Ubushobozi bw’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere

su-updf.jpg

Igisirikare cya Uganda, UPDF (Uganda People’s Defence Forces) kiri ku mwanya wa 89 ku rutonde rw’ibisirikare by’ibihugu 140 bigaragara kuri raporo ya GFI (Global Fire Index) igereranya ubushobozi bwabyo. Iyi raporo yasohotse muri uyu mwaka igaragaza ko ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, UPDAF, gifite indege zibarirwa muri 50 ziganjemo kajugujugu ziri ku kigero cya […]

U Bufaransa ntacyo bwakoze ngo buhagarike ubwicanyi bwakorwaga_Raporo y’u Rwanda

Raporo yakozwe n’ikigo cy’abunganizi mu mategeko cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) cya Levy Firestone Muse (LFM) kibisabwe na Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko u Bufaransa ntacyo bwakoze ngo buhagarike ubwicanyi bwakorwaga mu mwaka w’1994. Iyi raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa: mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […]

Humvikanye urusaku rw’imbunda za FDNB n’iz’abavuga Ikinyarwanda

Abatuye muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, baravuga ko guhera tariki ya 17 Mata 2021 bumva urusaku rw’imbunda z’ingabo z’igihugu (FDNB) n’abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Abasirikare bavuganye na SOS Media bavuga ko bagenzi babo bari ku burinzi mu ishyamba rya Kibira, bahuye n’aba barwanyi bavuga Ikinyarwanda baturukaga mu gace ka Bumba […]

Kisoro: Abatwa barasaba gusubizwa ‘iwabo’ mu mashyamba

batwa1.png

Abatwa batuye mu gace ka Mikingo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, barasaba Leta kubasubiza ‘iwabo’ mu mashyamba, ngo kuko ari ho baboneraga imibereho myiza. Babitangaje ubwo bakorerwagaho ubukangurambaga bwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, tariki ya 16 Mata 2021 nk’uko Chimp Reports yabitangaje. Charles Wilson Chawede avuga ko mu gihe babaga mu mashyamba baryaga […]

L’ancien vice-chancelier de l’université de Kibungo, Prof. Egide Karuranga, acquitté

Le tribunal intermédiaire de Ngoma dans le district de Ngoma a décidé d’acquitter l’ancien vice-chancelier de l’université de Kibungo (UNIK), le professeur Egide Karuranga, neuf mois après avoir été arrêté pour des accusations de mauvaise gestion de l’université. La décision a été adoptée le vendredi 16 avril. Karuranga a été arrêté par le Bureau d’enquête […]

Burundi: Umwana w’imyaka 14 yishwe n’abantu bataramenyekana

Umwana w’imyaka 14 wari uragiye ihene ku gasozi ka Bitezi, muri Komini Matana, mu Ntara ya Bururi, ho mu gihugu cy’u Burundi kuri iki Cyumweru gishize yishwe n’abantu bataramenyekana. Nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga, umurambo w’uyu mwana wasanzwe hasi, aho agasozi ka Bitezi gatangirira, ugaragaraho ibikomere, ibintu byatumye hakekwa ko yaba yatewe […]

Kigeme: Impunzi yariyahuye, indi bayikura mu mugozi kubera inzara

Nyuma y’amezi hafi abiri inkunga yo kurya igabanyijwe ku mpunzi zihabwa imfashanyo ziri mu nkambi mu Rwanda ubu, izo mu Nkambi ya Kigeme ziravuga ko zugarijwe n’inzara ikabije, aho zimwe zivuga ko umwe muri zo yiyahuye, undi bakamukura mu mugozi ashaka kwiyahura kubera inzara. Ukugabanuka kw’inkunga kwatumye umuntu umwe w’impunzi wagenerwaga 7,600Frw y’imfashanyo yo kumutunga […]

Igisirikare cya Tchad kirigamba kwivugana inyeshyamba 300

Ingabo za Tchad kuri uyu wa Mbere zavuze ko zishe inyeshyamba 300 zagabye igitero gikomeye mu majyaruguru y’igihugu mu minsi umunani ishize, zongeraho ko zapfushije abasirikare batanu. Umutwe w’inyeshyamba witwaje intwaro nyinshi wagabye igitero uturutse ku birindiro byawo muri Libya ku ya 11 Mata, umunsi hari hateganyijwe amatora ya perezida wa Tchad biteganijwe ko azatuma […]

Jonathan McKinstry yirukanwe mu kipe y’igihugu ya Uganda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA), ryamaze kwirukana umunya-Ireland y’Amajyaruguru, Jonathan McKinstry, ku nshingano zo gutoza Imisambi ya Uganda. FUFA ku rubuga rwayo na McKinstry ku rubuga rwe rwa Internet, bombi bemeje ko batandukanye ku bwumvikane. FUFA yashimiye MCKinstry n’itsinda bakoranaga ku bwakazi bakoze ndetse no kuba baritangiye guteza imbere ikipe ya Uganda mu gihe […]

USA: Umuforomokazi arashinjwa gushaka kwica Visi Perezida atemera ko ari umwirabura

Umuforomokazi wo muri Florida yatawe muri yombi nyuma y’ibikorwa bitandukanye amaze iminsi akora byo gutera ubwoba Visi Perezida, Kamara Harris, avuga ko azamwica. Uyu mugore witwa Niviane Petit Phelps w’imyaka 39, yagiye yoherereza umugabo we ufunze videos zitandukanye amusobanurira uburakari yatewe n’ibyavuye mu matora yo muri 2020 nk’uko ikirego cy’urwego rushinzwe kurinda umukuru w’igihugu na […]

Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe, aho umunyamategeko Bob Muse ari gusobanura ibikubiye muri raporo nshya y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. RBA itangaza ko iyi raporo yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.” Iyi raporo […]

Ubu sinaboneka_Joe Habineza ku kuba yakwemera kuyobora FERWAFA

Ambasaderi Joseph (Joe) Habineza yatangaje ko adateganya guhatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bijyanye n’uko afite ibindi ahugiyemo. FERWAFA nta muyobozi ifite kuva ku wa 14 Mata, ubwo (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari uyibereye umuyobozi yeguraga ku mirimo ye. Afande Sekamana mu ibaruwa yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, yavuze ko […]

Jose Mourinho yirukanwe

Umutoza wa Totenham Hotspurs, Jose Mourinho yirukanwe,ku bw’umusaruro mubi yagiye atanga kuva yatangira gutoza iyi kipe. Ni inkuru iri kugarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza. Ni nyuma y’aho iyi kipe yemeje ko izakina mu irushanwa rya Super League. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Abagandekazi babiri birukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayobozi b’u Rwanda basubije iwabo Abagandekazi babiri bivugwa ko bashakaga akazi mu Rwanda bafatiwe mu burengerazuba mu cyumweru gishize. Abo bagandekazi ni Birungi Monique w’imyaka 25 na Kansiime Lilian w’imyaka 26, bose bakomoka ahitwa Nyarutuntu, mu Karere ka Ntungamo. bUrubuga Softpower rwo muri Uganda dukesha iyi nkuru ruravuga ko bafatiwe ku Kibuye mu Rwanda ku […]

Yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 bamwibuka nk’uwishwe muri jenoside

Umuturage witwa Uwamahoro Rosine yabonanye n’umuryango we nyuma y’ imyaka 27 Jenoside yakorewe ibaye mu 1994 mu gihe we yari azi ko umuryango we wazimye naho bo bakamamwibuka muri buri cyunamo, uko umwaka utashye. Uwamahoro kuri ubu ufite imyaka 31, yasanze bamwe mu bo mu muryango we bakiriho, batuye mu Kagari ka Munazi, mu Murenge […]

RDC: Guverineri Mputu Paul yitandukanyije n’ishyaka rya Kabila ajya muri UDPS

Guverineri w’Intara ya Maï-Ndombe, Mputu Paul Boleilanga, yitandukanyije n’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, ajya mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ari naryo riri ku butegetsi. Avuga ko impamvu yamuteye kujya mu ishyaka ry’umukuru w’igihugu ari ugushaka kumushyigikira mu cyerekezo afitiye igihugu. Ati “Njye ku giti cyanjye nakoze urugendo rurerure kugira ngo ninjire mu ishyaka rya […]

Nyarugenge: Umukozi w’Irembo wanyereje asaga miliyoni 400 yarakatiwe imitungo yari yaguze irafatirwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye urubanza rwaregwagamo umukozi w’irembo witwa Kaganzi Nicholas Ibyaha birimo iyezandonke , kunyereza umutungo, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo. Urukiko rwamuhamije ibyo byaha maze rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Ku matariki atandukanye uhereye mu kwezi kwa […]

Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 akurikiranweho gusambanya umuhungu w’imyaka 16

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Sheikh Nshimiyimana Damascène uzwi ku mazina ya ‘Sheikh Omar Joseph’ ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga akazi ko mu rugo. Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 yafunzwe ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 16. Hari amakuru ko Sheikh Nshimiyimana yashukishaga uwo mwana ibintu bitandukanye kugira […]

Gen. Kainerugaba arashakisha hasi hejuru umuntu wamushushanyije

ezlubhlviauepgz.jpg

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umujyanama wa Se mu bya gisirikare, Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko akeneye guhura n’umwe mu banyabugeni bamushushanyije. Ku rubuga rwe rwa Twitter, Muhoozi avuga ko yifuza guhura n’uwo muntu wamushushanyije. Ati ” Ndacyakeneye guhura na we.” Muhoozi ati ” Ndacyakeneye guhura n’uyu munyabugeni w’agatangaza. Ndashaka […]

Byinshi ku irushanwa rishya rya UEFA Super League ryateje impagarara

Amakipe 12 akomeye ku mugabane w’Uburayi, yatangaje ko azitabira shampiyona nshya igiye kujya iyahuza izwi nka UEFA Super League. Ku ikubitiro amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iriya shampiyona arimo AC Milan, Arsenal, Atlético de Madrid, Chelsea, FC Barcelona, FC Internazionale Milano, Juventus, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham Hotspur. Byitezwe ko hari […]

Umuhungu wa Dr Magufuli yavuze ko nyina akirwaye

Umuhungu wa nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Joseph Magufuli, yavuze ko kuva se yapfa, nyina akirwaye. Joseph Magufuli yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi b’amadini n’amatorero bateraniye i Dodoma kuri uyu wa 18 Mata 2021, mu rwego rwo kwibuka Dr Magufuli no gusengera abayobozi bashya baragijwe iki gihugu. Uyu […]

Perezida Samia yanenze abadepite bazana ibyo ku mbuga nkoranyambaga mu nteko

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko biteye impungenge kubona “ikintu kirimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ari cyo kiba ngenderwaho mu mpaka zo nteko ishingamategeko”. Yavuze ko ababajwe no kuba inteko ishingamategeko ijya impaka ku ho atandukaniye n’uwo yasimbuye – wapfuye ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatatu – aho […]

Ibyahishuwe ku bajura bibishaga intwaro, impaka ku rugo rw’umupolisi; mu nkuru nkuru zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Mata 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, yiganjemo arebana n’ubutabera nk’aho Munyenyezi ukekwaho ibyaha bya jenoside yoherejwe mu Rwanda, ay’umutekano; aho RIB yahishuye byinshi ku bajura bibishaga intwaro muri Rusizi. Amerika yohereje Munyenyezi mu Rwanda Tariki ya 15 Mata 2021 Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zohereje Munyenyezi Béatrice mu Rwanda […]

Rusizi: Ntiwakwiga nabi ngo wigishe neza: Bamwe mu barimu bigisha ikinyarwanda mu mashuri abanza

Abayobozi banyuranye bakurikirana uko abarimu bashya bahugurirwa kwigisha ikinyarwanda mu myaka 3 ya mbere y'amashuri abanza

Bamwe mu barimu bigisha ikinyarwanda mu mashuri abanza mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba hakigaragara abana bayarangiza batazi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda biterwa ahanini n’uko mu babigisha harimo abacyize nabi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abicyigisha batarabyize n’uburyo bwiza bukoreshwa ngo umwana amenye gusoma no kwandika neza ikinyarwanda batarabwize ntibanabone amahugurwa abafasha kubunoza,kimwe n’imfashanyigisho […]

Israel yakuyeho itegeko ryo kwambara udupfukamunwa

Israel ni kimwe mu bihugu bimaze gukingira abaturage babyo urukingo rwa Coronavirus ku bwinshi. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru, iki gihugu cyategetse ko abantu bashobora gutembera hanze nta dupfukamunwa bambaye, ndetse amashuri yose agafungura imiryango nkuko byari bimeze mbere y’umwaduko w’icyorzo cya Coronavirus. Nubwo bimeze bityo ariko, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko udupfukamunwa tuzakomeza […]