Abandi bantu 7 bishwe na Covid-19 mu munsi umwe

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko abandi Banyarwanda barindwi (7) bishwe n’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, bituma umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 86. Aba barimo umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wapfiriye muri Nyamasheke, abagabo 3 b’imyaka 51, 60 na 63 n’umugore w’imyaka 62 bapfiriye mu Mujyi wa Kigali, umugabo w’imyaka 61 wapfiriye muri […]
Kagere umeze neza yafashije Simba SC kunyagira Ihefu (Amafoto)

Rutahizamu w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere, yafashije Simba Sports Club akinira kunyagira Ihefu ibitego 4-0 mu mukino wa shampiyona ya Tanzania yari yakomeje ku munsi wayo wa 18. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Simba iri imbere n’ibitego 3-0, birimo bibiri bya Meddie Kagere. Mohammed Hussein ni we wafunguriye Simba amazamu ku munota wa 15, […]
Rwamagana: Abajura biba amatungo, bakayabagira mu ishyamba
Abaturage batuye mu mudugudu wa Karambo mu kagari Kazinga mu murenge wa Munyaga Barinubira abajura biba imyaka n’amatungo, amwe muri yo bakajya kuyabagira mu ishyamba rya Leta. Cyanzayire Jeannette ni umwe mu baturage uvuga yajujubijwe n’abajura bamwiba amatungo ndetse n’imyaka. Agira: “Ndi umwe mu bantu bamaze kwiba ndetse mu kwezi gushize banyibye ihene eshatu ndetse […]
Perezida Ndayishimiye yasabye Abarundi kwirinda iby’amoko, bakabana kivandimwe
Ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana yarinze u Burundi n’Abarundi kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, Perezida Evariste Ndayishimiye yabasabye kwirinda kurebanira mu moko, bagasenyera umugozi umwe nk’abavandimwe. Yabanje kuvuga ku mateka yaranze u Burundi, aho hadutse ubwicanyi bushingiye ku moko. Icyo gihe hapfuye benshi, abandi barahunga. Icyo gihe ngo Abarundi bari baratewe na […]
Humble Jizzo wamenyekanye muri Urban Boyz mu gahinda ko gupfusha se
Umuhanzi Manzi James wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki Nyarwanda rya Urban Boyz nka Humble Jizzo, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we. Umubyeyi wa Humble Jizzo yitabye Imana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 aguye mu bitaro bya Nyagatare. Humble Jizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabitse umubyeyi we agira ati: “Uhurukire […]
Perezida Kagame yashimye imyitwarire yaranze abashinzwe umutekano mu 2020
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame yashimye imyitwarire yaranze ingabo n’izindi nzego z’umutekano muri uyu mwaka w’2020 uri kugera ku musozo. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatambutse ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, Umukuru w’Igihugu yashimiye uburyo abakorera izi nzego bakoze neza inshingano zabo, mu bwitange, kandi bagendera ku ndagagaciro z’igihugu. Muri ubwo […]
Polisi ivuga ko itafunze Bobi Wine, ahubwo yamusubije mu rugo
Polisi ya Uganda yahakanye amakuru yatangajwe n’abayoboke b’umukandida Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yavugaga ko yamutaye muri yombi, ivuga ko icyabaye ari ukumusubiza mu rugo i Kampala. Itangazo rya Polisi ya Uganda rirasava abarisoma kudaha agaciro abatangaje ko uyu mukandida yafunzwe. Riti: “Ntimuhe agaciro ibyatangajwe na NUP (National Unity Platform) n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ko Hon. Kyagulanyi […]
Umuforomo wo muri Amerika yanduye Covid-19 nyuma y’icyumweru ahawe urukingo
Umuforomo w’Umunyamerika wo muri San Diego, muri California, witwa Matthew W., yanduye Covid-19 nyuma y’icyumweru kimwe ahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech nk’uko bitangazwa na ABC News. Ku itariki 18 Ukuboza, nibwo uyu muforomo w’imyaka 45 yatanze ubuhamya kuri facebook avuga ko amaze guhabwa urukingo rwe rwa mbere rwa Covid-19. Avugana na KGTV, iri akaba ari ishami […]
Gen Ndayishimiye yavuze impamvu Leta ayoboye itashyinguje Buyoya mu cyubahiro
Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yavuze ko impamvu leta y’igihugu cye yanze gushyinguza mu cyubahiro Pierre Buyoya ari uko yafatwaga nk’imfungwa, bityo Leta ikaba nta bubasha imufiteho. Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi mu bihe bitandukanye yashyinguwe i Bamako mu gihugu cya Mali, nyuma y’ibyumweru bigera […]
Umunyeshuri yasabye Perezida Kagame kumwemerera gutanga Frw 7,000 bizakoreshwe mu gutumiza urukingo rwa COVID-19

Umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda, Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE), Innocent Uzabakiriho yashimiye Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ku bintu bitandukanye yakoreye igihugu by’umwihariko ku guhangana na COVID-19, amusaba kumwemerera gutanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi birindwi bivuye muri buruse ngo bizifashishwe mu kugura urukingo rw’iki cyorezo. Mu ibaruwa BWIZA ifiiye kopi, Uzabakiriho yashimiye Kagame ku […]
Huye: Mu ishyamba rya kaminuza hatoraguwe umurambo

Mu ishyamba rya Kaminuza y’ u Rwanda i Butare (Albretum) mu Mudugudu wa Mamba, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye habonetse umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro. Uyu murambo wabonetse mu gahuru kari hafi y’umuhanda hafi n’urwibutso gusa birakekwa ko nyirawo yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo mu Mujyi wa Huye. […]
Uganda: Inzego z’umutekano zongeye guta muri yombi Bobi Wine
Inzego z’umutekano za Uganda kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020 zongeye guta muri yombi umukandida Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Byabereye mu muhanda uri mu Karere ka Kalangala, aho uyu mukandida yari agiye gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza. Nk’uko ushinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga yabitangaje; itsinda ry’abafasha Bobi Wine na ryo ryafunzwe ryose, itangazamakuru […]
Abantu basaga 1,000 bishwe na Covid-19 mu munsi umwe mu Budage
Mu gihugu cy’u Budage hapfuye abantu basaga 1,000 mu munsi umwe bazize icyorezo cya Covid-19, akaba ari inshuro ya mbere ibi bibaye kuva iki cyorezo cyaduka nk’uko imibare y’ikigo Robert Koch (RKI) yatangajwe kuri uyu wa Gatatu ivuga. Iyi nkuru dukesha La Libre Belgique ivuga ko abantu 1,129 bapfuye mu munsi umwe, abagera ku 22,459 […]
Gakenke: Barashinja abayobozi kubateza abatekamutwe babambuye babizeza inguzanyo
Umushinga wa “Evangelical Development Fund” waje wiyita ikigo cy’imari, abaturage bo mu Karere ka Gakenke wakoreragamo, badatinya kwita uw’abatekamutwe, umaze imyaka igera kuri ine ubambuye amafaranga batanze babwirwa ko yari imigabane izabahesha inguzanyo zizatuma biteza imbere, aho abaturage bashinja abayobozi b’ibanze kuba ari bo bawubashishikarije none bakaba bari mu ngaruka z’igihombo batewe. Uyu mushinga wahawe […]
Gisagara: Umusore abaturanyi bita ‘inkende’ akomeje kuba umugisha ku mubyeyi
Nsanzimana Elie ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wabyawe na Cyiza Odette w’imyaka 56 y’amavuko, batuye mu Mudugudu wa Rubazi, Akagari ka Ruturo, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara. Nk’uko Afrimax TV yabyerekanye mu kiganiro yagiranye na mukecuru Cyiza mu Gushyingo 2020, uyu musore afite ubumuga bwo kutavuga ndetse afite imiterere idasanzwe, ku buryo hari […]
Igisirikare cya RDC kiri gushakisha kajugujugu yacyo yazimiriye muri Ituri
Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yaburiwe irengero kuva ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu gace ka Bunia muri Ituri. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yabwiye Ikinyamakuru Actualité ko indege yazimiye iri muri ebyiri […]
Havumbuwe uburyo abanyamahanga bashaka gukoresha mu gukuraho Museveni
Mu gihe habura igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo amatora rusange ya 2021 muri Uganda abe, guverinoma z’amahanga n’abashoramari b’abanyamahanga bakomeje gushinjwa kwivanga mu bibazo bya politiki by’imbere by’iki gihugu batera inkunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bahungabanye Guverinoma iyobowe n’ishyaka NRM rya Perezida Museveni. Kuri ubu haravugwa ubutumwa bwoherejwe kuri email bugaragaza ukuntu umushoramari w’Umunyakanada […]
Uganda: Umugabo yasunikishije igiti inyundo mu gitsina cy’umukobwa we
Umugabo w’imyaka 40 wo mu cyaro cya Alaka mu Karere ka Omalatar muri Uganda witwa yifashishije inyundo, yasunitse igiti mu gitsina cy’umukobwa we w’imyaka 16 witwa Lilian Apio ashinja kujya gusambana n’umuhungu bakundana. Uyu mugabo yakoreye ibi umukobwa we yashinjaga ko aryamana n’umusore utuye mu cyaro cyitwa Kiryanga akoresheje amayeri yo gutoroka iwabo nk’uko Jonathan […]
Perezida Ndayishimiye aracyashimangira ko impunzi z’i Mahama zangiwe gutaha
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, yashimangiye ko u Rwanda rutemerera impunzi z’igihugu cyabo ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, gutaha. Yabitangarije mu gikorwa cy’amasengesho yo gushimira Imana yarinze u Burundi n’Abarundi, cyaberaga mu Ntara ya Gitega ku munsi wacyo wa kabiri. Perezida Ndayishimiye yavuze […]
Umunyemari Paul Muvunyi yagejejwe mu bushinjacyaha
Kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita, umunyemari Paul Muvunyi uri mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku itariki 24 Ukuboza, yitabye Ubushinjacyaha, ngo ngo yisobanure ku kirego cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’umukono ashinjwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka. Me Christopher Niyomugabo, umwe mu bunganira Muvunyi, yabwiye Taarifa ko umukiriya we yisobanuye imbere y’ubushinjacyaha […]
Koloneri John Unenga wa FARDC yishwe
Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel witwa John Unega, yishwe n’abantu batamenyekanye bitwaje imbunda ku muhanda wa Bunia-Mungwalu, muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri. Umuyobozi wa Sheferi ya Mambisa witwa Henry Krilo, aho ubu bwicanyi bwabereye, yatangarije 7SUR7.CD, ko Col Unega yavuye i Bunia mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yerekeje […]
Venezuela yagize Ambasaderi muri AU umuturage wayo ufungiwe muri Cap-Vert
Guverinoma ya Venezuela yagize Alex Nain Moran Saab umaze amezi 6 afungiwe muri Cap-Vert Ambasaderi wayo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Saab ni umunya-Colombia wahawe ubwenegihugu bwa Venezuela, usanzwe ari umushoramari ukomeye. Bikekwa ko akorana bya hafi na Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro ku buryo bikekwa ko amufiteho amakuru menshi ajyanye n’imari. Yatawe muri […]
RMC yabaye yisubiriye ku cyemezo cyayo cyo kwandika chaînes za YouTube
Urwego rw’Abanyamakuru Nyarwanda Bigenzura (RMC), rwatangaje ko rwabaye ruhagaritse icyemezo rwari rwafashe mu minsi mike ishize cy’uko abafite imiyoboro ya YouTube (chaînes) bifashisha mu gutangaza amakuru bagomba kwihutira kuyandikisha. Mu byumweru bigera kuri bibiri bishize ni bwo RMC yari yasabye abakoresha YouTube kwandikisha chaînes zabo, gusa icyo cyifuzo nticyakirwa neza na benshi mu bafite iriya […]
Umukobwa wa Trump aritegura gushyira ku karubanda imibanire ye na mukase
Mu gihe manda ya nyuma ya se irimo kugera ku musozo, umukobwa wa Perezida Trump witwa Ivanka Trump (iburyo ku ifoto) yaba arimo gutegura igitabo azashyiriramo ku karubanda byose ku mubano we na mukase, Melanie Trump. Byose bizajya ku mugaragaro. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six, Ivanka Trump arimo gukora ku gitabo gishya, aho itangazamakuru ryo […]
U Rwanda rwahiriye amabanki yo muri Kenya kurusha Uganda na Tanzania
Amabanki yo muri Kenya akorera mu Rwanda yahiriwe no gukorera ku butaka bw’iki gihugu kurusha mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Ibutasirazuba birimo Uganda na Tanzania. Imibare itangwa na Banki Nkuru ya Kenya yerekana ko amabanki yo muri icyo gihugu yungutse mu Rwanda kurusha ahandi mu karere kandi ari ho afite amashami make. Muri Raporo […]
Umuhanuzi muri cyamunara yo kwa Byiringiro || Asize bamanjiriwe – ISI N’ABANTU
Umuhanuzi muri cyamunara yo kwa Byiringiro || Asize bamanjiriwe – ISI N’ABANTU Fungura iyi video urebe n’izindi, kandi ntiwibagirwe gukora subsicribe
Kigali: Ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 agiye gupimwa ubwonko
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri rwategetse Ubushinjacyaha gukoresha ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe umusore w’imyaka 19 ukurikiranyweho icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye mu Karere ka Gasabo. Ubushinjacyaha bwanasabwe kugenzura niba uriya musore nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina agendana, igihe basanga azifite byakongera uburemere […]
VIDEO : 2020 isize ADEPR he n’ingoma nshya? Umweyo mu bapasiteri || bambuwe umugati – Ubusesenguzi
2020 isize ADEPR he n’ingoma nshya? Umweyo mu bapasiteri || bambuwe umugati – Ubusesenguzi
Umuhanzi Soldier Kid ahaye impano abakunzi b’umuziki mbere y’uko binjira mu 2021

Mu gihe isi yose muri rusange abanyarwanda bari kwizihiza iminsi mikuru Mugisha Landry, uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka Soldier Kid, yahaye abakunzi be, n’abakunzi ba muzika nyarwanda impano.Uyu muhanzi akaba ashyize hanze umuzingo muto (EP) yise High school kid , ugizwe n’indirimbo esheshatu arizo Mrs me, rompeka, wisakuza, Flower, Ikarage, Umukonfirimo bere y’uko umwaka 2021 utangira. […]