Gerard Pique yatangaje ko agiye gusezera ruhago
Myugariro Gerard Pique usanzwe akinira FC Barcelone y’iwabo muri Espagne, yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru. Pique w’imyaka 35 y’amavuko yemeje aya makuru binyuze muri Videwo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yavuze ko umukino wa shampiyona ya Espagne FC Barcelone igomba guhuriramo na Armeria ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ari wo […]
Ambasaderi Karega yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi ba M23 bafite keretse kuguma muri RDC
Ambasaderi Karega uherutse kwirukanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafite keretse kuguma muri iki gihugu bakomokamo. Uyu mudipolomate yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique, mu kiganiro cyari cyerekeye ku bibazo u Rwanda rufitanye na RDC byatumye yirukanwa ku butaka bw’iki gihugu kiri mu burengerazuba. […]
Inkuru ya Lina Medina wabyaye afite imyaka 5

Lina Marcela Medina de Jurado yavukiye muri Peru ku itariki ya 23 Nzeri 1933 , mu muryango w’abana icyenda. Yabyaye ku itariki ya 14 Gicurasi 1939 afite imyaka itanu, amezi arindwi n’iminsi 21. Hagendewe ku bizamini byakozwe n’abaganga, bavuga ko yatwaye inda ataruzuza imyaka itanu. Ni bintu bitakekwaga ko byashoboka bitewe nuko yari ataragera mu […]
APR FC idafite Adi yongeye gutsikira, ihagamwa na Espoir FC
Ikipe ya APR FC yongeye gutakaza andi manota abiri, nyuma yo kunanirwa gutsinda Espoir FC baguye miswi 0-0 kuri uyu wa Kane. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Espoir FC mu karere ka Rusizi, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Ni umukino nanone yakinnye idafite abarimo umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi cyo kimwe […]
Nyaruguru: L’enseignant, à la base de la transformation positive de la socièté

L’éducation est le socle du développement durable. Ainsi l’enseignant rwandais d’aujourd’hui est appelé à jouer le premier rôle dans la transfomation positive de la societé. L’enseignant que l’on cherche est celui qui encourage ses élèves et les guide afin qu’ils deviennent plus tard des citoyens capables de changer positivement la société et de développer leur […]
André Mbata yokeje igitutu abadepite ba PAP ngo bamagane u Rwanda
Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa, André Mbata, yashyize igitutu ku badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (Pan-African Parliament) abasaba kwamagana u Rwanda ashinja gutera igihugu cye. Mbata yashyize iki gitutu ku badepite ba PAP ubwo bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru by’abagize iriya nteko byabereye muri Afurika y’Epfo. […]
Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara

Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana umutwe witwaje intwaro wa M23, u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basabye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya gufasha ingabo zabo mu rugamba zirimo. Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo, yakurikiye iyabereye mu mujyi wa Goma ku wa 31 Ukwakira 2022. […]
Meya wa Ngoma yagaragaye ari gukubura umuhanda

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagaragaye ari gukubura umuhanda mu gikorwa cy’isuku muri gahunda yiswe ‘Igitondo cy’Isuku’ mu Mujyi wa Kibungo. Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03Ugushyingo 2022. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iki gikorwa kiswe “Igitondo cy’Isuku” cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, cyabere mu […]
Haaland yavuze ikipe y’igihugu cya Afurika abona izitwara neza mu gikombe cy’Isi
Rutahizamu Erling Haaland ukinira Manchester City yo mu Bwongereza, yatangaje ko aha amahirwe ikipe y’Igihugu ya Sénégal yo kwitwara neza mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kibura iminsi ibarirwa ku ntoki kigatangira. Uyu munya-Norvège umaze gutsindira Man City ibitego 22 mu mikino 17 amaze kuyikinira kuva ayigezemo, ni umwe mu bakinnyi b’amazina aremereye batazakina Igikombe cy’Isi […]
Nyarugenge: Babiri barashinjwa kwica umukecuru bakoreraga bakanamwiba
Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Ugushyingo, bwaregeye Urukiko ikirego kihutirwa aho burega abagabo babiri bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake . Abaregwa bari mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Umudugudu wa Nonko, bacuze umugambi wo kwica umukecuru witwaga Kabasinga Brigitte baberaga mu rugo banamukorera akazi […]
RDC: Icyoba ni cyose mu batuye mu Mujyi wa Goma
Icyoba kiragenda kirushaho gufata intera mu batuye mu mujyi wa Goma, uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo utuwe n’abaturage barenga miliyoni, kubera uko inyesyamba za M23 zigenda zibasatira ziva mu majyaruguru yawo, bikaba byatumye ibikorwa bimwe by’ubukungu bihagarara kubera ubwoba no gushidikanya . Abaturage bo mu mujyi wa Goma bagaragaza ko bahangayikishijwe […]
RBA yirukanye umunyamakuru wayo uheruka gusaba Minisitiri kumugurira icupa
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), rwamaze gusezerera umunyamakuru Lorenzo Musangampfura Christian azira imyitwarire idahwitse. Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko uyu munyamakuru wa siporo yasezerewe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2022. Nta gihe kinini cyari gishize Lorenzo Musangampfura wakoraga ‘Amakuru yo hanze y’ikibuga’ kuri Radiyo Rwanda ndetse akanogeza imikino ya […]
Umusirikare wa FARDC yishe arashe umugore we wari utwite amuziza amafaranga
Masika Matiasi Zawadi, umugore w’umusirikare wa FARDC yishwe n’umugabo we mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 2 Ugushyingo 2022 i Loselose, umujyi uherereye nko mu birometero 10 uvuye mu murwa mukuru w’Umurenge wa Ruwenzori, muri Teritwari ya Beni . Amakuru agera ku rubuga l’interview.cd avuga ko umusirikare yarashe […]
Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda
Umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Hakizimana Xaverine utuye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana, arashinja umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda. Hakizimana avuga ko yamenyanye n’uyu muhanzi ubwo yari yagiye gukorera igitaramo iwabo mu itorero ADEPR, umudugudu wa Nyarugari muri Paruwasi ya Gishari, barakundana, bigera aho amutera inda, […]
Senior Russian commanders, Putin discuss the possible use of nuclear weapons in Ukraine war
Senior Russian military leaders discussed last month how and when they might use nuclear weapons on the battlefield in Ukraine, two US officials have told CBS News. Vladimir Putin was not involved in the talks, they told the BBC’s US partner. The White House said it had grown “increasingly concerned” about the potential use of […]
Intego ya ‘School Feeding’ ni ukugira ngo abana barye neza kandi bahage: Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko intego ya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo by’amashuri izwi nka ‘School feeding’ ari ukugira ngo bajye barya, neza kandi bahage. Ni igisubizo yatanze ubwo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo mu karere ka Kayonza, Mushinzimana Emmanuel, yari amaze kumubaza niba ifunguro rihabwa abanyeshuri muri iyi gahunda ritakurirwaho imisoro. Ni […]
Nyabihu: Ikiraro cya Nyamutera kimaze amezi 2 cyangiritse, imodoka ntizicyambuka

Kwangirika kw’ikiraro cya Nyamutera giherereye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, kubereye abaturage umutwaro uremereye mu gihe abatunze ibinyabiziga n’ibinyamitende bo babyungukiyemo kuko bishyuza abaturage amafaranga y’ikirenga ku yo urwego ngenzuramikorere (RURA) rwagennye. Iminsi igiye kuba 60 iki kiraro cyangiritse kandi kiri ku muhanda nyabagendwa Musanze-Vunga, umwe rukumbi utagira urubererekero […]
Deux responsables du Comité National Olympique et Sportif du Rwanda arrêtés
Le Bureau d’enquête du Rwanda (RIB) a confirmé l’arrestation de deux responsables du Comité national olympique et sportif du Rwanda (RNOSC) pour des allégations liées à l’abus de pouvoir . Selon le porte-parole du RIB, Thierry Murangira, les personnes détenues sont Jean-Jacques Mugisha, chef de la mission du Rwanda aux Jeux du Commonwealth, et Jean […]
General Kabarebe yavuze ku Banyekongo batwitse ibendera ry’u Rwanda
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ku Banyekongo baherutse kwigaragambiriza ku mupaka, bagatwika ibendera ry’u Rwanda ndetse bagatera amabuye ku butaka bwarwo, barushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 31 Ukwakira 2022 ni bwo Abanyekongo bazindukiye mu muhanda uhuza umujyi wa Goma na Rubavu, bamagana M23 yari imaze […]
Myanmar: Umunyapolitiki w’imyaka 52 yakatiwe imyaka 173 y’igifungo
Urukiko rwo mu gihugu cya Myanmar kiyobowe n’abasirikare rwahaye igihano cy’igifungo cy’imyaka 148 uwahoze ari umudepite mu ishyaka riharanira demokarasi (NLD) ryavuye ku butegetsi, kiyongera ku kindi gihano yari yarahawe ubu Win Myint Hlaing w’imyaka 52, akaba agomba kumara imyaka 173 muri gereza. Iki gihano cyahawe ku wa Mbere Win Myint Hlaing nyuma yo guhamwa […]
Bombori bombori muri Nkamira SACCO y’i Kamembe

Abanyamuryango ba Nkamira SACCO Kamembe mu karere ka Rusizi baribaza icyakorwa ngo isubire ku murongo uhamye nyuma y’ibikomeje kuyivugwamo by’iyirukanwa huti huti ry’uwari umucungamutungo wayo n’iyegura ryihuse ry’uwayoboraga inama y’ubutegetsi yayo, byose mu buryo budasobanutse, mu gihe havugwamo miliyoni zirenga 17 zaburiwe irengero, zisanga izirenga 5 zishinjwa uwari umucungamutungo wayo ufunzwe, n’ibindi bizagaragazwa n’ubugenzuzi bwa […]
Gicumbi: Umugabo yaparitse moto ajya mu kabari agarutse arayibura
Abagabo babiri barimo uwitwa Hagenimana na Tuyizeye, bafatanywe Moto yibwe umuturage wayibuze ubwo yayisigaga hanze agiye mu kabari yasohoka akayibura, akiyambaza Polisi ikaza gufatira aba bagabo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi. Iyi moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer ifite ibirango bya RF 040 S, yibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere […]
Lt Gen. Mashita uyobora ingabo zirwanya M23 yahuye na Gen. Chavanat wo muri MONUSCO
Lt Gen. Marcel Mbangu Mashita uyobora zone ya 3 y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo tariki ya 1 Ugushyingo 2022 yahuye kandi aganira na komanda wungirije w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), Gen. Benoît Chavanat. Lt Gen. Mashita yaganiriye na Gen. Chavanat uburyo igisirikare cya Leta na MONUSCO byakomeza kwifatanya mu kurinda […]
Koreya ya Ruguru yongeye gukangaranya Abayapani ku nshuro ya kabiri
Koreya ya Ruguru yongeye kurasa misile nyinshi, zirimo na misile zo mu bwoko bwa misile ballistique zambukiranya imigabane (ICBM) bihatira Guverinoma y’u Buyapani gutanga integuza zo kwimuka mu bice by’amajyaruguru no hagati mu gihugu . Iri rasa rya missile ryo kuri uyu wa Kane niryo riheruka mu igerageza ry’intwaro za Koreya ya Ruguru mu mezi […]
Uganda yamaganye ibirego RDC yatangiye kuyishyiraho by’uko yaba ifasha M23
Guverinoma ya Uganda yahakanye guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ivuga ko umubano wayo na Congo Kinshasa ukiri mwiza kandi ukaba ugikomeye. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Ofwono Opondo; nyuma y’iminsi mike Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ishinje Ingabo […]
UEFA Champions league: PSG yananiwe kuyobora itsinda ryayo ku maherere
Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yaraye itsinze Juventus yo mu Butaliyani ibitego 2-1, gusa inanirwa kuyobora itsinda H zombi zari ziherereyemo. Ibitego bya Kylian Mbappé wahise aca agahigo ko kuba umukinnyi muto kurusha abandi itsinze ibitego 40 muri Champions league, ndetse n’icya Nuno Mendes ni byo byafashije PSG gukura amanota atatu i Turin. Juventus […]
Ngabo wiyitiriye ibere rya Bigogwe arashimira Leta umuhanda iri kubaka iwabo

Hirya no hino ku Isi, inka ni itungo rizwi kandi rikundwa cyane. Ikundirwa uruhare rwayo mu iterambere ry’umuryango, mu kunoza imirire ndetse ikaba ifashe runini mu bukungu bw’ibihugu bitari bike. Nko mu muco wo mu Rwanda, inka ifite agaciro cyane. Mu bijyanye n’ubukwe, ubusanzwe bakwa inka. Iyo umuntu aguhaye inka bitewe n’ubucuti mufitanye, kiba ari […]
Abasirikare bakuru b’Uburusiya baganiriye ku kuntu n’igihe bakoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine
A?bakuru b’ingabo z’Uburusiya bo ku rwego rwo hejuru mu kwezi gushize baganiriye ku kuntu n’igihe bashobora gukoresha intwaro kirimbuzi ku rugamba muri Ukraine, nkuko abayobozi babiri bo muri Amerika babibwiye igitangazamakuru CBS News. P?erezida Vladimir Putin yari ari muri ibyo biganiro, ni ko abo bayobozi babwiye CBS News ikorana na BBC muri Amerika Muri aya […]
RIB arrests two Rwanda National Olympic and Sports Committee officials
Rwanda Investigation Bureau (RIB) has confirmed the arrest of two officials of the Rwanda National Olympic and Sports Committee (RNOSC) over allegations related to abuse of office. According to RIB spokesperson, Thierry Murangira, the individuals who are detained are Jean-Jacques Mugisha, Head of Rwanda’s mission to the Commonwealth Games, and Jean de Dieu Mukundiyukuri, the […]