Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bwihariye Ali Bongo
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, yageneye ubutumwa bwihariye mugenzi we Ali Bongo Ondimba wa Gabon. Perezidansi ya Gabon yemeje ko ubu butumwa Perezida Ali Bongo yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta banagiranye ibiganiro. Ni ibiganiro byabereye muri Perezidansi ya Gabon (Palais Rénovation), ku ruhande […]
M23 ‘yashyizeho’ ubuyobozi bushya mu duce yigaruriye
Ubuyobozi bukuru wa M23 bakomeje gushyiraho abantu bayobora ibice uyu mutwe wafashe. Kuri uyu wa Gatatu Taliki 21, Ukuboza, 2022 hashyizweho abazayobora agace ka Rubare kari muri Rutshuru. Radio Okapi ivuga ko muri aka gace, hashyizweho kandi umuyobozi w’umujyi, umwungirije, umunyamabanga, ushinzwe isuku n’isukura ndetse n’umuyobozi w’umuco gakondo. Mu Mijyi minini nka Kiwanja, M23 yahashyize […]
Somalia iri gucyura abinjijwe babeshywa akazi muri Qatar bakisanga mu myitozo ya gisirikare muri Eritrea
Somalia yatangiye gucyura abasirikare bayo yavuze ko yohereje mu myitozo mu gihugu cy’igituranyi cya Eritrea, nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu mijyi myinshi y’igihugu kubera ibirego bivuga ko binjijwe mu gisirikare bigendeye ku binyoma kandi bagafatwa bugwate . Aba basirikare boherejwe muri Eritrea mu gihe cy’uwahoze ari Perezida, Mohamed Abdullahi Farmaajo. Nyuma yo kugera ku butegetsi muri […]
APR FC yahagamwe na Etincelles FC, yambura Rayon Sports umwanya wa 2
Ikipe ya APR FC yafashe by’agateganyo umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo kugwa miswi na Etincelles FC igitego 1-1. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Etincelles FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo usoza imikino ibanza. Ni umukino waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe, bijyanye […]
Papa Francis yatangaje ko umudayimoni w’ubwibone ari kwinjirira abashumba bakuru ba Kiliziya
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje ko hari umudayimoni wigaragaza ko ari mwiza ariko afite ubwibone, ukomeje kwinjirira abashumba bakuru b’iri torero bakorera i Vatican. Ibi yabitangarije ba Karidinali bakorera mu biro bikuru bya Kiliziya kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, ubwo yabagezagaho ubutumwa bubanziriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu Kirisitu, […]
La Haye: Umutangabuhamya yahishuye gahunda Kabuga yari afite kuri RTLM
Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa kane, humvwa abatangabuhamya babiri bamushinja bavuga ko bahoze baturanye na we ku Kimironko i Kigali. Umutangabuhamya w’umugabo kuri uyu wa Kane yabwiye urukiko ko yari aturanye na Kabuga ku Kimironko, na we yamushinje, avuga ko yabonye Interahamwe zabaga […]
Maj. Gen. Rwarakabije yavuzwe mu rubanza rw’ababaye abarwanyi bakuru ba FDLR
Major General Paul Rwarakabije uri mu bashinze FDLR yavuzwe mu rubanza rwa Brig. Gen. Mujyambere Léopold wamenyekanye nka Musenyeri, Lt Col. Mpakaniye Emelien na Lt Col. Habimana Emmanuel babaye abarwanyi bakuru muri uyu mutwe witwaje intwaro. Uru rubanza rwabereye mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka na mpuzamahanga ruherereye mu karere ka Nyanza, […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa KAREGE Ephron
Maroc yari yarifashe igiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika giteye Ukraine inkunga ya gisirikare
Igihugu cya Maroc kigiye kuba icya mbere muri Afurika gifashe uruhande ku mugaragaro mu ntambara hagati y’uBurusiya na Ukraine gitera indi ntambwe yo guha Kiev ubufasha bw’ibikoresho by’intambara . Rabat yari yarahisemo mbere kutagira uruhande ibogamiraho mu makimbirane hagati ya Moscow na Kiev kimwe n’ibindi bihugu byinshi muri Afurika, ariko isa nk’aho ngo yemejwe na […]
Minisiteri y’uburezi yagaragaje ingengabihe y’amasaha mashya amasomo azajya atangiriraho

Minisiteri y’Uburezi yibukije Abanyarwanda bose gahunda ivuguruye y’amasaha mashya y’ishuri, izatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2023 . Nk’uko bigaragara mu itangazo rigaragaza ingengabihe y’amasaha mashya, yashyize ahagaragara, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko ari gahunda ireba amashuri ya Leta, afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’ayigenga akurikiza integanyanyigisho ya Leta. Biteganyijwe ko amasomo azajya atangira […]
Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa yemereye abaturage be ko iki gihugu cyamaze gusenyuka, abasaba kuzamutora ku bwinshi kugira ngo afatanye na bo kucyubaka bundi bushya. Tshisekedi yabitangarije mu mujyi wa Bandaka mu ntara ya Équateur, aho yitabiriye inama imuhuza na ba Guverineri b’intara zigize Congo. Ati: “Igihugu cyarasenyutse. Cyarasenywe. Turimo turakora kugira ngo […]
Inkunga Amerika yahaye Ukraine ntabwo ari ubugiraneza ni ishoramari – Perezida Zelensky
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu ijambo rye yagejeje ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, yatangaje ko inkunga Amerika yahaye Ukraine “atari ubugiraneza ahubwo ari ishoramari.” Perezida wa Ukraine yagize ati: “Ndashaka kubashimira, ndabashimira cyane ku nkunga y’amafaranga mwaduhaye ndetse n’iyo mushobora […]
Perezida Ndayishimiye abona intambara y’ingabo za EAC na M23 idakenewe
Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, abona intambara y’ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 idakenewe. Ndayishimiye yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyibandaga ku ngingo zirimo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’inshingano […]
Igihangange cy’ibihe byose muri ruhago, Pele, akomeje kuremba

Kanseri y’igihangange cy’ibihe byose mu mupira w’amaguru cyo muri Brazil, Pele, ikomeje gufata intera nk’uko ibitaro birimo gukurikirana uyu mugabo w’imyaka 82 y’amavuko byabitangaje . Pele watwaye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu, amaze ibyumweru birenga bitatu mu bitaro. Umukobwa we yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko agomba kwizihiriza Noheri mu bitaro. Ibitaro bya Israelita Albert Einstein byavuze […]
Komiseri Mukuru muri UN yasabye u Bwongereza kwisubira ku kohereza abimukira mu Rwanda
Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Muryango w’Abibumbye (UN), Volker Türk, yasabye guverinoma y’u Bwongereza kwisubira kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Türk mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Guardian ubwo ku biro bye i Geneva mu Busuwisi, yasobanuye ko gushaka kohereza abimukira k’u Bwongereza ari ukwihunza inshingano, bukazimurira ku kindi gihugu. Yagize ati: […]
Les installations BioNTainer pour les vaccins à base d’ARNm arriveront au Rwanda au début de l’année prochaine
Les conteneurs des premiers BioNTainer, installations équipées pour fabriquer une gamme de vaccins à base d’ARNm, arriveront au Rwanda au premier trimestre 2023 . Il s’agit de la prochaine étape franchie par BioNTech dans la mise en place d’une production évolutive de vaccins à ARNm en Afrique. Nouvelles Technologies Biopharmaceutiques (BioNTech) est une société d’immunothérapie […]
Imyitwarire iranga abahanga
Waba uri umuhanga kurusha uko ubitekereza? Kugira ngo umenye niba koko uri we ntabwo bisaba kuba wakora ibizamini bya IQ (Intelligence Quotient). Reka turebere hamwe imyitwarire 10 cyangwa imyifatire iranga umuhanga. Niba ujya wibonaho ibi bimenyetso, uhite umenya ko uri we. Reba videwo 1. Gutuza Kurwana n’inshuti yawe, guteza akavuyo cyangwa kutubahiriza ibyo wifuza, hari […]
U Bufaransa bwijeje kuzakomeza kurengera inyungu za Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Umunyamabanga wa Leta y’u Bufaransa ushinzwe iterambere, Francophonie n’ubufatanye mpuzamahanga, Chrysoula Zacharopoulou, kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Ukuboza 2022, yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi, aho yijeje ko u Bufaransa buzakomeza kurengera inyungu za Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko bitangazwa na RTNC . Nyuma yo gusohoka mu ngoro ya Perezida Tshisekedi, Zacharopoulou yatangaje ko […]
Rwanda responds to French accusation of supporting M23
Tensions between Rwanda and the Democratic Republic of Congo (DRC) have escalated with counter-accusations of supporting armed rebel groups. On Wednesday, Rwanda issued a statement dismissing, again, allegations that it is supporting UN-sanctioned M23 rebels in the eastern DRC. “Accusing Rwanda of support to the Congolese armed group M23 is wrong and distracts from the […]
Gambia government confirms ‘attempted’ coup, four arrested
Authorities in The Gambia say they have arrested four people for an alleged failed coup against the administration of President Adama Barrow, the first such defiance to his government since he defeated long-time ruler Yahya Jammeh. Three other people are being sought for their alleged involvement in the plot, according to the government. “The Gambia […]
Ikindi gihugu cya Afurika cyapfubyemo Coup d’État
Guverinoma ya Gambie yatangaje ko yaburijemo ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’État) ryageragejwe muri iki gihugu. Itangazo iyi Guverinoma yasohoye rivuga ko abasirikare bane bari inyuma y’uriya mugambi bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe abandi bantu batatu bari bawuhuriyeho na bo bahise bahunga. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba yari yihishe inyuma y’umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Adama […]
Uganda: Abanyamerika baregwaga gukorera iyicarubozo umwana bareraga barezwe ikirego gishya gihanishwa urupfu
Kuri uyu wa Gatatu, umushinjacyaha wa Leta yavuze ko umugabo n’umugore bo muri Amerika bafungiye muri Uganda bakurikiranyweho iyicarubozo rikabije ry’umwana w’umuhungu w’imyaka 10 bakurikiranyweho icyaha cy’inyongera cy’icuruzwa ry’abana kikaba gihanishwa igihano cy’urupfu mu gihe baramuka bahamwe n’icyaha . Nicholas Spencer n’umugore we, Mackenzie Leigh Mathias Spencer, bombi b’imyaka 32, bafungiwe muri Uganda kuva ku […]
Tshisekedi yatangaje ko ‘abanzi ba RDC’ mu burasirazuba bwayo bari kwitegura gusubira inyuma
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 yise abanzi b’igihugu cye bari mu myiteguro yo gusubira inyuma bakava mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigaruriye. Yabibwiye abaturage bo mu mujyi wa Mbandaka mu ntara ya Équateur, aho yitabiriye inama imuhuza na ba Guverineri b’Intara zigize […]
Perezida Zelensky yagejejwe i Washington DC n’indege ya USA

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yageze i Washington DC kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022 atwawe n’indege ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Zelensky yageze muri USA mu masaha y’umugoroba, aho asobanura ko yagiye gushimira iki gihugu uburyo gikomeje gufasha icye mu kurwanya ingabo z’u Burusiya zimaze amezi hafi 10 zibashojeho intambara. Uyu Mukuru […]
Ingagi ziba mu gice kigenzurwa na M23 ziratabarizwa
Ubuyobozi bwa Pariki ya Virunga buratabariza ingagi ziba mu gice cya Mikeno muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Umuvugizi w’iyi pariki, Bienvenu Bwende, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko babuze uko bajya gukurikirana ubuzima bw’izi ngagi, kubera ko batizeye ko aho ziri hari umutekano. Yagize ati: “Byagorana kuba […]
Nyanza: Uwari Lt. Col. muri FDLR avuga ko yakubiswe inkoni 200 ubu akaba akiyirimo ideni ry’izindi 100
Abahoze ari abasirikare bakuru 6 mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo barangije kwisobanura ku byaha baregwa mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza, maze Emmanuel Habimana uza mu rukiko acumbagira na we wari Lt Col muri FDLR, avuga ko arimo ideni ry’inkoni 100. Habimana yavuze ko na […]
Hari imiryango yasabye EU guhagarika inkunga yageneye RDF
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y’Iburayi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) guhagarika inkunga uha igisirikare cy’u Rwanda, igishinja gufasha umutwe wa M23. Mu ibaruwa ifunguwe, iyo miryango yasabye EU kwamagana “kumugaragaro kandi ikomeje” ubufatanye bwose n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo, “by’umwihariko ubufasha u Rwanda ruha M23”. U Rwanda ntacyo ruratangaza ku byasabwe n’iyi miryango. […]
Huye: Umugabo yavuze icyatumye atema umugore we bari birirwanye mu kabari
Umugabo wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu mutwe, yavuze ko yamutemye kubera umujinya yatewe no kuba yaramubajije icyatumye ataha mu gicuku nyamara bari biriwe basangira akaza kumusiga mu kabari. Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akurikiranyweho gushaka kwica umugore babanaga w’imyaka 27, aho dosiye ye […]