Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
Umuyobozi w’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Brig Gen Muhizi Pascal, yasubije abibwira ko ingabo za RDF zorohewe n’urugamba ziriho rwo kurwanya ibyihebe, avuga ko abatari abasirikare cyangwa abatararwanye ruriya rugamba bashobora kubyita uko bashatse. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 bo gutanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri […]
Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wa gicuti, umunyezamu Adolphe akora ibidasanzwe
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Wari umukino amakipe yombi yiteguragamo shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gutangira mu mpera z’uku kwezi, gusa AS Kigali yaniteguraga imikino ibiri ifitanye na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ijonjora […]
MINALOC yemereye Abagatolika n’Abayisilamu gusenga buri munsi
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yemereye abayoboke ba Kiliziya Gatolika n’ab’idini ya Islam gusenga buri munsi nk’uko byari bisanzwe mu mikorere yabo, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho. Ni nyuma y’uko abayobora ariya madini bari bandikiye MINALOC bayisaba ko bakwemererwa gusenga buri munsi. Iyi Minisiteri ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko nyuma yo kujya inama kuri buriya […]
RDC: FARDC yataye muri yombi amabandi 100 arimo Abanyarwanda 37
Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye na Polisi y’iki gihugu, bataye muri yombi amabandi abarirwa mu ijana arimo Abanyarwanda 37. Aba batawe muri yombi hagati y’itariki 29 n’iya 30 Nzeri, bafatiwe muri Teritwari ya Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko ACTUALITE yabitangaje. Mu byo aya mabandi yafatanwe harimo intwaro […]
Col Doumbouya wahiritse ubutegetsi bwa Guinée yaba aherutse guha gasopo Museveni
Col Mamady Doumbouya mu kwezi gushize wahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé wa Guinée-Conakry, ngo yaba aherutse gusaba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kureka kwiha gutanga amasomo ya demukarasi kuri Guinée. Ni nyuma y’uko Museveni ari mu bamaganye ibyo uyu musirikare na bagenzi be yari ayoboye bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe bakoreye Perezida Condé, […]
Twakuze batubwira ko u Rwanda ari rubi_Abana bavukiye mu mashyamba ya RDC

Bamwe mu bana b’Abanyarwanda bavukiye mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bakuze babwirwa ko utahutse mu Rwanda bamwica gusa bahagera bakabona ibitandukanye n’ibyo bumvaga. Babigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 1Ukwakira, ubwo abagera kuri 246 batahutse bava mu mashyamba ya Congo basozaga amasomo y’imyuga bari bamaze igihe kigera ku mezi atandatu […]
Umugabo bamusanzemo ikiro cy’imisumari yamize nyuma yo kureka inzoga
Abaganga bakuye mu nda y’umugabo wo muri Lithuania (Lituanie) imisumari, amaburo (screws) n’ibyuma birengeje ikilo kimwe (1kg), nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga. Yari amaze ukwezi kumwe amira ibintu bikoze mu cyuma nyuma yo kureka inzoga, nkuko abaganga babivuze. Bimwe mu byo bamukuyemo mu kumubaga kwabereye ku bitaro bya Kaminuza bya Klaipeda University Hospital (KUH) byari bifite […]
U Burundi bwifatanyije n’ibihugu bikomeye mu kwamagana ibihano bya Amerika
Igihugu cy’u Burundi cyifatanyije n’ibindi 29 birimo u Bushinwa n’u Burusiya, mu kwamagana icyo byise ‘iterabwoba n’agahato by’igihugu kimwe’ bishyirwa ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Ni ibikubiye mu itangazo ibi bihugu byageneye Umuryango w’Abibumbye, ryashyizweho umukono na Amb. Zhang Jun uhagarariye u Bushinwa muri Loni. Ni itangazo ibi bihugu byasohoye mu gihe hashize igihe […]
Byatangiye nshaka kumurya akanyihera amafaranga_Kwizera wahishuye uko yakundanye na Mukaperezida umurusha imyaka 27
Kwizera Evariste yahishuye ko atangira gukunda Mukaperezida Clotilde babana nk’umugabo n’umugore, yari afite gahunda yo kujya baryamana uyu mugore na we akamuha amafaranga, gusa birangira bivuyemo urukundo rw’ukuri. Mu ntangiriro za 2019 ni bwo aba bombi bakoze ubukwe bwavugishije abatari bake, bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo bombi. Bakora ubukwe Kwizera yari afite imyaka 21 […]
Barataka ko indaya ziri kuva mu Mujyi wa Byumba zigana mu giturage
Bamwe mu baturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi baravuga ko abakora uburaya bari kuva mu mujyi bagana ibyaro, bigateza umutekano muke cyane mu ijoro. Abatuye mu isanteri iri inyuma ya sitade ya Gicumbi, bavuga ko ubusanzwe abakora uburaya bakoreraga mu mujyi gusa ngo kuba bamaze kugana udusanteri, bagateza akavuyo mu […]
Umwongereza wibiwe muri gereza y’i Mageragere Frw miliyoni 9, arasaba RCS indishyi ya Frw miliyari 9
Kassem Mohamed, Umwongereza ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yabwiye urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko ashaka ko Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwazamuha indishyi ya miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda kuko ari rwo mukoresha w’abamwibye. Yabivuze ku wa Gatanu ubwo yari mu rubanza ruregwamo CSP Kayumba Innocent wohoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be bakurikiranyweho […]
Uracyari indwanyi y’agatangaza- Gen Kainerugaba yibutse Gen Fred Rwigema

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Umujyanama wa Se mu bya gisirikare n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko n’ubwo hashize imyaka 31 Maj Gen Fred Rwigema atamubonaho, kuri we akiri indwanyi y’agatangaza. Gen Kainerugaba kuri Twitter akunze kugaruka ku butwari bwa Gen Rwigema wafatanyije na Se, Gen Kaguta Museveni mu ntambara […]
Kagere yavuye ku ntebe y’abasimbura, avana Simba mu nzara za Dodoma Jiji
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, yafashije Simba Sports Club kubona amanota atatu ya mbere muri shampiyona ya Tanzania nyuma yo gutsinda Dodoma Jiji igitego 1-0. Simba yari yasuye Dodoma mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona. Igitego cya Kagere cyo ku munota wa 70 w’umukino ni cyo cyafashije Simba gukura amanota atatu mu mujyi […]
Perezida Kagame yanenze ibihugu by’ibihangange ku buryarya bwabyo n’indimi ebyiri kuri Afurika
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyongeye kugaragaza uburyarya n’indimi ebyiri z’ibihugu by’ibihangange kuri Afurika, bitewe n’uko uyu mugabane wagiye usigazwa inyuma mu isaranganywa ry’inkingo za kiriya cyorezo. Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Abu Dhabi muri Leta Ziyunze z’Abarabu, aho yitabiriye inama ya 14 mpuzamahanga kuri Politiki za leta. Yavuze ko imyaka […]
Bukavu: Umuturage yavuze uko abasirikare barimo abavuga Ikinyarwanda bishe abasaga 260 babasanze mu rusengero
Mu Mujyi wa Bukavu uri mu majyepfo ya Congo, abasaga ibihumbi bitatu bibutse abasivili baguye mu ntambara n’ubwicanyi byibasiye Uburasirazuba bwa Kongo kuva mu mwaka mu 1993 kugeza mu mwaka wa 2003. Ni igikorwa cyateguwe n’inteko nshingamategeko y’intara ya Kivu y’Epfo ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile muri iyo ntara, gihuzwa n’imyaka 11 ishize […]