Kigali: Amashuri na za kaminuza byemerewe kongera gukora

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021, yemeje ko amashuri yose arimo na za kaminuza, yongera gufungura guhera ku wa 23 Gashyantare. Ni nyuma y’aho amashuri (ay’incuke, abanza, ayisumbuye) na za kaminuza biri mu mujyi wa Kigali byari byafunze guhera tariki ya 18 Mutarama 2021 hashingiwe ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye ku […]
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa FIFA uri mu Rwanda (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, uri mu Rwanda. Urubuga rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu rwatangaje ko aba bayobozi bombi bahuye, gusa ntihatangajwe ibyo baganiriyeho. Ubutumwa buri kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru buvuga ko “Mu masaha ya kare y’uyu munsi, Perezida […]
Gen Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama_Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze imyato Lt Gen Jacques Musemakweli uheruka gutabaruka, agaragaza ko yakoreye u Rwanda mu bwitange bukomeye kandi atizigama. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Lt Gen Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yashyinguwe mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe, ashimirwa ubwitange yagize mu gukorera igihugu. Ni nyuma yo […]
Gen Musemakweli yashyinguwe
Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021, habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda witabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021. RBA itangaza ko Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu cyubahiro cya gisirikare. Mu gitondo kuwa Gatanu, igisirikare […]
Dr. Kayumba arashinja Leta kwica amategeko\Ubutabera bufite ikibazo-Ibiri mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame
Gisagara: Hari abaturage bavuga ko batazi ikigega BDF

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ikigega cy’ingwate, BDF, bagaragaje ko ubusanzwe nta makuru bari bagifiteho. Ubu bukangurambaga bukorerwa ku batuye mu duce tw’icyaro, bwabereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021. Umuyobozi mukuru wungirije muri BDF, Rosalie Semigabo, yabanje kubasobanurira […]
RDC-Amafoto: Imyigaragambyo kuri Ambasade y’u Rwanda

Abayoboke b’ishyaka ECIDé ry’umunyapolitiki Martin Fayulu wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bakoreye imyigaragambyo mu mujyi wa Kinshasa, bagera kuri Ambasade y’u Rwanda. Aba biganjemo urubyiruko bavuga ko impamvu y’iyi myigaragambyo ari “ukwamagana” Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, bashinja gutuka Fayulu. Amafoto aturuka muri RDC yiganjemo ayo dukesha imboni y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza […]
Magufuli arasaba iminsi yo kwiyiriza no gusenga ngo Imana itabare Tanzania
Perezida John Magufuli wa Tanzania yasabye ko haba indi minsi itatu yo gusenga no kwiyiriza basaba Imana kubakiza coronavirus ivugwa bushya muri iki gihugu. BBC ivuga ko mu ijambo rye mu gushyingura umunyamabanga we John Kijazi, wari kandi umunyabanga wa leta ya Tanzania, Magufuli yasabye abaturage kudatakaza ikizere ku Mana. Mu kwezi kwa Gatandatu umwaka […]
Kayonza: Umujura yakaswe ikiganza kivaho, agerageza kwiba
Umuturage witwa Rugwiro Primier utuye mu Mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza aravuga ko yakase ikiganza cy’umujura wageragezaga kumbwiba. Nk’uko Rugwiro n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Rwakigeri babivuga, byabaye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Gashyantare 2021. Uyu muturage uvuga ko yazengerejwe n’abajura bamaze kumwiba inshuro nyinshi […]
Rusizi: Abana 150 bo mu miryango itishoboye borojwe inkoko 450
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukene bukabije, abana 150 bo mu tugari 4 tw’umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe inkoko 450, aho buri mwana yahawe inkoko 3 zitezweho guhindura byinshi mu mibereho ye. Bazihawe n’umushinga RW 0394 wa ADEPR Paruwasi ya Cyirabyo muri uyu Murenge, uterwa inkunga na Compassion International. Nk’uko bamwe mu […]
Nyuma ya Centrafrica, Perezida wa FIFA ari mu Rwanda

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino ari mu Rwanda, aho amaze gufungura icyicaro cyaryo ku rwego rw’akarere muri iki gihugu. Nk’uko RBA ibyemeza, uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, (Rtd) Brig. […]
Kabale: Umugabo w’imyaka 62 yagize umugore umukobwa we w’imyaka 10 amwanduza HIV
Umugabo w’imyaka 62 witwa Tiryambwenu w’ i Kabale muri Uganda yafashwe nyuma yo kujyana umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 kuboneza urubyaro kwa muganga kuko yamuhinduye umugore akamwanduza agakoko gatera SIDA nk’uko impapuro zo kwa muganga zibyemeza. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangarije Chimpreports ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, akaba […]
Kayonza: Batatu bakekwaho kwica Se wanze kugurisha isambu ngo abahe Frw
Abasore batatu bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo gukekwaho kwica se ubabyara bamuziza ko yanze kugurisha isambu ngo abahe amafaranga. Batawe muri yombi kuri uyu wa Kane nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi abaturanyi basanze se ubabyara babanaga mu nzu yitabye […]
Rusesabagina icyo ari cyo si we wakigize- Dr. Mulefu
Impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri kaminuza, Dr. Mulefu Alphonse avuga ko abakomeza gusaba u Rwanda ngo Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba arekurwe, bari guharanira inyungu zabo kurusha iza Rusesabagina kuko ari bo bamugize icyo ari cyo. Rusesabagina ari kuburanishwa, aho kuwa 17 Gashyantare 2021 yari yitabye urukiko gusa inteko ya EU, abasenateri […]
Karasira Clarisse yasezeranye n’umukunzi we Dejoie (Amafoto)

Umuririmbyikazi Karasira Clarisse uri mu bakobwa bakunzwe mu muziki Nyarwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie. Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo, ejo ku wa Kane. Ni nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yari yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore […]
Perezida Tshisekedi yakiriye abahagarariye igisirikare cya Uganda mu biro bye

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021 yakiriye mu biro ibye intumwa zihagarariye igisirikare cya Uganda mu biro bye, i Kinshasa. Izi ntumwa zari zihagarariwe n’Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda, Lt. Gen. Mbadi Mbasu Wilson, zikaba zaganiriye na Tshisekedi ku bibazo birebana n’umutekano w’ibihugu byombi […]
DRC: Inkingi y’amayobera yatwitswe

Inkingi y’icyuma yari yagaragaye bitazwi inkomoko yayo mu mahuriro y’imihanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yashenywe n’abaturage bagize ubwoba ko batazi aho yavuye. Iyi nkingi yari mu Mujyi wa Kinshasa, yatewe amabuye nyuma iranatwikwa nk’uko BBC ibitangaza. Iyi nkingi ikimara kugaragara, yateje ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yazanwe n’inzego z’ubutasi ariko hari […]