubu cyugarije Isi, ngo kuko bigoye guteganya igihe icyo cyorezo kizacikira burundu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Minisitiri Ngirente yari ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ageza ku bayigize b’imitwe yombi (Abadepite n’abasenateri) ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu […]

Umubano w’u Rwanda n’amahanga muri Covid -19 uhagaze ute?

Umubano mpuzamahanga, ubufatanye n’ubutwererane ni imwe mu nkingi Guverinoma z’ibihugu ziba zubakiyeho. U Rwanda narwo rushyira ingufu mu guteza imbere uru rwego, kimwe n’izindi mfuruka z’ubuzima, icyorezo cya Korona Virusi cyageze no mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kabone n’ubwo uburyo bwo gukemura ibibazo byagiye bigaragaramo byagiye byihutishwa. Kuva mu ntangiro z’umwaka 2020, u Rwanda […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye ngo ashyize imbere gucyura impunzi no kurwanya ruswa

Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ku ngoma ye, ibintu by’ingenzi ashyize imbere ari ugucyura impunzi z’Abarundi ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa kikigaragara mu gihugu cye. Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Guverinoma mu ntara ya Ngozi, uzamara iminsi itatu. Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko manda ye ari umwanya mwiza kuri […]

Perezida Touadera yunamiye umusirikare w’u Rwanda waguye muri Centrafrica

img_20200721_194333.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga, Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera yifatanyije n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu guha icyubahiro no kunamira umusirikare w’u Rwanda uherutse kugwa mu gitero izi ngabo zagabweho n’umutwe w’inyeshyamba. Ku itariki 13 Nyakanga 2020, nibwo ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye […]

U Rwanda rumaze guhomba miliyari 86 ava mu misoro n’amahoro

Mu bisobanuro Minisitiri w’intebe Eduard Ngirente yageje ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko u Rwanda rwahombye Miliyari 86 zagombaga guturuka ku misoro n’amahoro muri ibi bihe bya Covid-19. Dr. Ngirente avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugendera ku muvuduko wa 8% kuri ubu buri ku muvuduko wa 2% gusa. Yagaragaje […]