Putin arwaye Kanseri ndetse azapfa vuba aha_Intasi nkuru ya Ukraine
Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Ukraine, Gen Kyrylo Oleksiyovych Budanov, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yaba arembejwe na kanseri ndetse ko ari hafi gupfa. Budanov yavuze ko iby’uburwayi bwa Perezida Putin w’imyaka 70 y’amavuko yabibwiwe n’abantu begereye Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin. Mu kiganiro na ABC News, yabajijwe ku bijyanye n’ubuzima bwa Perezida Putin […]
Musanze: Abageze mu gihe cyo gufata indangamuntu baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’umurengera
Bamwe mu bageze mu gihe cyo gufata indangamuntu bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga arenze ateganywa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) kugira ngo bemererwe kwifotoza. Ubusanzwe nk’uko biri gukorwa hirya no hino mu gihugu, umwana wese ugejeje igihe cyo gufata indangamuntu (uwujuje imyaka 16), yishyura amafaranga magana […]
USA: Kera kabaye inteko ishinga amategeko yabonye umuyobozi mu cyiciro cya 15 cy’amatora
Umurepubulikani Kevin McCarthy niwe watsindiye kuyobora inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,, umutwe w’Abadepite mu cyiciro cya 15 cy’amatora ku majwi 216 kuri 212 ygizwe n’umuyobozi w’abademokarate mu nteko, Hakeem Jeffries . Urubuga rwa interineti al-Hurra rwo muri Amerika rwavuze ko “intsinzi ya McCarthy, perezida mushya w’umutwe w’abadepite, yaje nyuma y’uko bamwe […]
Colonel Nzenze aremeza ko hari abacancuro ba Wagner M23 yishe
Colonel Nzenze Imani John uri mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa M23 yemeje ko hari abacancuro b’umutwe w’igisirikare wigenga wa Wagner abarwanyi ayoboye baherutse kwicira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Uyu musirikare yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 6 Mutarama 2023 ubwo we n’abarwanyi ayoboye bashyikirizaga ku mugaragaro ingabo za Kenya ziri […]
Perezida wa Mali yababariye abasirikare basaga 40 ba Cote d’Ivoire bari barakatiwe n’ubutabera bw’igihugu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goïta, yafashe umwanzuro wo kubabarira no gukuraho burundu ibihano byari byahawe abasirikare 49 bo muri Cote d’Ivoire bakatiwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Bamako igifungo cy’imyaka 20 ku basirikare 46 ndetse n’igihano cy’urupfu ku bandi basirikare 3 b’abakobwa . Abinyujije mu iteka rya perezida […]
Polisi yerekanye 6 barimo abapolisi bakurikiranyweho kurya ruswa y’abashakaga ‘Permis’
Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 06 Ukuboza, yerekanye abantu batandatu barimo abapolisi bane bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga abakandida bashakaga impushya zo gutwara ibinyabiziga batigeze bakorera. Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru aba bantu cyabereye i Remera mu karere ka Gasabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco, yasobanuye ko aberekanwe bafatiwe mu […]
Umujyanama wihariye wa Tshisekedi yahishuye imipangu yari afitanye na P. Kagame mbere yo gushwana
Umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Fortunat Bisesele, yahishuye ko Tshisekedi hari imipangu yari yarabanje kugirana na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mbere y’uko bombi bashwana. Bisesele yabihishuriye mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Alain Foka wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Uyu yavuze ko Tshisekedi akimara kuza ku butegetsi yegereye […]
Musanze: Umugabo yapfiriye muri ‘gym’ ari gukora imyitozo
Uwitwa Ndamiyabo Ferdinard wari ufite imyaka 41 y’amavuko yapfiriye mu nzu y’imyitozo ngororamubiri iherereye mu mujyi wa Musanze ubwo yakoreraga umwitozo wo kwiruka ku mashini yabigenewe izwi nka Lepow. KT Press dukesha aya makuru ivuga ko iyi mpanuka yabereye muri Uptown Gym ku mugoroba wa tariki ya 5 Mutarama 2023. SP Ndayisenga Alex ushinzwe guhuza […]
Perezida Ruto yategetse ba Minisitiri kwishyurira icumbi n’amafunguro ababaherekeje mu mwiherero

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yategetse abanyamabanga muri guverinoma (ba Minisitiri) kwishyura icumbi n’amafunguro abayobozi n’abakozi babaherekeje mu mwiherero bari gukoresha. Iri bwiriza bitazwi niba yari arikomeje, yaritangiye muri uyu mwiherero w’abanyamabanga ba guverinoma bazwi nka CS (Cabinet Secretary) na PS (Principal Secretary) uri kubera muri hoteli ya Fairmont Mt Kenya Safari Club mu […]
Byinshi ku ndwara y’imitezi iri mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Imitezi ni imwe mu ndwara akenshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusa ubwandu bwayo hari n’ubwo buturuka ku kuba wagira aho uhurira n’ibyavuye k’uyirwaye bishobora kuyanduza. Urugero, nk’umubyeyi hari ubwo ashobora kuyanduza umwana we mu gihe cyo kwibaruka. Ikigo Centers for disease Prevention (CDC) kivuga ko indwara y’imitezi ikwirakwira vuba, yemwe igakunda kwibasira abagirana imibonano mpuzabitsina […]
Abanyamakuru 6 bafunzwe bazira amashusho ya Perezida Salva Kiir ubwo yinyariraga
Inzego zishinzwe umutekano muri Sudani y’Epfo zifunze abanyamakuru batandatu baba baragize uruhare mu gusakaza amashusho ya Perezida Salva Kiir ubwo yinyariraga mu ruhame. Tariki ya 13 Ukuboza 2022, Perezida Kiir yayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda wa Juba-Terekeka. Ubwo yari ahagaze yemye, aririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ni bwo yaje kwinyarira, bikavugwa ko ari byatewe […]
Espoir FC yirukanye abakinnyi bayo bane bahoze muri Rayon Sports
Ikipe ya Espoir FC yamaze gusezerera abakinnyi bane mu bo yari yasinyishije mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2022, nyuma yo kunanirwa kuyiha umusaruro yari ibitezeho. Iyi kipe y’i Rusizi yasezereye aba bakinnyi nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi yonyine inganya […]
Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda kugira Ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirusaba kuzivanayo. Ni ibikubiye mu itangazo riheruka gusohorwa na Ned Price usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Ned Price yasohoye iri tangazo muri iki cyumweru, nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa […]