Bombori bombori muri SDU: Umwiryane ushingiye ku miyoborere mibi n’inyerezwa ry’umutungo

11-4.jpg

Haravugwa bombori bombori mu banyamigabane ba sosiyete Special Drivers United (SDU) Ltd itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, bivugwa ko uyu mwuka mubi waturutse ku miyoborere mibi, inyerezwa ry’umutungo aho bamwe mubayigize bamaze kwirukanwa ku mpamvu bavuga ko zidosobanutse, zidashingiye ku mategeko n’amabwiriza biyigenga, byose bigaruka ku bayoboye inama y’ubutegetsi irangajwe imbere na Sibomana Jovithe. […]

Musanze: Umuryango w’abantu 9 wabaga mu kiraro cy’inka wakodesherejwe inzu

Iyi nzu ni yo uyu muryango wakodesherejwe

Umuryango w’abantu icyenda (9) barimo umugabo witwa Ndererimana Hassan, umugore we Muhawenimana Yvonne n’abana barindwi, uri mu byishimo nyuma y’aho ukodesherejwe n’ubuyobozi aho kuba, ukava mu kiraro cy’inka wari waratijwe. Ni umuryango wari ubayeho nabi, mu kiraro cy’inka mu mudugudu wa Kabogobogo, akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, ariko nyuma […]

Umuyobozi wa IPRC Kigali yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko umuyobozi wa IPRC Kigali yatawe muri yombi nyuma y’aho bigaragaye ko habaye ubujura bw’ibikoresho by’iri shuri no kwiha umutungo rusange wa Leta. Kuri ubu hari ibikoresho byatangiye kugaruzwa mu gihe iperereza rigikomeje nk’uko RBA yabitangaje. WASOMA: https://bwiza.com/?IPRC-Kigali-yafunzwe-kubera-iperereza-iri-gukorwaho

Rusizi: Umusaza w’imyaka 67 yapfuye urukiri amayobera

Aha ni mu nzu yapfiriyemo

Munyakazi Evariste w’imyaka 67, wari utuye ahitwa i Gihango mu kagari ka Karambi, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, wari watashye ubukwe bw’uwitwa Kayitaba Evariste mu mudugudu wa Cyimbogo, akagari ka Karangiro, umurenge wa Nyakarenzo muri aka karere, wari washyingije umuhungu, yaryamanye n’abandi bantu 4 mu rugo batashyemo ubwo bukwe, mu gitondo bamukozeho ngo […]

Rubavu: Amarira mu muryango usaba Perezida Kagame kuwufasha kugarura gakondo yawo

Ibaruwa yandikiwe Perezida umutabaza

Mu karere ka Rubavu hari umuryango ukomeje gutakambira Umukuru w’Igihugu ngo yinjire mu kibazo cyawo ubashe kugarurirwa gakondo yawo wubakiwe n’umubyeyi Kanyabutembo Virginie uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ibi ubitangaje nyuma yo kugerageza inzira nyinshi zishoboboka, zirimo ubuhuza n’inkiko ariko bikaba byarananiranye kugeza naho iyi nzu yongeye gushyirwa mu cyamunara ku nshuro ya […]

Rubavu: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima

Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu mudugudu wa Gikarani, akagari ka Nengo mu karere ka Rubavu hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwari rutarageza igihe cyo kuvuka. Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 23 ukwakira 2022 mu masaha y’igicamunsi. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisenyi, Mwubahamana Joselyne, yahamirijwe BWIZA aya makuru ati: “Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya […]

Somalia: Igitero cy’iterabwoba kuri Hotel cyahitanye 3 abandi barakomereka

Polisi yavuze ko ku cyumweru, Igitero cy’imodoka itezemo igisasu n’imbunda cyagabwe kuri hoteri yo mu mujyi wa Kismayo muri Somaliya kuri iki Cyumweru cyahitanye nibura abantu batatu nk’uko byatangajwe na polisi . Amasasu yarashwe nyuma y’aho imodoka yari itwaye ibisasu iturikiye ku irembo rya Hotel Tawakal yo muri uyu mujyi wo ku cyambu. Umutwe w’abarwanyi […]

Dr Mukarukaka Annely arasabira Bamporiki imbabazi

Dr Mukarukaka mu ndirimbo Nkunda u Rwanda aherutse gushyira hanze

Umunyarwandakazi Dr Mukarukaka Annely wigisha muri kaminuza zirimo iya Dar es Salaam muri Tanzania avuga ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco akwiye guhabwa imbabazi n’ubwo urukiko ruherutse kumukatira. Tariki ya 7 Ukwakira 2022 ubwo hari hashize icyumweru Bamporiki ahanishijwe igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 60 ni bwo Dr Mukarukaka […]

USA: Umuforomokazi ukomoka muri Kenya yishwe n’umurwayi yitagaho

Umuforomokazi ukomoka muri Kenya kuri uyu wa Kabiri ushize yatewe icyuma n’umurwayi bimuviramo urupfu muri Carolina y’Amajyaruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari arimo gusoza akazi ku kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe . June Onkundi, wakomokaga mu Ntara ya Kisii akaba yarakoraga akazi k’ubuforomo mu mujyi wa Durham, yahuye n’urupfu rwe […]

IPRC Kigali yafunzwe kubera iperereza iri gukorwaho

Itangazo rya MINEDUC rimenyesha ifungwa rya IPRC Kigali

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yafunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, ishami rya Kigali, IPRC-Kigali kubera iperereza riri gukorwaho. MINEDUC mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, yasobanuye ko iri shuri riri gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta. Ngo mu rwego rwo kugira ngo […]

Interpol yahaye RDC urutonde rw’Abahinde benshi bakekwaho ibyaha by’amafaranga

Abahinde benshi bagize uruhare mu byaha by’amafaranga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bashyizwe ku rutonde na INTERPOL, nk’uko byahishuwe kuwa Gatanu na Jean Baelongandi, umuyobozi wungirije wa Polisi ya RDC ushinzwe urwego rushinzwe ubushinjacyaha ubwo yari mu nteko rusange ya 90 ya Interpol yateraniye i New Delhi . Komiseri mukuru wungirije, wanze gutanga […]

MINUSCA: Abapolisi b’u Rwanda batanze imiti ku baturage bimuwe n’imyuzure

csm_whatsapp_image_2022-10-22_at_2.34.42_pm__1__0f94070186.jpg

Ku wa Gatanu, itariki ya 21 Ukwakira, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize . Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU niyo […]

Ese Papa Fransisiko yaba ari we wa nyuma? 2027 se nibwo imperuka izaba? – Ubuhanuzi

capture-de_cran-2020-12-30-a_-08.53.43-e1609316609631.png

Nk’uko byemezwa n’ibuhanuzi bwa Mutagatifu Malaki (bwo mu kinyejana cya 12), ngo ubuyobozi bwa Papa wa 112, ari nawe Papa Fransisiko uriho kuri ubu, nibwo buzakurikirana n’impera y’ibihe hagati ya 2027 na 2033 . Mutagatifu Malaki azwiho kuba yarakoze urutonde rw’abapapa bagomba kuzakurikirana kuva mu 1143 kugeza ku iherezo ry’ubupapa rizabanziriza iherezo ry’ibihe cyangwa imperuka. […]

FARDC irateganya kwerekana abarwanyi ba M23 ivuga ko yafashe mpiri

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kirateganya kwereka itangazamakuru abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kivuga ko cyafatiye mpiri mu mirwano imaze iminsi ine. Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, yamenyesheje abanyamakuru ko FARDC iri kwitwara neza muri iyi mirwano, kandi ngo iri hafi kuburizamo imigambi yose […]

Abanyamerika barwanira mu kirere baritegura kwinjira muri Ukraine mu gihe ‘byakomera’

Burigade ya 2 y’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirwanira mu kirere ikorera muri Romania iritegura kwinjira muri Ukraine mu gihe u Burusiya bwagaba igitero ku butaka bw’igihugu kigize umuryango NATO. Nk’uko byatangajwe na CBC News, Colonel Edwin Matthaidess uyobora iyi burigade, yatangaje ko bari gukurikiranira hafi imyitwarire y’ingabo z’u Burusiya, kandi bari […]

Kutumvikana kw’akarere na rwiyemezamirimo kuradindiza iyubakwa ry’isoko rya Gisenyi

Twagirayezu avuga ko RICO itari gukomeza iyi nyubako, itarakemura inenge yo mu musingi

Ubwumvikane buke bw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’ikigo RICO (Rubavu Investiment Company Ltd) cyatsindiye isoko ryo gukomeza ibikorwa by’iyubakwa ry’isoko rigezweho ry’umujyi bukomeje kubidindiza. Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Célestin, asobanura ko nyuma y’imyaka 10 ibikorwa byo kubaka iri soko bihagaze, ikigo cyabo cyahawe isoko ryo kubikomeza, ariko gisangamo inenge cyakombaga gukosora kibifashijwemo n’akarere. Twagirayezu avuga […]

Abaturage ba Kivu y’Amajyepfo baravuga ko barambiwe Guverineri Ngwabidje

img-20221021-wa0025.jpg

Umujyi wa Bukavu wabyukiye mu mpagarara kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 21 Ukwakira 2022. Abigaragambyaga barakaye bari mu mihanda basaba ko guverineri w’intara, Théo Ngwabidje Kasi, yegura . Abaturage bo muri iyi ntara bavug ko batarambiwe gusa imicungire idasobanutse y’ubuyobozi bw’intara, ahubwo banarambiwe amasezerano yabwo adasohozwa nk’uko tubikesha DRCactu.cd. Ku bwabo, kugira ngo […]

Xi Jinping yamaze kwegukana manda ya gatatu y’amateka nk’umuyobozi w’u Bushinwa

Kuri iki Cyumweru, Xi Jinping yabonye manda ya gatatu yo kuyobora u Bushinwa kandi azamura bamwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi b’ishyaka rya gikomunisiti, ashimangira umwanya we nk’umuyobozi ukomeye muri iki gihugu kuva Mao Zedong yatabaruka . Ikinyamakuru Xinhua cyatangaje ko Komite Nkuru y’ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa yatoye Xi ku mwanya w’umunyamabanga mukuru mu yindi […]

Musoni wabaye Visi Perezida wa FDLR yageze i Kigali

Musoni Straton wabaye Visi Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, yageze i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2022, akaba yaje gutura muri iki gihugu. Amakuru yo kuza kwa Musoni yemejwe n’ikinyamakuru The New Times kuri uyu 22 Ukwakira. Kivuga ko cyayakuye ku bantu bizewe. Musoni nka Visi Perezida wa FDLR, yatawe […]

U Burundi bwatangaje ko imipaka yabwo yose ifunguye

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko imipaka yose yo ku butaka itandukanya iki gihugu n’ibindi by’ibituranyi ifunguye. Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’umutekano w’imbere, ubutegetsi n’iterambere ry’abaturage kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022. Yagize iti: “Imipaka y’u Burundi n’ibihugu bituranye irafunguye. U Burundi ni nyabagendwa.” Iyi Minisiteri itangaje aya makuru nyuma y’aho Leta y’u Burundi ifunguye […]