Kigali na Rusizi habonetse abantu 7 banduye Covid-19

eewr8gkxgama-2z.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Kanama 2020 yatangaje ko habonetse abantu 6 banduye Covid-19 mu bipimo 3196 byafashwe. Harimo 5 babonetse mu Mujyi wa Kigali bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi ndetse na 2 babonetse mu Karere ka Rusizi. Abamaze gukira muri rusange ni 1258 barimo 21 b’uyu munsi. Abanduye bose bamaze kuba […]

China: Yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo kumara imyaka 27 mu gihome

Zhang Yuhuan uvuka mu ntara Jiangxi mu gihugu cy’Ubushinwa yagizwe umwere nyuma yuko yari amaze imyaka igera kuri 27 ari mu gihome Zhang Yuhuan yafunzwe mu mwaka 1993 , aho yashinjwaga icyaha cyo kwica abavandimwe babiri. Zhanga avuga ko yakorewe iyicarubozo asabwa kwemera icyaha nyuma urukiko rwategetse ko amara imyaka 27 muri gereza yo mu […]

Museveni yabwiye abaturage ba Uganda ko uzongera kuza mu Rwanda ‘bimureba’

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi usanzwe utifashe neza. Perezida Museveni nk’uko Ikinyamakuru Chimp Reports cyabitangaje, yasabye abayobozi b’uturere duhana imbibi n’urwanda gushyira mu bikorwa ririya bwirizwa rye. Ubutumwa bwa Museveni bukangurira abanya-Uganda kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, bukubiye mu ibaruwa […]

Rubavu: Abayobozi umunani basabwe gusobanura iby’umupira w’amaguru uherutse kuba

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bwasabye kwisobanura abayobozi umunani barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abashinzwe iterambere ry’ubukungu mu tugari ndetse n’abayobozi b’imidugudu, bitewe n’irushanwa ry’umupira w’amaguru abanyeshuri bateguye, rikaba tariki ya 2 Kanama 2020. Aba bose bari mu Murenge wa Busasamana. Barimo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihonga, Niyonsaba Tharcisse, Ntakirutimana Jean Paul ushinzwe […]

Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa kane, yemeje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, byari byitezwe ko azasinyira ikipe ya Rayon Sports. Hakizimana Muhadjiri yasinye umwaka umwe wo kuzakinira ikipe ya AS Kigali, by’umwihariko akazaba ari mu bakinnyi iyi kipe igenderaho ubwo izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup Ikipe […]

Abaganga basezereye umubyeyi uherutse kubyara yaranduye Covid-19

Umubyeyi witwa Cyizanye Marie Béata w’imyaka 41 y’amavuko uherutse kubyarira mu kigo cyita ku barwayi ba Covid-19 cya Rugerero mu Karere ya Rubavu yatashye mu rugo kuri uyu wa 6 Kanama 2020. Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iki kigo nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA mu kanya gashize. Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima mu Rwanda, RBC, […]

Burundi: Abantu umunani batwikiwe mu mazu yabo barapfa

Mu ijoro ryakeye abantu umunani bo mu ntara za Bujumbura na Muyinga mu gihugu cy’u Burundi, batwikiwe mu nzu zabo n’abagizi ba nabi barapfa. Inzu yo mu ntara ya Muyinga yatwitswe yari iri ahitwa Rugari muri Komini Muyinga. Amakuru avuga ko umuryango wari uri muri iyo nzu ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’abana babo batandatu wose […]

Angola: Abaturage batangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bwo kwamagana ubutegetsi bwa Joao

Abaturage biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola batangije ubukangurambaga bwo kwamagana Perezida Joao Lourenco n’ishyaka rye, MPLA kubera ko ashinjwa kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga kuyobora iki gihugu mu 2017. Mu mpera z’uku kwezi gushize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bihuje n’abandi baturage banenga imiyoborere ya Perezida Lourenco, batangije ikiswe […]

Umuhanzi Lion Gaga yasohoye indirimbo yise ‘Rekura Amazi’ yavugishije benshi

Umuhanzi Lion Gaga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rekura Amazi,” yiganjemo amagambo y’ibishegu aharawe cyane n’abahanzi nyarwanda bakora umuziki ugezweho muri iyi minisi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Reggae’, igizwe n’iminota 3 gusa nk’uko umuhanzi atangira abivuga mu ndirimbo, aho agira ati” Indirimbo nkuririmbira ni iy’urukundo ngukunda. Nk’ibisanzwe ntabwo itinda ni iminota 3 gusa”. […]

Rutsiro: Abakozi 16 b’akarere bahagaritswe ku mirimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kuri uyu wa kane, bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo abakozi 16 b’ako karere bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta. Abahagaritswe nk’uko akarere kabitangaje, barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, abakozi icyenda bo ku rwego rw’imirenge ndetse n’abakozi b’akarere babiri. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, yavuze ko abayobozi bahagaritswe bakurikiranweho kunyereza umutungo wa […]

OMS ivuga ko abana bonkejwe neza byakungura isi miliyari 302 z’amadora

Kuva tariki ya 1 kugeza 7 Kanama,buri mwaka u Rwanda n’isi yose bizihiza icyumweru cyahariwe konsa. Muri uyu mwaka OMS yatanze ubutumwa buvuga ko igihe abana bonkejwe neza, isi yabyungukiramo akayabo ka miliyari 302 z’Amadorari ya Amerika. Ubusanzwe miliyari 302 z’amadorari buri mwaka agendera mu kuvura indwara ziba zaratewe no kutonsa abana igihe gihagije ku […]

Abadepite bateye utwatsi icyifuzo cy’ibihano ku wakerewe kwishyura Mituweli

Inteko y’Abadepite yateye utwatsi icyifuzo cyari cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi cyo kuba umuntu wakerewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza yazajya acibwa ibihano akishyura agize ayo arenzaho kuyo yagombaga kwishyura. Iki cyifuzo cyari gikubiye mu ngingo yari mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko No. 03/2015 ryo kuwa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza. Iyi ngingo yavugaga ko […]

Abacamanza babiri bigometse kuri Perezida Tshisekedi banga kurahira

eema0vixkamuqdl_1596701076771.jpg

Abacamanza babiri muri 64 baherutse guhabwa inshingano mu nkiko zitandukanye kuri uyu wa 4 Kanama 2020 bigometse kuri Perezida Tshisekedi, banga kwitabira umuhango wo kubarahiza. Aba ni Noël Kilomba Ngozi Mala na Jean Ubulu Pungu bari basanzwe bakora mu rukiko rusumba izindi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakimurirwa mu rukiko rusesa imanza tariki ya […]

U Rwanda rwihanganishije Liban nyuma yo gupfusha abarenga 100

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minafet, yihanganishije igihugu cya Liban nyuma y’urupfu rw’abaturage bacyo barenga 100 bahitanwe n’iturika ryabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama, i Beirut mu murwa Mukuru wa Liban habereye amaturika abiri akomeye, abarenga 100 bahasiga ubuzima mu gihe abakomeretse […]

Rubavu: Mayor yise Kanyamashyamba ‘imbwa, umusazi n’igicucu’ mbere yo kumwirukana

Ndikubwimana Jacques, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere, arashinja umuyobozi w’akarere, Habyalimana Gilbert kumwirukana ku mirimo yitwaje impamvu zirimo ‘kubangamira ifungwa ry’ibirombe bitemewe’ , we akemeza ko yirukanwe azira ibibazo bwite bafitanye. Ku wa 29 Nyakwnga ni bwo uriya mukozi yandikiwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert, ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye by’agateganyo […]

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Ibi byabaye Tariki ya 04 Kanama 2020, mu mudugudu wa Munini, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko witwaga Izere Lucky, wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza,yishwe n’umuriro w’amashanyarazi. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora, Uwihoreye Providence, ngo uyu mwana wabanaga […]

Tariki ya 6 Kanama 1945: Nibwo Hiroshima yahindutse umuyonga

Uyu munsi ni kuwa Kane tariki 6 Kanama 2020, ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 147 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 6 Kanama 1945, Leta zunze ubumwe za Amerika zateye igisasu kirimbuzi ku mugi wa Hiroshima mu Buyapani. Abantu 80,000 bahitanwe n’iki gisasu ako kanya, abandi bapfa urusorongo […]