Kirundo: Imbonerakure yishwe na bagenzi bayo bayishinja kumena amabanga

Umugabo w’imyaka 41 wo mu gihugu cy’u Burundi bivugwa ko yari Imbonerakure, kuwa Kane ushize yiciwe ahitwa Rwimbogo, muri zone ya Rushubije muri komini ya Ntega (intara ya Kirundo, mu majyaruguru y’u Burundi) yishwe na bagenzi be . Uyu wahohotewe witwa Habayimana wari Imbonerakure (umwe mu bagize urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi) ngo […]

Perezida wa Guinée Bissau yakiriwe i Kigali nyuma ya Kinshasa

Impande zombi zaganiriye ku mubano w'u Rwanda na Guinée Bissau hamwe n'ikibazo cy'umutekano muke muri RDC

Perezida wa Guinée Bissau akaba n’Umukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS), Umaro Sissoco Embaló, yamaze kugera i Kigali mu Rwanda nyuma yo kuva i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byasobanuye ko Paul Kagame yakiriye Embaló, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku kibazo cy’umutekano muke […]

Nyaruguru: Le cyclisme pour promouvoir le tourisme et les investissements

La vice maire Gashema (à droite) et le président de la FERWACY, Abdallah Murenzi, lançant le tournoi

Le district de Nyaruguru et ses partenaires en collaboration avec la Fédération Rwandaise de Cyclisme (FERWACY) ont organisé, ce 12 décembre 2022, un tournoi de cyclisme professionnel appelé “Kibeho Race”. L’objectif était de rendre le district plus visible et ainsi promouvoir les investissements privés et le tourisme sur la terre sainte de Kibeho. Au total, […]

Rusizi: Imiryango irimo uwari uherutse gusenyerwa n’inkangu yahawe inzu

Abayobozi bo muri Bweyeye bashyikiriza Mukeshimana inzu

Imiryango 3 yanyagirirwaga mu nzu mbi yabagamo, irimo uwari uherutse kurokoka inkangu yawusenyeye, yashyikirijwe inzu yujurijwe, itabariza n’indi ivuga ko imerewe nabi cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi igwa mu karere ka Rusizi ibarizwamo. Ni imiryango yo mu kagari ka Kiyabo, umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, bamwe mu bayigize baganiriye na BWIZA bavuga […]

Umutwe wa M23 ubu urabarizwa mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma

Nyuma ya Kibumba, umutwe wa M23 watangaje kuri uyu wa Gatandatu ko wigaruriye agace ka Kanyamahoro mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru . Biravugwa ko Gurupoma ya Buhumba ndetse n’umupaka wa Kabuhanga, i Kibumba kuri ubu bigenzurwa n’inyeshyamba za M23 kandi zikomeje kwegera imbere zisatira Goma. Ni nyuma […]

Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade

Dr Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri

Umugabo witwa Nzabanita Augustin wo mu mudugudu wa Kabere, akagari ka Kanyove, umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu afungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha ya Mukamira akekwaho gushaka kwica umugore we Nyiramariza Madalina n’umwana we Ujeneza Gisèle abateye gerenade. Byabaye tariki ya 10 Ugushyingo 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ubwo Nyiramariza n’umwana we […]

Rutshuru: Depite Ngaruye arashinja M23 kwinjiza urubyiruko mu nyeshyamba ku gahato

Umudepite ku rwego rw’intara, Emmanuel Ngaruye, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 12 Ugushyingo, yashinje inyeshyamba za M23 kwinjiza urubyiruko mu mutwe wabo muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru . Ubwo yari i Kinshasa, uyu muyobozi watowe ukomoka i Rutshuru avuga ko yabibwiwe n’abaturage bo muri Gurupoma za Busanza na Bukoma, cyane cyane […]

Umugabo wamaze imyaka 18 aba ku Kibuga cy’Indege cya Paris yapfuye nyuma yo gusubirayo

91avfh9kuhl._ac_sl1500_.jpg

Umugabo wo muri Irani wamaze imyaka 18 aba ku kibuga cy’indege cya Paris yasezye ku Isi y’abazima kuri uyu wa Gatandatu, itariki 12 Ugushyingo azize uburwayi ku myaka 76 . Uyu mugabo wisanze hagati y’amakimbirane ashingiye kuri dipolomasi, Mehran Karimi Nasseri yagize agace gato k’ikibuga cy’indege cya Roissy Charles de Gaulle iwe mu 1988. Ibyamubayeho […]

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa: U Rwanda ku mwanya wa 8, ruvuye ku wa 9

U Rwanda rugeze ku mwanya wa 8 mu izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa

Banki y’Isi muri raporo yayo nshya, yagaragaje ko kugeza tariki ya 31 Ukwakira 2022 u Rwanda rwageze ku mwanya wa 8 mu bihugu 10 bya mbere bifite ibiciro by’ibiribwa byazamutse kurusha ahandi. Iyi banki yagaragaje ko imbere mu Rwanda, ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku kigero cya 41%, rukaba rukurikirwa na Ghana iri ku kigero cya 38% […]

Undi Mukuru w’Igihugu yagiye i Kinshasa gukurikirana ikibazo cy’u Rwanda na RDC

Perezida Embaló ari mu ruzinduko rwo kunga u Rwanda na RDC

Perezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yaraye ageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kinshasa, aho yagiye gukurikirana ikibazo cy’iki gihugu n’u Rwanda. Uyu Mukuru w’Igihugu usanzwe ari Perezida w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) yatangaje ko yakiriwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, baganira kuri iki kibazo. Yagize ati: “Uyu […]

Meteo Rwanda iremeza ko uku kwezi kuzarangwa n’imvura nyinshi ishobora guteza ibiza

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kiremeza ko muri uku kwezi kugeza ku itariki ya 20 Ugushyingo mu bice bimwe na bimwe by’igihugu cyane cyane mu burengerazuba no mu majyaruguru hazagwa imvura nyinshi ishobora guteza ibiza nk’imyuzure n’inkangu . 1. Imvura iteganyijwe: Mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022 (kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu […]

Perezida Kagame yasobanuye uko umubyeyi we yambuwe kampani ikomeye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye uko umubyeyi we Rutagambwa Déogratius yambuwe kampani y’ubucuruzi ikomeye yamenyekanye nka TRAFIPRO yari yarashinze mu mwaka w’1955. Umukuru w’Igihugu wari witabiriye ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 12 Ugushyingo, yavuze ko burya iyi kampani yamamaye cyane mu Rwanda ari se wayishinze. Yagize ati: “TRAFIPRO mwarayumvise? […]

Huye: Yafatanywe amabaro 9 y’imyenda ya caguwa

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Huye, yafatanye umugore witwa Niyotwagira Annonciata w’imyaka 56, ibicuruzwa bigizwe n’imyenda ya caguwa amabaro 9 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi . Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye […]

RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda

Umuhuzabikorwa ushinzwe umutekano w’imbere muri Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Didier Baitopala n’umuyobozi wa Protokole, Freddy Kangudia, bafungiye muri Gereza Nkuru ya Makala bazira u Rwanda nk’uko amakuru mediacongo.net ivuga ko yashyizwe ahagaragara na Africanews avuga . Aya makuru akomeza asobanura ko Umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Addis Abeba […]

Se wa Tupac, Mutulu Shakur, wari umaze imyaka 36 muri gereza yarekuwe by’agateganyo

Mutulu Shakur, umugabo wa nyina wa 2Pac Shakur ari nawe wamureze akamuha n’izina rye, yarekuwe by’agateganyo muri gereza yari amazemo imyaka 36 afunzwe kubera ko ubuzima bwe bwifashe nabi . Amakuru atangazwa na Intercept avuga ko akanama ka Amerika gashinzwe kurekura imfungwa by’agateganyo kuwa 10 Ugushyingo kifuje guha uyu mugabo uri mu myaka 70, amahirwe […]

Minisitiri Tete yasubije uwamubajije niba Angola yarabajije u Rwanda impamvu ‘rushotora RDC’

Minisitiri Tete ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio na mugenzi we wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula kuri uyu wa 12 Ugushyingo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa. Iki kiganiro cyarebanaga n’uruzinduko Minisitiri Tete na Perezida wa Angola, João Lourenço, bagiriye mu Rwanda na RDC, rwari rwerekeye ku kunga ibi bihugu by’ibituranyi […]

Indege z’igisirikare cya USA zagonganiye mu kirere

Indege ebyiri z’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zagonganiye mu kirere cyo mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022. Izi ndege: Boeing B-17 Flying Fortress na Bell P-63 Kingcobra zagonganye ubwo zari mu myiyerekane y’izifashishijwe mu ntambara ya kabiri y’Isi yabaye kuva mu mwaka w’1939 kugeza […]